MR DANIEL PART 14


img_0628-13

MR DANIEL PART 14
.
aho twagarukiye ubushize!
.
ukuntu abakobwa muri abantu
babi!.. ndebera nkibintu blenda
arimo kunkorera nurukundo rwose
mukunda… ko ntako ntagize ngo
urukundo rwacu rukomere koko………
ataravuga byinshi, agahinda
karamurenga, ikiniga kiraza atangira
gurira!, gusa nyamara ntamenye ko
nubundi uwo abibwira ashobora
kuba arusha blenda guhubuka!!
.
PART 14
.
ubwo marcus agahinda kakomeje
kumurenga, ndetse akagerageza
kwihangana imbere noella ariko
bikanga, noella abibonye nawe
yumva buramubabaje nubwo nawe
atari yoroheye umukunzi we martin,
akora marcus mukiganza aravuga ati:
ihangane… ihangane rwose marcus!
ibyo bibaho mubuzima!! marcus ati:
yego ndabyumva pe! ariko se ko
numva umutima wanjye utafpa
kureka blenda koko!? noella ati: hoya
wowe byikuremo, kandi rwose
uzabona abandi bakobwa beza cyane
kuko nimba atakikwiyumvamo se
wabigenza ute!! marcus nawe ati:
ntibyabaho rero! ahubwo reka
nkureke ngende…naho ubundi inzira
bizacamo ninjye uyizi, kuko blenda
sinakwemera kumubura!! noella ati:
yeeeh! ntakibazo rwose uzagerageze..
wenda yakumva!…

nonese abo
waruje kureba wahabasanze!?
marcus ati: byahe se! sinakubwiye ko
narinkurikiye blenda se!? noella ati:
yeeeh! nonese blenda arimo
imbere!? marcus ati:hoya!
ntamunutu numwe uhari uretse abo
bazamu…. ngo abandi bose bagiye
kwa muganga.. ngo nimba hari
umusore umeze nabi cyane bajyanye
kwa muganga..ntumbaze ibyabo!!,
mukumva ayo magambo, noella ahita
amera nkuwikanze, akanura amaso
atangira gutitira, abaza marcus ati:
yeeeh! ngo umusore bamujyanye
ameze nabi cyane….. ninde se uwo
mu…….atarakomeza, marcus ahita
avuga ati: ngo nimba ari umusore
usigaye uhaba witwa
daniel….ntumbaze kabsa, ntago
nabyitayeho cyane genda ubaze
uriya muzamu! reka gende wirirwe!!!,

ubwo marcus yahise avaho
arigendera, gusa noella we yasigaye
ubwobo ari bwose, atititira cyane
iminwa nintoki,akanuye amaso nkuko
uwikanze wese amera, kumutima
akivugisha ati:” yeeeh! ngo daniel..
mubitaro..ameze nabi cyane!!!… ubu
se mana nzahera he musaba
imbabazi koko… kubona ageze aho
kujya mubitaro kubera njye…uriya
muswa ngo ni martin koko
yamukubitiye iki!…””, ubwo
umukobwa yibajije byinshi ndetse ari
nako amarira amushoka kumaso,
hashize akanya ava mumodoka
asanga umuzamu wari kurugi rwo
kwa chanella, aramubaza ati: niko se
mugabo!.. none ba chanella bagiye
mubihe bitaro!? umuzamu ati: ese
ko muza mumbaza aho bagiye… nta
telephoni zabo mufite ngo
mubahamagare, ko njye ntabasha
kumenya ibitaro bagiyemo!, ubwo
noella yahise afata phone ahamagara
nimero ya chanella, ariko igasona
gusa ntihagire uyifata, noella nawe
ntiyacika intege akomeza
guhamagara, agiye kumva yumva
hitabye umugabo ati: hello! uyu ni
papa chanella.. ntago abashije
kubonela kuko ameze nabi cyane!!,
ako kanya kandi ahita akupa. dore
rero ngo noella bizamucange,
kumutima yibaze ati:” ngo chanella
ameze nabi!!..nonese ni daniel
urwaye cyangwa ni chanella!
nonese…….”” akiri muribyo
,umuzamu ahita amubaza ati:
bakubwiye se ko bari mubihe
bitaro!? noella nawe ati: ese ubundi
umva nkubaze!

