MR DANIEL PART 9

img_0628-8

MR DANIEL PART 9
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
murakoze!! grouch nawe ati: ngwino
rero dukomezanye sport, uyu yitwa
daniel nanjye nitwa grouch!!
umukobwa nawe ati: murakoze
rwose! nanjye nitwa divine!!! “”
kumbe ni divine, umwe wa hahandi
daniel yagiye kwiba ibiryo, ariko
birumvikana ntanumwe waruzi undi
muribo dore ko daniel batigeze
banamufata!!””…………
.
PART 9
.
ubwo divine nawe yahise yiyunga
kuri ba daniel bakomezanya gukora
sport, ndetse bagenda baganira
ntakibazo rwose, divine ati: ahuiih!

uyu munsi nakoze sport neza nubwo
naguye hasi pe!! grouch ati: ariko
buriya warusanzwe ukora wenyine
niyo mpamvu!! divine ati: yego shn!
gusa ubu nabonye isomo ntago
nzongera kabsa, uziko ntanibyo
kunanirwa iyo uri kumwe nabandi!!!
grouch ati: ehee! wibuka wabize
ibyuya gusa, ubundi ukajya gukaraba
wumva umeze neza cyane! divine ati:
nonese ubundi musanzwe muza buri
gihe!? grouch ati: hoya ntago ari
burigihe, ariko akenshi turaza! wowe
se uraza buri gihe!? divine ati: hoya!

nanjye nkunze kuza ariko si
burigihe, ubwo tuzajya tuhahurira
tu!!,grouch ati: cyane rwose,
nanjye……… atarakomeza, divine
ahita avuga ati: cyangwa mumpe
nimero yanyu, nzajye mbabaza
nimba mwaje duhure! grouch ati:
ntakibazo rwose, dore ngizi zandike!!

ubwo grouch yahise aha divine
phone ye ndetse irimo na nimero ze
muri screen, divine nawe arazandika
ndetse ahita ahamagara na grouch
abona ize, amazina yandikwaho dore
bari banibwiranye, grouch ahita
avuga ati: ubwo nukujya utubaza
nimba turibuze cyangwa twe
tukakubaza!! divine nawe ati: yego
rwose! ahuwo reka mbareke ndabona
amasaha yo kujya kukazi ari hafi!
grouch ati: yego rwose, ubwoturi
kumwe ntakibazo!!! ubwo umukobwa
yahise agenda asigaho daniel na
grouch, gusa grouch yasigaye
yitegereza daniel cyane, daniel
abibonye aravuga ati: yeeeh!
kundeba cyane se mwa!!? ako kanya
grouch ahita aturika araseka,
aravuga ati: ariko sha daniel, aho
ntiwambeshye ngo waganiriye na
noella!?, daniel ati: kuberiki se!?

grouch ati: ndabona utabibasha
nukuri, kubona divine arinze agenda
utavuze nijambo narimwe, ahubwo
amasoni yakwishe……… atarakomeza,
daniel ahita avuga ati:
hahahahhaha! have ariko grouch,
nkibyo uba uzanye nibiki!? grouch
ati: hahah,sha nukuri njye wanyishe
kabsa!! daniel ati: ariko cyakora byo
mwana! nanjye byari byanyobeye pe,
numva uriya mukobwa mutinye sinzi
impamvu!! grouch ati: genda se!!
ubwo se watinya umukobwa nkuriya
koko, ba noella naba blenda
bakwiruka inyuma!!? daniel ati:
birabareba! ariko njye nubundi
ndumvadivine namwikundiye pe,
nabonye ari nkumukobwa uri
serieuse kandi witonda!! ariko
wabonye uburyo avuga yitonze sha
grouch!!? grouch ati:hhhh! nuko
biza……… nuko biza ugasanga
byakuze, wabanje ugakemura ikibazo
cya noella na blenda! hahaha!!
daniel numujinya ati: ariko waretse
ayo magambo yawe grouch, ahubwo
ntiza phone nkwereke, bose
mbabwire ko ntabirimo rwose!!
.
.
.
grouch ati: yeeh! nonese nimero
zabo uracyazibuka mumutwe!!?
grouch ati: sinazishyize muri phone
yawe se cyagihe!!! grouch nawe ati:
akira kabsa, uhakanire ibyo bikobwa
bitanagira umutima!! daniel ati: ese
ubwo nakoriki ngo babone ko
mbahakaniye neruye!!!? ubwo grouch
yatekereje gatoya, ahita yongera yaka
daniel phone, aravuga ati: hoya!
wibahamagara ahubwo ugomba
guhura nabo, ukabibibwirira
kumugaragaro kandi ntabintu byo
guseka ufite,sibyo!? daniel ati: ariko
uziko aribyo mwa!!

