MR DANIEL PART 12


img_0628-11

MR DANIEL PART 12
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
umutima. grouch nawe rero, yahise
afata telephone ye yandikamo za
nimero ,arangije ahita haguruka
arsasohoka, ntumbaze ngo
yaragiyehe!!,. hashize akanya gatoya
cyane grouch amaze gusohoka, divine
nawe yahise yinjira ndetse ari
kumwe numuganga umutwaje
ibikoresho , dore ko abadocteur baba
ari abantu bakomeye kubitaro.
.
PART 12
.
ubwo divine yarinjiye abanza
gusuhuza mama na papa chanella
ndetse na chenella, papa chanella
ahita avuga ati: urakoze kwihuta
nukuri doctor!! divine nawe ati:
yego! none se ko ariko kazi kacu!,

ahubwo nagiraga ngo mube
musohotse muduhe akanya
dutangire twite kumurwayi!! mama
chanella ati: eee! ntakibazo gusa
nizere ko aribuze gukira!! divine ati:
humura rwose arakira!. ubwo
chanela nababyeyi be bahise
basohoka muri icyo cyumba, baha
doctor divine n’umuganga bari
bazanye umwanya ngo bavure
umurwayi, ubwo divine nawe
yitunganyije vuba vuba bimwe
byagaganga,arangije yegera aho
umurwayi aryamye, gusa agikubita
ijisho kumurwayi,ahita yikanga cyane
yifata kumutima, aravuga ati:
jesus…..!!!!

ni daniel nukuri!!
umuganga nawe ati: yeeeh! wari
usanzwe umuzi se doctor!? dr divine
nawe ati: yego shn! uyu musore
twakoranye sport mugitondo,none
ndebera uko yabaye!! umuganga ati:
eheee! nonese………atarakomeza,
divine ahita asohoka yihuta, ajya aho
ba chanella bari bicaye, yegera
chanella aramubaza ati: niko se!
uriya musore byamugendekeye bite!?
chanella nawe ati: yewe! natwe
byatuyobeye pe, ntago yabonye uko
abitubwira! ariko banza ari abagizi
banabi bamukubise!!, divine ati:
eheee! mana yanjye! ubwo se ko bari
bamuhitanye!? chanella ati: cyane
pe! nonese basi se doctor! urabona
hari icyo bitanga!? divine ati: shn
reka njye kugerageza, ariko arakira
ntimugire ubwoba!, ubwo divine
yahise ajya kwita kuri daniel,
chanella nawe asigara aho, umutima
udatuje rwose, amasengesho yuzuye
mubwonko no kumutima, asabira
daniel gukira!
.
.
.
kurundi ruhande, grouch arimo
kugenda yihuta cyane mumuhanda,
ndetse ibyuya bimushoka kumaso ari
byinshi, afite kandi telephone
kugutwi arimo kuvugana n’umuntu,
umuntu ati: ariko se grouch! ko
watinze kuhagera wahayobewe!?
grouch ati: sh thomas! ahantu urimo
kundangira rwose, ndimo kuhagera
ngasanga atariho kabsa!! “ kumbe
umuntu bavugana ni thomas!””,
thomas ati: ariko se kuri P.T.HOUSE
niho hakuyobeye grouch!?

grouch
ati: nukuri pe! ariko uziko maze
kugera kunzu zitwa zityo nkebyiri,
hose bambwira ko batakuzi!! thomas
ati: eeee! shn ndabyumva noneho,
wowe wagiye epfo! noneho fata tax
voiture ubwire choffeur akugeze kuri
P.T HOUSE ya ruguru! nanjye reka
nsohoke mpagarare hanze, urahita
umbona! grouch ati: yego! reka
nihute!, ubwo grouch ntakindi
yakoze, yahise atega ata tax voiture,
karamujyana kamugeza neza neza
aho thomas yari yavuze, ndetse kandi
na thomas yari ahagaze aho nkuko
yabivuze, mugukubita grouch amaso,
thomas amera nkuwikanze, ahita
amubaza ati: yeeeh! ese sha grouch,
ko mbona wabize ibyuya bingana
bityo, aho uranshakira amahoro!?

