MR DANIEL PART 16

img_0628-15

MR DANIEL PART 16
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
atarakomeza, yumva umugeri mwiza
kukibuno ngo pooh, papa chanella
nuburakari bwinshi ati: reka nzane
inkoni nkwereke sha!!, ubwo grouch
nawe yabonye agiye gukubitirwa
murwabandi, ahita yikorera igikapu
cye afata inzira aragenda, gusa
nyamara ntumbaze ngo yari yerekeje
hehe, kuko mubyukuri ntahandi
hantu nahamwe yarafite yajya
kuba!…….
.
PART 16
.
ubwo grouch yagiye inzira yose
yibaza aho yakwerekeza ariko
akabona ntanahamwe, kumutima
akibaza ati:” ese mana yanjye, njye
kureba thomas…. thomas se twabana
dute kandi afite umugore!.. ese njye
murugo rwabandi nake akazi…. mana
yanjye koko ndajya hehe!”’, ubwo
yakomeje kwibaza byinshi, agezaho
afata umwanzuro wo kujya kureba
thomas ngo basi arebe ko
yamucumbikira.
.
.
.
kurundi ruhande, kubitaro muri cya
cyumba daniel arwariyemo ho, ibintu
byari byakomeye cyane dore ko na
marcus yaramaze kugeramo ndetse
divine yanamubwiye uko byose
byagenze, gusa we yari yashobewe,
byamucanze kuko ibyo yabonaga
byari byamunaniye kubyiyumvisha,
akareba daniel uryamye kugitanda,
akareba noella warubuze gato ngo
ashiremo umwuka kubera umunigo
wa daniel, noneho yareba umukobwa
akunda ariwe blenda akumva
agahinda karamurenze, areba divine
nakumiro kenshi aravuga ati: niko se
muganga! ibyo umbwiye mbyemere
cyangwa…….atarakomeza, divine
aravuga ati: none nyakubahwa…ibyo
mutabona niki!? marcus nawe ati:
aka ni akumuro nukuri!…. nonese
nigute aba bakobwa bombi bakunze
umuhungu mwe koko…. noella..koko
nawe…nawe wemeye guhemukira
martin koko!!?,

ariko noella we
akamureba gusa namarira menshi
ntamusubize, marcus abibonye atyo,
aca bugufi yegera noella amureba
mumaso aravuga ati: niko noella!
burya bwose nakubwiraga ibibazo
byanjye….. nkubwira uburyo blenda
arimo kumpemukira, kumbe nawe
ubwawe utoroheye martin….ee niko
noella, niko koko mwatuburanye
kugira ngo………. atarakomeza, noella
ahita avugana umujinya ati: umva
nkubwire rero marcus…. wikwirirwa
uta umwanya umbwira uwo martin….
kuko uriya ntago akimbamo ndetse
ninawe nyirabayazana wibi byose..
kandi guhera ubu ubimenye ndetse
nundi wese abimenye ko uwo nkunda
ari umwe…. njye nkunda daniel
kandi nzatuza abaye uwanjye!
mukumva ayo magambo, daniel ahita
avugana umujinya ati: hoshi genda!
njye rwose ntago …….. atarakomeza,
noella ahita ahaguruka, avugana
amarira nagahinda kenshi ati: daniel
rwose mukundwa…daniel wowe
kubaho kwanjye, ndabizi ko muri aka
kanya wandakariye….

ariko igihe
kizagera utuze ubone ko noella
ngukunda kandi n’umutima wanjye
wose…..urabeho kandi ugire ibihe
byiza!,ubwo noella yavuze atyo, ahita
akora mugasakoshiakuramo ya
telephone ya daniel arambikaho,
ahita yisohokera agenda yihuta, gusa
nyine birumvikana umutima we wari
wuzuye agahinda gusa ariko nyine
harimo nicyizere ko azabona daniel
kandi bakibanira ubuzira herezo.
ubwo abandi bo basigaye aho
bumiwe, bose barebana hakabura
numwe wavuga, ako kanya bagiye
kumva bumva blenda aravuze kandi
avugana agahinda nubwoba bwnshi
ati: niko se daniel…..arinjye na
noella uzahitamo nde!?, mukuvuga
atyo, marcus noneho biba nkaho
bamukomerekeje, yitsa imitima
agahinda karamwica, divine nawe
waraho gusa areba,ibintu bya
muyobeye yibaza icyo yakora
byamucanze, ahita yunama areba
blenda mumaso, aravuga ati:
blenda… blenda rwose urabizi ko
ndi inshuti yawe kandi ntashobora
kukugira inama mbi… burya rero
urukundo rubaho iyo rw’uzuye
kumande zombi… nukunda daniel
atagukunda, ntacyo bizakumarira
uretse kukubabaza mumutima gusa…
kandi rwose ndabizi ko utarabona
daniel wakundaga marcus,sibyo!?

