MR DANIEL PART 7


img_0628-6

MR DANIEL PART 7
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
wa musore yitwa martin”. martin nawe ati:
urakoze cyane chr! noella ati: urakoze nawe mon
chr bien aime! ahubwo akira bizu…uuuuumwyee
e!!. ubwo abo basigaye basomana, ntumbaze
ibyabo gusa icyo nzi cyo nuko noella ibimuri
mumutwe atari ugufungura amacadeau!………..
.
PART 7
.
ubwo noella nawe yabeshye chr we gutyo, ndetse
na martin ntiyamugora arabyemera kuko nubundi
yarasanzwe amwizera. umunsi mukuri nawo
warumaze gusozwa dore ko na papa chanella
yaramaze gusezerera abashyitsi, thomas nawe
ntakindi yakoze, yahise yegera mama chanella,
mama chanella amubonye ahita ayibwiriza
aravuga ati: ooh! sorry nukuri thomas nari
nibagiwe gahunda yacu!! thomas nawe ati: hoya
ntakibazo, nonese ko ataribyo byibanze!! mama
chanella nawe ati: harya ubwo ndaguha angahe!?
thomas ati: hoya, urampa uko ubyumva njye
sinkugora pe!.

ubwo mama chanella yahise akora
mugakapu akuramo cheque arasinya, arangije
ahereza thomas….. ako kanya thomas yumva hari
umuntu umukozeho inyuma, “kumbe ni grouch”,
bararebana bombi mumaso ntanumwe uvuga,
bose basa nkaho batunguwe, grouch ahita avuga
ati: munyihanganire kabsa, naringize ngo ni
thomas nzi! thomas nawe akabona ishusho ya
grouch iri kugenda imunyura mumaso, aravuga
ati: uwo thomas se umuzihe muvandi!? grouch
nawe ati: hari umutype twiganye mu mashuri
abanza witwaga thomas, gusa nkubwiye ko musa
ntago naba mbeshye kabsa!! thomas nawe ati:
yeeeh! wize kuri st-peter primary school se!?

grouch nawe ati: ahoooo..aho kabsa rwose,
ntiwumv…….atarakomeza, thomas ahita avuga
ati: hahaha! grouch………… niwowe grouch!?
grouch nawe ati: hahaha, cyane rwose!!, ubwo
barahoberanye biratinda, thomas ati: niko se sha
grou! ubu usigaye ubarizwa hehe ra!? grouch
nawe ati: sha njye nibera hano tu, gusa ntago
nakomeje kwiga,navuyemo ngeze hagati
muyisumbuye! thomas ati: sha njye narihanganye
ndangiza ayisumbuye, ubu ntunzwe na computer
yanjye gusa!! grouch ati: hahaha! ariko nubundi
wowe wakundaga gukubagana ntago wakena,
ubwo…….. atarakomeza, mama chanella
warugihagaze aho, aba aravuze ati: ehee!singaho
muraziranye kandi!!, thomas ati: cyane rwose!
dore uyu yari inshuti yanjye kera dukora
amanyanga!!
.
.
.
mama chanella ati: nibyiza rwose! ngaho akira
rero cheque yawe, njye ngiye gusezera kubandi!,
ubwo thomas yahise ayakira aravuga ati:
murakoze cyane rwose!, mama chanella nawe ati:
niwowe wakoze cyane!. ubwo mama chanella
yavuye aho,grouch ahita abaza thomas ati:
mabuja se murimo gupanga ibiki!? thomas ati:
cyahe se ko arimo kunyishyura ayanjye!? grouch
ati: nyine se wamukoreye ki!? thomas ati:
namufashije kubona daniel,urya musore nabonye
mwicaranye!!

