MR DANIEL PART 11

img_0628-10

MR DANIEL PART 11
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
ati: sigara wibwira cyangwa ubwire
abo bantu bagushungeye!!, ubwo
noella yaragiye, amarira nagahinda
ari byose, kumutima akivugisha ati:
urabona uriya mushenzi ngo ni
martin ibintu aba ankoreye koko,
buriya se disi daniel ntiyaragiye
kunyibwirira uburyo urukundo rwacu
rutangiye koko!!!”””
.
PART 11
.
noella yagiye inzira yose yishwe
numujinya, yararakariye martin cyane
birenze, gusa birumvikana martin
nawe aho yarari ntiyari yorohewe
kuko umutima wasaga nkuwenda
kumuvamo kubera ubwoba
nagahinda yarafite byo kubura
noella umukobwa yikundira kurusha
abandi bose. daniel we nuburibwe
bwinshi yari yateze agatax voiture
ndetse yategetse umutwazi kwihuta
cyane, dore ko yaranameze nabi
cyane kuberako ibikanu byasaga
nkaho martin yabyangije, ndetse
nahandi hose bagiye abakubita
ibikoni. ubwo barakomeje mpaka
murugo kwa chanella, daniel
yishyura umushoffeur, avamo yinjira
iwabo intege ari ntazo, atagishoboye
no gutera intambwe ifatika, ariko
arihangana akomeza inyuma
mugikari ajya kureba grouch.

daniel
rero yaje afatafata kubikuta, ageze
inyuma mugikari noneho neza neza
imbaraga zirabura aramanuka yicara
hasi atangira gutaka, grouch nawe
warurimo kugira utwo ategura nkaho
hirya mugikoni, sinzi uko yumvise
umuntu urimo gutaka hanze,
asohotse ngo arebe,asanga ni daniel
mushuti we umeze nabi cyane. dore
rero ngo grouch bizamuyobere
abanze kugira ngo arimo kurota,
yegere hafi ya daniel neza abona ni
ibya nyabyo, areba uburyo daniel
ameze biramucanga, niko guhita
abaza daniel ati: yiweee! niko se
daniel, byagenze bite!? daniel nawe
ati: gr…grou……….hch……… agashaka
kuvuga, ariko ntiyarakibishoboye
kuburyo no guhumeka yumvaga
birimo gukorerwa mubikanu hamwe
bakubise ikibando.

Ubwo grouch
byaramuyobeye, yibaza icyaba
cyabaye kuri daniel biramuyobera,
ahita aterura daniel amujyana
mucyumba kuburiri, gusa sinzi uko
yakoze kurutugu rwe yumva daniel
aratatse cyane, ntakindi yakoze,
yahise akuramo daniel imyenda yari
yambaye hejuru, abona mubikanu
bya daniel hatukuye cyane, akozeho
yumva harashyushye bidasanzwe,
arebye nahandi abona bisa nkaho
bagiye bahakubita inkoni
biramucanga, kumutima akibaza ati:
“ ese byaba byamugendekeye bite
koko!?””,
.
.
.
kurundi ruhande, munzu imbere kwa
chanella, papa na papa chanella
ndetse na chanella bari bicaye
kumeza bariraho, ibisorori
bifpundikiye, imbuto zitandukanye,
jus nutundi tuntu dukenerwa
kumeza byose biraho, gusa ntago
bari barimo kurya ahubwo bari
barimo kwiganirira nkuko umuryango
wishimye umera, mama chanella ati:
ariko se ubundi chanella mwana
wanjye………. atarakomeza, papa
chanella ahita areba kwisaha,
aravuga ati: ariko se grouch
yatwicaze hano kumeza, ibyo kurya
bitaruzura kuberiki!?

mama chanella
ati: yewe nanjye byanyobewe pe!
ahubwo se ko avuze ngo agiye
kuwuzana ………….. atarakomeza,
chanella ahita avuga ati: mureke
twiririre, ntago umureti ariwo
watuma tutarya! cyangwa turawurya
nyuma. mama chanella ati: umva
yeee! ahubwo reka njye kumwirebera,
ambwire ikirimo kumutinza kandi
abandi bisonzeye!!. ubwo mama
chanella yahise ahaguruka agana
mugikari, papa chanella na chanella
basigara baganira, papa chanella
ati: ese chanella! nkubaze akabazo!?

