MR DANIEL PART 15

img_0628-14

MR DANIEL PART 15
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
genda uzakunde nabandi,ntasoni
ngo nyo.nyo..nyo…nyoh..nyoh……..!!
ubwo blenda yaguye hasi, ahaguruka
nagahinda kavanze n’amarira menshi
cyane, yitegereza daniel cyane arira
ndetse bifata akanya, bagezaho
babona blenda aramanutse yikubita
hasi arahwera…………
.
PART 15
.
ubwo abaraho bose babonye uburyo
blenda bimugendekeye bagwa
mukantu ndetse ubwoba burabica,
mama chanella ahaguruka aho yari
yicaye, araza akora kuri blenda
abona ntanubwo yinyeganyeje, ahita
avugana ubwoba ndetse atitira ati:
niko se! uyu mukobwa bigenze bite!?

divine nawe yitsa imitima aravuga
ati: muhumure ntacyo araba… buriya
bimunaniye kubyakira arahwera..
ariko ntago hashira umwanya munini
atarakanguka! papa chanella ati:
yampayinka rero! cyankora njye
ndumiwe pe…..nonese bibaho ko
umuntu yakunda undi bigeze aha
koko!!?, mama chanella ati: ehee!
cyane pe!..gusa njye ndumva
bimbabaje nukuri, numvaga daniel
yakwemera agakunda undi mwana!
daniel nawe ati: hoya…hoya rwose
pe! ntago namukunda kandi ahubwo
sinshaka no kongera………..
atarakomeza, divine ahita avuga ati:
hagire umfasha tumuterure
tumushyire kuri kiriya gitanda!, ubwo
papa chanella yahise ahaguruka, we
na divine baterura blenda
bamushyira kugitanda cyaraho,
mama chanella aravuga ati: ese basi
ntanubwo muhamagara iwabo ngo
mubamenyeshe!!?

divine ati: nanjye
nibyo naringiye gukora, ahubwo mpa
ako gasakoshi ke ndebemo telehone
ye!!, ubwo mama chanella yahise
afata agasakoshi ka blenda kari
kaguye nkaho hasi, agiye kugaha
divine bumva telephone irimo
imbere mugasakoshi irasonnye,
divine nawe ahita agafata akuramo
telephone, arebye abona nimero
ihamagaye ninshya kuko nta zina
ryari ryanditseho, aravuga ati: ubu
se koko nyitabe cyangwa nyireke!?

papa chanella nawe ati:
yitabe…..yitabe nyine, nusanga ari
uwiwabo umubwire ikibazo agize!,
ubwo divine yahise yitaba telephone
ati: hel……ataranavuga, yumva uwo
yitabye ahise avugana ijwi ryuzuye
agahinda ati: hello… hello
blenda..blenda rwose umukobwa
nkunda ..nkamukunda kandi
numutima wanjye wose..ariko we
agashaka kumpemukira… niki
nagukoreye koko cyatuma untererana
bigezaha.. nimero yanjye
warayifunze none dore bisabye
gukoresha indi nimero kugira ngo
nkunde nkuvugishe, blenda rwose
ihan……atarakomeza, divine ahita
avuga ati: yeeeh! uravugana na
dr……….atarakomeza, umuntu ahita
akomeza akuvuga ati: blenda. …
blenda rwose mbabarira kandi
ntukupe.. ndashaka ko umpa akanya
tukaganira….. kuberiki ushaka
gutererana umusore ugukunda…
ubwo uwo yakomeje kuvuga amagabo
menshi yuzuye agahinda, divine
nawe abonye ko arimo kumva ibintu
btamureba, ahita azamutra ijwi
aravuga ati: yewee tuza…tuza rwose
pe! ntago urimo kuvugana na
blenda.. uyu ni dr.divine kuri P.H.C
HOSPITAL, blenda niho arwariye
ameze……. atarakomeza, uwo muntu
ahita amera nkuwikanze, aravuga ati:
yeeeeh! ngo blenda …….. blenda
arwara!?