grouch ati: yeeeeh! nonese
daniel………… atarakomeza, thomas ahita avuga
ati:yari yamwibye igikapu cye, harimo ibya
ngombwa byose!! ubwo grouch yumvise ibyo,
yumva aguye mukantu, kumutima akibaza ati:”
nonese nigute mama chanella yazana daniel hano
kandi yaramwibye igikapu kweli!!!””, yibajije atyo
yumva biramucanze,ahita abaza thomas ati:
nonese sha thomas, ……….. atarakomeza, daniel
nawe aba araje, ahita abwira grouch ati: ariko se
sha grouch! wibagiwe gahunda dufitanye!?
thomas abonye daniel aravuga ati: haha! bite se
sha daniel!? daniel ati: nisawa cyane rwose
thomas! thomas ati: sha reka nkubwire nshuti
yanjye, uwakubona ubu ntiyamenya ko ariwowe
yabonye mugitondo, ee.ee..ee smart rwose!!!.
daniel ati: haha! merci kabsa mushuti!! grouch
nawe ati: sha thoma! reka mbe nkuretse mvugane
na daniel, ubwo tuzasubira kabsa!, ubwo grouch
na daniel bahise bajya kuruhande, daniel ahita
abwira grouch ati:umva mpa agafunguzo ngende
mbe nicaye munzu yawe, ubundi ujye kubwira
noella ko ahansanga!!, grouch nawe ahita akora
mumufuka akuramo urufunguzo , ariko rwose
bigaragara ko afite ugushidikanya, agiye kuruha
daniel bimwanga munda aravuga ati: hoya! hoya
kabsa daniel, ntago naguha urufunguzo
rwiwanjye!!
.
.
.
daniel ahita amera nkuwikanze, aravuga ati:
kuberiki se grouch, ko wari wabinyemereye koko!?
ubwo grouch yarebye daniel cyane mumaso,
aramubwira ati: daniel! waretse ubujura ko atari
byiza, uburyo uri umusore mwiza ntago
wakagombye kwiba rwose, kandi nyabuna mwana
wa mama ndakwinginze nimba waranatetse
mama chanella imitwe akakuzana
hano……..atarakomeza, daniel ahita avuga
mukajwi gatoya ati: ariko grouch! ibyo urimo
kumbwira ni ibiki kweli!? grouch nawe ati: daniel!
nkunda abantu ariko mubuzima bwanjye nanga
abantu babajura dore ko nababyeyi banjye aribo
babahitanye!!, ubwo daniel yumvise ibyo byose,
yumva agahinda karamwishe, abaza grouch
mwijwi rito cyane ryuzuye agahinda ati: grouch!
ibyo nibyo thomas yakubwiraga!? grouch nawe
ati: ntiwumva se ahubwo ko ari byo, kuba
byonyine uhise umenya ko ari thomas
wabimbwiye!

ese ko abajura mugira ningeso mbi,
mwiba umuntu agakapu abikamo ibyangombwa
bye byose kweli mukumva mutekanye!?, ubwo
grouch yakomeje kuvuga atyo,daniel we
kwihangana bitangira kumunanira azenga amarira
mumaso, afata grouch mukiganza, avugana
intimba ikomeye cyane ati: ese grouch! thomas
ntago yakomeje ngo akubwire byose!? grouch ati:
byose se bigenda bite, ko njye numva
nakwanz………. atarakomeza, daniel ahita avuga
ati: grouch! nabaye umujura ariko ubu sinkiri we,
ndakwinginze rwose nyizera wumve ko ndi inshuti
yawe kandi ikwiye, sinakurenganya kuko wenda
ahari utaramenya ibyanjye, gusa nyihanganire
unyizere vubaha tuzaganira umenye neza, sibyo!?
grouch ati: yeeeeh! nonese wabimbwiye nonaha!!

