ESE USHOBORA KUBURA IMIHANGO KANDI UDATWITE?


img_0534-1

Umuvandimwe ati: “Ese umuntu ashobora kubura imihango kandi adatwite?

ESE BIRASHOBOKA KUBURA IMIHANGO KANDI UDATWITE???
.
.
Imihango ni igihe kigerwamo na buri mugore wese ufite imyaka hagati ya 15 na 48. Mu gihe umugore adafite ikibazo kihariye, agira imihango cyeretse mu gihe atwite
.
Nubwo rwose imihango iba igomba kubaho mu buzima bw’umugore , bijya bibaho ko umugore abura imihango bitewe n’impamvu zitandukanye.
.
Kubura imihango birahangayikisha cyane cyane iyo uziko nta mibonano mpuzabitsina wakoze ngo wenda ukeke ko waba wasamye, kuko iyo umugore yasamye, atajya abona imihango. Tuvuga ko kubura imihango byabaye ikibazo iyo hashize amezi arenga 3 utarabona imihango kandi udatwite.
.
.
Ese imihango ni iki?
.
Mu gusubiza iki kibazo, twegegereye abantu batandukanye, ibabaza uko babyumva.
.
BYIRINGIRO Consolatrice, umunyeshuri mu ikoranabuhanga, yadutangarije uko abyumva. yagize ati: “imihango ni menstruation cycle”
.
MBABAZI Jedidiah, umunyeshuri mu buvuzi rusange muri kaminuza y’u Rwanda yagize ati: “tuvuga ko umukobwa ari mu mihango igihe igihu kiba cyakuze kuri nyababyeyi cyavuyeho bitewe n’uko nta ntanga ngabo iba yabonetse ngo urusoro rubashe kwarika”
.
Nyuma yo kumva ibitekerezo by’abantu batandukanye, twifuje gusobanura byinshi ku bijyanye no kubura imihango igihe umuntu adatwite.
.
Nkuko tubikesha urubuga rwa Health Centrale, Imihango iterwa no kuba igihu kiyubatse ngo cyakire umwana cyavuyeho kuko nta rusoro rwakozwe ngo rubashe kwarikamo.
.
Bikaba bibaho ko umugore cyangwa umukobwa abura imihango, bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye.
Kubura imihango biri mu bice bibiri:
.
-Kubura imihango ya mbere ku bangavu (primary amonorrhea): ni ukuvuga umukobwa akagera ku myaka 15 ataragira imihango.
.
-Kuba warigeze kugira imihango, igihe kikagera igahagarara (secondary amonorrhea).
.
Ibi byombi bikaba bijya bibaho, bitewe n’impamvu zitandukanye harimo ibibazo by’umubiri ubwawo ndetse n’ibibazo biri hanze y’umubiri nk’imirire, ndetse n’ibindi.
.
.
1. KUBURA KW’IMIHANGO YA MBERE KU BANGAVU
.
Ese kubura kw’imihango ya mbere (primary amonorrhea) biterwa n’iki?
kubura kw’imihango ku mwangavu kugeza agejeje imyaka 15 biterwa n’impamvu zitandukanye harimo n’izi zikurikira:
.
Kwifunga k’umura:
.
bijya bibaho ko umura wifunga cyangwa ukagabanya umwenge, bityo umukobwa ntabone imihango.
.
Kutagira nyababyeyi:
.
iyo umuntu ari kwikora mu gihe akiri mu nda ya nyina, hajya habonekamo ibibazo bituma ibice bimwe na bimwe by’umubiri bitikora. Iyo nyababyeyi itigeze yikora, umukobwa ntago abasha kubona imihango.
.
Ibibazo bijyanye n’imisemburo:
.
Nkuko tubikesha urubuga rwa Medline Plus, imisemburo ituma umukobwa agira imihango ishobora kutikora bitewe na karande, indwara z’umutima, imirire mibi, infections muri nyababyeyi, ndetse n’ibibyimba mu myanya myibarukiro.
.
.
Ese kubura imihango ya mbere ku bangavu (primary amonorrhea) biravurwa?
.
Nkuko twabibonye hejuru, kubura imihango k’umukobwa biterwa n’impamvu zitandukanye. Bitewe n’impamvu yabiteye, bishobora kuvurwa.
Ari ikibazo cy’umusemburo, ashobora guhabwa imiti, akaba yakira. Iyo ari ibibyimba, ashobora kubagwa bityo akaba yabona imihango. Iyo byatewe n’imirire mibi, umukobwa ashobora gufata indyo yuzuye, akaba yabona imihango.
.
.
2. GUHAGARARA KW’IMIHANGO
.
Ese guhagarara kw’imihango (secondary amonorrhea) ku muntu wayigize mbere biterwa n’iki?
.
Hari impamvu nyinshi zitera guhagarara kw’imihango kandi udatwite. Muri zo, harimo izi zikurikira:
.
Gukoresha imiti iboneza urubyaro:
.
Umubyeyi ukoresha imiti iboneza urubyaro nayo ishobora gutuma abura imihango kuko imikorere y’imisemburo iba yahindutse.
.
Umunaniro ukabije:
.
Umugore cyangwa umugore ufite umunaniro ukabije ashobora kubura imihango cyane iyo atekereza cyane.
.
Gutakaza ibiro:
.
Iyo umugore yatakaje ibiro byinshi akananuka bikabije cyangwa agakora imyitozo ngororamubiri ituma ananuka ashobora kubura imihango mu gihe umubiri utarakira impinduka.
.
Konsa:
.
Iyo umugore yonsa, ikorwa ry’amashereka rishobora gutuma umugore abura imihango.
.
Gucura:
.