ariko se ko ntajya
nshobora kubwira umuntu nabi
grouch!! grouch ati: hoya!
sinkubwiye ngo ugende
umutuke,wowe umubwire ko
utakundana nawe, nyine umwereke
ko ntamikino ufite!! daniel ati: kabsa
niko ndabigenza, ariko reka mpere
kuri noella, blenda nawe ndamuha
gahunda ibya noella byakemutse,
sibyo byiza ra!? grouch ati: uko
ubikora kose, ariko rwose njye nshaka
kumva bariya bakobwa
batakikwirukaho, kuko biriya si
urukundo kabsa, uziko wagira ngo ni
abarogano!!
.
.
.
kurundi ruhande, mumuhanda hari
imodoka yagendaga, kumbe martin
chr wa noella niwe waruyirimo,agen
da akambije impanga ashyugunda,
gusa nyine bigaragara ko
atishimye,dore ko kumutima yibazaga
ati:” noella…. noella rwose
mukukobwa nkunda!, kuberiki ushaka
kumpemukira!, gusa ndaje kandi
ugombe umbwire impamvu
wambeshye, ugatuma ntaha
njyenyine rirya joro kandi
twazanye!!!!”” . umusore yibajije atyo,
arangije ahita akubita imodoka
igipfunsi, avuganaumujinya ati:
aaaasyeeeeh!!!…..! gusa ntumbaze
nimba gukubita imodoka ye ibipfutsi
byatuma ibibazo bye bishira!!,

ubwo
martin yarakomeje agera kurupangu
rwiza bihagije, avuza ihoni abazamu
barafungura arinjira, abaza umugabo
warumufunguriye ati: bite se!! noella
arahari cyangwa yagiye!? “’kumbe
urwo rugo ni kwa noella!!””umuzamu
nawe ati: ego! arahari rwose, ubwo
se muri iki gitondo yaba yagiye
koko!? martin ati: eee! sawa ntacyo
noneho!!none….. atarakomeza,
umuzamu ahita avuga ati: ahubwo
se ningira ngo ni uriya urimo
kurebebera mukirahuri!!! martin
nawe arebye abona koko noella
nguwo mu idirishya ryicyumba cyo
hejuru, aho noella yararaga ndetse
banahuza amaso, noella kumutima
ati:” eheee! kandi se martin ko
aramuiye hano byagenze bite!!”,
arebye no kuri phone ye abona ntago
yigeze amuhamagara, yumva agizemo
ubwoba ariko arihangana aramanuka
ajya kumuha karibu, ndetse yewe
yanasohotse yishimye rwose bimwe
byabakobwa bindyarya, ahobera
martin ndetse amukubita na bizu
nziza cyane, aravuga ati: chr! banza
ahari wamenye ko ngukumbuye
nukuri!!, ubwo martin nawe yanze
guhita agaragagaza akababaro ke,
arihangana asubiza noella ati: yooh!