grouch no guhumagira cyane, ati:
thomas! ntufite nimero za mama
chanella!? thomas ati: yego
ndazifite! nonese byagenze bite!?
grouch ati: ndashala ko
umuhamagara, kuko………
atarakomeza. thomas ahita avuga
ati: hahaha, muhamagare se bigende
bite grouch!? grouch ati:daniel aro
kubitaro ameze nabi cyane,
kandi……… atarakomeza, thomas
ahita avuga ati: ariko banza utuze
sha grouch……tuza, umbwire witonze
kuko urimo kuvanga ibintu singire
nicyo numva, ngo hamagara ,ngo
daniel, ngo nimero…. ibyo se nibiki!?

ubwo grouch wasaga nkaho ari
gushaka kugira vuba vuba ngo arebe
ko yafasha daniel, yarihanganye
ahumeka yitonze,aravuga ati: umva
rero thomas! daniel ari mubitaro
ameze nabi, ntumbaze uko byagenze
kuko mugitondo yaje bamukubise
hafi kumwica…. bla bla blah,
amubwira uko daniel amerewe
kose!!, thomas nawe nubwoba
bwinshi ati: yeeeh! ngo urutitigondo
baruvunnye!? grouch ati: yego sh
thoma! ahubwo kandi……….
atarakomeza, thomas ahita avuga ati:
ehee! nibande se bamukubise!
cyangwa sha yongeye kujya kwiba
baramufata!! grouch ati: hoya!….
hoya rwose kandi ndabyizeye, daniel
ntago yakongera kwiba, ahubwo
buriya ibyo ninabyo bizanye
kukureba!! thomas ati: ngo! nonese
uragira ngo nkoriki grouch! grouch
ati: dore na ba papa chanella
barimo kuvuga ko daniel yaba
yasubiye kwiba, kandi ngo ntakundi
biragenda, atari ukumwirukana
agasubira muri bwa buzima! thomas
ati: yampayinka rero!! dore se
dukoriki!

ese ubundi yari yakubwiye
ko agiyehe! grouch ati: yewe! ngo
yari yagiye kureba umukobwa witwa
noella umukunda!! thomas ati: ehee!
ibaze nukuri, ubwo se abaye
ataramara nigihe kwa chanella, none
atangiye kujya mubyabakobwa sha
grouch!!? grouch ati: ehee! ahubwo
se wagize ngo ni umwe! ko ahubwo
bariya bakobwa wagira ngo
barabamutereje……. nashatse
kubwira papa chanella aho daniel
yari yagiye, ariko mbona atari byiza!!

thomas ati: ehee! wari kuba
umukozeho noneho, bari guhita
bamutera icyizere burundu, ubwo se
ninde mubyeyi wakwiyumvisha
uburyo umusore nka daniel, uvuye
mubibazo bibi nka birya, agahe gato
ageze kwa chanella ahise ashyuha
mubakobwa sha!? grouch ati: nyine
se urumva byumvikana, ahubwo reka
tubivemo…… atarakomeza, thomas
ahita avuga ati: nonese ubundi
uragira ngo dukore iki grouch!?
grouch ati: wowe hamagara mama
chanella nonaha! um……….
atararangiza, thomas aravuga ati:
ariko se muhamagare mubwire iki!?
grouch ati: muhamagare, umere
nkaho ………bla bla blah, amubwira
uko araza kuvuga kose.
.
.
.
kurundi ruhande, mu gace kamwe
runaka,raymond yari mu modoka ye
agenda gahoro gahoro, agenda handi
ahagarara akabaza abantu
ibintu,ariko bikarangira umujinya
umwishe, bishoboke ko ibyo
yabazaga atararimo kubasha
kubibona, kumutima ati:” ariko
buriya papa ntiyambeshye kweli!

ni
gute umuntu yatura ahantu
ntihagire numusaza cyangwa
umukecuru numwe umumenya koko!!,
ubwo raymond yakomeje kwibaza
byinshi, umujinya ari wose ariko
arihangana akomeza imbere ashaka
shaka umusaza cyangwa umukecuru
yabaza, sinzi uko yabonye umusaza
waruri kwitunganyiriza imbere
yurugo muri ndabyo, ahita aparika
imadoka, avamo asanga uwo
musaza,aravuga ati: bite se muzeh!?
umusaza ati: uraho wa mwana we!!
raymond ati: ndaho rwose muzeh!
nonese ko hari umuntu nashakaga
kukubaza nimba waba umuzi!?
umusaza ati: atuye muri aka gace
se!? raymond ati: sinamenya! gusa
icyo nzicyo nimba atanakihaba ariko
yarahabaye kera!!