daniel ati: grouch we!! uyu mwanya ntago uhagije
kuba nakubwira ibyanjye, gusa wowe nyizera
muvandimwe nzabikubwira nkejo mugitondo,
kandi rwose wumve ko ntakintu nakimwe ndi
bwibe munzu yawe!!. ubwo grouch nkumuntu
ushyira mugaciro, yitegereje daniel mumaso,
areba uburyo daniel agizemo agahinda, ahita
avuga ati: ok! sawa ntakibazo daniel, akira
urufunguzo ndakwizeye,ariko…….. atarakomeza,
daniel ati: humura rwose nshuti yanjye,
winshidikanyaho pe! ahubwo genda ukore
kwakundi ,ahite ahansanga ntaribagirwa
utugambo nateguye!! grouch ati: haha! sawa reka
njye kumureba ndabona abantu bose basohotse!
.
.
.
ubwo hanze ho hari huzuye abantu, bamwe
barimo kwinjira mumamodoka yabo bakagenda,
abandi bakiraho baganira ninshuti zabo batari
baherukanye, abandi bahagararanye naba chr
babo ndetse na martin yari kumwe na noella
basezeranaho, kuko neolla we yaragiye gusigara,
noella mukajwi kuzuye ubwitonzi no kwirya ati:
yooh chr! nukuri nuko ntahemukira chanella, ariko
ndimo kumva naza tukijyanira pe… ndumva
ntakureka ngo utahe wenyine! martin nawe ati:
hoya humura rwose ntakibazo chr mwiza! ntago
wahemukira chanella rwose kandi ari inshuti
yawe, ahubwo ejo nzaza kukureba iwanyu mvuye
kukazi sibyo!? noella nawe ati: nibyo rwose
martin nkunda!! ahubwo reka ngusezere njye
kumureba!! ubwo noella yahise asezera martin na
bizu nziza cyane, imwe ugira ngo abantu
bararumanye, arangije ahita agaruka yihuta
asubiramo imbere, ndetse ageze hamwe habereye
umunsi mukuru aba akubitanye na grouch nawe
waruje kumureba, noella nigihunga cyinshi ahita
avuga ati: utambwira ko yabyanze nukuri!?

grouch nawe ati: hoya rwose ntago yabyanze,
ahubwo………. atarakomeza, noella ahita yiruhutsa
kumutima ati: ahwiiiih!mana yanjye urakoze!
nonese arihehe!? grouch ati: yambwiye ngo
arashaka ko muganirira ahantu hatuje, hatagira
ikibarogoya!! ubwo grouch yavuze atyo, noella
yumva atangiye kwishima kumutima ati:” wabona
disi, umusore nawe yankunze!!”, arangije aravuga
ati: nonese aho hantu nihehe! ko numva nyotewe
kuhagera koko! grouch ati: haha humura! ngaho
ngwino njye kuhakwereka! ubwo noella nawe
yahise akurikira grouch, ajya kumwereka aho
daniel yari ari.
.
.
.
tugaruke hanze, aho martin yari yasigaye amaze
gutandukana numukunzi we noella, nawe
yarameze kugera aho imodoka ye iparitse, agiye
gufungura ngo yinjire abona raymond chr wa
chanella ahagaze nkaho hirya, amurebye baba
bahuje amaso bose baza begerana ndetse basa
nkabaseka bishimye cyane, ubwo barahoberanye
raymond avuga ati: martin…..martin mushutiiii!
iminsi myinshi muntu wanjye!! martin nawe ati:
yeweee! sha iminsi myinshi byo kabsa pe, amakur
se muvandi!?

raymond nawe ati: sha nisawa
kabsa, ibintu biragenda, akazi nako nuko… mbese
urebye ni amahoro tu! wowe se bite!? martin ati:
sha nanjye akazi karacamo rwose pe,ariko se ko
nari nakubuze kandi nakubonye mumunsi mukuru!
raymond ati: ariko se wowe, muri aba bantu bose
baraha wapfa kubona umuntu ushaka kweli!?
martin ati: cyakora byo byagorana pe!, nonese ko
udataha raymond!? raymond ati: sha ntegereje
chanella ngo musezere,sinzi utwo ahugiyemo!
martin nawe ati: yeah! kandi koko buriya abantu
bose bari gushaka kumuvugisha bamwifuriza
umunsi mukuru mwiza! raymond ati: byashoboka!
nonese sha martin, noella bite ko mutazanye,
ntago mugikundana!? martin ati: egoko mana!
ubwo se niki cyatuma njye na noella duca ukubiri
koko! ntawe wabonyeho se!?

