MR DANIEL PART 8


img_0628-7

MR DANIEL PART 8
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
ati:” kumbe uriya musore niwe chanella
yatekerezaga! ntacyo ariko ngombe mwegukane
nanjye!!”, arangije ahita areba grouch ahita avuga
ati: grouch! basi rwose unsabe icyo ushaka ariko
ugende umbwirire daniel ko mukeneye cyane,
umubwire ko hari umukobwa umushaka cyane!!
grouch ati:……
.
PART 8
.
grouch ati:yeeeeh! ubwo se uramushakira iki ko
mbona wagira ngo…… atarakomeza, blenda ahita
avuga ati: rwose mbabarira grouch, ndakwinginze
rwose unjye kumumbwirira!, ubwo grouch nawe
yahise atekereza ahantu asize daniel, abona ko
ntakuntu yajya kumureba, ahita avuga ati: nonese
ubundi uragira ngo mukure he koko blenda!?
blenda nawe ati: yeeeeh!

nonese………..
atarakomeza, grouch ahita avuga ati:
ntiwamubonye se agenda! hari umuhungu
winshuti ye bajyanye, yambwiye ko azagaruka ejo
mugitondo!! blenda numujinya mwinshi ati: oooh
shit!! ubu se yagiye ate koko………. ok sawa basi
reka nguhe ubutumwa uzamumpera nagaruka,
sibyo!? grouch nawe ati: ntakibazo rwose,
ndumva aribyo byaba byiza!, ubwo blenda yahise
akora mugakapu yarafite, akuramo agakaramu
n’agapapuro, yicara kugatebe karaho atangira
kugira ibyo yandika, arangije arakazinga agaha
grouch aravuga ati: akira basi, nagera hano
uzahite ukamumpera, sibyo!? grouch ati: sawa!

ntakibazo rwose!!! , ubwo blenda yatanze ako
gapapuro ahita asohoka aritahira, gusa rwose
bigaragara ko adatuje nagato. grouch nawe
yasigaye aho yitegereza ako gapapuro, kumutima
ati: “ ariko aka ni akumiro kabsa! ko mbona aba
bakobwa badashakira daniel amahoro ra!!”, daniel
akiri muribyo abona nguwo daniel na noella
bahise bahagera, bishoboke ko yaramuherekeje,
grouch nawe abanza guhengerereza ngo arebe ko
blenda yarenze,daniel amubonye ahita amubaza
ati: ese ko mbona uhengereza ………..
atararangiza, grouch ahita avuga ati: yeeeh! reka
ntacyo ..cyakintu kidasanzwe!, nonese
murarangije kuganira!? noella ati: turarangije
rwose, kandi nukuri wakoze cyane pe! grouch ati:
nonese daniel araguherekeje!?

daniel nawe ati:
ese ubundi waretse nkakugeza hano noella!!
noella nawe ati: ntakibazo rwose, gusa ukomeze
unzirikane sibyo!? daniel ati: yego! bye…bye.!
ubwo noella nawe nuko yatashye, dore ko ari
nawe wanyuma mubashyitsi warugihari. ubwo
grouch yahise afata daniel ukuboko,aravuga ati:
daniel! ngwino tujye kugira ibyo tuganiraho!?
.
.
.
kurundi ruhande, kumbe chanella we yibereye
mucyumba cye, cadeaux zose bamuhaye zuzuye
nkaho hasi, telephone nayo yari iteretse nkaho
hafi irimo gusona, ahubwo we yibereye kugitanda
afite ka kadari daniel yamuhaye muntoki, arimo
kukitegereza cyane akageraho akamwenyura,
akagafata akakarambika kumutima we akumva
aranezerewe, gusa njye ntumbaze impamvu ariko
yari yakunze mumacadeau yose bamuhaye, ngiyo
imodoka nziza cyane yahawe na se, ngibyo
ibishusho bihenze rwose yahawe, ndetse nibindi
byinshi ariko we yibereye kumudari wa daniel.