Umusaza
ati:yeeeeh! yitwa nde se ahubwo
muhu!? ryamond ati: yitwa sophia,
afite umwana wumuhungu……..
atarakomeza, umusaza ahita avuga
ati: yeeeh! ngo sophia!, nonese uwo
mwana wumuhungu we yitwa nde!?
ryamond ati: naba nkubeshye kabsa,
umwana we ntago nzi izina rye
nukuri!! umusaza ati: ehee! ariko se
ko nabaye aha kuva mubwana
bwanjye, nkaba numva abo bantu
ntabazi ra!! raymond ati:oooh shit!
ubu se ndabaza nde koko! nonese
muzeh………. atarakomeza, umusaza
ahita avuga ati:eee..buretse! harya
ngo yitwaga sophia!? raymond ati:
yego! niko yitwaga muzeh!!

umusaza
ati: umukobwa wigeze gufatwa
kungufu numugabo warumukire,
akabyara umwana wumuhungu,
……….. atararangiza, raymond ahita
aza kumwenyuye,aravuga ati: yego
rwose! nuwo kabsa!, umusaza ati:
ndamwibutse rwose sophia!,gusa
ntago akihatuye, nkubwiye ko nzi aho
yarengeye n’umuhungu we naba
nkubeshye!, raymond nawe ati:
yebaba wee! nta nagakuru ke na
kamwe waba uzi!? umusaza ati: sha
wamusore we naba nkubeshye pe,
gusa icyo nzi cyo nuko yarafite akana
kagahungu kitwaga……….ataravuga
izina, telephone ya raymond ihita
isona, raymond ajya kwitaba nkaho
hirya, akavuga asa nkuwikanze ati:
ndaje ndaje nonaha!!, ubwo raymond
yitabye phone, ahita asa nkuretse
ibyo yarajemo, abwira umusaza
ati:muzeh! akira iyi ni ikarita cyanjye
yakazi, hari nimero zanjye naho
nkorera, nuramuka umenye andi
makuru kuri uwo mugore numwana
we, ukamenya aho baherereye
uzambwire! nzaguha millioni imwe
nuramuka umbwiye aho bari!!

umusaza ati: ehee! ngo millioni,
cyangwa se mbwira ntangire
mbashakishe hose!? raymond ati:
yego! njye rwose nzayaguha
nuramuka umenye aho sophia
aherereye! ahubwo njye reka nihute,
dore kukazi barankeneye byihutirwa.
ubwo raymond yasize ahanye
n’umusaza iyo gahunda, arangije
yatsa imodoka ye yiruka ajya kukazi!
.
.
.
thomas na grouch bo bari
bakiganira, gusa byasaga rwose
nkaho barimo gushwana ndetse
cyane, thomas avuga ati:ariko se
wasaze sha grouch!? grouch ati:
hoya kabsa thomas, ubwo nibwo
buryo bwonyine bwo gutabara
daniel!! thomas ati: reka reka! sha
ubundi buryo kuko njye ntago
nabeshya abantu nkabariya, ariko
uziko kugira ngo umukire nkuriya
antere icyizere ari bibi! grouch ati:
oooh! thomas rwose ndakwinginze,
nanjye erega nimabuja, ariko
ntakundi byamera! erega kubeshya
hari igihe biba ngombwa! thomas
ati: reka da! ahubwo …….
atarakomeza, abona grouch amarira
amuzenze mumaso, thomas nawe
nkumuntu winshuti biganye mu
mashuri abanza, abona ntakuntu
yasiga grouch mugahinda,aravuga
ati: sawa…sawa rera muhamagare
mubwire!! grouch ati:yego kabsa!!,
ubwo thomas yahise afata phone
ahamagara mama chanella, mama
chanella nawe ntiyatinda kwitaba,
aravuga ati: hello thomas! amakuru
se!?, daniel ahita asa nkuwishwe
nubwoba bwinshi ,aravuga ati: yewe
ayanjye ni meza! nonese daniel
yabagezeho amahoro!!? mama
chanella ati: yeehh!