ni chanella urwaye,
cyangwa ni……… atarakomeza,
umuzamu ahita avuga ati: reka reka!
arwaye ate se kandi ahubwo ariwe
wajyanye daniel kwa muganga……….
daniel rwose niwe warumerewe nabi
cyane nabi cyane, ahubwo sinzi ko
aza kuba muzima!!, mukumva ayo
mgambo, noella noneho ahita amera
nkutaye umutwe, arasakuza cyane
ati: hoya….hoya weee!! ibyo
ntibyabaho…ntago bishoboka!!!, ako
kanya ahita amanuka yihuta, yurira
imodoka ye akandagira yatsa umuriro
aragenda, kumutima yivugisha ati:
“hoya rwose mana yanjye..wituma
daniel ansiga njyenyine nukuri, kuko
nanjye ninkaho naba mfuye…… reka
nze ndebere kubitaro biraha hafi
wenda ndabona aho arwariye!””
.
.
.
kurundi ruhande, grouch na thomas
bo bari bamaze kugera ho daniel
arwariye ndetse bisa nkaho haribyo
bamaze kumubwira, daniel mukajwi
gatoya ati: nonese grouch!
uwababwiza ukuri bikagira inzira!!…
thomas nawe ati: hoya.. hoya we,
byarangiye twe twabeshye, ahubwo
wenda ibyo byazafata umwanya
wabyo!! grouch nawe ati: yego kabsa
daniel, twe byadukoraho kuko………
atarakomeza, yumva doctor nawe
aravuze ati: ariko se grouch, ibyo
muri kuvuga nibiki ko numva birimo
amanyanga! grouch arebye abona ni
divine, arikanga cyane ndetse agwa
mukantu,aravuga ati: yeeeh!

ntibishoboka, divine…divine burya
ukora hano!? dr. divine ati: yego
ndahakora, ese niyo mpamvu waje
wihuta nta no kunsuhuza kandi
nicaye aha!? grouch nawe ati: reka
da! uzi se ngo nari nabonye ko ari
wowe, naje agatima katari
hamwe………atarakomeza, divine
ahita avuga ati: yewe ntakundi
nyine! nonese kuberiki mushaka ko
daniel abeshya!? grouch nawe ahita
amera nkubuze icyo avuga,
arahaguruka afata divine akaboko
amujyana nkaho hirya kuruhande,
aravuga ati:divine rero buriya ibintu
ntago byoroshye nagato… daniel
ashobora gukora ikosa rimwe akaba
asubiye mubuzima yahozemo kandi
wenda yaragiye gutekana……
atarakomeza, noella aba nkutangaye,
aravuga ati: yeeeh! ngo
ubuzima……… atarakomeza, grouch
nawe ati: yego rwose!, kuko ubuzima
yabayemo….. mbese sinzi naho
nahera mbikubwira ngo wumve ko
ibyo turimo gukora ari ngombwa!
noella ati: nonese bariya nabonye
ntago ari se na nyina grouch!?
grouch nawe ati: reka da!, buriya
daniel ureba hariya, ntazi se ntazi
na nyina…..bla….blah….blah,
amubwira ubuzima bwose daniel
yabayemo, amubwira uburyo
yavutsemo nubutyo yatawe na nyina,
amubwira kandi uko byagenze kugira
aze kuba kwa chanella, ndetse
amubwira nukuntu abakobwa
bamukunze.., mbese icyo
atamubwiye kuri daniel mubyo
amuziho byose ni icyo yibagiwe, gusa
nyine sinamenya nimba divine
yarabashije kubyumva byose, kuko we
kwikiriza yakoresha amarira gusa,
bigaragara rwose ko agahinda
kamwishe, hashize akanya
arihangana avugana amarira nikiniga
ati: nonese daniel yarinze kuba
gutya yagiye kureba uwo mukobwa
grouch!? grouch nawe ati: yego
rwose! ahubwo se ko ikimbabaza
kikanantera nagahinda, ari ukubera
ibi byose byamubayeho agiye
guhakanira uwo mukobwa… nimba
yarahuye namabandi akamukubita,
nimba uwo mukoba yamuterereje
amamabandi akamukubita kubera
yamwanze….ntumbaze kabsa!!,

