INDWARA YA HEMORROIDE ITEYE ITE, IVURWA ITE?


img_0683

REKA TUREBE INDWARA YITWA “HEMORROIDE

Hemorrhoid (soma emoroyide) ni indwara ifata ku mwenge w’ikibuno mo imbere cyangwa inyuma ho umuntu, maze hakabyimba ku buryo umuntu iyo agiye kwituma ababara cyane.

Nubwo iyi ndwara ibabaza ku bantu bamwe na bamwe, ishobora kuvurwa byoroshye kandi umuntu akaba yanayirinda.

Ni indwara imaze gusakara ahantu henshi; 75 ku ijana y’abantu batuye isi bakaba bayirwara nibura rimwe mu buzima bwabo;

50% y’abantu bafite imyaka 50 kumanura bakenera kwivuza ariko 4% y’abao bantu ni bo bajya kwivuza.

Emoroyide yibasira cyane cyane abantu bafite kuva ku myaka 45 kugeza kuri 65.

Ibi ariko bikaba bidasobanura ko abantu bakiri bato batayirwara.

Hemorrhoid ikaba ikunze kurwarwa n’abagabo cyane kurusha abagore.

Abagore bakaba bakunze kuyirwara akenshi iyo batwite.

Irangwa no kubyimba kw’imitsi yo muri ibyo bice gusa iyo ari mu mwoyo imbere akenshi nturibwa ahubwo ubibwirwa n’uko ubona amaraso mu byo witumye (gusa buri gihe kwituma ibirimo amaraso ntibisobanuyeko ufite iyi ndwara).

Ni iki gitera iyi ndwara?

Nubwo nta mpamvu yihariye izwi iyitera, ariko hari ibyagaragaye ko byongera ibyago byo kuyirwara:

• Gutwita

• Imyaka

• Kurwara impiswi zidashira(Igihe kirekire)

• Kurwara impatwe

• Kunanirwa kwituma (kwikanira cyane ugiye kwituma)

• Kwicara umwanya muremure

• Gukora imibonano mu kibuno (ibi byo ni icyorezo cyugarije ababana bahuje ibitsina)

• Umubyibuho

• Kuyihererekanya mu muryango

. Indyo mbi itujuje ubuziranenge, itujuje n’intungamubiri,

Ibimenyetso byayo

• Kuva amaraso mu kibuno ariko umuntu atababara

• Gushaka kwishima mu kibuno cyangwa ahegereye umwenge w’ikibuno

• Kubura amahoro no kubabara mu kibuno

• Utubyimba dusohoka mu mwenge w’ikibuno

• Kubyimba

• Kuzana utubyimba ku mwenge w’ikibuno

• Umwanda (amazirantoki) ushobora gusohoka utabizi.

Iyo umuntu arwaye Hemorrhoids zo hanze y’umwenge w’ikibuno, zijya munsi y’agahu kaba ku ruhande rw’umwenge w’ikibuno.

Ziba ziryana kandi umuntu agashaka kuzishima, kandi zikanazana amaraso.

Rimwe na rimwe amaraso ashobora kwizingira ahantu hamwe kandi birababaza cyane maze aho hantu hakabyimba hakana umuriro.

Iyi ndwara ivurwa ite?

Ku bantu benshi iyi ndwara ntigombera imiti.

Akenshi nyuma y’iminsi 2 cyangwa 3, irikiza.

Iyo bitabaye ibyo hifashishwa uburyo bunyuranye mu kuyivura.

• Mu gihe zitabyimbye bikabije kandi utanaribwa cyane, ufata imiti ibyimbura igabanya n’uburibwe yaba ibinini cyangwa iyo gusigaho.

Twavuga ibuprofen, ibumex gel, antihemorhoidaire suppositories cyangwa cream, diclofenac..

• Kwicara mu mazi y’akazuyazi byibuze iminota 15 inshuro 3 ku munsi.

• Gukoresha teabag umaze gukora icyayi, itarahora cyane ugasigaho, kabiri ku munsi.

• Gerageza ujye ku musarani igihe ubishaka, ntutinde,

• Iyo zabyimbye cyane hitabazwa kuzibaga, kuzishiririza cyangwa guteramo inshinge zibyimbura.

Gusa ku bagore si byiza kwihutira kuzibaga iyo ziri inyuma.

Ni gute umuntu yakwirinda hemorroide?

Niba buri gihe wituma umwanda udakomeye, uba ufite amahirwe menshi yo kutarwara canke ngo ufatwe n’iyi ndwara.

Ariko nanone hari uko wayirinda uramutse ugira ikibazo cyo kwituma

• Ibyo kurya:

Niba urya imbuto nyinshi, imboga kwituma kwawe bizakorohera.

Niba unywa ibyo kunywa byinshi ibyo wituma bizahora byoroshe.

Ariko mu byo kunywa ntabwo harimo inzoga.

• Kwikanira:

Niba ugiye kwituma, gerageza ntiwikanire cyane ngo afunge umwuka kuko ibi bituma imitsi yo mu kibuno yirega cyane.

• Kujya kwituma ukibishaka:

Niba wumva ushaka kujya kwituma ugomba guhita ujyayo,

• Irinde kubyibuha cyane

Kubyibuha cyane byongera ibyago byo kuba umuntu yarwara iyi ndwara.

• Irinde guhagarara no kwicara umwanya muremure.

. Kurya indyo yuzuye nabyo birafasha,

Niba ufite iki kibazo wegera abaganga baragufasha kandi ugakira mu gihe gito cyane!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha

Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

img_0685

img_0686

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s