chr nukuri nanjye naringukumbuye
cyane, burya ijoro aba ari rirerire
kumuntu ukunda!!! noella ati: shn
urakoze pe, kuburyo kandi
utabyumva!, wari wambiye ko uza
kundeba uvuye kukazi, none imana
irankoreye uza kare, banza hari
kugera napfuye kubera kukubura!!!,
martin ubwo yitegereje noella,
kumutima aravuga ati: “ ariko mana
we! uwakubona useka yagira ngo
abonye malayika!!!”, ahita avuga ati:
erega mba mpari iteka ryose chr,
kandi rwose wumve ko ntashobora
kukureka kimwe nkuko ntatuma
undeka, niyo kandi perezida
wigihugu yakwitambika murukundo
rwacu, nakora uko nshoboye ariko
sinkubure mukundwa!, amakosa abiri
akomeye ntashobora gukora
mubuzima, ni ukukureka cyangwa
ngatuma undeka!!, ubwo martin
yavuze atyo, noella asa nkugizemo
akoba, dore ko umutima we wari
watwawe nundi musore, ariko
arijijisha aravuga ati: yooh! chr
nukuri urakoze pe!! martin ati: ese
kutampaye karibu, turaguma
duhagarare hano koko!? noella ati:
ooh sorry chr!! karibu rwose! martin
ati: hahha, ngaho twinjire chr, hari
akantu nshaka ko tuganiraho! ese
ababyeyi babyutse!?

noella ati: hoya
baracyaryamye, erega haracyari
kare!!, ubwo bahise binjira munzu
bicara muntebe, ako kanya noella
ahita avuga ati: reka mbanze
ngutegurire icyayi chr, ndabona
hanakonje ,sibyo!? martin nawe ati:
yeyo rwose ntakibazo mukunzi
mwiza!!, ubwo noella yarahagurutse
ajya gutegura ako kunkwa, gusa
nyine byagaragaraga ko ubwoba
bumwishe, kumutima ati: “” ese
martin mubwire ko
ntakimwiyumvamo ibyacu birangire!,
akantu ashaka ko tuganira se kaba
ari marriage nabigenza nte!! ese
namuhakanira ngasanga igisubizo
cya daniel ari oya!, ehee! hoya ariko
ntago daniel yanyangira kuko sinzi
ko noella nakomeza kubaho, kuko
ndamukunda byanyabyo!!””,ubwo
noella yibajije ibibazo byinshi,
agerageza kubyikuramo atangira
gutegura ako kunkwa!
.
.
ubwo martin we yari yibereye muri
salon nawe atekereza byinshi, yibaza
ikosa yaba yarakoreye noella
murukundo kuburyo yagera aho
kumuryarya,kandi ahubwo nyamara
ntamenye ko noella ageze aho
atekereza kumubwira ko
atakimukunda!, martin yakomeje
kwibaza utubazo nagahinda kenshi,
agiye kubona abona hari message ije
kuri telephone ya noella yari iteretse
aho kumeza, arayifata arayisoma
asanga igira iti:”” hello noella! ni
daniel, nagiraga ngo nkubwire ko
iby’urukundo nabitekerejeho neza,
none nkaba ngira ngo tubonane
mukanya saa 10:00, kuri M.L BAR!
urakoze!!””, ubwo yayisomye
atayifunguye, dore ko smartphones
hari ukuntu umuntu asoma message
ije ako kanya atayifunguye, kuburyo
nundi wese yaza akabona ko ariwe
uyibonye bwa mbere. eheee dore
rero ngo martin azasome message
yumve ataye umutwe, akore
mumusatsi yumve ni uruhara, ashaka
kurira marira yanga kuza, agahinda
numujinya biramurenga amera
nkusaze,ariko agerageza kwihangana
arambika phone ya noella
hasi,arijijisha yigira nkaho
ntacyabaye, kumutima akavuga ati:”
hariya hantu ngombe kuba mpari,
ndebe iyo mbwa ishaka kwitambika
murukundo rwanjye na noella….

