MR DANIEL PART 13


img_0628-12

MR DANIEL PART 13
.
.
aho twagarukiye ubushize
.
uramutse ukunda umuntu
cyane…..umukunda pe!,
ukamubabaza cyangwa akababara
biguturutseho, ni mubuhe buryo
wamusabamo imbabazi!? umugabo
ati: nonese nibyo byatumye umera
utyo!? noella ati: yego! ubu ngiye
kureba umusore nkunda iwabo,
musabe imbabazi kuko….
atarakomeza, ikiniga kiraza, agahinda
karamurenga araturika ararira…….
.
PART 13
.
noella yaraturitse ararira,ndetse
rwose bigaragara ko afite akahinda
kenshi, kuko yibukaga uburyo martin
yakubise daniel bikamurenga, ndetse
akibaza n’uburyo aribusabemo
daniel imbabazi bikamuyobera.
umukobwa yakomeje kurira, umugabo
warumutwaye biramuyobera aravuga
ati: ese ubwo noella! nkubu koko
hagize umbaza icyo ubaye, nasubiza
nte koko!!? noella nawe nikiniga
cyinshi ati: sha byihorere
muvandimwe! agahinda mfite
uwakaguha wakwiyahura!! umugabo
ati: yampayinka rero!!

nonese
byagenze bite noella! ihangane
umbwire ndebe ko hari icyo
nagufasha!!, noella nawe ati: hoya
hoya! wamuntu we se, wagize ngo
hari icyo wamfasha ko………
atarakomeza, umugabo ahita avuga
ati: ariko se ufite kibazo ki!, wowe
ihangane umbwire wenda nakugira
n’inama!, noella yitsa imitima
n’agahinda kenshi cyane aravuga ati:
daniel…..daniel disi wee…….daniel,
mana yanjye weee…….rwose
daniel…….atarakomeza kuvuga, wa
mugabo warumutwaye ahita avuga
ati: ariko mana yanjye!! nonese uwo
daniel urimo kuvuga ni uwiki! niwe
urimo kugutera ibibazo byose!?
noella nawe ati: nyine twagiye
ahantu mu munsi mukuru
wamavuko, w’umukobwa winshuti
yanjye ndi kumwe na martin……………
bla bla blah, amubwira byose; uko
bagiye mumunsi mukuru wa
chanella, uburyo yabonye daniel
nuburyo yamukunze, uburyo bahanye
gahunda n’uburyo bahuye ndetse
kandi amubwira uburyo martin
yakubise daniel yenda kumuhitana,
gusa yagiye kurangiza, uwo mugabo
atabyiyumvisha neza, ndetse yabaye
nkuwaguye mukantu bikomeye,ahita
yegera kuruhande aparika imodoka
abaza noella ati: niko se noella!
ibintu umbwiye nibyo…… cyagwa
urimo kwikinira!?

noella nawe ati:
nibyo rwose pe! umugabo ati: ibaze
nukuri! nonese nkubwo martin ko
muzi, nkaba nzi ko afite amafaranga
ntacyo wamuburana, kandi akaba ari
umusore mwiza, byiyongeyeho kandi
nkaba nzi neza kandi mbihamya ko
agukunda cyane…….atarakomeza,
noella ahita avuga ati: umva yeee!
ankunda se ankunda ibiki, azajye
gukunda nabandi barahari, ahubwo
se ubundi ubibwirwa niki ko
ankunda, ko…….. atarakomeza,
umugabo yumiwe cyane, aravuga ati :
reka reka! reka rwose njye nanubu
sindabyemera pe! niko se noella,
ibintu byose martin yagukoreye;nguw
o agusohokanye muminsi mikuru,
muma hotel, kunyanja, nahandi heza
henshi, amacadeau adahwema
kukuzanira, ndetse akaba
yarabibwiye nababyeyi bawe ko
agukunda kandi azagufata neza……
uratinyuka ukavuga ko ntarukundo
agufitiye wamukobwa we!!?
.
.
.
noella nawe ati: erega buriya hari
ikintu utazi! urukundo rujya aho
rushatse kandi rurategeka cyane,
rufite imbaraga utabasha
kwiyumvisha, yewe nahatagerwa
rwahakugeza………. atarakomeza,
umugabo ahita avuga ati: hoya!urwo
rukundo si ruzima, urwo rwose ni
urwaswa batazi gukunda icyo
aricyo!…. ubwo se ko nzi neza ko
wakundaga martin, ndetse wishimira
cyane kuzakorana ubukwe nawe,
mukibanira iteka ryose musangingira
akabisi nagahiye, umwe abyuka
akanezezwa no kubona undi
iruhande rwe………. atarakomeza,
noella ahita avuga ati: yeeh! ibyo
byararangiye rero, uwo imana
yandemeye ni daniel, kandi
ndamukunda, ibya martin……..
atarakomeza, wa mugabo ahita
yisetsa ati: haha! cyakora cyo
sinakurenganya banza ukuri
umwana, ubwo se ntiwibuka
utubwira twese n’ababyeyi bawe
bahari, ko martin ariwe wenyine
imana yakuremeye noella!?

