MR DANIEL PART 10

img_0628-9

MR DANIEL PART 10
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
utapfa kumenya igiciro cyayo
utigereye kuruganda. ubwo daniel
yarayirebye biramucanga, areba
hejuru yibaza nimba ari papa
chanella waba wayimuguriye, sinzi
uko yabonye agapapuro kari muri
ako gakarito,aragafata aragafungura
asanga kandikishije ikaramu,
atangira gusoma, asanga kanditseho
ngo:”……
.
PART 10
.
asanga handitseho ngo:” abantu ni
abantu, hari igihe umuntu akora
ikintu yumva ntacyo kimutwaye,
agahemuka, agatukana ndetse
akirata gusa nyuma bikazamutesha
umutwe, bikamubuza amahoro
akicuza impamvu yabikoze!,

niyo
mpamvu nanjye chanella, nanditse
ibi mbikwandikira wowe daniel,
nkaba kandi byandikanye umutima
ubabaye ndetse wicuza rwose
ukanaka nimbabazi zibyo wakoreye
umusore nkawe daniel, rwose
nyumva kandi umbabarire kubwo
kukwakirana agasuzuguro ubwo
wazaga!, ndetse nishimiye kuguha
iyo mpano yambere ifite byinshi
isobanuye kurinjye,ndagusabye kandi
unyemerere uyakire daniel! kugira
ngo numve ntuje kandi ntekanye,
ndagusabye nuramuka usomye aka
gapapuro ukumva koko nkwiye
imbabazi, uzamenyeshe!! urakoze
cyane daniel, yari chanella!!”’’, ubwo
daniel yasomye ako gapapuro yumva
biramuyobeye, arumirwa akanura
amaso agira ngo arimo kurota,
kumutima akibaza ati:” ese uyu ni
chanella umwe niboneye! umwe
warufite agasuzuguro kadasanzwe!!!,

eheee reka nshyire grouch
ndebe!!!””. ubwo ibyo gukaraba
byabaye biretse, daniel ahita
amanuka yihuta asanga grouch
mugikari, aza yiruka yinjira munzu ya
grouch, grouch abibonye amera
nkuwikanze, aravuga ati: yampayinka!
ese ko wagira ngo hari ukwirukansa
daniel!!! daniel nawe ati: yewe!
banza atari numwe unyirukansa
ahubwo, akira nawe wisomere!!!,
ubwo grouch yahise afata agapapuro
nawe atangira gusoma, gusa
yarangije atabyiyumvisha neza, aba
abajije daniel ati: yeeeh! ko
ntabyumva neza se! chanella se
nibiki arimo kugusabira imbabazi
daniel!! daniel nawe ati: ntago
wabisomye se!? grouch ati: yeeh!

ngo akwakirana agasuzuguro……………
daniel nawe ati: ngo yego mwa!
harya ntago nakubwiye uburyo
yanyakirije agasuzuguro kadasanzwe,
ati ntiyanyita musaza we umuntu
usa……… atarakomeza, grouch ahita
avuga ati: eheee! nonese iyi mpano
yaguhaye avuga hano niyihe sha
daniel!! daniel nawe ati: dore niyi
telephone yampaye!!, grouch
mukubona phone uburyo iteye, aho
yakorewe nuburyo igaragara abona
nibwo bwambere yayibonaho
mubuzima bwe, biramutungura
cyane areba daniel aramubaza ati:
iyi ni chanella uyiguhaye daniel!?
daniel nawe ati: nukuri niwe rwose
pe, ntubyisomeye se!! ahubwo njye
ko numva ubwoba bunyishe mwa!!!
grouch ati: ubwoba bugenda bute
se! ahubwo urananirwa kwishimira ko
chanella yakwiyumvishemo, cyangwa
uzi ngo yakomeza kukwanga wari
kuzarama muri uru rugo sha daniel!?

daniel ati: sha nyine njye naringize
ubwoba ngo yaba yabaye nka ba
noella na blenda!! , mukumva ayo
magambo, grouch ahita aturika
araseka,areba daniel aravuga ati:
hahahh…….. ariko se sha daniel,
harya ntago nakweretse raymond chr
wa chanella!? daniel nawe ati: yego
waramunyeretse nyine, si wawundi
se…….atarakomeza,grouch ahita
avuga ati: nonese buriya uzi
uruganda akuriye urwarirwo sha!,
ese ubundi wowe wabonye raymond
ari umuntu woroheje sha
daniel!…..eee.ee ubwo se urumva
chanella yareka uriya musore ngo
ararikiye umuturage nkawe koko!!!
daniel ati: hahaha! nanjye
binyobere! gusa imana ishimwe
kabsa pe, buriya nibazaga ukuntu
nzabana na chanella atanyiyumvamo
bikanyobera!! grouch ati: humura
rwose pe! erega nanjye nkigera hano
yabanje kujya antuka ariko byaje
kugera nyuma twibera inshuti,
ahubwo genda ukarabe dore saa ine
ziri hafi ngo ujye kureba noella!!,