si
kuri M.L.BAR!..ndaba mpari
rwose!!!”’”, ubwo martin nuko yafashe
gahunda, ako kanya noella nawe aba
araje afite nudutasi tubiri
twicyayi,arisetsa aravuga ati: ooh
chr! unyihanganire natinze cyane!!
martin nawe nagaseko gato ati: hoya
ntakibazo chr!! ubwo ari wowe
ndabizi waryoheje!! ubwo noella
yazanye icyayi atereka kumeza,
martin agiye kufata, noella ahita
amubuza aravuga ati: hoya reka
mbanze ngusomye chr!, ubwo noella
yateruye agakombe asomya martin!,
martin nawe aturura akandi asomya
noella, gusa noella yakoraga ibyo
byose yijijisha ariko nyamara
ntamenye ko martin byose
yabimenye. ubwo bakomeje kuganira
ho gatoya, noella aba yeguye
telephone ye ngo abe asoma
utumessage twaje kuri whatsapp,
martin nawe abibonye ahita
yijishisha ahugira kucyayi cye, noella
nawe abona message, ayisomye
kwihangana biramunanira, yibagirwa
ko ari kumwe na martin aravuga
ati:woooow! mbega byizaa wee!!,
martin ati: yeeeh! bigeze bite se chr
mwiza!!

noella aba arikanze, areba
hasi nisoni nakobwa bivanze,
aravuga ati: ntacyo! nuko ari
umukobwa wishuti yanjye twari
turimo gucata, amabwiye ko mukuru
we yabyaye agahungu!!! martin ati:
eeeeh! nibyiza kabsa!!, ubwo martin
yerebye uburyo noella amubeshye,
ndetse nuburyo yishimiye kujya
guhura nuwo mudaniel, yumva
agahinda karamwishe, kumutima
ati:” rwose noella ntago narinzi ko
wahinduka bigezaho!, gusa
urabeshya sinemera ko ibi biba
rwose!!””, noella we yabonye uburyo
martin arimo kumwitegereza,a
ramubaza ati: chr! ko undeba guty
utavuga!!? martin nawe ahita
yimwenyurisha, aravuga ati:
ndagukunda cyane chr, iyo nkurebye
mba numva nishimye ndetse nkumva
ndi umugabo!….. ahubwo shn, reka
njye kukazi ndabona amasaha agiye
kugera!, martin yavuze atyo, noella
ahita ahaguruka vuba vuba, aravuga
ati: ngaho nwgino nguherekeze chr!!
martin ati: yego rwose! dore
amasaha yakazi arageze!, ubwo
martin yabonye ko ntakundi
arahaguruka baragenda, gusa
agahinda yarafite ko ni imana ikazi
yonyine, kumutima akibaza ati:”
noella yarahindutse koko! ikindi gihe
naramusuraga akanga ko ntaha none
dore ubu ndasezeye mera nkuwari
wamurambiye! mana yanjye koko
nakoziki cyatuma noella ahinduka
koko!!!,

ubwo martin yuriye imodoka
ye, asezera noella bimwe bya
gisirimu ahita yigendera, noella
asigara yishimye, agatera akajisho
kuri ya message noneho akabyina,
ariko nyamara ntamenye ko daniel
araba aje kumubwira ijambo ribi kuri
we!!
.
.
.
kurundi ruhande, grouch na daniel
bo baracyari munzira bagenda biruka
bataha dore ko sport yabo yari
yarangiye, bagenda biganirira
nkibisanzwe, daniel aravuga ati:
ariko se grouch! iriya message
mwohereje simbi mwa! grouch nawe
ati: hoya! iriya niyo nziza, iyo
umwohereza message mbi ntago yari
kugira courage zo kuza, kandi njye
nshaka ko umuhakanira byeruye
kandi nawe uhibereye!! daniel ati:
daniel ati: ariko ntacyo sha!!
ibyimpuhwe ndaza kubyikuramo,
ubundi mubwire ko ntabyinkundo
rwose, keretse nansaba kuba inshuti
zisanzwe!