noella
ati: apuuh! biramureba rero………….
atarakomeza, umugabo ahita yitsa
imitima yumiwe cyane aravuga ati:
noella! ndabizi urwo si urukundo
ufite, ahubwoni agahararo, kuko
nkuko wabonye daniel ugahita wanga
martin, nubundi nubona undi
musore uruta daniel uzahita
umwanga ukurikire uwo musore,
kandi bizarangira ugize nkimyaka 40
utaragira numwe ukunyura byiteka
ryose!, noella nawe ati: ehee! reka
reka, ubwo se ninde wandutira
daniel!……. hoya pe, daniel we
byararangiye niwe nahisemo,
ahubw…… atarakomeza, umugabo
aravuga ati: ese nkubwo ko
wambwiye ngo martin yamukubise
atarakubwira igisubizo, uramutse
usanze atagukunda byagenda bite!?,
mukumva ayo magambo, noella
atangira kumera nkurakaye,aravuga
ati: reka reka! njye ndabizi neza,
kandi nkurikije uburyo namubonaga,
igisubizo daniel yaragiye kumpa
cyari cyiza cyane, ubundi njye nawe
tugatangira inzira yurukundo imana
yaduteguriye…… atarakomeza,
umugabo ahita aseka ati: hahaha!
nkwfurije amahirwe masa, gusa nyine
njye inama nakugira, nuko ibyo
urimo ari ubusazi bukomeye kandi,
dore nkubu ababyeyi bawe, inshuti
zawe, rubanda ndetse nabandi
bantu bose, bazi ko martin ariwe
mukunzi wawe kandi ntanumwe
ubona bidakwiye, ndetse kandi bose
bishimira ko mwabana,ariko wowe
sinzi ibyaguteye wamukobwa we…
dore mbikubwiye ndi umuntu
woroheje, umuntu w’umutwazi
wimodoka ziwanyu, ariko mwana wa
mama ushatse wagumana martin
wawe, kuko ndabizi igihe kimwe
uzibuka aya magambo
nkubwiye………..atarakomeza, noneho
noella ahita ahinduka nkintare yica,
ararakara rwose umujinya
uramurenga, aravuga ati:
nyo..nyo..nyoh! umva ngo kirajajwa
rero ntanisoni, ubwo se iyi niyo
nama washakaga kungira! ntago
narinzi ko n’abagabo bagira utuntu
twudutiku n’amashyari…….

apuuuh!
ahubwo hita unansohokera
mumodoka nitware! ntasoni!!!
umugabo ati: ehee! munyihanganire
nimba mvuze nabi da!, gusa se
uburyo umeze urashobora gutwara
noella!!? noella ati: ibyo ntibikureba,
nsohokera mumodoka nigendere……
uranyumva!?, burya ngo aho ukura
umugati ntuhatera ibuye, umugabo
nawe yaremeye asuzugurwa
numukobwa wa sebuja, azunguza
umutwe asohoka aririmba urwo
abonye, noella nawe yatsa icyuma
akomeza urugendo rwe.
.
.
.
kurundi ruhande hari imodoka
yageraga imbere yurupangu rwaba
chanella, kumbe ni blenda
waruhageze, gusa nkaho hirya hahise
haparika indi modoka nziza cyane
ifite ibirahuri byimikara kuburyo uri
hanze atabasha kureba urimo
imbere, gusa nyine njye uwarurimo
ndamuzi ni marcus, uwitwa ko ari
chr wa blenda, bishoboke ko cyagihe
yahise akurikira umukunzi we blenda
kugira ngo abashe kumenya
impamvu atakimwitayeho cyangwa
wenda amenye ahantu yaragiye kuko
yakekaga ko ashobora kuhabonera
umusore urimo gutwara umutima wa
blenda, umukobwa akunda
numutima we wose!. ubwo blenda
we byasaga nkaho arimo kuganira
numuzamu umwe wamufunguriye,
blenda asa nkuwikanze akambije
impanga aravuga ati: ngo!!!,