chanella nawe ati: yego rwose papa!
papa nawe ati: ko ntacyo
muratubwira wowe na raymond, ko
mudapanga igihe cyo gukora ubukwe
ngo mutubwire!?, mukumva icyo
kibazo,chanella ahita ahinduka
kwisura bigaragara, ndetse gusubiza
biramunanira ahubwo akajya
yirebera hasi, papa we abibonye
biramucanga, ahita avuga ati: yeeeh!
bigenze bite se mwana wanjye!ko
mbona ubabaye kandi………..
atarakomeza, babona mama chanella
agarutse yihuta, ahumeka cyane
nubwoba bwinshi, aravuga ati:
mu…..muze….muze…atarakomeza,
papa chanella ahita avuga ati: yeeh!
tuza ariko utubwire! bigenze bite ko
mbona ntazi………. mama chanella
ati: muze…muze… mujye kureba
ukuntu daniel yabaye, aryamye kwa
grouch! ee mbega…….. atarakomeza,
chanella aba yahagurutse kare,
agenda yihuta cyane umutima utari
hamwe, ajya kureba icyo daniel
yabaye. papa chanella we byari
byamuyobeye, abaza umugore we ati:
yeeeh! byagenze bite se chr!? mama
chanella nawe ati: ngwino ujye
kwirebera, njye ndumva ubwoba
bunyishe pe!!
.
.
.
ubwo grouch we yarakirwazarwaza,
afata utuzi twakazuyazi agakandisha
daniel aho bagiye bakubita hose,
agiye kubona abona chanella
arinjiye, kumaso hagararaga ubwoba
ndetse bisa nkaho ashaka kurira,
abonye uburyo daniel
yabaye,kwihangana biranga amarira
atangira gushoka, yegera aho daniel
aryamye amureba mumaso avugana
amarira ati: daniel! ninde wagukoze
ibi byose koko!?,

ubwo grouch we
byari byamucanze, uburyo chanella
yahangayikiye daniel byo ntago byari
ibisanzwe, niko guhita areba
chanella mumaso aramubaza ati:
yeeh! niko se chanella, ko
mbona………. atarakomeza, mama na
papa chanella nabo baba barinjiye,
mama chanella ati: ngaho ndebera
nawe chr, ndebera ukuntu bamugize
nukuri!!, ubwo papa chanella
yumiwe cyane, aba yegeye hafi areba
ibyabaye kuri daniel, arabyitegereza
cyane arangije aravuga ati: niko se!

mwe murabona atari nkibikoni
bamukubise!!? mama daniel ati: yego
rwose! ubwo se umushenzi
wamu………ataravuga byinshi, papa
daniel ahita avuga ati: ese sha
grouch! aho daniel yari yagiye
urahazi!?, grouch nawe abona ko
atahavuga, arijijisha aravuga ati:
reka da! ntago yigeze ahambwira,
twavuye muri sport aritunganya
ahita agenda!!, ubwo papa chanella
yabaye nkushobewe, arumirwa rwose
atekereza cyane ndetse bifata
umwanya ahagaze aho atavuga,
chanella we wari warize amarira ari
hafi kumushira mo, aba aravuze ati:
papa, twamujyana kwa muganga
koko!? papa chanella ati: niko se
chr!! mama chanella ati: mbwira
ndakumva!!! papa chanella ati: none
uyu musore yaba yongeye kwiba
bakamuhondagura bigezaha!!? mama
chanella ati: eheee! ariko uziko
byashoboka chr, ntanjye byari
byanyobeye uburyo daniel yakubitwa
bigezaha nukuri!!

ubwo grouch
yumvise ibyo batangiye hushinja
daniel, yumva agize ubwoba ,ahita
avuga ati: hoya..hoya kabsa
ahubw……. atarakomeza, chanella
ahita avuga ati: papa…hoya!..hoya
kabsa daniel ntago yibye,
ntimwongere kuvuga ko daniel yibye,
ahubwo mureke tumujyane kwa
muganga, niyoroherwa turamubaza
uko byagenze!!, mama chanella ati:
ariko mana yanjye wee! burya koko
akabaye icwende nti koga pe! narinzi
ko daniel……. atararangiza, chanella
ahita avuga cyane numujinya
mwinshi ati: hoya ariko mama!
ntiwongere kuvuga daniel gutyo
nukuri ndabigusabye!!! papa daniel
ati: ceceka se nyine wa mukobwa
we!! umva rero chr ibyo tugiye
gukora! mama chanella nawe ati:
yego mbwira ndakumva nukuri!!
papa chanellaati: reka daniel
tumujyane kwa muganga,ubundi
azatubwire ibyamubayeho, dusanga
ari ubujura yongeye kujyamo,
azashake ahandi ajya kuba pe, kuko
njye sinarera umujura
murugorwanjye nukuri!! mama
chanella nagahinda kenshi ndetse
nakumuro, aravuga ati: yego rwose
pe! gusa daniel arambabaje nukuri!
papa chanella ati: ahubwo ngwino
tujye kwitegura……… akivuga,
chenella ahita avuga ati: hoya rwose
papa,mwaba murimo gutinda cyane
nukuri kandi murabona daniel ameze
nabi cyane!!