divine nawe ati: yego…yego
rwose, ahubwo wenda mwahagera
mukamureba! umuntu ati: oooh!
ntakibazo rwose….. reka mpite nza
nonaha!! divine ati:yego muraba
mukoze…. nibande tuvugana
ubundi!? umuntu nawe ati: njye
nitwa marcus.. blenda ni……
atarakomeza, divine ahita avuga ati:
eee! ngaho ihute uradusanga
mucyumba nimero PHC123! . kumbe
wamuntu ni marcus, gusa ntumbaze
uko biza kugenda nasanga blenda
yahwereye azira urukundo akunda
undi musore!.
.
.
.
kurundi ruhande, kuri bya bitaro
daniel arwariyemo nubundi, chanella
nibwo yarakihagera avuye guherekeza
grouch murugo.

nkibisanzwe rero,
chanella yaparitse imodoka
ahabugenewe, avamo azamuka
yihuta, ariko ataragera kure sinzi uko
yarabutswe noella wari uhagaze
imbere yaho bamanika amatangazo
yibitaro ndetse nibyumba abarwayi
barwariyemo namazina yabo arimo
gusoma gahoro gahoro, bishoboke ko
yararimo gushaka shaka ngo arebe ko
yabona icyumba daniel arwariyemo.
chanella rero yaramubonye yibuka
ibintu grouch yamubwiye, ahita
ahinduka kwisura arababara rwose
biragaragara, kumutima ati:” kandi
ubwo kariya wabona kaje kureba
daniel!! reka nze nkwereke!!””,
“nyamara kandi aravuga gutya
ntamenye ko blenda we yamugezeho
kare!””, ubwo chanella ntakindi
yakoze, yahise agaruka asatira noella,
gusa noella we yamukubise amaso
ahita yiruhutsa ati:ahhuiih! imana
ishimwe nukuri…. niko chanella,
uziko ari imana ikuzanye wee….
nazengurutse ibitaro byose mbabura
none dore ndahageze nukuri!
chanella adaseka aba aravuze ati:
yeeeh! nonese wazengurutse ibitaro
byose ushaka bande!? noella ati:
nonese ntago urwaje daniel wowe!?
chanella ati: ndamurwaje nyine….
nonese nawe uje kumurwaza!? noella
ati: yego rwose… ahubwo se ko nje
no kumusaba imba……….atarako
meza, chanella nuburakari bwinshi
aravuga ati: ninde se wagutumiye!….

. ntamuntu wo kurwaza daniel
dukeneye natwe turamwishoboreye
di!..ahubwo kata usubize uwo mutwe
wawe iyo waturutse, ntamuntu
wakwatse ubufasha bwo kurwaza
daniel!!, mukumva ayo magambo,
noella amera nkuwikanze ndetse
uguye mukantu, akanura amaso
ayoberwa ibibaye, aravuga ati: yeeh!
niko se chanella, niwowe…..niwowe
nshuti yanjye urimo kumbwira utyo
kweli!!? chanella ati: nyo..nyo..nyoh,
nakubwiye ko ntawaguhamagaye ngo
uze utabare…….. atarakomeza, noella
yumva agahinda karamwishe ndetse
namarira atangira gushoka, ahita
afata chanella mubiganza
amupfukama imbere, aravuga ati:
chanella.. ndabizi ko mwese muzi ko
daniel yakubiswe kubera njye… ariko
rwose nanjye sinjye ni urukundo
rwabiteye…. nukuri ntago arinjye
watumye uriya mushenzi ngo ni
martin akubita daniel…..kandi
nukuri kose chanella ubyumve, reka
njye kureba daniel kuko
ndamukunda cyane!!, mukumva ayo
magambo, chanella noneho ahita
amera nkumusazi, byonyine kuvuga
ko akunda daniel byatumye chanella
uburakari yarafite bwikuba ndetse
noneho ahita amuhakanira yeruye
ati: wamukunda utamukunda
birakureba, icyo ugomba kumenya
cyo nuko daniel atazigera aba
uwawe,uranyumva…ntasoni ngo
ntiwatumye martin akubita……..
atarakomeza, blenda aravuga ati:
chanella rwose ndakwinginze, basi
njyana aho ari musabe imbabazi!!
chanella ati: apuuh! ndekura se
nyine…….ntanubwo ashaka no
kukubona, fata inzira usubire
iwanyu!
.
.