uvuze
ngo…….!!! umuzamu ati: ndavuze
ngo… nubwo urimo kwinjira,
ntamuntu numwe uhari; yewe
ndetse na grouch nawe yagiye!!
blenda ati: umuhungu witwa daniel
se we, ntago wamenyera nimba
ahari!? umuzamu ati: wamuhungu
mushya nsigaye mpabona se!?
blenda ati: yego rwose ni uwo!!
umuzamu ati: kandi ahubwo ariwe
bajyanye kwa muganga!! blenda ati:
yeeeh! bamujyanye kwa muganga se
byagenze bite!? umuzamu ati:
simbizi pe! gusa nabonye chanella
amujyana vuba vuba kandi chanella
we yari yanarize cyane… abandi
nabo byaje kugera nyuma
baragenda, kandi ndizera ko basanze
chanella aho yajyanye uwo daniel!!.

mukumva iyo nkuru, blenda ubwoba
buramwica amera nkubuze uko
ahumeka, igitima kiradiha kuburyo
numuzamu yabyumvaga, akanura
maso areba umuzamu aravuga ati:
ngo… ngo… chanella yagiye arira!!
umuzamu ati: yego rwose! ahubwo
nimba uriya musore atari ugupfa,
banza amerewe nabi bya cyane!!!,
dore rero ngo blenda icyuya
kizamurenge, ubwoba bumwice
yende guturika umutima, yibaze
byinshi nubwoba bwinshi kumutima
ati:”” hoya…hoya..hoya..! hoya rwose
mana ntago wankorera ibi nukuri!!
ntago watuma daniel, umusore usa
nkaho ariwe buzima bwanjye…
umusore ntashobora kubaho
ntafite….. umusore nkunda kandi
nawe urabizi rwose mana nsenga……
mwami wijuru nisi rwose ntago
watuma daniel apfa!!…. reka njye
gushaka aho bamujyanye!””, ubwo
umukobwa yibajije ibyo, amera
nkutaye umutwe, gusa ntumbaze uko
azamera umunsi azamenya ko daniel
atamukunda,ndetse atanamukeneye
mubuzima bwe!!!,ntakindi rero
blenda yakoze, yahise yatsa imodoka
ye aragenda, gusa sinzi nimba
aribuzenguruke ibitaro byose
by’umugi cyangwa byigihugu kugira
amenye aho daniel arwariye, kuko
numuzamu ntiyarazi ibitaro daniel
arwariyemo.
.
.
.
blenda amaze kuvaho, marcus nawe
yahise asohoka muri ya modoka,aza
yihuta kandi umujinya nagahinda ari
byose, yishima mumutwe kumutima
akibaza ati:” ese ubwo blenda yaba
yashakaga iki hano kwa chanella!, ko
mbona atanagezemo imbere
akagarukira kumuryango……..