ubwo yakomeje muribyo, phone ye yo yarimo
gusona ubudatuza agezaho arayifata, arebye
umuntu urimo kumuhamagara abona handitseho
ngo:” chr raymond!”, ahita yimyoza ajugunya icyo
gitelephone hasi, yikomereza mubye, hashize
akanya yumva noneho haje message kuri
tekephone, arayifata arayisoma asanga igira iti:”
chr naguhamagaye kenshi ndakubura, ariko
nagiraga ngo nkubwire ko nageze murugo! bye
bye..bizuuu!!!!”. umukobwa yasomye message
ntiyanayitaho ahubwo arongera arambika
telephone hasi, nimba atarabonye ko ari cher we
raymond umwandikiye, sinamenya!
.
.
.
tugaruke kuri daniel na grouch, bo bari bamaze
kugera munzu kwa grouch ndetse bicaye
baganira, gusa bigararagara ko grouch asa
nkutishimye nagatato, aravuga ati: aharya ngo
yakubwiye ko agukunda kandi ashaka ko
umuber……..atarakomeza, daniel ahita avuga ati:
yego da!!

rwose nabonaga umukobwa amfitiye
urukundo rudasanzwe pe!! grouch nawe ati:
nonese wowe wabyakiye ute!? daniel ati: mwana
nabonye ntahita nemera cyangwa ngo mpakane,
ndavuga nti reka mbaze nkugishe inama,
nzamusubize nyuma!, ubwo grouch we yitegereje
daniel cyane mumaso, arangije yitsa imitima
azunguza umutwe, mbese amera nkubuze icyo
avuga, daniel abibonye ahita amubaza ati: ese
grouch! ko mbona tuganira usa nkaho udashaka
byagenze bite!? ubwo grouch ntarindi jambo
narimwe avuze, ahita akora mumufuka akuramo
ka gapapuro blenda yanditse agaha daniel,daniel
aragafata abanza kuyoberwa ibyaribyo, abaza
grouch ati: aka se ni …….. atarakomeza, grouch
ahita avuga ati: gasome…..gasome nako ni
akawe!! ubwo daniel yafunguye agapapuro,
asanga kagira gati:” daniel…..daniel, umuhungu
nabonye inshuro imwe gusa agahita antwara
umutima nubwenge byanjye byose, umuhungu
rwose ntatuza ntafite, umuhungu usa nkuwo
imana yandemeye!, uyu ukwandikiye ni blenda
umukobwa wabuze ubwenge kubera wowe daniel,

umukobwa ugukunda kuburyo utabasha
kubyiyumvisha, ushobora kumva bitabaho kuko
nkubonye rimwe gusa, ariko rwose ndagukunda
daniel, niyo mpamvu ngusaba nkwinginga ko
wampa umwanya tukaganira kuko ndabyifuza
cyane! nimba unyemereye uzampamagare kuri iyi
nimero +234688…………!!!”. eheee, dore rero ngo
daniel icyuya kizamurenge, akanure amaso yende
kuvamo, ubwoba bumwice igitima kidihe, abaza
grouch nigihunga cyinshi ati: yeeeh! nonese
grouch! ibi wowe wabisomye!?

grouch ati: yego
mwasanze cyagihe maze kubisoma, gusa rero
daniel mwana wa mama, ndabona ibi bintu
bitarimo amahoro kabsa!!! daniel ati: ahubwo njye
ubwoba buranyishe sha grouch, aba bakobwa
ntago banshakira ibyiza nukuri!! grouch nawe ati:
ahubwo njye ikirimo kunyobera kandi kinatangaje
kigatera nubwoba, ni uburyo barimo kureka
abantu bakundanaga nabo kandi ntacyo
bababuranye! daniel ati: ariko uzi ukuntu ngiye
kubigenza, aba bose ngiye kubahakanira nkomeze
nibere mumahoro! ahubwo ntiza phone nkwereke!!
grouch ati: nonese na noella yaguhaye nimero
ye!? daniel ati: yego yayinsigiye, wowe ntiza iyo
phone nkwereke! grouch ati: ese ko numva waba
uhubutse sha daniel, basi bareke uzababwire ejo
mugitondo tuvuye muri sport!

daniel ati: sawa!
gusa rwose ahantu navuye nubuzima nabayemo,
ntago byanyemerera gusenya inkundo zabahungu
bagenzi banjye!!grouch nawe ati: ahaaan!
ahubwo ngaho mbwira neza ibijyanye nubuzima
bwawe, kuko njye bimaze kunshanga kabsa!!
ubwo daniel yahise yegera hafi yicara imbere ya
grouch, avuga mwijwi rituje ati: grouch rero,
ikintu cyambere ugomba kumenya kandi ukirinda
kukimbwiraho kuko cyambabaza cyane, ni uko ndi
ikinyendaro…… grouch nawe ati: yeeeeh!! reka…….
atarakomeza, daniel ahita avuga ati: ikinyendaro
kibi cyane kandi kiruta ibindi byose, kuko navutse
mama afashwe kungufu, ndetse nawe aza kugera
nyuma aranjugunya, aransiga arigendera igihe
nari muto mfite imyaka itanu gusa!!, mukumva
ayo magambo , nkuko nundi wese byamubaho,
grouch yananiwe kwihangana, yumva agahinda
karamurenze ahita ashoka amarira mumaso,
daniel we wavugaga rwose ubona ko akomeye
ntakibazo, ahita abwira grouch ati: grouch nshuti
yanjye rero, ihangane ufunge umwuka wumve
ukomeye kumutima, nanjye kuba ndimo kubivuga
sinorohewe!, ahubwo ndize amarira yanshiramo!
ihanagure rwose nkubwire dore niwowe ushaka
kumenya ibyanjye!!.