ubwo grouch yakomeje kumva
bidashoboka ko chanella yakunda
daniel, kandi nyamara ntamenye ko
urukundo rwenda kuzamuturitsa
umutima!!, daniel nawe yabifashe
uko, yishimira ko chanella yamusabye
imbabazi, yumva rwose aranezerewe
ndetse yishimiye cyane kwita
chanella mushiki we, aba abwiye
grouch ati: reka njye gukaraba
wamugani wawe, ubundi njye kwa
noella muhakanire rwose nibereho
ubuzima bwiza, dore ko banza
bugiye kundyohana!! grouch ati:
ihute ahubwo, ugomba kuhagera
kare…… cyangwa buretse nguhe
amafaranga, utirirwa unagaruka
hano! kandi ndangize gukoropa
munzu nini wagiye kare! sinzamuke
ngo ngusange mucyumba cyawe!
daniel ati: cyane rwose, reka njye
kugira vuba!
.
.
kurundi ruhande, chanella we yari
yibereye mucyumba cye, sinzi utuntu
yararimo kuko yirebaga
mundorerwamo ubudatuza, akisokoza
imisatsi akanisiga utuntu
dutangukanye ubundi akamwenyura
akisekekesha, ntumbaze nimba
aribyo abakobwa bose baba
bibereyemo iyo bari mucyumba
bonyine, akiri muribyo rero, sinzi
ukuntu yegegereye idirishya abona
hanze yurupangu hari imodoka yaje
ishaka kwinjira murupangu rwiwabo,
arebye neza abona bisa nkaho ari
raymond chr we uje, ako kanya ahita
yihuta afata telephone ye ahamagara
nimero, ndetse umuntu ntiyanatinda
kwitaba, aritaba ati: allo!! chanella
ati: uwo muntu ugiye kwinjira nimba
arinjye ashaka umubwire ko ntahari,
uranyumva!?

Umuntu nawe ati: yego
rwose mabuja!!, ubwo chanella
yahise akupa arambika phone hasi,
arongera yegera ahengereza
mwidirishya., kurupangu ho umusaza
yararimo gufungurira imodoka,
kumbe ni raymond koko waruje
mumodoka nziza cyane kandi ihenze,
abaza umusaza warumufunguriye ati:
bite se muzeh!! wamenyera nimba
chanella ariyo ra!!?, umusaza nawe
abanza kwibaza utuntu twinshi
ndetse bisa nkaho agizemo akantu
kubwoba nkuko ujya kubeshya wese
amera, arangije ahita azunguza
umutwe, aravuga ati: hoya chanella
ntawuriyo, hashize akanya gatoya
agiye!!, raymond nawe yitegereje
uburyo umusaza amubwiye, yumva
bimwanze munda, afata phone
ahamagara nimero ya chanella, ariko
biranga biba ibyusa chanella yanga
kuyitaba nubwo bwose yamureberaga
mwidirihsya, birumvikana kari
akahinda nibibazo byinshi kuri
raymond, ndetse we yanze kuva
kwizima akomezamo imbere, aparika
imodoka ye ahabugenwe arangije
yinjira munzu atanakomanze dore ko
yaranahamenyereye, agezemo imbere
aba akubitanye na grouch warufite
ibintu byibikoropesho, bishoboke ko
yaratangiye gusukura munzu,
raymond ati: bite se sha!! grouch
nawe nicyubahiro cyinshi cyane
aravuga ati: ni byiza cyane patron!!

ko muzindutse se!? raymond ati:
yego! hari akagahunda mfitanye na
chanella! ahubwo se wamenyera
nimba ahari!? grouch nawe ati: yego
rwose arahari, ari ruguru mu cyumba
cye!, nonese ntago wamuterefonnye!
?, ryamond we ntabyo gusubiza,
yahise azamuka yihuta ajya kureba
chanella mucyumba cye, gusa
yarahageze asanga urugi ruradadiye,
rurafunze rwose kandi rufungiyemo
imbere, atangira kukomanga anavuga
ati: chanella….chanella chr
mwiza!!…chanella…………!!!,

