ESE UMUGORE UTWITE ABA AGOMBA KUJYA KWIPIMISHA KWA MUGANGA RYALI?


img_0737

Umuvandimwe ati: “Ese umugore utwite aba agomba gutangira kujya kwa Muganga ryari kwipimisha?”

REKA TUREBE IMPAMVU UMUGORE UTWITE ABA AGOMBA KUJYA KWA MUGANGA NDETSE N’IGIHE ABA AGOMBA KUJYAYO

Hari impamvu nyinshi, ku nshuro umubyeyi agomba kujya kwa muganga n’icyo aba agiye gukorayo.

Umubyeyi aba agomba kujya kwa muganga byibura inshuro 3 mu gihe cy’amezi 9, ni ukuvuga inshuro 1 muri buri gihembwe kigizwe n’amezi 3.

Igihembwe cya mbere gihera umugore agisama kugera ku mezi 3,

umugore aba agomba kujya kwa muganga kugira ngo harebwe niba umwana ari mu mura neza, kandi hanarebwe itariki umubyeyi azabyariraho.

Akenshi ibisubizo byafashwe muri iki gihe ntibikunda kubaho ko byibeshya.

Ikindi kandi ni uko ahabwa inama z’uko agomba kwitwara haba mu myifatire no mu mirire.

Igihembwe cya 2 gihera kuva inda ifite amezi 4 kugera kuri 6,

Muri iki gihembwe cya kabiri, umubyeyi akaba asuzumwa indwara zitandukanye harimo nka HIV/AIDS, umuvuduko w’amaraso, diabete, ndetse agahabwa ibisobanuro by’impinduka ziba zimaze kugaragara ku mubiri we.

Igihembwe cya 3, gitangira ku mezi 7 kugeza ku 9,

Igihembwe cya gatatu na cyo ni ingenzi cyane kuko umugore afatwa ibizami bigamije kureba uburyo azabyaramo, niba azabagwa cyangwa se niba azabyara neza.

“Aha harebwa niba umwana acuramye, ubugari bw’amatako, n’ibindi.

Hatangwa kandi inama za nyuma yo kubyara, uburyo bwo gutegurira umwana ugiye kuvuka, niba azonswa cyangwa se agahabwa amata kubera impamvu runaka.”

Amabwiriza yo kwa muganga avuga ko umubyeyi wese utwite aba agomba kugera kwa muganga byibura izo nshuro mbere y’uko abyara,

kuko bimwongerera amahirwe yo kubyara umwana ufite ubuzima buzira umuze, na we ubwe akagira Ubuzima buzima bw’umubyeyi wizihiye urugo rwe!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s