uvuze
ngo……….atarakomeza, thomas ahita
avuga ati: nahereye kare
nguhamagara ariko singufatishe,
sinzi uko byagendaga, gusa
ntumbwire ko daniel atarataha!!
mama chanella ati: yeeeh! daniel ari
hano kubitaro………. atarakomeza
thomas ahita avuga ati: yiweee!
byabishenzi byamukubise kugeza
ubwo ajya mubitaro se mama
chanel!? mama chanella amera
nkuguye mukantu, aravuga ati:
yeeeh! nibyande se byamukubise!
byagenze ……… atarakomeza, thomas
aravuga ati: ntago yabibabwiye
se…….. ntago yababwiye uburyo
abajura bashatse kumwambura
telephone yarafite kungufu………… ,
atarakomeza, mama chanella ati:
egoko! ngo bamwambura
telephone…………. thomas ati: yegoi
nyine! twari duhagaze ahantu njye
na daniel twiganrira, anyereka
telephone nshya yarafite,sinzi
ukuntu abagabo batatu bibisore
baje bashaka kuyimwaka
aranga,ndetse agerageza kurwana
nabo………..atarakomeza, mama
chanella ahita avuga ati: mana
yanjye!! utambwira ko nawe
bagukubise!!, thomas ati: rekada!
nakijijwe namaguru kuko uko ngana
uku, nutubaraga twanjye duke
nabonye ntacyo nakora imbere yabo
bagabo ndiruka!, ahubwo se daniel
amerewe ate!? mama chanella ati:
yewe! nyine nahimana, gusa………
atarakomeza, grouch ahita ashikuza
thomas phone arayikupa,aravuga ati:
ibyo birahagije, ubwo se ko ubikoze
kandi ukaba ubikoze neza ubaye iki
thomas!!?

thomas ati: umva yewe!
ahubwo se ko dushobora kuba
tubyishe byose noneho! uracyakora
ibintu uhubutse nka kera kweli!!
grouch ati: yeeeh! mpubutse nte se
kandi!! thomas ati: ubwo se urumva
ndasobanura iki,daniel naramuka
abyutse akavuga ibitandukanye nibyo
mvuze!!? grouch ati: eheeee! ariko
uziko icyo kintu tutagitekereje koko
thoma!! thomas ati: si kwa guhubuka
kwawe se nyine! grouch ati: wowe se
ko utabyibutse! e.ee.ee mbega
mbega! ubwo se tubigenje dute
thoma!? thomas ati: umva rero,
nugushaka uburyo uvugana na
daniel mbere yuko mama cyangwa
papa chanella bamuvugisha!! grouch
ati: byashoboka se ahubwo! ko nzi ko
aribukanguke bahicaye!! thomas ati:
ngaho umva ibintu uba unkoresheje
nukuri!! grouch ati: ariko humura
wowe thoma! reka nsubire kubitaro
nshake uburyo byose mbikemura!!
thomas ati: reka nze tujyane rero
turebe ko hari icyo twakora! grouch
ati: yego kabsa tugende!
.
.
.
kubitaro ho, mama na papa chanella
basaga nkaho akanyamuneza
kagarutse, ndetse na chanella
umukobwa wabo ari uko bimeze
baganira, papa chanella ati: kabsa
pe imana ishimwe! ntago
niyumvishaga uburyo daniel yasubira
mubujura!

mama chanella ati:
ceceka …ceceka ntuzi njye! nari
kwicwanagahinda iyo daniel aba
yibye nukuri! chanella nawe ati:
erega nari nabibabwiye kare, ntago
daniel yakongera kwiba mama!! papa
chanella ati: ariko ubundi izo mbwa
z’amabandi zikubita umuntu
bigezaho zenda kumwica koko………
atarakomeza, mama chanella ahita
avuga ati: yewe! chr nanjye buriya
numiwe pe! ahubwo se daniel we
iyabaha iyo telephone ahokugira ngo
bamukubite bigezaho koko!!!, akivuga
atyo, chanella ahita aba nkuwikanze,
aravuga ati: ngo!!nonese bashakaga
kumwaka telephone mama!? papa
chanella nawe ahita avuga ati:
ahubwo se iyo telephone nshya
yarafite yayikuyehe! ko nziko
ntaramugurira ibikoresho!? mama
chanella ati: ahubwo se wamugani
wawe daniel yakuyehe telephone
nshya!!