.
ubwo chanella yiyatse noella
arizamukira amusiga arira
n’agahinda kenshi cyane, gusa
nyamara chanella nawe ibi byose
yabikoraga kubera urukundo akunda
daniel. chanella yazamutse atekereza
inzira yabinyuzamo ngo abwire
daniel ko amukunda, agenda yibaza
byinshi cyane, kumutima ati:”
mbanze se mbibwire ababyeyi
banjye!.. .. papa na mama se ko
bakunda raymond cyane, navuga ko
namuburanye iki koko…. mbanze se
mbibwire daniel!….. gusa rwose
mana yanjye ndakwinginze,
uzamfashe nzibanire na daniel iteka
ryose!!”, ubwo yibajije byinshi arinda
agera kucyumba daniel arwariyemo,
agiye kwinjira abona noella inyuma
ye yamukurikiye,”” yooh! disi noella
yanze kuva kwizima, atabonye daniel
umuhungu yikundira!”, ubwo
chanella yabonye noella yumva
ubwonko burazengurutse,
amurebana umujinya mwinshi, noella
aravuga ati: ariko se chanella… ko
naherutse uri isnhuti yanjye… niki
cyaguteye umutima mubi nkuwo
koko!? chanella numujinya mwinshi
ati: ariko se ubundi wamukobwa we
ushaka iki, kuberiki umuntu
akubwira ntiwumve kweli…… ntago
winjiramo hano niko mvuze!!!, noella
nawe wumvaga atava aho atabonye
daniel ngo amusabe imbabazi
ubundi urukundo rukomeze kandi
rukomere, yakomeje guhatiriza
ashaka kwinjira,ariko nyamara
ntamenye ko ashobora kuba agira
ngo agiye gushaka urukundo ahubwo
agiye kurema agahinda gakomeye
mumutima we, kuko sinzi nimba
daniel hari icyo yari kumumarira.,
ubwo abo bakobwa uko ari babiri,
bakomeje guterana amagambo
imbere yurugi, noella ashaka kwinjira
chanella akabyanga, sinzi ukuntu
noella yaje nimbaraga aba asunitse
urugi, chanella nawe aba yamufashe
batangira kugundagurana, bararwana
rwose ndetse bataka cyane, mama na
papa chanella ndetse na divine
tutibagiwe na daniel bari muri icyo
cyumba babibonye barikanga, papa
chanella ahita ahaguka afata
abakobwa bombi arabatandukanya,
umwe iburyo nundi ibumoso,
aravuga ati: niko se mwabakobwa
mwe….mwasaze cyangwa!!!.
.
.
.
mama chanella nawe ati: egoko
mama yanjye! niko se chanella na
noella, ubwo murimo kurwana mufpa
iki koko!? papa chanella ati: chr! uyu
mukobwa wundi se uramuzi!? mama
chanella ati: wavuze se ahubwo ko
ari inshuti ya chanella……
atarakomeza, noella ahita
yitanguranwa aravuga ati: rata papa
chane! nahereye kare mubwira ngo
andeke nze ndebe daniel akanga,
….noneho nshatse kwinjira aba
atangiye kunkubita!!, ubwo daniel
we yabonye ari noella uje noneho,
ubwoba buramwica, kumutima
arivugisha ati:” ariko ariko ariko…
ariko mana koko nkuyu we ajehe
kweli!!”, mama chanella ati: noese
noella…ubundi daniel muraziranye!?
noella ati: yego…yego turaziranye….
narinje kumusaba imbabazi ahubwo
kuberako…….. atarakomeza, chanella
ahita avuga ati: hoya rata…..
atarakomeza, papa chanella ahita
amureba nabi, ashyira urutoki
kumunwa aravuga ati: suuuh! ceceka
se nyine…dore ngo karasa!..ntasoni
ariko ubundi ufite chane!, rata
komeza utubwire muko!!! noella
arakomeza ati: ubundi uko byagenze,
njye nkibona daniel bwa mbere
numvise rwose…….. bla bla blah,
ababwira uburyo yabonye daniel
mumunsi mukuru wa chanella
akamukunda, uburyo yavuganye na
grouch amumutumaho, uburyo
bahanye gahunda, uburyo bagiye
guhura ndetse nuburyo martin
yakubise daniel ibikoni, gusa
yarangije bose bifashe kumunwa
bumiwe cyane, divine, chanella
ndetse na daniel bo ubwoba
n’umujinya byari byabishe dore ko
bo bari bazi ko ibyo thomas na
grouch bavuze ataribyo, bose bibaza
kumwanzuro papa chanella agiye
kufata nyuma yo kumubeshya. mama
chanella wari wumiwe ibintu
atabyiyumvisha neza, aba arebye
noella aravuga ati: niko se…niko
noella….. koko nawe wakunze daniel
cyangwa ndimo kurota!?