burya rero ngo umugabo aba
ari umugabo, grouch nawe yarihanganye
yihanagura amarira, arangije avuga mwijwi rito
cyane ryuzuye agahinda ati: ngaho komeza
ndakumva mwana wa mama!! daniel nawe ati:
ubwo nyine mama amaze kunshika akigendera,
nibwo naje guhura na damas……….. bla bla
bla..bla! amubwira byose, ubuzima yabanye na
damas, nuburyo yabayemo umujura, uburyo yibye
mama chanella akagapu nicyabiteye, ibaruwa
damas yamwandikiye..
.
.
.
kurundi ruhande, mugipangu cyiza cyane, inzu
nziza cyane ndetse bisa nkaho iruta iyo kwa
chanella, imodoka nziza cyane zubwoko
butandukanye ziparitse nkaho hanze, amatara
yaka imande zose sinakubwira, kuburyo umuntu
aramutse avuze ko ari heza kurusha kwa chenella
ataba abeshye. imbere munzu rero muri urwo
rugo niho raymond yari yibereye, yicaye muri
salon atuje ntakibazo, ubwo nyine uko salon yari
imeze birumvikana. muri ako kanya rero hari
imodoka yaparitse hanze,havamo umusaza ariko
udashaje cyane ndetse ubonako agifite ingufu,
araza yinjira munzu imbere, agezemo asanga
raymond yicaye muntebe, ahita avuga ati: eee!

wahantanze se burya sha raymond!!? raymond
nawe ati: ahubwo burya wampamagaraga nzi ko
wahageze kare papa!!, “kumbe wamusaza ni se
wa raymond!” , papa nawe ati: hoya! hari utuntu
nabanje gutunganya kukazi, nonese ko utariye
ntago baguteguriy ibyo kurya!? raymond ati: hoya
ninjye wababujije, navuye kwa chanella numva
mpaze! , nonese papa! gahunda wanshakiraga
niyihe ko numva ibitotsi bitangiye kumfata! papa
raymond nawe ati: humura mwana wanjye
sintinda, gusa ni inshingano nashakaga kuguha!!
mukumva ibyo raymond ahita amera nkuwikanze,
abaza se ati: yeeeh! inshingano zigenda zite se
papa!!? papa ati: mwana wanjye rero, ni
ngombwa ngo nkubwire byose ubimenye, bitazaba
nka mama wawe wipfiriye atamenye ukuri
kwanjye dore ko iyo nibutse uburyo yanapfuye
ntamubwiye ko mfite undi mwana birambabaza!!

raymond ati:yeeeeh! papa winkanga nukuri!?
papa raymond ati: mwana wanjye ntega amatwi
unyumve neza nawe utazakora amakosa
nkayanjye! kera…… atarakomeza,raymond ahita
avuga ati: ntakibazo rwose mbwira ndakumva!
papa ati: dore kera ngitangira kugira amafaranga
mwana wanjye, nubwo bwose narimfite mama
wawe nkumugore wanjye tubana, nabonye
umukobwa mwiza ndetse mwiza cyane numva
ndamwifuje……. raymond ati: yeeeeh! nik………
papa ahita avuga ati: tuza ariko wumve
ndacyakubwira!, ubwo naramuterese ntibyakunda,
aranyangira rwose ,akambwira ko ngo afite undi
musore akunda witwa damas, mbese banza
ntanagatonyanga kurukundo yaramfitiye, ubwo
rero nanjye nabonye ntakundi nabigenze, bitewe
nurukundo namukundaga kandi nuburyo
namwifuzaga, nagiye kumusura aho yabaga,
ndamubwira ngo natankunda ndiyahura ariko biba
ibyubusa, arambwira ngo ninshake niyahure……….
raymond nawe ati: yampayinka! ese wari
kwiyahura koko kandi ufite umugore!? papa
raymond ati: mwana wanjye, simvuze ko mama
wawe ntamukundaga, ahubwo irari ryumubiri
rizica abantu, tekereza ubwo nagezaho ngafata
uwo mukobwa kungufu!! mukuvugwa atyo daniel
asa nkutumvise neza, ahita areba se nagahinda
kenshi aravuga ati: papa! uvuze ngwiki koko!?,