raymond ati: reka
da! maze nawe sinari nakubonye……….. martin
ahita avuga ati: buriya nuko waje ukerewe! naho
ubundi noella twazanye nuko ngo arasigara hano
, hari utwo araba arimo gufasha chanella,
ngo……….. atarakomeza, chanella aba arahageze,
aravuga ati:eheeee! numvise muvuga izina
ryanjye, mukabwira rero icyo mwamvugaga!
raymond ati: twavugaga uburyo chanella
umukunzi wanjye, nkunda kandi ngahoza
kumutima, umbera ibyishimo mugihe nagize
ishavu,kandi uzambera umufasha wibihe byose,
akaba mama wabana banjye, ari mwiza kandi
akaba yagize umunsi mukuru mwiza wamavuko!!
chanella nawe ati: woowww! ariko……..
atarakomeza, martin ahita avuga ati: cyakora
uramubwiye nubwo umubeshye ibyo twavugaga!!
chanella ati: yeeeh! mwavugaga iki se kindi!?
martin ati: rata yambazaga impamvu ntashye
njyenyine, mubwira ko noella agiye gusigarana
nawe!. martin yavuze atyo, chanella ahita areba
martin aravuga ati: ngo!! noella agiye gusigara se
koko cyangwa urikinira! mbega ngo byaba
aribyiza we!! martin nawe ati: yeeeh! ko mbona
se wagira ngo ntago warubizi kandi ari wowe
wabimusabye!?

chanella ati: reka da! ngo
namusabye gusigara se njye!? martin ati: yego
rwose! niko yambwiye ngo aragufasha gufungura
amacadeaux! chanella ati: ndarengana kabsa,
ntanagahunda twari dufitanye!!,. dore rero ngo
martin icyuya kizamurenge, yibaze impamvu
noella yamubeshye imushobere, abaza chanella
ati: chanel! urakomeje koko se ntagahunda
ufitanye na noella!? chanella ati: nukuri kose,
ntagahunda mfitanye nawe pe!. ubwo martin
yibajije impamvu umukunzi yamuryarya bigezaha,
yishima mumusatsi umujinya uramurenga yenda
no kurira, ndetse nawe ntiyagira ikindi akora
ahubwo ahita agenda yiyinjirira mumodoka ye
aritahira, gusa inzira yose agenda akubita
imodoka ibipfunsi umujinya ari wose. raymond na
chanella bo basigaye bumiwe, raymond ahita
abwira chanella ati:urabona ukuntu abakobwa
muhemuka murukundo chr!? chanella nawe ati:
hoya ntawe bitabaho, numuhungu yagira
utunyanga!!, raymond ati: gusa rero chanella,
urabizi ko ngukunda cyane kandi ntako ntagira
ngo ubone urukundo ngukunda, sinshaka ko
uzankorera ibintu nkibi cyangwa ngo numve ngo
wandetse kubera undi musore cyangwa izindi
mpamvu, kuko no kwica banza na kwica abantu
ariko sinkubure, sibyo chr!?

