ESE IBIMENYETSO NGIRA MU GIHE CY’ UBURUMBUKE BIFATANYE ISANO?


img_0679

Umuvandimwe ari: “Ibintu byose mbona mu gihe cy’uburumbuke, ese byose ni ibimenyetso by’ibyo bihe mba ninjiyemo ko bitanamara iminsi?”

Reka turebe ibimenyetso simusiga bigaragaza ko umugore ari mu minsi y’uburumbuke.

Akenshi usanga abantu b’igitsinagore badasobanukirwa neza iminsi yabo y’uburumbuke.

kuko abenshi baba baba batajya mu mihango ku matariki amwe, maze bigatuma batamenya kubara iminsi y’ukwezi kw’imihango ,bityo n’igihe cy’uburumbuke ntibakimenye,

ariko hari ibimenyetso bishobora kwereka umugore ko ari muri icyo gihe cy’uburumbuke nkuko muganga abisobanura .

Iminsi y’uburumbuke irangwa n’impinduka ziba mu mikorere y’umubiri w’umugore bitewe nuko imisemburo iba mu mubiri we imwe iba yiyongereye indi ikagabanuka.

Ese ibimenyetso waheraho ukamenya ko uri mu minsi y’uburumbuke ni ibihe ?

  1. Icya mbere

    ushobora kugira agaheri kamwe ku kananwa, munsi y’izuru se, mu gatuza hafi y’amabere, mu bitugu, cyangwa ukagira uduheri tutari twinshi ariko tunini ku itama rimwe.

Ibi ariko bishobora no kuba ugiye kujya mu mihango ,gusa iyo bibaye umaze iminsi mike uvuye mu mihango ni ikimenyetso cy’uko uri mu minsi y’uburumbuke.

  1. Icya kabiri

Ururenda rwo muri nyababyeyi rusa n’urukomera rukarenduka cyane.

Ibi uzabimenya winjiza intoki 2 mu gitsina noneho wazikuramo ukajya uzegeranya ukongera ugatandukanya.

Iyo ari igihe cy’uburumbuke ubona rurenduka ntirucike ngo rutandukane.

  1. Icya gatatu

    Ubushyuhe bwo mu gitsina burazamuka.

    Ufata igipimisho cy’ubushyuhe (Thermometre) mu gitondo ukibyuka utarakandagira hasi ukinjiza mu gutsina ugapima ubushyuhe bwaho.

Iyo ubonye igipimo gisanzwe cyazamutseho guhera kuri dogere 0.4 za selisiyusi, kiba ari igihe cy’uburumbuke.

Gusa wibukeko hari n’indwara zituma ubushyuhe buzamuka zirimo nka malaria, rero urwaye ntuzakoreshe ubu buryo hari ubwo wakibeshya.

  1. Ubushake bwo gukora imibonano buriyongera.

Muri iki gihe, imisemburo irekurwa ituma ubushake bwo gukora imibonano buzamuka, ku buryo wumva wifuza umugabo kuruta indi minsi.

Gusa aha naho twibutseko hari ibyo kurya n’ibyo kunywa byongera ubushake, uzabanze umenye niba ubwo bushake butazamuw nibyo wariye cyangwa wanyoye.

Ibi tuvuze haruguru ni byo bizakwereka niba uri mu minsi y’uburumbuke bikaba byatuma usobanukirwa uko uba umeze n’ibimenyetso bigaragaza ko ari muri icyo gihe nkuko bisobanurwa n’inzobere mu buzima bw’imyororokere!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha!

Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

img_0680

img_0678

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s