ese ko
ntanumusore uba hano ngo niwe
yaraje kureba….. umwe wumukozi
se!!… reka reka ntibyabaho
pe!…abazamu se! …….hoya rwose
ntibishoka ko yansimbuza
umuzamu…!!!”””, ubwo marcus disi
wari wishwe nagahinda, yakomeje
kuza yibaza twinshi, akumva chanella
atamusimbuza umukozi cyangwa
umuzamu, ariko nyamara ntamenye
ko hasigaye haba undi musore
udasanzwe witwa daniel, umusore
wavukiye ahabi ndetse nyina afashwe
kungufu, umusore watwaye imitima
yabakobwa batari bake., nkuko
umuntu ukunda bya nyabyo wese
amera rero, marcus nawe yagize
cyane amatsiko yo kumenya icyo
blenda yaraje kumara, akomeza kuza
agana aho wamuzamu yarari,
ahageze ahita akora mumufuka
akuramo inoti zizinze, utamenya ngo
ni angahe yose, ayahereza wa
muzamu, umuzamu amera
nkuwikanze aravuga ati:yeeh! aya ni
ayiki se!?

marcus ati: ndashaka ngo
umbwire icyo uriya mukobwa uvuye
hano mukanya yashakaga! umuzamu
nubwoba bwinshi ati: ehee! hari
ikibazo se cyabaye!? marcus ati:
hoya..hoya rwose humura ibintu
byose ni amahoro!! umuzamu ati:
nonese ko ntakidasanzwe, ko mbonye
ataribwo bwambere uriya mukobwa
yarageze aha……atarakomeza, marcus
aravuga ati: nonese yaraje gusura
bisanzwe…….. atarakomeza,
umuzamu ahita avuga ati: cyane
rwose! namubwiye ko badahari
bose.. ndetse mubwira ko na grouch
ubwe adahari…..akomeza ambaza
naba daniel mubwira ko bose
badahari… dore ko daniel ari nawe
bajyanye kwa muganga… mbese
urebye, ntakidasanzwe cyari
kimuzanye pe! gusa nyine nabonye
asa nkufite ubwoba bwinshi……..
arakomeza, marcus yumva
biramucanze, ahita asezera
umuzamu ati: ok! sawa ntakibazo
kandi urakoze!! umuzamu nawe ati:s
yego nawe boss!!, ubwo marcus
yahise asa nkugiye, ariko ataratera
intamwe ahita avuga ati: daniel!!

harya ngo yakubajije daniel….daniel
se ninde!? umuzamu ati: daniel ni
umusore usigaye uba hano, njye
nabonye azana na ba papa chanella,
ibindi bye simbizi!!!, ubwo marcus
yatekereje kure cyane, yibaza byinshi
cyane rwose, kumutima ati:” yeeeh!
ngo daniel….. uwo daniel se blenda
yaba amuzi ate….cyangwa ni
wamusore nabonye mumunsi mukuri
wamavuko wa chanella!!!”. ubwo
marcus, umusore rwose uteye
agahinda yibajije byinsi
biramushobera,arangije ahita
yisohokera ngo yigendere, ako kanya
aba akubitanye nimodoka ya noella
ishaka kwinjira kwa chanella, ahita
ajya kwidirishya aravuga ati: yeeh!
noella bite se! amakuru yawe!?

noella mukajwi gato cyane, ageregeza
kumwenyura aravuga ati: ndaho
ndakomeye marcus! wowe se
amakuru! marcus nawe ati: nanjye
ndaho! ariko se hari ikibazo cyabaye,
ko mbona usa nkaho wahoze urira
noella!? , noella yitsa imitima
aravuga ati: yewe! ni gutya nyine
ubibona ntakundi, amarira yo
ntihabura ikiyagutera.. gusa nawe
ndabona utameze neza, ntago ari
uku warusanzwe umeze pe! marcus
ati: hhh! hoya nibisanzwe ariko,
nonese…….atarakomeza, noella ahita
avuga ati: ese waruje gusura
chanella wenyine ko mbona utari
kumwe na blenda… cyangwa sha
ushaka gushwana na ryamond!!?
marcus ati: hhh! ndarengana
wamukobwa we, gusa nyine blenda
wanjye ambereye ikigeragezo pe!