raymond yavuze atyo,
gusa nkubwiye ko chanella hari nakimwe yumvise
naba nkubeshye pe, kuko we yari yatwawe
nintekerezo za kure cyane, ntumbaze ngo
yatekerezaga ibiki. ubwo raymond yarabibonye,
abona umukunzi we ntari hafi ,amukoraho
aravuga ati: chr…chanella chr!! chanella nawe
ahita yikanga yitsa imitima aravuga ati: ee, harya
ngwiki chr!? raymond nawe ati: ehee!ese ubwo
wibazaga ibiki cher ko wari watwawe cyane!?
chanella abanza gusa nkubuze ibyo avuga, ariko
sinzi uko yungutse agatekerezo aravuga ati: shn
chr!nukuri kose ndumva martin ambabaje, ndimo
kwibaza impamvu noella ahemuka bikanyobera!!
raymond nawe ati: apuuh! reka tubyihorere biriya
nibyabo nurukundo rwabo ahubwo turebe kurwacu
njye nawe mukundwa!! chanella nawe ati: yego
kabsa, arik…….atarakomeza, phone ya raymond
iba irasonnye, arebye abona ni papa wiwe
umuhamabaye, ahita abwira chanella ati: chr,
reka nkureke nihute hari gahunda mfitanye na
papa, ubu yambuze!! chanella ati: ego! iri joro
chr!? raymond ati: yego, ni……. atangiye kuvuga
iyariyo, chanella ahita amubuza ati: hoya
wiyimbwira singombwa, ahubwo akira
bizuu..uumyeweee bye bye!!!
.
.
.
kurundi ruhande,daniel wari wicaye muntebe zo
munzu ya grouch, amamaguru ari kumeza, aga
TV gacanye, asa nkurimo kwiga uko abakire bifata
iyo bicaye muri salon, ako kanya abona
harufunguye urugi, agiye kubona abona ni grouch,
ahita ahagurukana umujinya aravuga ati: arikose
nanubu……….. grouch nawe ahita ashyira urutoki
kumunwa ati: suuuuhhh!! , ndetse akoresha
ibimenyetso byamaso amwereka ko noella yaje ,
noella nawe yahise yinjira nubwoba ndetse nisoni
, kumaso hagaragara rwose ko abonye daniel
yaramukeneye cyane, ubwo grouch yahise
yisubirira hanze aha daniel umwanya. ntiwaba
warabayeho umujura rero ngo guhisha ubwoba
bikunanire, daniel nawe yafunze umwuka afata
noella agaboko amujyana kwicara muntebe
ndetse nawe amwicara hafi, aravuga ati: ngaho
rero mukobwa mwiza, nguyu daniel wifuje
kuganira nawe!, reka rero umukobwa witwa noella
ubwoba buzamwice abure icyavuga, kandi ataziko
yicaranye numuntu uciriritse ahubwo intwaro
arishisha ari uburanga, akajya yegura umutwe
agashaka kugira icyo avuga ariko yakubita daniel
ijisho igitima kikadiha akifata,ubwo daniel
yabonye umukobwa byamuyobeye, afata ukuboko
kwe amufata mukiganza, aravuga ati: yooh!

mukobwa mwiza, ko mbona akajwi kawe kaba
keza ukaba utamvugisha koko!!? ubwo daniel
noneho yabaye nkusembura noella, nawe aba
atangiye kwirya, amaso arayatereka ayerekeza
kwa daniel, aravuga ati: nukuri numvaga nshaka
kuganira nawe cyane pe!! daniel nawe ati: nibyiza
pe! nonese nibyo gusa washakaga ngo tube
twicira imigani!? noella nawe ati:ho…hoy…..ho
ya……nonese nkubaze akabazo!? daniel nawe ati:
ntakibazo rwose mbaza! noella ati: ufite
umukobwa mukundana!? daniel nawe ati: eheee!
njyewe daniel se! reka reka ntawe kabsa!! noella
ati: ego! nonese ko mbona uvuze nkaho haricyo
abakobwa bagutwaye!? daniel ati: hoya ntacyo,
ariko nuko ntiteguye gukundana! noella ati: ibaze
nukuri! nonese ubwo kuberiki!? daniel nawe ati:
ntanakimwe mfite, kandi ibyurukundo bisaba kuba
haraho umaze kugera! noella ati: hoya.. hoya
rwose pe!, ese waba wamenye akandimo daniel!
ko numva bisa nkaho hari impamvu urimo kuvuga
utyo!? daniel ati: nibiki se bikurimo noella!?
noella nawe ati: daniel rwose nubwo tutibwiranye,
njye nakubonye bwambere numva ndagukunze,
ndetse umutima ukomeza kumpatiriza ngo
ngusabe urukundo,kandi rwose ndakwinginze
ntumpakanire!!, ubwo daniel yarikanze ariko
ntiyabyerekana, areba hirya no hino, yitsa imitima
yumva abuze icyo asubiza. noella abibonye
ubwoba buramwica, avugana igihunga ati: daniel,
nizere ko utagiye kumbwira ijambo ribi nukuri!
daniel nawe ati: nonese ubundi noella!