.
.
.
noella nawe ati: yego rwose pe!
ndakukunda kandi cyane… nifuza ko
twazabana mubuzima bwanjye
bwose…. ahubwo narinje kumusaba
imbabazi kubyabaye, ngiyi na
telephone ye narinyimuzaniye, kuko
yari yayizise agenda yiruka…..
atararangiza, papa chanella ahita
avuga ati: ahaan! uranyibukije
ahubwo, niko sha daniel, iyi
telephone wayikuyehe yo!?, ubwo
daniel yabajijwe icyo kibazo,
ntiyashidikanya kuko yumvaga
ntakibazo kibirimo, ahita avuga ati:
ni chanella wayinguriye! papa
chanella ati: umva mbese! ntasoni
……uracyashaka kumbeshya!! daniel
ati: nukuri……..atarakomeza, papa
chanella ahita avugana umujinya ati:
ceceka se nyine…dore ngo kirasa!
…….umva rero nkubwire wamuhungu
we, nutikosora uzaba umugabo
wimbwa…. ntago nigeze menya ko
…… atarakomeza, mama chanella
aravuga ati: ariko mana weee!
nukuri……….. atarakomeza nawe,
papa chanella numujinya mwinshi
cyane aravuga ati: ceceka se nyine
nawe, fata isakoshi yawe mujye
imbere dutahe!, divine nawe ati:
egoko mana! ko mbona ubwira
umugore wawe nabi……. atarakomeza
nawe, papa chanella warufite
umujinya rwose bigaragara, ahita
avuga ati: ceceka..ibyo ntibikureba,
ujye ureba abarwayi ubavure ntaho
ibitakureba ibishyire kuruhande..
uranyumva wagakobwa we!!, ubwo
abantu baraho bose bafunze
umunwa, chanella we amarira yari
yatangiye gushoka, yibaza ukuntu
bagiye kwirakana daniel, akumva
agahinda kagiye kumuhitana,
arihangana yegera se amufata
akaboko, amupfukama imbere arira
cyane,aravuga ati: papa nukuri
babarira daniel… iriya telephoni yo
ninjye wayimuhaye nkuko yabiku……
atarakomeza, yumva urushyi rwiza
cyane kumatama, papa we
numujinya udasanzwe, avuga mujwi
rinini ati: ndavuze ngo mujye imbere
tugende se nyine, ntago mwumva!!,
ubwo mama chanella na chanella,
bahise bafata utwabo twose twaraho
bajya imbere, ariko bataragenda
papa chanella yegera daniel,
amuhagarara hejuru amureba
nkiyica, avuga mwijwi ryuzuye
umujinya nagahinda kenshi ati:
daniel.. daniel, nakuvanye muri
buriya buzima nziko ngiye kuguha
andi merekezo meza yubuzima,
narinziko ngiye kukugira umwana
nkabandi ukazavamo umugabo
ukomeye, narinziko ngiye kukumara
agahinda kose wagize, ariko none
dore bisa nkaho nakuzanye kugira
ngo ukine nubwonko bwanjye….
mubuzima njye nanga umuntu
ushaka kumbeshya… ahubwo basi
yambwiza ukuri nkifatira
umwanzuro……atarakomeza, daniel
nubwoba bwinshi aravuga ati:
hoy..nukuri …….atarakomeza, papa
chanella aravuga ati: nuriya
mushenzi ngo ni grouch, yampishe
ko byose abizi kandi abizi, nawe
sinshaka kongera kumubona mumaso
yanjye! kandi nawe daniel…. guhera
ubu wibagirwe ko nigeze kubaho….