grouch ati: ubushuti
busanzwe se barabusaba, ubwo se ko
twabaye inshuti njye nawe ninde
wabusabye undi! daniel ati: haha!
ariko ……. atarakomeza, grouch ahita
avuga ati: ese ubundi ubwo,
ubushuti busanzwe wagirana
numukobwa wagukunze ukamwanga
wazabyariki sha daniel!? daniel ati:
apuuh! ubwo rero ibyo biramureba,
azashake abandi cyangwa asubirane
umukunzi we! ese ubundi blenda we
uwamubwirira kuri phone ko
ntabrimo bikarangira grouch!

grouch
ati: reka reka! ibyo bya blenda
biraza nyuma, banza wikureho
noella!! daniel ati: sawa! nonese
ahubwo aho hantu wambwiye ngo ni
M.L.BAR nza guhurira na noella,
nihehe ko ntahazi!? grouch ati:
ngwino tuhanyure mpakwereke,
erega urakenera nudufaranga
witwaza, ntago ari ahantu haciriritse
kandi biragusaba kwicara ufata
akantu!! daniel ati: ehee! ariko ubwo
turajyana mwa!! grouch ati: umva
yewe! maze se mama na papa
chanella barye ibyatetswe nande saa
sita sha!? daniel ati: nonese
amafaranga ndayakurahe wamudage
we!! grouch ati:eee! humura hari
duke mfite ndaguhaho tu!, twihute
ariko dore twatinze!!
.
.
.
murugo kwa raymond ho, yari yicaye
kuburiri mucyumba cye afite na
telephone kugutwi, gusa bigaragara
ko yakambije impanga bisa nkaho
afite umujinya, hashize akanya aba
akuye phone kugutwi,arebye abona
handitsemo ngo “ call ended!”, ako
kanya ahita afata iyo telephone
akubita hasi irajanjagurika,
arahaguruka numujinya mwinshi
cyane atangira gushota shota imigeri
ibintu byose byaraho, papa we wari
wibereye mucyumba cye yumva
umwana ibintu byakomeye, ahita
ahaguruka aza yiruka, asanga
raymond yabaye nkumusazi, ibiradio
byose hasi, imyenda, ibitabo nibindi
byinshi byose yasandaguje, dore rero
ngo muzehe bizamucange, ahita aza
vuva vuba afata raymond
aramukomeza, amwicaza kuburiri
nubwo nawe habuze gato ngo
amwivugane, akavuga mwijwi rinini
ati: raymond….raymond mwana
wanjye, bigenze bite!? raymond we
umujinya,agahinda,amarira mumaso
no guhumeka cyane nibyo
byamurangaga murako kanya, yitsa
imitima cyane aravuga ati: papa!
chanella…..chanellaa…..
atarakomeza, kuvuga biranga, ikiniga
kiramurenga aba araturitse ararize,
papa nawe abibonye abona koko ko
umwana we afite ikibazo, niko
gucisha make amufata ukuboko
aramubaza ati: chanella se byagenze
bite mwana wanjye!!

raymond nawe
aba arihanganye areba se aramubaza
ati: papa! wigeze wumva nahemukiye
chanella…. chanella koko cher
wanjye nkunda nigeze
muhemukira!!? muzehe nawe ati:
hoya rwose mwana wanjye, nonese
byagenze bite!? raymond ati:
chanella ashobora kuba
atakinyitayeho papa! ejo
namuhamagaye inshuro nyinshi
ntiyayifata, ndangije mwohereza na
message ntiyayisubiza, none dore
nubu muhamagaye inshuro 12 zose
ntiyayifata, ubwo………. atarakomeza,
papa we nawe yumva birakaze,
aravuga ati: yeeeeh! chanella ko
yaba ari umwana mubi!! cyangwa
ntagoari kumwe nayo raymond!
raymond nawe ati: ngaho ntiza
tekephone yawe nyimuhamaze ndebe
ko ayifata!!, ubwo papa raymond
yahise anyarukira mucyumba cye
azane telephone, raymond ashyiramo
nimero za chanella dore ko
yaranazizi mumutwe, ahamagaye
nihashira namasegonda abiri
,chanella ahita ayitaba! raymond
nawe ahita akupa, dore rero ngo
raymond icyuya kizamurenge,
agahinda kende kumuhitana., abwira
se ati: doo! ntureba ko ayifashe!?