marcus nawe nagahinda kenshi ati:
ngaho mumbwirire rwose muganga…
rwose ntako ntagize ngo urukundo
rwanjye nawe rukomere ariko
ndebera nukuri……. atarakomeza,
daniel nawe ahita avuga ati: ariko se
ubundi nzavuga nte kugira ngo
mwumve ko ntarukundo naruto
mbafitiye mwabakobwa bwe….. ko
mfite ibibazo byanjye bindeba,
mwandetse mumahoro nkarwana
nabyo koko!! blenda nawe ati: erega
rwose daniel… nanjye sinjye ahubwo
ni urukundo, daniel rwose
ndagukunda…… atarakomeza, yumva
urushyi rwiza cyane mumatama,
marcus agiye kumukubita urundi
divine aba aritambitse, gusa marcus
we umujinya warumaze kumurenga
ndetse yatangiye no gushoka amarira
mumaso, aravuga ati: have nkwereke
ariko muganga…. urabona ngo
blenda aransuzugura kandi…….

atarakomeza, blenda abona bikomeye
amaguru ayabangira ingata agenda
yiruka, divine aravuga ati: mureke
agende rwose marcus… kandi
uhumure rwose ntugire ikibazo,
biriya ni agahararo… blenda
azageraho aze agusanga!, ubwo
marcus yahagaze aho amarira
amushoka mumaso, ahumeka cyane
umujinya ari wose, yitegereza daniel
cyane hashira umwanya, areba na
divine ntiyagira icyo avuga ahubwo
yitsa imitima numujinya mwinshi
cyane ahita yisohokera aragenda.
ubwo divine na daniel bo basigaye
aho bumiwe ndetse babuze nakimwe
bongeraho, gusa daniel we yitsaga
imitima ubutitsa, mbese bigaragara
ko ibibazo byamurenze, hashize
akanya divine aba aravuze ati: niko
se daniel.. ibi bintu uzabyitwaramo
ute ko mbona bariya bakobwa banze
kuva kwizima koko!!

daniel nawe ati:
umva nkubwire divine…. nukuri uko
byamera kose, ntanumwe muri bariya
uteze kuzambera umukunzi…
kuko…..atarakomeza, divine ahita
avuga ati: ahubwo njye blenda
yambwiraga ngo afite umusore
akunda mwiza cyane… simenye ko ari
wowe! daniel nawe ati: nonese
blenda mwari muziranye!!?

divine
ati: ehee! cyane rwose ni insuhti
yanjye!……..nonese daniel, nkubaze
ikibazo!? daniel nawe ati: mbaza
rwose ndakumva! divine nawe yegera
hafi yicara kugitanda, afata
mukiganza cya daniel amwitegereza
mumaso, avugana agahinda ati: ibyo
grouch yambwiye nibyo!……
ubuzima grouch yambwiye
wabayemo….koko niko biri!? daniel
nawe yitsa imitima, aravuga
ati:ubundi nyine, nanjye ubwanjye
nsa nkaho ntiyizi… data
simuzi…..bla bla blah, atangira
kumusubiriramo ubuzima yabayemo
bwose.
.
.
.
kurundi ruhande, raymond we
yaramaze kugera murugo kwa
chanella, gusa byasaga nkaho aribwo
akihagera, yari ari hamwe na mama
na papa chanella ndetse na chanella
nawe araho bicaye muri salon, gusa
byagaragaraga ko ntanumwe
wishimye kumaso ndetse chanella we
amaso yari yanatukuye kubera
amarira atagira uko angana yari
yarize, kandi amagambo yavugwaga
yari make cyane kuko nta numwe
wari wishimye kumutima, mama
chanella yitsa imitima cyane aravuga
ati: nonese raymond mwana
wanjye… waba uje kutubwira
agakuru keza basi katuma nishima!
papa chanella nawe ati: yego koko
sha! ko mbona ntanikintu uba
utubwira nkumukwe wamuhungu
we!……aho urugugo ntiruzakunanira
!! raymond nawe mukajwi gatoya,
avuga kandi areba chanella
nagahinda kenshi ati: mushaka ko
mbabwira iki se mwababyeyi mwe…..
ko ibyanjye…….atarakomeza, papa
chanella ahita avuga ati: yeeeh!
erega mumaze gukura mwabana
mwe.. ntago muzahora murukundo
gusa……… atarakomeza, mama
chanella nawe yungamo ati: yego ra!
ubwo se mumaze imyaka ingahe
mukundana… muzakundana gusa
mutabana bimare iki.. ko
abakundana bagomba no kubana!!
ubwo bavugaga batyo, daniel akumva
agahinda kari kwiyongera kumutima,
noneho yakubita chanella amaso
akumva biramurenze, ako kanya
ikiniga kiraza azenga amarira
mumaso, avuga mwijwi rito ryuzuye
agahinda ati: ese…..ese dan…… ese
daniel arihehe, mwamubwiriye akaza
hano ko mushaka cyane!!, mukumva
ayo magambo bose bagwa mukantu,
chanella we ubwoba buramwica
atangita kwibaza kumutima ati:”
yeeeh! kuberiki se daniel kandi…
grouch yaba yarampemukiye
akabivuga se!!’’”,