papa raymond nawe warumeze nkugiye kurira
kubera akahinda, yahise yegera hafi afata
umuhungu we mukiganza, aravuga ati: mwana
wanjye, uwo mukobwa nkubwira yanteye
ubusambo kuburyo ntashoboye kwihangana
muricyo gihe, namufashe kungufu ndangije
ndanamukubita kuko numvaga yanandakaje,
ndetse nyuma naje kumenya ko yabyaye umwana
wuhumungu, sinabyitaho muricyo
gihe……..atarakomeza, raymond ahita avuga ati:
nonese ntanubwo yanakureze ngo bagufunge!?
papa ati: sha nanjye ntumbaze wa mwana we!
sinzi impamvu atandeze, uretse ko ntanicyo byari
gutanga kuko abapolisi nabayobozi
twarasangiraga, ndetse kandi narimaze kugira
amafaranga!! raymond ati: uwo mwana se yitwa
nde!? papa raymond ati: ubwo se urumva
namenya izina gute koko!, ko nyuma ntigeze
nanakurikirana ngo menye uburyo babayeho, ko
buriya arinabyo bintu birimo kunshengura
umutima muriki gihe, sinkiryama ngo ntuze
mwana wanjye!!!,

ubwo papa raymond yavuze
atyo,ndetse ikiniga kiramurenga araturika ararira,
ariko nyine amarira yumugabo atemba ajya
munda, ni ukurirra ijisho rimwe nkumusirikari,
raymond nawe yabonye papa we atorohewe,
aravuga ati: papa humura rwose, humura bibaho
mubuzima!! papa nawe ati: mwana wanjye, iyo
nibutse uburyo nanze kurera umwana wanjye
nuburyo namuzanye kuriyi si kungufu, birandya
rwose!!! raymond ati: papa, nukuri…….
atarakomeza, papa we ahita avuga ati: umva rero
nkubwire raymond mwana wanjye, ndagusabye
kandi nkwinginze, shaka murumuna wawe ndetse
ushake na nyina basi nongere mbaboneho, kuko
sinshaka kuzapfa ntasabye sophia imbabazi!
raymond ati: nonese uwo mukobwa yitwaga
sophia!? papa raymond ati: yego niko yitwaga!
raymond ati: sawa papa! ngaho tuza wumve
utekanye, nanjye nzagerageza uko nshoboye kandi
nzababona nimba bakiriho!! papa nawe ati:
urakoze mwana wanjye!, ndetse kubera iyo
mpamvu, nuramuka ubabonye ukabanyereka,
nzakwegurira ruriya ruganda uyoboye rube
urwawe bwite!! raymond ati: woow! papa nyizera
nukuri ndabishyiramo imbaraga.
.
.
.
tugaruke kuri grouch na daniel bakiganira munzu
nubwo amasaha yaramaze gukura, gusa grouch
we bigaragara ko atariyorohewe kuko yari yarize
amarira menshi cyane, daniel aba aramubwiye
ati: sorry grouch! iyo menya ko bikubabaza gutyo
simba mbikubwiye! grouch nawe nagahinda
kenshi kuzuye amarira aravuga ati: sha daniel!
nukwihangana bibaho muvandimwe, gusa nyine
warakubititse rwose mwana wa mama! none ngo
na damas yarigendeye!!? daniel ati: erega shahu
grouch, buriya imana iba ifite inzira zayo, buriya
iyo damas atarwara ngo amererwe nabi sinari
kujya kwiba ngo mpure na mama chanella!
urumva rero ko ntari kuba ndi hano ubungubu!!!
grouch ati: sha kabsa byo nukuri! burya ibintu
byose biba Imana iba ifite impamvu yabyo,
ushobora guhura nibibazo bikakurenga ariko
imana ifite icyo ishaka kukurinda cyangwa
kugukemurira!!