mbese ubifate nkaho tutigeze
tumenya!!, mukumva ayo magambo,
daniel yahise asuka amarira menshi
cyane nubwo bwose yari umuntu
wumugabo kwihangana
byaramunaniye, chanella nawe
ntiyari yorohewe kuko yariraga
nkuruhinja, noella we sinakubwira
ndetse na divine we nibikonda
bivanze namarira byari byatangiye
gutonyangira hasi, mama chanella
nawe yashatse kugira icyo yongeraho
ati: ariko rero chr…… atarakomeza,
papa chanella ahita ahaguruka afata
chanella na nyina amaboko
arabajyana bavaho baragenda,
ndetse nibyo kwishyura amafaranga
yo kuvuza daniel yahise abireka.
.
.
.
birumvikana rero, daniel yasigaye
mugahinda kenshi cyane, yibaza
ukuntu agiye kongera kubaho nabo
bikamuyobera, yatekereza ukuntu
byose bitewe no gukundwa
nabakobwa nka noella akumva
noneho umutwe ugiye guturika,
divine abibonye araza aramwegera
atangira kumuhumuriza, ako kanya
na noella aba araje atangira
kuvugana agahinda ati: daniel….
daniel rwose unyihanganire… ntago
narinzi ko ……. atarakomeza, daniel
yumva umujinya uramwishe, ahita
asa nkuwegutse afata noella mwijosi
aramuniga cyane, ndetse ntiyita
kuburibwe afite murutirigongo
ndetse nuburyo noella arimo
gukanura amaso mumunigo, ahubwo
akomeza kumuniga hafi kumwica, dr
divine we yaratabazaga cyane ati:
have have…have daniel utica
umuntu !!, ndetse kandi agerageza
gukura amaboko ya daniel mwijosi
rya noella, ndetse biza kugeraho
aramurekura, agwa nkahohasi
akorora cyane, mbese haburaga gato
ngo amwivugane neza neza! divine
abonye umujinya daniel afite,
aravuga ati: niko se daniel… urabona
kwica umuntu aribyo bigukemurira
ibibazo!? daniel namarira menshi
ati: ariko ubundi koko mana..
kuberiki iyi si itanshaka koko…
kuberiki arinjye ibibazo byose biza
bisanga…. kuberiki……..atarakomeza,
bumva blenda hamwe yararyamye
atangiye gukorora, bishoboke ko
yarakangutse, divine ahita amusanga
amutwikurura igitambaro yari
yamworoshe, ako kanya kandi bumva
hari undi muntu ukomanze kurugi,
bishoboke ko ari marcus waruhageze!
.
.
.
kurundi ruhande, ahantu hamwe
muri etage ndende cyane kandi nziza
cyane, mubiro bimwe nimwo
raymond yari yicaye, gusa yari
yitangiriye itama yatwawe
nintekerezo za kure cyane, kumbe
papa we yaramuhagaze hejuru
amuhamagara ati: raymond….raymon
d ufite kibazo ki!, ariko raymond we
ntiyumve ibyo se avuga ahubwo
agakomeza gutekereza ibye, papa we
nawe abonye umuhungu atari aho
hafi, amukoraho mumutwe aravuga
ati: raymond…!!, raymond ahita
yikanga cyane, ndetse ahumeka
bidasanzwe aravuga ati: ahwiih!
papa uziko unkanze!! papa nawe ati:
ese mwana wanjye! nani chanella
urimo gutuma umera utyo koko!….
ubwo se uzakora akazi ute
utanakimenya ko umuntu yinjiye
mubiro byawe.. ahubwo …….
atarakomeza, raymond yitsa imitima
aravuga ati: nukuri papa! ntago
ndimo gutuza …… buri gihe ndimo
kwibaza ikosa naba narakoreye
chanella rikanyobera!! papa ati:
mwana wanjye ndabyumva, ariko
nyine bibaho…ahubwo gerageza
kubwikuramo!! raymond ati: sinzi ko
nabishobora papa….. kuko chanella
urukundo mukunda ntago rwigeze
kubaho kwisi!! papa ati: yewe, ibyo
sibyo binzanye… ahubwo mbwira aho
ugeze ushaka murumuna wawe!!