mama chanella we
ati: yeeeh! daniel se ni uwiki kandi
raymond!? raymond nawe
nakababaro kenshi cyane aravuga
ati: niko papa chanel! ko muri
ababyeyi banjye… mukaba munzi
rwose bihagije…… ni irihe kosa
mwigeze mwumva nakoreye chanella,
kuburyo yansimbuza daniel koko…..
ko chanella mukunda kandi namwe
mukaba mubizi.,…. niki namukoreye
cyatuma andisha umutima bigeze
aha koko…. ko mwa babyeyimwe…….
atarakomeza, ikiniga kiba
kiramurenze araturika ararira, gusa
mama na papa chanella bo
byarabarenze ndetse birabatungura,
bakanura amaso bararebana babura
icyo kuvuga, bakiri muribyo, chanella
nawe afunga umwuka aravuga ati:
mama byibatungura…. ibyo ababwira
nibyo, nanjye nikundira daniel kandi
rwose sinteze kumureka! mama
chanellaati: egoko mana yanjye! niko
se chane, uri muzima!?

papa
chanella nawe ati: reka reka have
witera urwenya…. ubwo se ibyo
birashoboka koko mwana wanjye!?
chanella nawe ati: cyane rwose papa,
kandi rwose daniel ndamukunda
cyane, kandi……. atarakomeza, papa
chanella ahita avugana umujinya
mwinshi ati: ceceka se nyine wa cyo
ntazi we!… ubwo se urabona waba
urimo kugana hehe wagacucu we!!
chanella ati: nukuri papa…..
atarakomeza, papa chanella ahita
avuga ati: zibaaaaaaaah! dore ngo
karajajwa ntasoni, ndavuze ngo
wabyanga wabyemera ugomba
gushyingirwa raymond…. ahubwo
nugutegura ubukwe vuba cyane!
mama chanella nawe ati: egoko!

gusa njye ndumiwe nukuri pe…….
ihangane rata raymond! papa
chanella ati: umva nkubwire mama
chane…. izindi gahunda zose mwari
mufite zihagarare… mubanze
mutegure ubukwe bwa chanella vuba
cyane…… urumva sha raymond!!?
raymond nawe ati: yego mwababyeyi
mwe… rwose mumfashe kumvisha
chanella ko mukunda nukuri!, ubwo
chanella we yaraho arimo kurira
cyane, atiyumvisha uburyo agiye
gushyingirwa kungufu kandi
kumuntu adashaka, gusa nyine nkuko
abayeyi bose bamera, nyina
yaramwegereye atangirakumuhum
uriza,avuga mukajwi gatoya ati:
mwana wanjye koko..
byakugendekeye bite… ko raymond
ariwe musore imana yakuremeye….
ko ariwe mugabo muzabana…
abadayimoni baguteye ni nyabaki
barimo gutuma uta umutwe
bigezaho!!
.
.
.
chanella nawe namarira ati: mama….
mama, rwose ntago ibyo murimo
kuvuga bishoboka, njye ntago …….
atarakomeza, ntiyamenye naho
urushyi ruturutse, gusa yagiye kumva
yumva rwamwituyeho kumatama ngo
poooh, nawe ntakindi yakoze, yahise
ahaguruka agenda yiruka mpaka
mucyumba cye arafunga, yicara
imbere yigitanda cye arira
nkuruhinja, agahinda nibibazo
bimubana uruhuri.”” yooh, disi
chanella nawe yakundaga daniel!!””,
muri salon ho mama chanella
yasigaye ashwana na papa chanella,
avuga ati: ariko nawe ntugakubite
umwana kuriya….. ubwo se
urabona…… atarakomeza, papa
chanella ahita amureba nabi cyane,
aravuga ati: nawe mvimbere
udatuma ndakara se….