umusore
yarakomenze biba ibyubusa, chanella
yanga gufungura ahubwo aguma mo
imbere adakoma, birumvikana
ryamond akahinda karamurenze,
atangira gushoka amarira kumaso,
intege ziramushirana aramanuka
yicara hasi imbere yumuryango
wicyumba cya chanella.
.
.
.
hasi ho grouch yari yikomereje
uturimo twe, agiye kubona abona
nkuwo daniel muri rya koti rye,
inkweto ihanaguye rwose nayaphone
chanella yamuhaye muntoki, mbese
acyeye rwose kandi aberewe, grouch
no kwiyamira cyane ati: ee..ee.eee
mbega mbega daniel!! ahubwo se ko
wagira ngo ugiye kumwambika
impeta kandi ugiye……..
atararangiza, daniel ahita avuga ati:
haha! reka nyine mukange atabona
ndi umuntu woroheje akanyifatira!
grouch ati: sawa rero genda! upfa
kuba umuntu wumugabo! keretse
nimba umukunda ukaba
warabimpishe! daniel ati: reka reka!!

ahubwo reka nihute ndakubwira uko
byagenze ngarutse!, ubwo daniel
yahise avaho arigendera, grouch
nawe akomeza gukora imirimo nkuko
umukozi wese amera,hashize akanya
yumva hari umuntu urimo kuza
aturuka hejuru,arebye abona ni
raymnond urimo kuza ikirenge
atagikura hasi, mbese ubonako
intege zamushiranye, ndetse grouch
arebye neza abona umusore arimo
gushoka amarira menshi mumaso,
niko guhita amwegera
aramwiyegamiza,aramuzana
amwicaza muntebe, amwitegereza
mumaso aramubaza ati: niko se
raymond! bigenze bite ko mbona
mutameze neza!! raymond
nagahinda kenshi, avugana intimba
ati: niko se wamuhungu
we,nkubaze!? grouch ati: yego rwose!
mumbaze ntakibazo!!

raymond ati:
umusore usigaye ukundana na
chanella ninde!? grouch nawe atoi:
yeeeh! ntago ndimo kubyumva neza!!
ryamond arongera ati: ninde
mushenzi urimo gutuma chanella
atanyiyumvamo, ninde watwaye
umutima wumukunzi wanjye, ninde
ushaka kwangiza ubuzima
wanjye…….. atarakomeza, grouch aba
nkuguye mukantu, akanura amaso
areba ryamond ati: niko se!
mushatse kuvuga ko chanella
mutakiri kumwe se bwana raymond!!
raymond ati: sh wamuhungu we rero,
chanella sinzi ibyamuteye nukuri, ejo
naramhamagaye….. bla bla blah.
amubwirauburyo yamuhamagaye
akanga kumwitaba, ndetse nuburyo
asanze yafunze icyumba akanga
kumufungurira, gusa yarangije
grouch nawe agahinda kenda
kumuhitana, aravuga ati: nonese
ubwo chanella yaba abiterwa niki
koko mana yanjye!!? raymond ati:
ngaho nawe umbwire wamuhungu
we!….. ese ababyeyi be barihehe
ngo mbibaganirizeho!? grouch ati:
yewe! baracyiryamiye dore ko uyu
munsi ntanubwo bigeze bajya kukazi,
nanjye nanze kwirirwa mbarogoya!
ryamond ati: hoya ntago nababyutsa,
ubwo nzagaruka!

Ahubwo se sha
waretse nkagusaba akantu ko
nzaguhemba! grouch ati: ntakibazo
rwose, ni………..atarakomeza,
raymond ahita avuga ati: mbabarira
rwose umfashe, uzanshungire
chanella numenya umuhungu urimo
gutuma anyibagirwa……… grouch
ahita avuga ati: eheee! ariko se ko
banza ari ntawundi muhungu
chanella yakunda atari wowe!!
ryamond ati: hoya ntago byashoboka,
ntago chanella yanyanga ntawundi
musore urimo kubitera! kuko njye
ndumva ntakibi namukoreye, kandi
niyo naba narahemutse yabimbwira
nkuko yarasanzwe abigenza!! grouch
ati: sh nukuri ntakibazo, ningira uwo
mbabonana nzabamenyesha pe!!