papa chanella nawe ati:
turagira vuba ntago dutinda!
tugende chr!!, ubwo mama na papa
chanella bavuye aho bajya
kwitunganya, grouch wari wishwe
nubwoba ndetse yatunguwe cyane,
abaza chanella ati: niko se chanella,
daniel ko mbona asa nkaho yaku….
……….. atarakomeza, chanella ahita
avuga ati: grouch! mfasha duterure
daniel tumugeze kumodoka yanjye!!
grouch ati: ehee! wareka se
tugatekereza ba mama……..
atararangiza, chanella ahita avuga
cyane numujinya mwinshi ati: ntago
wumva ibyo mvuze ariko wamuhungu
we! ndavuze ngo nteruza daniel
tumugeze kumodoka vuba, cyangwa
nimba wanze umbwire!!!, burya ngo
umwana wa databuja aba aruta
databuja, grouch yaremeye baterura
daniel bamugeza kumodoka ya
chanella, chanella ahita akandagira
umuriro ajyana daniel kwa muganda
vuba vuba!!
.
.
.
ubwo grouch we yasigaye yumiwe,
yibaza uko arasobanurira mama na
papa chanella bikamuyobera,
aragaruka yisubirira mugikari cye,
yicara imbere yumuryango winzu ye
yifata kwitama amera nkuwumiwe,ako
kanya mama na papa chanella baba
bamugezeho bavuye kwitunganya,
papa chanella nubwoba bwinshi ati:
niko se sha grouch! ko mbona umeze
gutyo, aho daniel ibye
ntibyarangiye!? mama chanella
nigihunga kidasanzwe ati: ehee!
have utambwira ko daniel apfuye se
wo kabyara we!!! grouch ati: hoya
ntago apfuye rwose, ahubwo……….
atarakomeza, baba binjiye munzu
batumvise ibyo ababwira, mama
chanella yinjira avuga ati: ngwino
tumuterur…… agezemo asanga
igitanda kirera,asa nkuguye
mukantu,agarukana umujinya
mwinshi cyane abaza grouch ati:
niko se! daniel yagiyehe!? grouch
nawe nubwoba bwinshi ati ati: yewe!
chanella aramujyanye ngo murimo
gutinda kandi ameze nabi!! papa
chanella ati:yeeeeh! amujyanye hehe
se kandi!? grouch ati: sinamenya,
ariko amujyanye kwa muganda tu,
ubwo nukumuhamagara mukumva
aho ari! mama chanella ati: ehee!
ariko se chr, ko mbona ibi bintu
binyobeye noneho ra!urabona
uburyo chanellaarimo kwita kuri
daniel………..

papa chanella ati:
nanjye byanyobeye kabsa!! ese sha
grouch, chenella na daniel baba
bariyunze……….. atarakomeza, grouch
amera nkuwijijishije,aravuga ati:
nonese hari ikibazo bari bafitanye
ubundi papa chane!!? mama
chanella ati: nukuri chenella ntago
narinzi ko yageraho akiyumvamo
daniel nuburyo yamututse akiza pe!!!
papa daniel ati: erega chanella si
umwana mubi! gusa njye nari mfite
icyizere ko azageraho akumva ko
daniel babana murugo kandi
bigashoboka, ntwibuka uburyo
yavugaga ko atamwita musaza we!?
mama chanella ati: ndabyibuka
rwose pe! imana ishimwe nukuri!

kandi imana imfashe daniel abe
atasubiye mubujura kuko ndumva
nshaka kumurera nkumwana,akabana
na chanella wanjye dore aba ari
wenyine murugo! papa chanella ati:
sha sinzi kabsa! sinzi ko nibyo
ambwira ndibupfe kubyemera, kuko
ziriya nkoni ntawundi bazikubita
atari umuntu wibye… umujura niwe
ukubitwa kuriya pe!, ubwo grouch
yumvaga uburyo abo babyeyi
barakaye, ndetse uburyo papa
chanella arimo kuvuga daniel,
akumva ubwoba buramwishe,
agashaka kuvuga ukuri kose ngo
ababwire ko daniel yavuyr murugo
agiye kureba noella, ariko akumva
ntaho yabihingutsa kuko nubundi
nawe atari yakamenye neza uko
daniel byamugendekeye. mama na
papa chanella bo bakomeje kuganira,
bibaza uko byaba byagenze
byabayobeye, papa chanella ahita
avuga ati: ariko reka mpamagare
chanella numve ibitaro bagiyemo
tumusan…… atarakomeza, bumva
hari message ije kuri telephone
mama chanella yarafite muntoki,
arebye asanga ni chanella uyanditse
agira ati:” mama!