ariko ubwo
murabo uburyo muba mutumye
umuntu amera koko!!! mama
chanella ati: ariko rwose chr!
umujinya ntago wakemura ibibazo
nukuri! usigaye ugira umujinya
udasanzwe pe!!! ubwo papa chanella
yitegereje umugore we, rwose nawe
yumva umutima uramuriye, atekereza
ibintu byose birimo kuba yumva
agahinda karamwishe ndetse
numujinya uriyongera, mumaso he
hahita hazenga amarira aravuga ati:
chr…… cher, rwose ndakwinginze
mbabarira umve imbere…. haguruka
wigendere kuko ushobora gutuma
nshumura kandi nkazicuza nyuma!!,
mama chanella nawe yabonye
umugabo we bitamworoheye,
ahaguruka buohoro buhoro
aragenda, papa chanella aravuga ati:
hanyuma rero wowe raymond….
genda utangire utegure ubukwe
bwawe na chanella kuko
ntacyabubuza kuba… chanella ni
umukobwa wanjye agomba
kunyubaha,.. arakunda iriya mbwa se
ngo ni daniel yumujura mubi,
yazamumarira iki koko!?

raymond ati:
ese daniel ni wamuhungu umwe
waririmbiye chanella kumunsi
mukuri we wamavuko!? papa
chanella ati: yego ra! ni uriya
mushenzi…….. atarakomeza, raymond
ahita avuga ati: papa chanella, reka
ngusabe akantu kamwe! papa
chanella ati: yego ndakumva!
raymond nawe ati: nyemerera nice
daniel….. daniel ngomba kumwica
kuko ntabundi buryo buhari bwo
kubona chanella…… niyo chanella
twashyingiranwa kungufu, ntago
twajya twishimana kandi azi ko
daniel akiriho!!, mukuvuga atyo,
papa chanella amera nkuwikanze,
aravuga ati: yeeh! ehee reka reka….
mureke nawe ntazabura ikimwica!
raymond ati: oooh! nimureka rero,
nihahandi azakomeza ateshe
chanella umutwe, kandi rwose nanjye
ndumva chanella mushaka akambera
umugore kandi unkunda nkuko
byahoze mbere!!, ubwo papa
chanella yamaze akanya
abitekerezaho cyane, agezaho
aravuga ati: nonese sha wamuhungu
we… ufite uburyo wabikoramo
kugirango hatazagira numenya ko
ariwowe bamwishe!? raymond ati:
cyane rwose, kumukuraho ni nkako
kanya… ese ubundi hari
abavandimwe afite cyangwa abantu
bamukurikirana!?

papa chanella ati:
reka reka… uriya aba wenyine kuriya,
ubundi twe tujya kumubona
bwambere………. atarakomeza, phone
ye iba irasonnye arebye abona
handitseho ngo mannager, ahita
avuga ati: buretse gatoya!!, ubwo
yarabanje ajya kwitaba telephone,
agaruka vuba vuba abwira raymond
ati: umva rero sha, kukazi
barankeneye nonaha, ngo hari
akabazo kavutse… wowe genda
ubikore gutyo, kandi uzirinde
hatazagira numwe umenya ko
ubyihishe inyuma.. tuzaganira
byinshi nyuma!!! “” yoooh, disi
telephone itumye atavuga kuri
daniel kandi wenda raymond yari
guhita amenya ko daniel ari we
murumuna we!!””, ubwo raymond
nawe yapanze gahunda atyo, afata
umwanzuro wo guhitana daniel
kugira ngo abashe kwigarurira
umukunzi we chanella, gusa nyamara
ntamenye ko uwashaka guhitana ari
we muremuna we ashakisha.
.
.
.
kurundi ruhande, grouch we yari
yageze aho thomas yakoreraga, dore
ko yari yahamenye cyagihe bapanga
kubeshya papa chanella, gusa
thomas we byari byamuvanze ndetse
yakambije nimpanga, aravuga ati:
yego grouch! ndabyumva ko ukeneye
ahantu ho kuba… ariko se, nigute
njye nawe turaba munzu imwe turi
babiri numugore umwe.. ko
byazagera igihe tugashwana kubera
umugore wanjye!! grouch ati:have
ariko thomas wivuga gutyo, ubwo se
urumva njye naguca inyuma koko!!?
thomas nawe ati: genda sha!
ushobora kutansha inyuma ariko we
akansha inyuma…. nonese bariya
bakobwa bo bakunze daniel
badasanzwe bafite abachr babo!?

