ESE WARUZIKO UBUNYOBWA BUFASHA KURINDA INDWARA Z’ UMUTIMA

img_0694

REKA DUSOBANUKIRWE KURUSHAHO N’AKAMARO K’UBUNYOBWA KU MUBIRI W’UMUNTU!

Ibyiza byo kurya ubunyobwa

Ku isi yose, ubunyobwa buzwi nk’ikiribwa cyiza kandi gikize ku ntungamubiri.

Abahanga mu bimera bavuga ko ubunyobwa ari igihingwa kiba mu muryango w’ibinyamisogwe.

Dore imwe mu mimaro yabyo:

-Ubunyobwa n’ibindi bintu bituruka ku bunyobwa bifite akamaro kenshi mu kuvura indwara y’amaraso mu mubiri (hemophilia) n’izindi zivukanwa zijyanye m’imikorere y’amaraso.

Kurya ubunyobwa bifitiye akamaro abantu bafite ibibazo bwo kuva mu mazuru (imyuna) ndetse n’abagore cg abakobwa bakunda kugira ibibazo byo kuva cyane mu mihango.

-Hari ibintu bitanu by’ingenzi bikenerwa mu kurinda no kubaka umubiri ari byo bita:
ibiterambaraga(food energy), protein, phosphorous, thiamin and niacin.

Ibi byose uko ari 5 biboneka ku bwinshi muri iki kiribwa.

-Ubunyobwa bukize kuri Vitamine, usanga hari ubwoko bwa vitamine bugera kuri cumi na butatu, burimo ubwoko bwa vitaminne A, B, C na E.

Ikindi ni uko ubunyobwa bukize ku byo bita imyunyu ngugu (minerals) nka:

calcium, iron, zinc, boron n’iyindi myinshi y’ingezi igera kuri 26 ifasha mu mikorere n’imimerere myiza y’ubwonko kandi igafasha amagufwa gukomera.

-Abahanga mu by’imirire bavuga ko ubunyobwa buvanze n’ibindi biryo by’intungamubiri, bitetswe gihanga, ari byiza ku bana bakiri bato, abagore n’abayeyi bonsa.

Bifasha umubiri kwirinda no kutandura indwara nk’igituntu n’indwara y’umwijima (hepatite).

-Ubunyobwa bukize ku byo bita anti-oxidant & resveratrol:

Bifasha kurinda indwara z’umutima, kutandura kanseri, ndetse no kurwanya ubukanyarare bw’umubiri wawe.

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, twiteguye kubafasha, Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama!

img_0695

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s