divine nawe ati: nonese koko daniel
ntago abakunda!? grouch ati: nukuri
da! yewe nkurikije uburyo mubona
nuburyo tuganira, ntanagatonyaga
kurukundo abafitiye…none ndebera!
divine ati: shn birakomeye pe…. njye
ndumva ntabasha no kubyiyumvisha
nukuri!…….. nonese hubwo
nkwibarize grouch!, grouch nawe ati:
mbaza ndakumva ntakibazo! divine
ati: dan..daniel…daniel… yaba
yaranze abo bakobwa kubera undi
mukobwa yiyumvamo!? grouch ati:
ehee! reka daa! ntawe kabsa……..
atarakomeza, divine ahita avuga ati:
yeeeh! nonese ubwo yasobanuraga
iki koko!? grouch ati: ngo!! uravuga
nde se wasobanuraga!? divine ati:
ariko buriya uzi amagambo yambwiye
akibumbura amaso bwa mbere!!
grouch ati: yeeeh! ni magambo ki se
ubwo!? divine ati: yabumbuye amaso
atangira kutwitegereza njye nuriya
muganga, ngiye kubona mbona
atangiye kumwenyura, ndetse
atangira kuvuga ngo “”umukobwa
nkunda…. rukundo rwanjye…..
urukundo… umukobwa nkunda
ndamwumva ari hafi yanjye….””,
grouch no gutangara cyane, aravuga
ati: haha! reka reka, buriya ni
kwakundi umurwayi arota akabona
ibidahari.. naho ubundi ntamukobwa
wundi nzi daniel akunda pe! divine
ati: byashoboka!…

gusa nukuri
wumve ko daniel anteye agahinda
pe…mbega umuntu wakubititse we!!,
ubwo grouch yakomeje kuganiriza
divine, ndetse baragaruka basubira
aho daniel yararyamye, ako kanya
babona mama na papa chanella
ndetse na chanella barinjiye, divine
abibonye biramucanga,aravuga ati:
yeeeh! nonese ahise akira nonaha!?
papa chanella ati: nanjye ntumbaze
pe, gusa ngo yumvaga sinzi uko
umubiri we ubaye! mama chanella
nawe ati: njye byanyobeye ahubwo,
nonese buriya biriya bintu bibaho
koko!?, noella nawe atarasubiza,
grouch ahita amurya icyara, noella
amenya ko babipanze, aravuga ati:
yego rwose bibaho, cyane cyane iyo
nkumuntu amaze igihe adakora sport
cyangwa yababaye cyane!! papa
chanella ati: yewe!

nibyo rata,
ahubwo njye nari nyobewe ikibaye
kumukobwa wanjye!, ubwo bakomeje
kuganira, amasaha akomeza
kwicuma, ndetse na daniel yamaze
kubabwira byose, gusa nyina nawe
nkumuntu ntiyari kujya hirya yibyo
grouch na thomas bamusabye
kuvuga, yaremeye arabeshya kugira
adakora kunshuti ze kandi
zageragezaga kumuhishira, gusa
muri icyo gihe cyose bamaze aho,
uburyo chanella yarebaga daniel
atamukuraho ijisho byo ntago byari
ibisanzwe, ndetse byasaga nkaho
afite byinshi arimo gutekereza, dore
ko we ntanijambo yigeze avuga muri
icyo gihe. igihe cyarageze, grouch
aravuga ati: reka njye mbe ntashye
njye gutegura ibyo kurya kuko…….
atarakomeza, yumva chanella aravuze
ati: none se grouch, hari imodoka
wazanye wowe!? grouch ati: hoya!
sinazanye na ba papa wawe se!?
chanella ati: ee! reka nze nkugeze
murugo mpite ngaruka!!

thomas
nawe ati: reka nanjye ntahe, nzajya
ngarukandebe uko daniel amerewe!!
divine nawe ati: ahubwo se buriya
mwagize ngo araza gutinda hano….
kuberaho urutirigongo rutavunitse,
ntago bisaba igihe kirekire…. hato
araza kumererwa neza rwose!!, ubwo
grouch na chanella ndetse na
thomas bahise bafata inzira
baragenda, gusa nyine birumvikana
thomas yagombaga kunyura inzira ye,
dore ko yari yanazanye ka kamodoka
ke, grouch na chanella nabo bahise
burira imodoka ya chanella
baragenda, gusa bataragera kure,
chanella ahita avuga ati: nonese
grouch! buriya tuvuge ko
utiyumvisha impamvu
nguherekeje!… ko mbona udatangira
ngo umbwire impamvu daniel yabaye
kuriya, ntuzi ibyo twasezeranye se!?
grouch ati: haha! nari nayobewe
impuwe wagize zo kumperekeza……
chanella ati: hh, mbwira rero kandi
nizere ko byaciyemo neza….. gusa
nyine hari nibindi bintu nshaka
kukubaza ukanangira n’inama!
grouch ati: ubundi uko byatangiye,
cyagihe mumunsi mukuri wawe,
nigeze gusohoka mbona umukobwa
witwa noella….bla…bla..blah,!
.
.
.
ubwo grouch yatangiye kubwira
chanella aho byose byaturutse,
amubwira aho daniel yaragiye nicyo
yaragiye gukora kugira ngo barinde
bamukubita bigeze hariya, gusa
nyine nawe ntiyarazi icyatumye
akubitwa, ndetse yemwe ntiyarazi
nabamukubise. kubitaro ho, muri
cyacyumba nubundi daniel
arwariyemo, bari bakiganira ndetse
daniel yatangiye no kubasetsa,
akavuga ati: ariko ubundi
mwamfotoye ifoto ndyamye hano,
kugira ntazibagirwa umuganga
wamvuye! papa chanella nawe ati:
hahaha, ahubwo nawe niyicare
kugitanda babafotorane!, ubwo
divine nawe yahise yicara kugitanda
nibyishimo byinshi, mama chanella
agiye gufata telephone ngo afotore,
igikapu cye aba aracyibuze, aravuga
ati: yeeeh!chr uziko isakoshi yanjye
nyibagiriwe hamwe twari twajyanye
chanella!!?