papa nawe ati: yampayinka data!
ubwo…… atarakomeza, telephone iba
irasonnye, barebye babona niza
nimero za chanella, papa raymond
nawe biramuyobera, abaza
umuhungu we ati: nonese waba
warigeze kumurakazaho sha!!
raymond ati: byahehe se papa!
umukobwa nahaye cadeau
nakoresheje millioni icumu zanjye
zose koko, urumva namuhemukira
nte koko!? papa nawe ati: cyangwa
sha yiboneye undi musore akunda,
ukaba ukizubara mubizunga wowe!
raymond ati: ntago byashoboka……..
ibyo rwose ntibyabaho! kuko icyo
cyaba ari igihe cyanjye cyo kwica
umuntu!! papa rymd nawe ati: ehee!
ushatse kuvuga………. atarakomeza,
raymond ahita avuga ati: papa!
ngira ngo nawe urabizi, uzi uburyo
nkunda chanella, uzi urukundo
mukunda uko rungana! utambwira
ngo mbivemo rero!!

ahubwo uwariwe
wese, uko yaba ameze kose ndetse
icyo yaba aricyo cyose, ntago
yantwara chanella ngo mureke ari
muzima, ahubwo njye nawe havamo
umwe upfa!! papa nawe ati:ariko
wasaze sha raymond!, ubwo se…….
atararangiza, raymond ahita avuga
ati: papa!ntiwansabye kugushakira
umwana wawe nkabyemera!!? papa
nawe ati: yego rwose, nonese…………
raymond ati: nanjye ngusabye
kutanyitambika, reka nshake chanella
muburyo wanjye kuko ndamukunda,
kandi rwose uhumure ntago nzabura
no gushaka murumuna wanjye,sibyo
papa!! ubwo raymond nawe
byaramuyobeye, areba raymond
uburyo yari yabaye yumva abuze icyo
avuga, arahaguruka arigendera, gusa
nyine birumvikana nawe agahinda
kari kamurenze.
.
.
.
ba grouch bo bari bamaze kugera
murugo, daniel aba yinjiye munzu
nini , imwe ba papa chanella
babamo, grouch ahita avuga ati:
nonese uyu munsi ntago uza koga
iwanjye sha!! daniel ati: hoya
mwana! nanjye kanjye gutaha
douche yanjye, nabonye icyumba
bampaye kirimo na douche!! grouch
ati: hahah!

sawa ntacyo kabsa, gusa
wibuke ko saa ine ufite gahunda,
kandi nizere ko uhabonye neza
utarayoba! daniel ati: ese ubundi
waje kuza tukajyana mwana! grouch
ati: ariko sinakubwiye ko ubu ngiye
gutegura ifunguro rya saa sita, kandi
nanone uyu munsi ntanubwo ba
papa chanella bajya kukazi!! daniel
ati: ok! sawa ntakibazo reka njye
gukaraba nze tube twiganirira
noneho!!, ubwo daniel yarazamutse
yinjira mucyumba cye, agezemo
atangira gukurami imyenda
yaravanye muri sport, agiye kubona
abona hari akantu kameze
nkagakarito karambitse kugitanda
cye, aragafungura asanga harimo
smartphone nziza cyane, kuburyo
utapfa kumenya igiciro cyayo
utigereye kuruganda. ubwo daniel
yarayirebye biramucanga, areba
hejuru yibaza nimba ari papa
chanella waba wayimuguriye, sinzi
uko yabonye agapapuro kari muri
ako gakarito, aragafata aragafungura
asanga kandikishije ikaramu,
atangira gusoma, asanga kanditseho
ngo:”………………

Advertisements

4 responses to “MR DANIEL PART 9

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s