mudusange kuri
P.H.C.HOSPITAL, mu cyumba nimero
PHC123 niho baduhaye,
ubudutegereje doctor uvura
ibijyanye namagufwa, kuko
baramupimye basanga asa
nkuwavutse urutirigongo
mubikanu!””, mama chanella
yarayisomye, arangije aravuga ati: ni
chanella! ngo bari muri P.H.C
HOSPITAL, ngo urutirigongo rwa
daniel baruvunnye! ngwino
tugende!! papa chanella ati: yeeeh!
uziko bari bagiye kumuhitana wee!!!
cyo reka tugende vuba turebe!
.
.
.
kurundi ruhande, kurugi rwibiro
bimwe ndetse kuri ibyo bitaro bimwe
bajyanyemo daniel, hari handitseho
ijambo ngo:” dr. divine!”, ndetse
imbere harimo abakobwa babiri
barimo guseka cyane, kumbe ni
divine na blenda bari barimo
kuganira, bishoboke ko bari
baziranye!, divine we wari wicaye
kuntebe nziza cyane, imbere ye hari
computer ndetse nawe yambaye
umwenda wakazi na baji mwijosi,aba
aravuze ati: hhh! dore waje umbwira
ibyuwo musore wagutwaye umutima,
utuma nibagirwa kukubaza uko
byagenze!! blenda nawe ati: ibiki se
divine!!? divine nawe ati: egoko!
ariko mana uracyameze nka kera
tucyiga muri secondaire, ubwo
se……. atarakomeza, blenda ahita
avuga ati: eeeeee! hahaha, hoya shn
narahindutse! gusa nyine
yansuzumye areba mumutwe hose,
gusa yambwiye ko ntakibazo mfite
ahubwo ko bishobora biterwa no
gutekereza ikintu cyangwa umuntu
runaka cyane!! divine ati: ese none
ubundi wumva uribwa gute!? blenda
nawe ati: ndibwa byahe se!, ahubwo
ko nsigaye numva naniwe gusa,
ahubwo nkumva kumutima ubwoba
buvanze nibyishimo, ndetse na
nijoro gusinzira ntibikundire………
.atarakomeza, divine yumva indwara
blenda arwaye iramuyobeye,ahita
avuga ati: egoko mana yanjye! niko
belnda, iyo ndwara yawe nibwoko ki!

cyangwa shn ni uwo muhungu
wambwiye uba wibereye mubwonko
bwawe!? blenda nawe ati: shn
divine! ntunzi se no kuva kera njye!
nukuri ntakubeshye nanjye
byanyobeye pe, kuko……..
atarakomeza, divine ahita avuga ati:
yeeeh! shn nukuri ndakuzi na kera,
ntamuhungu wabaga yapfa
kugutwara umutima, ahubwo nimba
atari ibidayimoni byaguteye sinzi pe,
kuko iyo ndwara ndumva ntayizi
nukuri!! blenda ati: hoya! nkuko
warubivuze, uwo musore nakubwiye
rwose we, ntago ajya amva mumutwe
nukuri, ahubwo banza ndimo gusara
pe!! divine ati: ariko mana yanjye!
ese ubwo uwo musore wak……….
atarakomeza, bumvaumuntu
arakomenze kurugi, divine ahita
asubiza ati: karibu injira!!, ako kanya
hahita hinjira umuganga, aravuga
ati: dr.divine! hari umurwayi
basanze wagize ikibazo cyigufwa
ryumugongo none hapanzwe ko ari
wowe umwitaho!! divine ati: eeee!
ntakibazo rwose, nonese ari muri
kangahe!? umuganga ati: ni
mucyumba nimero PHC123! divine
ati: sawa urakoze! kanjye kumureba!
ubwo umuganga yahise yisohokera,
divine aravuga ati: abaganga nuku
tubayeho mbe blenda! kandi ubwo
wasanga byuatewe no kudakora
sport! blenda ati: ese divi!
uracyakunda sport nka kera!? divine
ati: ehee!