papa chanella ati: ibaze
nukuri! ihute nyine ……ese ubundi
urahibuka!? mama chanella ati:
ndahibuka cyne, banza na nimero
yicyumba nyizi, ahubwo ka nihute!.
mama chanella rero yahise asohoka
yihuta ajya gushaka isakoshi ye,
ageze munzira abona umukobwa
urimo kugenda areba reba kuri
nimero zibyumba ziba zanditse
kurugi, aramwegera aravuga ati: bite
byawe mbe blenda…. byagenze bite
ko mbona usa nkuwayobye!, “kumbe
wa mukobwa ni blenda, bishoboke ko
yari yavumbuye aho daniel arwariye”,
blenda nawe ariruhutsa ati:
ahwuihhh! nyuma nanyuma
ndahageze! mama chanella ati:ehee!
chanella se ko ari akajiji, ko
kaguhamagaye kagahita kigendera!!
blenda nawe ati: hoya ntago
yampamagaye….. ahubwo se
mbabarira umbwire mama chane!
daniel amerewe ate!?, mukumva icyo
kibazo, mama daniel asa
nkutunguwe, aravuga ati: yeeeh!
daniel…. daniel se burya
muraziranye!?, blenda nigihunga
cyinshi cyane ati: hoya…hoyaaa
rwose, mbwiraaho daniel arwariye
njye kumureba, wimbaza…….atara
komeza, mama chanella arumirwa
cyane ati: yeeeh! ese ko mbona……
atarakomeza, blenda wasaga
nkuwataye umutwe, ahita afata
mama chanella mubiganza aravuga
ati: mama chanella, uri umubyeyi
ndakubaha, ntugire ngo
ndagusuzuguye kandi rwose
umbabarire… ariko ndakwinginze
ngeza ahantu daniel ari, kuko
umutima wanjye wanze gutuza
utamubonye!! mama chanella ati:
ariko se blenda, byagenze bite ko
mbona ntazi ibyo urimo kuvuga..
daniel… daniel se……. atarakomeza,
blenda aravuga ati: mama chanella!
daniel ndamukuuunda…..