daniel ati: cyane rwose! ariko
nyine abantu ntitubura kuvuga ko imana
yatwibagiwe!! grouch ati: nyine ni kwa kutizera,
ahubwo se…..atarakomeza, daniel ahita avuga
ati: ngaho nawe mbwira, urabona nahita njya
mubyinkundo ntaragira naho ngera koko grouch!?
grouch ati: nanjye nibyo naringiye kuvuga, gusa
nyine urukundo ntago rwita ngo uri iki cyangwa
ufite iki, ahubwo ugukunda byanyabyo
ntiyakwanga niyo waba warigeze gupfa ukazuka!!
daniel ati: yego nyine…… ariko njye ndumva
bitanandimo kabsa!! grouch ati: ariko njye rero
byananyobeye, siniyumvisha uburyo abakobwa
babiri babona umusore rimwe bakamukunda
bingana kuriya!, “”grouch aravuga babiri kandi
nyamara ntamenye ko na chanella zenda guta
izazo!!” daniel nawe ati: yewee! nawe unyumvire
mbe mushuti wanjye!!! grouch ati: umva rero
shahu daniel nkubwire, wowe niwumva hari uwo
ukunze, umukunde rwose kandi nunamwanga
umuhakanire kandi byeruye, kuko……….
atarakomeza, daniel ahita avuga ati: erega
wikwirirwa umbwira ibyo, muri bariya bombi
nubwo uwo blenda ntamuzi, ntanumwe numva
andimo pe!! grouch ati: erega buriya
ntanurukundo rwabo, ubwo ntiwakwibaza uburyo
bakubonye bagata abakunzi babo, umunsi
bazabona undi musore ukurenze bizagenda bite!?

daniel ati: sinkibyo byose se muvandi!!!, mwana
rero njye ndumva ibitotsi binyishe reka njye
kuryama!! grouch ati: ehee reka da! ryama hano,
ushobora kugenda ucara cara hanze abazamu
bakakumerera nabi, cyangwa wagera munzu
ugakangura ba papa chanella!! daniel ati: ariko
nibyo koko! reka rero njye kwiryamira, nahubundi
ibintu ntibyoroshye muhungu wannjye!
.
.
.
ubwo bahise bajya kuryama, dore ko namasaha
yarabaye makuru, ijoro riratambuka igitondo
kiraza, gusa mugitondo cya kare daniel akiryamye
yumva grouch sinzi utuntu arimo gukubaganya
nkaho hirya, ahita abyuka aravuga ati: ese grou!
ko ubyutse aya masaha bite!? grouch ati: wowe
iryamire ubimaremo, njye ngiye muri sport, nkunze
kuyikora buri mugitondo!!

daniel ati: reka
sinasigara ndyamye njyenyine,reka nze tujyane!!
grouch nawe ati! sawa, ngaho reba imyenda aho
ninkweto uze tugende!. ubwo daniel yajyanye na
grouch muri sport,bagenda biruka ndetse baganira
utuntu dutangukanye, birumvikana bari bamaze
kwibera inshuti rwose, inzira yose biruka gake
gake ndetse bagenda batera udustory baseka
biturije rwose ntakibazo, sinzi ukuntu bumvishe
inyuma yabo hari umuntu usa nkuguye hasi
ndetse utatse cyane ati: ooohhh!………..!!

barebye
babona ni umukobwa uguye hasi ndetse nawe
waruri muri sport, daniel ntakindi yakoze, yahise
yunama amufata ukubuko aramwegura, grouch
nawe ati: ihangane umukobwa! nizere ko
udakomeretse!! umukobwa nawe ati: hoya ntago
nkomeretse, kandi murakoze!! grouch nawe ati:
ngwino rero dukomezanye sport, uyu yitwa daniel
nanjye nitwa grouch!! umukobwa nawe ati:
murakoze rwose! nanjye nitwa divine!!! “” kumbe
ni divine, umwe wa hahandi daniel yagiye kwiba
ibiryo, ariko birumvikana ntanumwe waruzi undi
muribo dore ko daniel batigeze banamufata!!””…
…………..loading next part…..
.
.
.ESE BURIYA DANIEL SIWE MURUMUNA WA
RAYMOND KURI SE!?
.ESE RAYMOND KO CHANELLA ATANGIYE
KWANGA KUMWITABA, KANDI NGO AHO KUGIRA
AMWANGE YAKWICA NABANTU…. AHAAA!!!
.NOELLA NA BLENDA SE BO BAZABYAKIRA BATE
DANIEL ABAHAKANIYE!.

Advertisements

4 responses to “MR DANIEL PART 8

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s