noella ati: reka reka!! ngo byagenze
bite se!? marcus nagahinda kenshi
ati: ariko se noella, ko nziko unzi
ukaba uzi na blenda, wigeze wumva
numunsi numwe nahemukiye
blenda!, wigeze wumva ansaba
ikintu nkakimwima ngifite!… nukuri
sinzi impamvu urukundo
mukunda…….. atarakomeza, noella
amera nkuwikanze, aravuga ati:
yeeeh! byagenze bite se marcus!?
marcus ati: dore blenda…blenda
uriya, sinkimuhamagara ngo afate
telephoni……….bla bla blah.
.
.
.
ubwo marcus yasigaye abara izo
nkuru, numbaze nimba noella
nzi,hari icyo yamufasha. kubitaro ho
rero, grouch na thomas bo bari
bahageze kare, ndetse batangiye
kuganira naba papa chanella, papa
chanella we warumeze nkaho ibintu
atabyumva neza, abaza thomas ati:
ese harya thomas! iyo telephone
daniel yakwerekaga, yakubwiye ko
ayikuyehe!? thomas asa nkubuze icyo
avuga, grouch nawe niko guhita
amurya icyara, ahita avuga cyane
yibajishwa chanella ati: ese
chanella! ahantu nashyize intuza
yanjye muri salon, ntago uhazi!!!””,
ubwo thomas nawe yahise amenya
icyo agomba kuvuga, ahita akomanya
ibiganza amera nkuwumiwe kandi
utangaye, aravuga ati: ego!!

ntahamenya nte se wamubyeyi we!!
yararimo …… atarakomeza, chanella
ahita abaza grouch ati: inki yawe se
grouch!? grouch nawe ati: eee!
ndahibutse….nibutse aho iri,
byihorere!! papa chanella ati:
apuuuh! mureke twiyumvire wee!!
rata komeza thomas! ubwo thomas
nawe yahise akomeza kuvuga ati:
yararimo kunyereka uburyo
ikora,ariko ntago namubajije aho
yayikuye!… ahubwo nagize ngo
nimwe mwayimuguriye! papa
chanella ati: reka reka!! ntago
arinjye wayimuguriye pe…mbese
wumve ko mfite amatsiko yo
kumubaza aho yakuye iyo
telephone,dore ko wabona
yarayibye…reka akanguke gusa!!,
mukumva ibyo,thomas ubwoba buba
buramwishe, arahindukira areba
grouch asanga nawe igitima
kirikudiha, ako kanya mama chanella
ahita avuga ati: ese burya grouch
yahise aza kukureba ko nabonye
mwazanye!! thomas nawe ati:
yego…….. ee..ee hoya nako we
namusanze hano hasi ,duhita
tuzamukana!!!

grouch nawe ati:
yego! nari nibereye hano hasi ndeba
ibijya mbere, ngira ngo nduhuke
mumutwe!! papa chanella ati: ese
ubundi……. atarakomeza, babona
wamuganga warurimo gufatanya na
dr divine kuvura daniel araje, papa
na mama chanella ndetse na
chanella bahise basa
nkabahagurutse, bose bategereje
kumva uko bigenze, umuganga nawe
araza ahita avuga ati: yewe mwa
babyeyi mwe! nugushima imana
rwose tubonye uriya musore yongera
kureba…. yewe ndetse turimo no
kumuvugisha akavuga, banza ari
ubwonko bwari bwikanze nahubundi
urutirigondo ntago rwangiritse cyane,
kuko……. atarakomeza, mama na
papa chanella ndetse na chanella
bose bahita biruka ngo binjire aho
daniel arwariye, grouch we wari
wamaze kwiheba, yabonye
byamukomeranye, ahita afata
chanella ukuboko ataragira aho ajya,
chanella nawe nigihunga cyinshi
aravuga ati: ndekura ariko njye
kureba daniel yakangutse!!

grouch
nawe ati: chanella….chanella tuza!.
ndakwinginze reka dufashe daniel
papa wawe atamwirukana, sibyo!?,
mukumva ibyo, chanella ahita
yikanga, areba daniel aramubaza ati:
grouch! utambwira ko daniel yibye
koko nkuko babivuga!!! grouch ati:
hoya…hoya rwose, ntiyanabitekereza!
ariko rwose shaka uburyo utuma
batamubaza uko byagenze ngo
akubitwe!!, ako kanya chanella aba
atangiye kuzenga amarira mumaso,
avugana agahinda ati: grouch! ubwo
se nimba atari ukwiba, kuberiki
udashaka kobabimubaza!? thomas
nawe aba yunzemo ati: chanella!
izera ibyo grouch akubwira.. ibindi
azaba abigusobanurira nyuma,kandi
wumve ko daniel atigeze yiba!!