papa chanella ati: harya ngo
thomas yakubwiye ko bashakaga
kuyimwaka!? mama chanella ati: ngo
yego ra!! papa chanella ati: ahubwo
se wavuze ko bari baje kumwaka
ibyabo yari yibye!! mama chanella
ati: ehee! ushatse kuvuga se ko
daniel yari yibye abo bagabo
telephone!? papa chanella ati: cyane
rwose! nonese urumva yayikurahe
handi ko ntamafaranga namake afite
yo kuyigura, kandi thomas umenye ko
yirukanse ntamenye nibyabaye
nyuma!! mama chanella ati: yiwee!
hoya rwose ntago napfa kubyemera,
reka turamubaza abyutse nibwo
turamenya neza uko byagenze!!,
ubwo chanella we yaraho, igitima
kidiha cyane ubwoba ari bwose,
ashaka kuvuga ko telephone ariwe
wayihaye daniel,ariko akabura
uburyo abivugamo, kumutima
akibaza ati:” ubwo se ntibambaza
impamvu nayimuhaye!! mbabwire se
ko daniel mukunda!!!

eeehee hoya
we noneho sinabakira, ubwo se ko
bose bakunda raymond, navuga se
ko namwangiye iki!!,navuga ko
namuburanye iki!!”, ubwo chanella
yakomeje kwibaza icyo
yakora,agahindukira akareba nyina,
agashaka kuvuga ariko umutima
nama uti hoya., gusa uko bigaragara
raymond we ntiyarakiri kumutima wa
chanella,ahubwo wose wari
warigaruriwe na daniel nubwo bwose
daniel we ntanagato abiziho.
.
.
.
kurundi ruhande, munzu imwe
runaka, blenda yari yicaye muri
salon nziza cyane bigaragarira buri
wese rwose, afite phone muntoki
ayizunguza gahoro gahoro, yibaza
byinshi kumutima ati:” ariko se mana
yanjye daniel ko atarampamagara,
ubu se tuvuge ko grouch atamuhaye
ka gapapuro!!!””, akirimo kwibaza
ibyo, yumva hari umuntu umukozeho,
ashidukira hejuru arikanga
cyane,arebye abona ni umukobwa
wari umukozi iwabo, umukobwa ahita
yitanguranwa aravuga ati: yooh!
munyihanganire nimba mbakanze
blenda!! blenda nawe ati: humura
ntakibazo!!! umukobwa ati: ariko se
ko wari watwawe nintekerezo cyane
ra! ni marcus watekerezaga!? blenda
yumvise ibyo ahita amera nkintare
yica, aravuga ati: maze rero
ndakwiyamye wa mukobwa we, ngo
nyo nyo nyoh… marcus se marcus
nibiki!? umukobwa ati: egoko!
mumbabarire nukuri nimba mvuze
nabi!, gusa nuko narinje kukubwira
ko mukanya avuye hano kugushaka!
blenda ati: nizere ko wamubwiye
kwakundi ariko!!

Umukobwa ati: yego
rwose namubwiye ko udahari!! ese ko
arimo kuza kugushaka cyane noneho!
ko atarimo kuguhamagara ngo yumve
aho uri!! blenda ati: mureke!!
ntanubwo yampamagara ngo bikunde
kuko naramufunze kuri phone
yanjye….. atarakomeza, umukobwa
ahita avuga ati: egoko mana yanjye!
umukunzi wawe ukamufungo kuburyo
ataguhamagara, ubwo se………
atararangiza, blenda ahita avugana
umujinya mwinshi ati: ariko se
wamukobwa we!ibyo birakureba!
ntasoni ngo umukunzi, wagiye
ukamwitwarira se nimba umushaka!!,
ubwo umukobwa yabonye blenda
arimo kuvuga nabi, ahita yisohokera
asigablenda wenyine. uwo mukobwa
rero nyigiye ahandi ,ahubwo
yakomeje arasohoka asa nkujya
hanze yurupangu, kumbe hanze hari
imodoka ihaparitse irimo marcus.
umukobwa ageze kuriyo
modoka,marcus ahita amubaza ati:
akubwiye ngwiki se!? umukobwa
wumukozi ati: yewega mbe marcus!
ko menya blenda wawe yarahindutse
burundu ra!! marcus nagahinda
kenshi ati: yeeeh! bigenze bite se!?