raymond ati: hahandi wambwiye
nagiyeyo mbona umusaza………atara
komeza, telephone ye ihita isona,
arebye abona ni nimero nshya,
arayitaba yumva nijwi ryumugabo riti
allo! ni raymond tuvugana!?
raymond nawe ati: yego niwe!!
umuntu ati: ni wamusamu wo kwa
chanella, namenye umuhungu
chanella akunda….ahubwo duhurire
hehe, unzaniye amafaranga yanjye!!?
mukumva ayo magambo, ryamond
ahita amera nkumusazi, aravuga
ati:yeeeeh! umva ihute nonaha
unsange kuri S.M.C.HOUSE…fata tax
voiture ayo ukoresha yose
ndayaguha…. ese ubundi urahazi!?
umuzamu ati:yego ndahazi….ndaje
nonaha!! ryamond ati: sawa uhita
uzamuka hejuru mucyumba nimero
SMC234, papa raymond abibonye
ahita avuga ati: uwo ninde se
raymond!!? raymond ati: buretse
uraje umubone agiye kuza hano!,
ubwo bategereje umwanya utari
munini cyane,umuzamu aba
arahageze, raymond ntabyo gutinda
ahita akora mukabati karaho
akuramo ibahasha ya kaki ayihereza
umuzamu,aravuga ati: dore ngiyo
millioni yawe, nawe gira vuba
umbwire iyo mbwa….atarakomeza,
umuzamu ahita avuga ati: umuntu
watwaye umutima wa chanella ni
daniel! raymond nawe ati: yeeh! ngo
daniel……. umuzamu ati: yego rwose,
ni umusore mushya papa chanella
yazanye, usigaye uba hariya iwabo,
kuko njye niyumviye chanella abwira
grouch….bla..bla..blah, amubwira
uko yumvise chanella aganira na
grouch igihe yamubwiraga ko akunda
daniel, mukubyumva raymond
aravuga ati: urabihamye neza
wamugabo we!!? umuzamu ati: yego
rwose pe, nanabihagararaho
namaguru yombi!!, ako kanya
raymond ahita ahaguruka, afata ikoti
rye ryari rimanitse nkaho hirya,
abwira umuzamu ati: urakoze
mugabo!!, papa raymond we yaraho
yashobewe, aravuga ati: nonese
ugiye gukoriki raymond!? raymond
ati: ngiye kwa chanella… ngiye
kuvugana nababyeyi be ndetse
ndebe niyo mbwa ngo ni daniel
ishaka …….. atarakomeza, papa we
ahita avuga ati: ariko se wabanje
ugatuza wamwana we, ubwo koko…….
atarakomeza, daniel ahita afata
wamuzamu akaboko aravuga ati:
ngwino twigendere!!, ubwo bahise
basohoka basiga se yumiwe mubiro,
baragenda!.
.
.
.
kurundi ruhande, murugo kwa
chanella , chanella na nyina bari
bari mugikari hamwe na grouch
,birumvikana bari bamaze gugerayo,
gusa grouch we yarafite igikapu
muntoki , ndetse kumaso he hashoka
amarira mensi cyane, tutibagiwe na
chanella wari wahogoye ndetse na
nyina byagaragaraga rwose ko
abababaye, mama chanella aravuga
ati: grouch rwose mwana wanjye…
igendere ntakundi byamera.. ntago
uzabura ahandi uba!! grouch nawe
nagahinda kenshi ati: ntakibazo
rwose mama………. atarakomeza, papa
chanella ahita aturuka munzu
arakaye cyane, aza kandi asakuza
cyane ati: nanubu ntago uragenda
we grouch… cyangwa nshake
abagabo bagusohore kungufu!?
grouch nawe ati: ariko rwose nukuri
papa ch……. atarakomeza, yumva
umugeri mwiza kukibuno ngo pooh,
papa chanella nuburakari bwinshi
ati: reka nzane inkoni nkwereke
sha!!, ubwo grouch nawe yabonye
agiwe gukubitirwa murwabandi,
ahita yikorera igikapu cye afata
inzira aragenda, gusa nyamara
ntumbaze ngo yari yerekeje hehe,
kuko mubyukuri ntahandi hantu
nahamwe yarafite yajya kuba!…….
.
Advertisements

2 responses to “MR DANIEL PART 15

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s