grouch nawe aba atangiye kuzana
amarira mumaso, ndetse intoki
zitangira gutitira abwira chanella
ati: chanella! nubikora, uraba
untabaye ndetse utabaye na daniel…
ndakwinginze nukuri dufashe,
nzakubwira byose uko byagenze
nyuma, ahubwo gira vuba!!!, ubwo
chanella yitegereje thomas na
grouch,arangije ahita agenda
atavuze nikintu nakimwe, ba grouch
nabo basigara ho bumwe ndetse
bafite nubwoba. chanella ageze mo
imbere mucyumba daniel
arimo,asanga se na nyina bishimye
cyane ndetse bicaye imbere ya
daniel waruryamye kugitanda, ndetse
kandi batangiye kumuvugisha gahoro
gahoro, chanella ahita aza nigihunga
cyinshi cyane ati: papa! muze…muze
hanze mwihuta mbabwire… nukuri
muze!!!! nyina ati: yeeeh! ngo………
atarakomeza, na se ahita avuga ati:
reka reka! uraba utubwira reka
mbanze nivuganire na daniel!!

nyina
ati: ooh! imana ishimwe disi daniel
arongeye…….atarakomeza, papa
chanella ahita avuga ati: yewe
ishimwe byo kabsa pe!…. ese
ubundi sha daniel, byakugendekeye
bite!? daniel nawe ati: nyi…nyin…..
atarakomeza, mama chanella ahita
avuga ati: yiwee! doo..dore chr!,
chanella abayiki!? papa chanella
mukureba, abona umukobwa we
aryamye hasi, amaso ararerembuye,
kandi arimo gutera amaguru hirya no
hino, ndetse ako kanya chanella
atangira gutaka cyane. dore rero ngo
ababyeyi bizababane ibibazo, mama
chanella ahaguruke nubwoba
bwinshi, yegera umukobwa we
chanella ahamagara cyane ati:
chanella …chanella.. bigenze bite!!,
ubwo na divine numuganga we nabo
byari bibacanze, divine ahita avuga
ati: eheee! mumuterure tumujyane
mwisuzumiro vuba vuba!!,

ako kanya
papa chanella yahise aterura
umukobwa we ashyira kurutugu
ntabintu byinshi, ibya daniel baba
babyihoreye , wamuganga abajya
imbere baramukurikira, uretse dr
divine wari wanze kuva iruhande rwa
daniel. aho grouch na thomas bari
bibereye basa nkabatongana ,thomas
ati: ariko grouch! dore ibintu utumye
dukora, kandi nabikubwiye!!!

grouch
nawe ati: ntakundi sha thomas,
nanjye ntago narinzi ko……
atarakomeza, babona papa chanella
abanyuzeho ahetse chanella
kurutugu yihuta cyane, ndetse
umuganga na mama chanella nabo
babari inyuma bihuta cyane!, grouch
abibonye aba arikanze, aravuga ati:
ehee! chanella se abayiki!? thomas
ati: ngo abayiki!! cyangwa nimitwe yo
kugira tuvugane na daniel!! grouch
ati: yiwee! uziko aribyo mwa!!
ngwino tujye kureba daniel!!
.
.
.
kurundi ruhande, noella we
yarakiganira na marcus, gusa noella
yasaga nkaho yumiwe ndetse bisa
nkaho ubwoba bwamwishe,
bishoboke ko marcus yari
yamuregeye blenda, mbese
yamubwiye byose,uburyo arimo
kumuhemukira, marcus rero yabonye
noella ntacyo arimo kongeraho, aba
aravuze ati: ariko noella! urabona
ukuntu abakobwa muri abantu
babi!.. ndebera nkibintu blenda
arimo kunkorera nurukundo rwose
mukunda… ko ntako ntagize ngo
urukundo rwacu rukomere koko………
ataravuga byinshi, agahinda
karamurenga, ikiniga kiraza atangira
gurira!, gusa nyamara ntamenye ko
nubundi uwo abibwira ashobora
kuba arusha blenda guhubuka!!

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s