umukobwa ati: cyangwa
waramuhemukiye!? marcus ati: reka
reka! dore kuva twava mumunsi
mukuru wamavuko wumukobwa
winshuti ye, sinonegeye
kumuhamagara ngo amfate, none
dore nubu telephone ye nticamo,
ubwo se…… atarakomeza. umukobwa
ahita avuga ati: yewe! iturize banza
yariboneye undi, kuko uburyo ameze
ntago bisanzwe!! marcus ati: yeeeh!
iyo mbwa nayihitanye se, ubwo se
wowe urumva hari uwantwara blenda
ngo bishoboke koko!? umukobwa ati:
yewe! dore mbaye nkigera munzu….
bla bla bla, amubwira uko bigenze
kose, uburyo blenda yamufungiye
nimero, mbese ntiyagira nakamwe
asiga, gusa yagiye kurangiza marcus
amarira yuzuye mumaso, kumutima
yibaza byinshi ati: “ ese basi naba
naramuhemukiye simbimenye!! ko
atambwiye se ngo nsabe nimbabazi
basi!””, ubwo marcus yibajije ibyo,
arangije umujinya uramwica, ahita
yatsa imodoka agenda ntanikintu
yongeye kuvuga., uwo mukobwa nawe
abonye ntakundi, ahita yisubirira
murugo, agiye kumva yumva blenda
arimo kumuhamagara cyane,
umukobwa yiruka ajya kwitaba baba
bakubitaniye mumuryango asohoka,
blenda ati: igihe naguhamagariye
ntiwumvaga!?

umukobwa ati: ho…….
ataravuga, blenda ati: papa naza
akanshaka umubwire ko hari aho
ngiye ntari butinde yo, sibyo!?
umukobwa ati: yego!!, ubwo blenda
yahise ajya mumdoka ye, kumutima
akivugisha ati:” daniel…daniel wee!!
sinzi impamvu utampamagaye kandi
naraguhaye nimero zanjye nicyifuzo
cyanjye!, gusa nisanga grouch
ataguhaye ubutumwa banjye ntago
ankira! ndaje ngusange mukundwa,
umusore nakunze kurusha uko
nakunda undi wese, ndaje nkubwire
imbaraga zurukundo ngukunda,
imana imfashe mpagusange gusa
daniel..daniel rwose mpagusange!!!””
”, kumbe blenda yabonye daniel
adahamaye afata umwanzuro wo
kumusanga iwabo kwa chanella!
.
.
.
kurundi ruhande mumuhanda, hari
imodoka yagendaga itwawe
numugabo, ndetse inyuma arimwe
noella yicaye, gusa bigaragara ko
atishimye nagato ahubwo kumaso
harangwa namarira gusa bisa
nkuhoze arira cyane, umugabo
warutwaye aravuga ati: ese noella!
ko utambwira aho ngutwaye
ndamenya nyura muyihe nzira!
noella nagahinda kenshi ati:
unyihanganire rwose kuba nakugoye,
nuko ntagishoboye kwitwara!!
umugabo ati: umva yewe! nonese ko
ariko kazi nshinzwe, ahubwo
birambabaza iyo mwitwara kandi
mpari !…… ariko se ko mbona
agahinda kenda kuguhitana, amarira
yuzuye mumaso……. atarakomeza,
noella ahita avuga ati: ese nkubaze!

uramutse ukunda umuntu
cyane…..umukunda pe!,
ukamubabaza cyangwa akababara
biguturutseho, ni mubuhe buryo
wamusabamo imbabazi!? umugabo
ati: nonese nibyo byatumye umera
utyo!? noella ati: yego! ubu ngiye
kureba umusore nkunda iwabo,
musabe imbabazi kuko….
atarakomeza, ikiniga kiraza, agahinda
karamurenga araturika ararira…….
.

Advertisements

2 responses to “MR DANIEL PART 12

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s