cyane rwose, maze mbere
yo kuza kukazi ndabanza nkayikora!
erega ndabizi buriya uwo muntu
urwaye urutirigongo azira kudakora
sport!,…. ahubwo reka njye
kumureba,tuzasubira!!! blenda ati:
reka nitahire nanjye, nzagaruka
kugusura nkubwira inkuru nziza,
kuko ubu atinze kunsubiza! ‘”” kandi
ubwo disi wabona arimo kuvuga
daniel, utinze kumusubiza!””,
.
.
.
muri cya cyumba daniel arwariyemo
ho, mama na papa chanella ndetse
na grouch wari wanze gusigara
wenyine, nabo bari bahageze bicaye
nkaho hirya,daniel nawe aryamye
aho bagombaga kumuvurira, chanella
muri iruhande yanze kuhava. papa
chanella ati: sha kabsa! sinjye urota
daniel abaye muzima pe! ndumva
mfite amatsiko yibyamubayeho
nukuri! mama chanella: araba
muzima ariko yewe! gusa nyine byo
ririya gufwa riramutse ryangiritse
cyane byaba byarangiye, kuko burya
ririya gufwa niryo muntu! grouch ati:
hoya rwose pe! mwikomeza kuvuga
ibyo bintu nukuri, daniel ntaho yajya
njye ndabyiyumvamo ijana kwijana
ko araba muzima!! mama chanella
ati: nanjye rwose pe! gusa imana
itwumve, imana yimwijuru ntitume
daniel agenda pe!! papa chanella
ati: ariko duhumure arakira! gusa
rwose nimana ize kumbababira pe,
ninsanga daniel yakoze amanyanga
ntago ndaba nkimubabariye nukuri,
arahita ajya gushaka ahandi aba pe!!
grouch ati: ariko se ubundi,
murumva ari iki yarabuze hariya
kuburyo yasubira kwiba koko!? papa
chanella ati: wamwana we se ko
kwiba aba ari ingeso, wagize ngo
umujuraniyo wamuha ibya mirenge
yareka kwiba!!? mama chanella ati:
yewe! ntawamenya, gusa dusenge
bibe atari byo nukuri pe!!, ubwo
bakomeje kwibaza kuri daniel, grouch
akumva abuze icyo yababwira, ndetse
akumva agize ubwoba ko daniel
baraza kumwirukana nabura icyo
avuga, kandi nanone akumva kuvuga
neza ibyo daniel yari yagiyemo atari
ibintu byiza, kumutima akibaza ati: “
ese mbabwire ko daniel yari yagiye
kureba noella!! oya ariko pe, ubwo
se bambajije icyo yaragiye kumara ko
nabura ibyo mbabwira koko!!!””,
ubwo grouch yibajie byinshi, ashaka
shaka uburyo yabeshya ngo papa na
mama chanella badakomeza
kwiyumvisha ko daniel yazize
ubujura,ariko bikamushobera kuko
nawe ubwe atarazi icyabaye kuri
daniel, ubwo yakomeje gutekereza
cyane, sinzi uko yaje kunguka
agatekerezo, amera nkuwikanze,
areba mama chanella mumaso, areba
no kwisakoshi ye,atangira kumwegera
gahoro gahoro yegera ya sakoshi,
agiye kubona abona mama chanella
akozemo imbere akuyemo telephone
agira utuntu aba asoma, grouch
kumutima ati:” ooh shit!

ndayibona
nte ra!!?”. ubwo mama chanella we
yakoze mubye, agezaho aba
arambitse phone kukameza karaho
akomeza kwiganirira na papa
chanella we, grouch we yahise amera
nkumenyuye, abacunga kujisho
aterura ya phone ya mama chanella,
areba hirya atangira gushakkisha
mumanimero arimo, ageze
kuyanditseho thomas arahagarara,
ahita ayifata mumutwe vuba vuba,
arongera arambika phone yabandi
kumeza batamubonye, gusa chanella
we yari yamubonye ibyo yararimo
byose, ariko ntacyo yarafite cyo
kuvuga kuko yasaga nkuwo agahinda
kashenguye umutima. grouch nawe
rero, yahise afata telephone ye
yandikamo za nimero ,arangije ahita
haguruka arsasohoka, ntumbaze ngo
yaragiyehe!!,

hashize akanya gatoya
cyane grouch amaze gusohoka, divine
nawe yahise yinjira ndetse ari
kumwe numuganga umutwaje
ibikoresho , dore ko abadocteur baba
ari abantu bakomeye kubitaro.
.

Advertisements

2 responses to “MR DANIEL PART 11

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s