Iyo umugore agize imyaka 48, ntago aba yakagize imihango kuko intangangore zishoboye aba yarakoze ziba zararangije gusohoka, kuko umugore ntakora intanga ku buryo buhoraho nkuko bimeze ku mugabo.
.
Gukorwa nabi ry’imisemburo:
.
Hari igihe umusemburo wa estrogen uba mucye. Icyo gihe, umugore ashobora kubura imihango.
.
Ibibyimba kuri pituitary gland:
.
Pituitary gland ivubura imisemburo ituma habaho imihango. Iyo yagize ibibyimba,(pituitary gland), ivuburwa ry’imisemburo rigenda nabi bityo umugore akaba yabura imihango.
.
Testosterone nyinshi:
.
Ubusanzwe, testosterone tuyisanga mu bagabo. Ariko, uyu musemburo ufite akamaro kanini mu gukura kw’imyanya myibarukiro y’umugore. Iyo testosterone yabaye nyinshi, umugore ashobora kubura imihango.
.
Imiti:
.
Hari imiti ushobora gufata bitewe n’indwara runaka ( urugero, imiti ivura indwara zo mu mutwe ndetse na kanseri), ikaba yatuma imihango yawe ihagarara. Mu gihe uyifata ugahura n’ikibazo cy’ihagarara ry’imihango, ihutire kwa muganga.
.
Icya mbere ni ibiro.
.
Umubyibuho udasanzwe na diyabeye ni bimwe mu bitera kubura imihango.
Ibibyimba byo mu murerantanga bizwi nka ovarian cysts: ibibyimba bigaragara mu mirerantanga bishobora gutuma umugore atagira imihango.
.
Guhora uhindura aho uba:
.
Iyo umugore ahinduranya aho atuye, urugero akorera ahantu henshi hatandukanye ashobora kubura imihango.
.
.
Ni ibiki bishobora gukurikira ihagarara ry’imihango ?
.
-Ibiheri
-Kumagara mu gitsina
-Umutwe udakira
-Ibibazo mu kureba
-Gukura k’umusatsi gukabije kumubiri
-Ibibazo mw’ijwi
-Imisemburo (substance) ishobora guturuka mu moko y’ibere
.
.
Ese guhagarara kw’imihango biravurwa?
.
Guhagarara kw’imihango bishobora kuvurwa bitewe n’impamvu yabiteye. Iyo ari ikibazo cy’imisemburo, umuntu ashobora guhabwa imisemburo y’imikorano, akaba yakongera kubona imihango.
.
Nanone, igihe ihagarara ry’imihango ryatewe n’ibibyimba, bashobora kubibaga, umuntu akaba yakongera kubona imihango.
.
Byongeye kandi, ushobora kugirwa inama ijyanye n’imibereho, urugero, nk’ibijyanye n’ibiro (igihe ihagarara ry’imihango ryatewe no gutakaza ibiro ku buryo bukabije), imyotozo ngororamubiri. Ubu bujyanama bukaba bwagufasha kumenya gutwara neza ubuzima kugirango imihango idahagarara.
.
.
Ese nakora iki mu gihe nabuze imihango?
.
Niba uri umukobwa, ukaba warabuze imihango kandi uri mu myaka y’uburumbuke, cyangwa ukaba ufite ikibazo cy’uko imihango yahagaze kandi udatwite, ihutire kugana muganga agufashe kwita ku buzima bwawe.
.
Nubwo rwose hari byinshi muganga adufasha cyane iyo twahuye n’icyo kibazo cyo kubura imihango, ariko hari inama ugirwa zagufasha mu gihe wabuze imihango.
.
Icya mbere ni ibiro. Nkuko twabibonye hejuru, Umubyibuho udasanzwe na diyabeye ni bimwe mu bitera kubura imihango. Kugabanya ibiro no guhangana na diyabete biri mu bizatuma imihango igaruka
.
Gerageza ufate ifunguro rikize ku butare (iron/fer). Ibyo twavuga ni ibihwagari, ibishyimbo, imboga z’imbwija (amaranthe), n’imboga rwatsi zifite icyatsi cyijimye.
.
Ifunguro rikize kuri vitamini C. Iyi vitamini izwiho kuzamura igipimo cy’imisemburo. Isoko nziza ya vitamini C ni poivron, amacunga, inkeri n’icyayi kirimo indabo za hibiscus
.
Ibyo kurya bikize kuri vitamini B. Izi vitamini zigera mu 8 tuzisanga mu mboga rwatsi, mu mbuto nka avoka n’imboga ziva mu nyanja. Gusa vitamini B12 yo tuyisanga mu bikomoka ku matungo
.
Omega-3. Iyi tuyisanga mu byo kurya nk’amavuta y’ifi, sardines, ubunyobwa n’amafi muri rusange
.
Cholesterol nubwo yitwa mbi ariko ku gipimo cyiza ni nziza. Tuyisanga mu nyama z’amatungo yarishije ubwatsi gusa, amagi y’inkoko zagaburiwe ibiryo bisanzwe, amavuta ya coconut, n’ibirunge (amavuta y’inka)
.
Ibirimo fiber nk’imbuto, imboga n’ibishyimbo
.
Ibikungahaye kuri zinc. Sezame ni urugero rwiza. Yaba imbuto cyangwa amavuta yayo. Si yo gusa ariko kuko na soya, karoti n’ibihwagari tuyisangamo.Ibi nabyo biri mu byagufasha.
.
Ugerageje kuri buri funguro ryawe ntubureho ibi tuvuze haruguru, byagufasha kongera kubona imihango.
.
Ngayo nguko bakobwa, turagomba kwita ku buzima bwacu kuko byadufasha kutagira ikibazo kirebana n’ibura ry’imihango.

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha, Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

img_0727

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s