ntamukunzi warusanzwe ufite, ko nziko
nakubonanye nundi musore!? noella nawe ati:
nyi…..nyin…nyine narimufite arik…… ese kuberiki
utibaza ingano yurukundo ngukunda, yatumye
ndeka umukunzi wanjye nkaza kugushaka wowe!?
ubwo daniel nawe yitegereje noella mumaso koko
akamubonamo urukundo, aravuga ati: nonese
noella! witeguye kunkunda uko ndi kose!? noella
ati: yego rwose, erega nubundi niwowe nkunda
ntago nkunda ishati yawe cyangwa inkweto yawe,
niwowe daniel nkunda wenyine rwose, kandi
rwose wumve ko umutima wanjye udatekanye!,
ubwo daniel yariyumviriye, atekereza kwemerera
noella ariko akumva ntago bimurimo, nanone
kandi akabona nahakanira noella no kugenda
biramunanira,ahitamo kuvuga ati: noella rero
mubyukuri, ntago nahita mfata umwanzuro
nonaha, ihangane ureke basi nzabitekerezeho
neza nzakubwire nyuma, kuko ibi ni ibintu
bikomeye,sibyo!?

ubwo noella nawe, yabonye
ntakundi, nubwo umutima we utari utuje, ariko
arihangana aravuga ati: ntakibazo! ariko rwose
mpa icyizere ko uzambwira ijambo rishimishije!
daniel nawe ati: ntacyo byizere!
.
.
.
kurundi ruhande, grouch we yarimo kwitembereza
nkaho hanze, ategereje ko grouch na noella
barangiza, agiye kubona abona akubitanye na
blenda, grouch ahita avuga ati: blenda we! wowe
se uracyari hano ntago watashye!? “ kumbe
blenda we aziranye na grouch dore ko yakundaga
no kuza gusura chanella!”, ubwo blenda nawe
yahise yiruhutsa aravuga ati: ahuiih! imana
ishimwe nkubonye nagushakaga cyane grouch!!
grouch ati: ehee! ko mbona wagira ngo ibintu
ntamahoro abirimo blenda!? blenda nawe ati:
humura ni amahoro masa grouch!, nonese
wamuhungu mwari mwicaranye se arihehe!?
grouch nawe ati: yeeeeh! uravuga daniel se!?
blenda ati: niko yitwa se!? grouch nawe ati: yego
nyine! ese …….. ubwo grouch yavuze atyo, blenda
ahita yibuka ko chanella nawe yamubwiye iryo
zina, amera nkutaye umutwe, arumirwa yipfuka
kumunwa, kumutima ati:” kumbe uriya musore
niwe chanella yatekerezaga! ntacyo ariko ngombe
mwegukane nanjye!!”, arangije ahita areba grouch
ahita avuga ati: grouch! basi rwose unsabe icyo
ushaka ariko ugende umbwirire daniel ko
mukeneye cyane, umubwire ko hari umukobwa
umushaka cyane!!

grouch ati:………
.ESE DANIEL AZEMERERA NOELLA URUKUNDO!?
.ESE BLENDA WE BITE KO YAKAMEJEJE,
CHANELLA SE WE BITE RA!?
. ESE NOELLA AZASOBANURIRA MARTIN ATE KO
YAMUBESHYE!?

loading part 8………………loading

Advertisements

4 responses to “MR DANIEL PART 7

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s