grouch ati: hoya ariko nyizera
mwana wa mama…. rwose humura
njye nshumbikira gusa…. sinzigera
ndeba umugore wawe narimwe
nukuri… kandi nawe uranzi kuva
kera, guhemuka si ibintu byanjye!!,
ubwo daniel yabitekerejeho akanya
gatoya, arangije areba grouch
aravuga ati: nonese ubundi ubwo
ningucumbikira, daniel we sinjye
araza agana koko!? grouch nawe
yitsa imitima ati: sh sinzi rwose
mwana wa mama, gusa nyine ibibazo
nibibazo!! thomas ati: umva
nkubwire rero, reka tujye kureba
daniel tumubwire ko tugomba kujya
gusaba papa chanella imbabazi,
kuko ndumva ibintu bitari bworohe
namba!! grouch ati: sh thoma.. icyo
gitekerezo nisawa, ariko rwose sinzi
ko papa chanella yatwumva.. ahubwo
nkurikije umujinya afite banza yahita
adutsindaho nukuri!! thomas ati:
ibaze nukuri…….. umva rero
nkubwire, kandi ntugire ngo ni
ukwanga kugufasha….. ngiye
kugucumbikira igihe gitoya…. ubundi
nawe uzabe wabonye ahandi ho
kuba, sibyo!?

grouch ati: ntakibazo
rwose… nanjye nzabandimo
gushakisha.. kandi rwose njye
ntungireho ikibazo mwana wamama!!
thomas ati: sawa! reka nze nkujyane
murugo, ariko ubwo daniel we ibye
biramureba…. nizere ko
atampingukaho anzanira ibibazo
nkibyawe!!! grouch ati: sh sinzi pe!
erega buriya thomas niwowe muntu
wenyine wadufasha………
atarakomeza, thomas ahita avuga ati:
hoya..hoya wivuga byinshi, reka
tugende naho ibyo umbwira
simbyumva rwose, kandi dore niwowe
utumye byose biba!! grouch ati:
nanjye nicyo cyaha ndimo
kwishinja… gusa ntawamenya. buriya
ibintu byose biba kubw’ubushake
bwimana thomas.. nshobora kuba
nirukanwe kwa chanella hari ahandi
heza cyane imana irimo
kuntegurira….. ndetse wenda imana
ikabayabonye ko kuba umukozi wo
murugo atariwo murimo wanjye!!