raymond ati:akira ikarita yanjye
yakazi, nuramuka ugize icyo umenya
cyangwa ugacyeka uzahite umbwira,
nukuri kandi nzaguhemba ntugire
ikibazo!! grouch ati: yego rwose!
kandi nukwihangana ntago bizatinda
gukemuka! raymond ati:urakoze
cyane wamusore we, ngaho reka
nkureke mbe ngiye!!, ubwo raymond
yahagurutse aho nagahinda kenshi
cyane, grouch nawe asigara yumiwe
cyane, kumutima akibaza ati:”” ese
byashoboka ko chanella yanga
raymond koko!! byaba byagenze bite
se mana yanjye!?””, ubwo grouch
yasigaye yashobewe, raymond we
yarageze kurupangu asohoka, arakaye
cyane abwira wamusaza uharinda
ati: kuberiki wambeshye twapfaga iki
koko!, wowe urambeshya ngo
chanella ntawuhari kandi ahari
koko!? umusaza ati: nonese
uramubonye!? raymond ati:
ndamubonye nyine, gusa uri
umugome cyane!! umusaza ati:
hoya.. hoya nukuri, niwe……..
atarakomeza, raymond ahita avuga
ati: ubundi se waretse tukagira
gahunda dupanga njye nawe
muzeh!! umusaza ati: yeeh! ngo
gahunda ki se patron!! raymond
ahita akanda ahantu, umuryango
winyuma wimodoka ye uhita
ufunguka, aravuga ati: ngaho injira
tuganire!!, ubwo umusaza yabanje
gushidikanya, ariko birangira yinjiye,
raymond aba aramubajije ati:niko se
muze!

waretse nkaguha akazi ka
millioni imwe!!, mukumva millioni,
umusaza amera nkuwikanze, aravuga
ati: yeeeh! ngo millioni !! raymond
ati: yego rwose kandi biroroshye!
umusaza ati: mbwira rwose, akazi
umpa kose ndagakora ntakibazo!
raymond ati: umva rero! akira izi ni
nimero zanjye za telephone,
nuramuka ubonye hari umusore
ukunda kuza gusura chanella,
cyangwa ukamubonana na chanella
aho baba bari hose, uzahite
umpamagara umbwire, sibyo!?
umusaza ati: yeeeh! kuberiki se
kand…….. atarakomeza, raymond
ahita avuga ati: wimbaza impamvu,
wowe gusa bikore kandi uzabigire
ibanga, sibyo!? umusaza ati:
ntakibazo rwose, kandi urakoze!!,
ubwo umusaza yasohotse mumodoka,
raymond nawe akomeza urugendo
rwe arigendera.
.
.
.
kurundi ruhande, daniel we yari
yamaze kugera kuri M.L.BAR,ndetse
yicaye ahantu heza cyane, telephone
yarambitse kumeza nibikabyo byinshi
cyane, hashize akanya imodoka nziza
cyane nayo iba igeze aho hantu,
iraparika kavamo noella, umukobwa
wari wambaye bidasanzwe, ndetse
yisize rwose bimwe bigezweho
kuburyo uwamubona wese yahamya
ko aberewe kandi rwose ari mwiza,
gusa muricyo gihe hari indi modoka
yari iparitse nkaho hirya, ifite
ibirahuri byumukara kuburyo uri
hanze utarebamo imbere. ubwo
noella yarakomeje yinjira imbere
muri M.L.BAR, agenda areba hirya no
hino bisa nkaho hari uwo ashakisha,
gusa nyine birumvikana yashakaga
aho daniel yaba yicaye, ndetse
ntibyanatinda aba aramubonye
aramusanga,aseka rwose yishimye
kandi bimubereye cyane, mbese
ubona ko yishimiye kujya kubonana
na daniel, umuhungu wamutwaye
uruhu nuruhande, akamutwara
ubwenge bwe bwose, ndetse
agatuma areka martin bakundanaga,
gusa njye ntumbaze ngo ibi
byishimo birahinduka iki namara
nkumva ko daniel atamukeneye.
ubwo noella yaragiye asanga daniel
aho yari yicaye, daniel nawe
arahaguruka barahoberana, gusa
nyine nkaho hirya hari hicaye
umusore urimo gusoma
ikinyamakuru,ndetse bisa nkaho
arimo kucyikinga mumaso,akoa kanya
aba arahagurutse asohoka yihuta,
agenda agana kuri ya modoka ifite
ibirahuri byijimye, ahageze
umuryango uhita aufunguka, kumbe
ni martin warurimo imbere, ahita
avuga ati: bite se! urababonye se!?