ndamukunda rwose numutima
wanjye wose… kuva namubona
mumunsi mukuri wa chanella
cyagihe nahise….ubu rwose…….
mbese wumve ko umutima wanjye
nubwonko bwanjye ntawundi
ubibamo atari daniel……..
atarakomeza, mama chanella amera
nkuwikanze, ariko yareba umukobwa
akabona koko ibyo avuga arakomeje,
niko guhita amubaza ati: yeeh!
nonese blenda, daniel uvuga uzi
uwo ariwe…. uramuzi neza kuburyo
wamukunda bigeze aho!? blenda
nawe ati: sinitaye kuwo ariwe
cyangwa icyo aricyo, uko yaba ameze
kose, wambwira ngo yarasaze,
wambwira ngo ni umwicanyi,
wambwira ngo ni umurozi…… icyo
nzicyo nuko mukunda kandi
mwiyumvamo, ahubwo rwose
ndakwinginze…… atarakomeza, mama
chanella amera nkushatse
kumwenyura, aravuga ati: yoooh! disi
ndumva binshimishije nukuri…ooo
mbega….. reka nze mfate agakapu
kanjye hano hirya ndaje nkujyane
ahantu ari… gusa wumve ko
mbyishimiye nukuri mwana wanjye!
gusa nizere ko uzamwibagiza ibibazo
byose yanyuzemo! blenda ati: yego
rwose! ihute uze njye kubimubwira,
kuko ndumva birimo kundya
kumutima.
.
.
.
kurundi ruhande, grouch na chanella
bo bari bamaze kugera murugo,
imodoka ihagaze imbere yurupangu
irimo kuvuza amahoni, grouch we
yasaga nkurangije kubwira chanella
ibya daniel, aravuga ati: naho
ubundi rero chanella, iyo
tutabigenza kuriya daniel ntibyari
kumworohera!!, mukuvuga atyo,
grouch abona chanella ntarimo
gusubiza ahubwo arimo gutitira
cyane, arebye neza abona chanella
yatangiye kuzenga amarira mumaso,
grouch biramuyobera arongera
aravuga ati: yeeeh! niko se chane!
bigenze bite……ubayiki ko mbona
gutwara imodoka bikunaniye ukavuza
amahoni gusa, ntubona ko
bafunguye!……… ese ubundi ko
urimo gutitira bigenze bite!!?,
chanella we aho kugira ngo asubize,
ahubwo akarushaho gutitira, ako
kanya ahitaazimya imodoka afungura
umuryango arasohoka, yegama
kumodoka atangira kurira, ubwo
grouch we byari byamuyobeye,
kumutima akibaza ati:” ese uyu
mukobwa kandi abayiki!, ko mbona
tugeze kwirembo agahinduka bigenze
bite!!?”, ubwo grouch nawe ntakindi
yakoze, yahise asohoka mumodoka
yegera chanella, amukoraho aravuga
ati: niko se chane! ubayiki
mubyukuri!? chanella nawe namarira
menshi ati: nukuri grouch! biriya
bintu umbwiye binshiye intege…
byari kuruta ntugire icyo umbwira!
grouch ati: gute se kandi…… ahubwo
se siwowe wabishakaga! chanella
nawe ati: ariko mana yanjye…
kuberiki koko…..kuberiki ibi byose
bigenze bitya!? grouch ati: ehee!
ariko se chanella ufite kibazo ki…….
ufite ikihe kibazo ko mbona …….
atarakomeza, chanella ahita afata
grouch mubiganza, aravuga ati:
grouch! uri inshuti yanjye…sibyo!?
grouch nawe ati: yego rwose kandi
uri na mabuja! ntacyo ntagukorera
kandi ngishoboye!

chanella ati:na…
na….nan…nanj…nanjye…… atangira
kuvuga adidimanga, grouch ahita
avuga ati: mbwira ariko wigira
ubwoba…mbwira ntakibazo!, chanella
arihangana ati:na..nanjye daniel
ndamukunda….. kandi rwose
ndamukunda birenze uko ubicyeka
grouch….. ntumfate nkumusazi, ariko
rwose wumve ko daniel yantwaye
uruhu nuruhande, ntakintu nsigaye
nkora ntamutekereje… mbese
ahubwo banza ngiye guhinduka
umusazi, kuko………atarakomeza,
grouch arikanga ndetse arumirwa
cyane, akanura amaso atangiye
kwiyaka chanella gahoro
gahoro,aravuga ati: ehee! cyangwa
ndimo kurota!!, chanella namarira
menshi ati: hoya…hoya rwose pe!
basi se wowe urimo kundeba
ukabona ibyo mvuga bitanturutse
kumutima!?, gusa ibyo byose
babivugaga bahagaze imbere
yurugangu kwirembo kandi byose
umuzamu wafunguye yarabyumvaga,
ndetse nawe yari yateze amatwi dore
ko ntawanga ifaranga, umuzamu
yumvise gusa chanella avuga ko
akunda daniel, akanyamuneza karaza,
azunguza umutwe kumutima
arishima. ubwo grouch we yari
yaguye mukantu, abaza chanella ati:
niko se chanella… byashoboka ko
wareka raymond kubera
daniel!..e.ee.ee ibi bintu banza ari
iby’imperuka nukuri!