thomas ati: hahaha! nkunda ko
wirwanaho mumafuti, reka tugende
mbe ngucumbikiye …ariko mana
yanjye grouch… rwose uzambabarire
ntituzashwane!.. kandi umenye ko ari
iminsi mike ugahita ugenda.. nutaba
urimo gushaka ubundi buzima
bizakureba!!
.
.
.
kurundi ruhande, mubitaro hamwe
daniel ari we na divine, bo bari
bakiri kumwe ndetse bisa nkaho
daniel yamaze kubwira divine
ubuzima bwe bwose ndetse bamaze
no kuganira byinshi, gusa noneho bo
bari bihanaguye amarira ahubwo
bahuje urugwiro, divine afite
akanyamuneza kumaso yitegereza
cyane daniel, daniel nawe
amwitegereza cyane barebana rwose
ubonako bose bishimiranye, divine
aravuga ati: nukuri daniel… nkurikije
biriya bintu byose wanyuzemo……
njye ndabona ufite umutima
ukomeye nukuri!… uziko arundi yaba
yariyahuye kera!! daniel nawe
ati:ehee! sinakubwiye se ko
nagerageje kwiyagura nurupfu
rukanyanga divi!!.. divine ati: hoya
ntago byari gushoboka nukuri
daniel… ntago umuntu nkawe yapfa
muri buriya buryo…. nonese daniel,
ibintu nakubwiye urabyumva ute
koko!? daniel ati: ariko se divi! koko
ukurikije ibyanjye uzi…. urabona
nakongera kujya kuba murugo
rwabandi koko!… rwose ntago nshaka
kuzongera guteza ibibazo mungo
zabandi… nimba isi itaranyigishije
yarasibye, nanjye ngiye gutangira
ubundi buziman, nshakishe
imibereho!! divine ati: yooh!
ntakundi nyine, nonese basi ko mfite
ahantu inzu naguze kera, washobora
kuyibamo wenyine!? daniel ati: yooh!
nukuri divi, nizere ko ntari kukugora
nukuri, sibyo!? divine nawe ati: hoya
humura shn daniel, erega burya
tubereyeho gufashanya!!! daniel ati:
urakoze nukuri pe….. gusa nyine
kubamo njyenyine byo ntago
byananira……. atarakomeza, divine
ahita avuga ati: ahubwo se buriya na
grouch…… atarakomeza, daniel ahita
yibuka ko na grouch bamwirukanye,
aravuga ati: ntiwumva se ahubwo,
ubu disi grouch yabuze iyo agana!
divine ati: yooh! disi ndumva
mbabaye!.. nonese daniel, urumva
wakwihangana tukajyana
nkahakwereka,…. humura ndamanuka
ngufashe mpaka kumodoka!,

ubwo
daniel yitegereje divine, areba
uburyo amwitayeho cyane, areba
umutima mwiza divine afite yumva
umutima we wuzuye umunezero,
yumva arishimye cyane ndetse azana
amarira mumaso, ahita akora kuri
divine kwitama aravuga ati:
divi…..divi..divine, waretse nkagira
akantu nkwisabira! divine nawe
mukajwi keza cyane, aravuga ati:
mbwira rwose ndakumva daniel!
daniel ati: rwose divine, ndashaka ko
wirengagiza ibya noella…
wirengagize kandi ibya blenda,
ndetse nibindi byose byabaye
ubyirengagize wumve iri jambo ngiye
kukubwira, sibyo!? mukumva ayo
magambo, divine atangira kumera
nkuwikanze kandi ugize akantu
kubwoba, ariko ufite amatsiko yo
kumva ijambo daniel agiye
kumubwira, arihanga avuga mukajwi
keza ati: mbwira ndakumva nukuri
dani! daniel ati: sinzi ko ibi ngiye
kukubwira mbikwiye…sinzi ko iki ari
igihe nyacyo cyo kubikubwira…. sinzi
ko ndibutuze nimara kubikubwira….
gusa nukuri divine rwose… divine
agahe gato tumaranye………..

atararangiza, afata ukuboko kwa
divine arambika ikiganza cye
kumutima we, avugana agahinda
namarira ati: nukuri …nukuri kose
divine, numutima wanjye wose
ndag….ndagu….nda………ashaktse
kuvuga, ijambo ryanga gusohoka
neza neza nkuko bigenda kuri buri
wese, uretse abakobwa babiri
banyobeye aribo noella na blenda
bahita barikocora!
.
.
.
tuve kuri daniel na divine, ibyo bari
barimo njye byari byanyobeye,
ahubwo tuze ahantu hamwe
mukabari runaka, marcus na martin
niho bari bicaye, ako kanya ushinzwe
gutanga icyo kunkwa nawe aba
arahageze namacupa abiri meza
cyane, martin aravuga ati: ese
mwana marcus, buretse kumbwira
ibyo bindi, umbwire icyo
umpamagariye untunguye bigezaha!

marcus nawe ahita yunama, avuga
mukajwi gatoya ngo hatagira
nubumva ati: namaze kumenya ko
njye nawe dufite ikibazo kimwe!
martin ati: yeeh! bwoko ki se!?
marcus ati: martin .. ndabizi ko
nawe ubu utorohewe nagato…..
keretse nimba utagikunda noella!!,
mukumva iryo zina, martin ahita
ahita ahinduka kwisura, arababara
rwose biragararaga, aravuga ati:
…………

Advertisements

6 responses to “MR DANIEL PART 16

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s