umusore nawe ati: cyane rwose,
noella ndamubonye, kandi ari kumwe
nundi musore ucyeye bya cyane
kabsa, ahubwo njye ndumiwe!!
martin ati: urabeshya!!! ubwo se…….
atarakomeza. umusore ahita avuga
ati: nukuri martin, sinkubeshya pe!
gusa byo kabsa noella afite impamvu
yo kwirukira uriya musore pe, mbega
umusore wee!, uziko nanjye ankaze
martin!! martin ati: ceceka se nyine!!
kanze njye kureba!!, ubwo martin
nawe yahise asohoka mumodoka,
yinjira imbere muri BAR, agezemo
abona koko noella yicaranye nundi
musore, yitegereje neza abona uwo
musore aramuzi, yibuka ko
yamubonye mu munsi mukuru wa
chanella, yumva agahinda
karamwishe bya cyane, ndetse yumva
umujinya ugiye kumuturitsa
umutima, arahindukira yisubirira
inyuma ntumbaze icyo yaratekereje.
.
.
.
mugihe martin yarimo ahangana
nagahinda kendaga kumushengura
umutima, noella we yari yanezerewe
bya cyane, arimo kuvugana ubwuzu
sinakubwira, ataka daniel ibyahe
nibyahe ati: nukuri daniel,
icyakubwira ukuntu uri umusore
mwiza kandi ucisha make, wambara
akaberwa nukuri……. atarakomeza,
daniel ati: hah! umva nkubwire
noella, kandi unyumve rwose……..
atarakomeza, noella amuca
mwijambo aravuga ati: daniel!
nukuri nushake uzajye wiyemera ko
uri umusore rwose,ndetse nushake
wiyemere ko ngukunda, dore ubu
ndumva umutima wanjye……..atara
komeza, daniel ahita amukora
mubiganza, aravuga ati: ariko se
noella, waba uretse nkavuga
ikin……..

atarakomeza, noella wasaga
nkuwabonekewe arongera amuca
mwijambo aravuga ati: daniel, daniel
umuhungu nkunda rwose, ubu ndimo
kwibaza uburyo nicaranye numuntu
nkawe ahantu nkaha nkumva ndi
umunyamahirwe rwose, mbega imana
imenya abantu bayo wee!! nukuri
mana urakoze pee!! daniel,
ndagukunda cyane..ndetse cyane
birenze kuburyo utabasha
kubyiyumvisha! daniel noneho
atangira kumera nibimucanze kubera
magambo noella yahuruturaga
ndetse anavanze utamenya ngo
arimo kuvuga ibiki, ahita avuga ati:
umva yewe noella, ibyo byose…………
atarakomeza, yumva igikoni kinini
mubitugu ngo poooh, aba aguye hasi
amera nkubuze umwuka,” kumbe ni
martin waruhageze arakaye
cyane”,gusa martin waruje we ntago
yarafite ibintu byimikino, ahubwo
ntiyitaye ngo daniel aguye hasi,
ahubwo yakomeje guhuragura,
agakubita bya cyane ndetse afite
umujinya mwinshi, ubwo daniel we
yabonye akubitwa hafi guhitanwa,
ntumbaze aho yakuye akabaraga
ahaguruka yiruka atareba inyuma,
ibikanu babihengamishije
sinakubwira, mbese siwe warose
avuye aho hantu!!.

noella we
waruhagaze nkaho yumiwe atazi ibyo
arimo kubona ndetse agira ngo arimo
kurota, aba abwiye martin ati:
martin ukozi ibiki koko!! martin nawe
ati: ariko se chr, kuberiki koko……..
atarakomeza, noella ahita amubita
inshyi nziza cyane kubituza ndetse
no kumatama, niyanyurwa ahita
atangira no kurira amarira menshi
cyane, martin abonye uwo akunda
arize, niko guhita amufata
aramukomeza, atangira guhoza hoza,
ati: ooh! chr noella, biriya byose
mbikoze kubera urukundo ngukunda
nukuri, kandi rwose………
atararangiza kuvuga, noella ahita
amwiyaka numujinya mwinshi
aravuga ati: martin! guherubu
ntuzongere kunyita umukunzi wawe
narimwe, ntago nkigukunda kandi
ubyumve ibizirikane, ubu undi
kumutima ni uriya musore ukubise!!
martin ati: ariko se……….
atarakomeza, noella ahita yivumbura
aragenda,aravuga ati: sigara wibwira
cyangwa ubwire abo bantu
bagushungeye!!, ubwo noella
yaragiye, amarira nagahinda ari
byose, kumutima akivugisha ati:
urabona uriya mushenzi ngo ni
martin ibintu aba ankoreye koko,
buriya se disi daniel ntiyaragiye
kunyibwirira uburyo urukundo rwacu
rutangiye koko

Advertisements

5 responses to “MR DANIEL PART 10

  1. Mbega martin urukundo rujya iyo rushaka ntirwingingwa. Merci kuri dusabane mukomeze mujye mukatugezaho kare.

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s