chanella ati:
ibya raymond ntuzongere
kubimbwira… ahubwo mbwira nimba
uko umbona nshobora gutuma
daniel areka noella cyangwa blenda,
akanyikundira! grouch ati: ehee!
sinakubwiye ariko ubundi ko daniel
ntanumwe akunda muri bariya
bakobwa bombi, ahubwo……..
chanella nawe ati: basi reka
nkubwire!… mbabarire unkorere
ibishoboka byose utume daniel
ambera umkunzi!, ubwo grouch
yamaze akanya abitekerezaho,
akabona ari ibintu bitapfa koroha,
abwira chanella ati: shn nyine
ndabimubwira, ariko rwose sinzi pe!
chanella ati: hoya…hoya rwose,
uzamureke nzabimwibwirira ahubwo
ntuzatume amenya ko ubuzi.. wowe
uzakore uko ushoboye umwereke ko
ushyigikiye urukundo rwanjye na we,
ubwo nanjye nzakora ibishoboka
nigarurire umutima we! grouch ati:
wooww! sh chane! uretse nibyo
kubeshya nanjye byanshimisha
uramutse ubanye na daniel..

ahubwo
wenda nuko ababyeyi bawe
batabikunda!! chanella ati: cyakora
byo, dore ko bakunda raymond
kubi….ariko buriya daniel aramutse
anyemereye, ntakitashoboka!! grouch
ati: kabsa pe, gusa wumve ko
untunguye nukuri….. ee..ee burya
urukundo rugira ibyarwo kabsa!
ubwo bakomeje kuganira hashira
umwanya, ndetse chanella nawe
akabaraga kongeye kugaruka, asiga
grouch yinjiye murugo nawe akata
imodoka asubira kubitaro. gusa
umuzamu we yasigaye agatima
gatekanye, yumva rwose yishimye
kubera ibyi yaramaze kumva, akora
mumufuka akuramo kagapapuro
ryamond yamuhaye kariho nimero
ze,arakareba cyane agezaho atangira
kubyina rwose ibyishimo ari byose,
gusa nkubwiye ko imbyino yabyinaga
nyizi naba nkubeshye, hashize
akanya aba yicaya hasi kugatebe
karaho , kumutima aravuga ati: “
hehe no kongera gukora ubuzamu……
ahubwo reka nshake uburyo
mpamagara raymond mubwire inkuru
nziza ampe millioni yanjye…..ee.ee
ese ubundi daniel ni muntu ki
ukundwa numukobwa nka
chanella…. ariko mana abantu
bagira amahirwe pe, ari njye akunze
nagira ngo ashaka kunyica!!””,
umuzamu yibajije byinshi cyane,
ubundi arahaguruka arabyina, mbese
ibyishimo byari byose!
.
.
.
ku bitaro ho, mama chanella yari
yamaze kugeza blenda aho daniel
arwariye, ndetse bisa nkaho blenda
hari icyo yararimo kumubwira, gusa
blenda we yashokaga amarira
kumaso, imbere ya papa na mama
chanella ndetse na doctor divine bo
bari bumwe cyane, ubona ko
buriwese yabuze icyo avuga, blenda
arongera avuga namarira menshi ati:
nukuri kose daniel.. daniel rwose
ndag……..atarakomeza, daniel ahita
avuga ati: ariko se uragira ngo
mvuge mponda ningoma nibwo
urumva cyangwa…….. igihe
nakubwiriye ko ntarukundo rwawe
nkeneye nturimo kumva! , ubwo
blenda agahinda karamwishe,
yakubita daniel ijisho noneho akarira
nkuruhinja, mama chanella nawe
yungamo ati: ariko se mwana wanjye
daniel…. nimba undi mwana
agukunda…… atarakomeza, blenda
sinzi aho yakuye akandi kabaraga,
afata daniel mukiganza aravuga ati:
daniel … daniel rwose muhungu
nihebeye… uyu blenda ubona hano
ntago yashobora kubaho atagufite….
shyira umutima wawe hamwe wumve
ko njye blenda ngukunda kandi
nakwihebeye, kandi sinzi ko kubaho
ntagufite byanshobokera nukuri,
kuko……… atarakomeza, daniel yibuka
uburyo noella yamukubitishije, areba
blenda nawe yumva naho bataniye,
umujinya uramurenga ahita asa
nkuweguka nubwo yababaraga, ahita
asunikira blenda ahasi, avugana
umujinya mwinshi ati: hoshi genda!
genda uzakunde nabandi, ntasoni
ngo nyo nyo..nyo…nyoh..nyoh……..!!

ubwo blenda yaguye hasi, ahaguruka
nagahinda kavanze n’amarira menshi
cyane, yitegereza daniel cyane arira
ndetse bifata akanya, bagezaho
babona blenda aramanutse yikubita
hasi arahwera……

Advertisements

One response to “MR DANIEL PART 14

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s