MR DANIEL PART 17


img_0628-16

MR DANIEL PART 17
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
avuga mukajwi gatoya ngo hatagira
nubumva ati: namaze kumenya ko
njye nawe dufite ikibazo kimwe!
martin ati: yeeh! bwoko ki se!?
marcus ati: martin .. ndabizi ko
nawe ubu utorohewe nagato…..
keretse nimba utagikunda noella!!,
mukumva iryo zina, martin ahita
ahita ahinduka kwisura, arababara
rwose biragararaga, aravuga ati:
…………
.
PART 17
.
arababara rwose biragaragara,
avugana agahinda ati: niko se
marcus… ushatse kuvuga ko nawe
ufite ibibazo nkibyanjye!……. blenda
se nawe yaba arimo kuguhemukira
koko!? marcus ati: ehee! cyane rwose
pe….. kandi wumve ko ari blenda, ari
noella bose bakunze umuhungu
umwe! martin nawe ati: yeeeh!
nonese ushatse kuvuga ko…….
atarakomeza, marcus ahita avuga ati:
ngo ni daniel ra….. wamusore wari
wicaranye mumukozi wo kwa chanella
mumunsi…….atarakomeza, martin
ahita avuga ati: yego…. ndamuzi,
maze namusanganye na noella…ariko
nari mwishe sinzi uko yanshitse
nukuri!, marcus ati: haha, noneho
niwowe watumye ajya mubitaro!?
martin ati: yeeeh! noneho yagiye no
mubitaro!?

marcus ati: yego nyine,
njye namwiboneye rwose, ubwo
naringiye kureba blenda…. bla…
bla..blah,amubwira uburyo yasanze
blenda na noella bose bari imbere
ya daniel, bamubwira uburyo
bamukunda, gusa yarangije martin
yifashe kumunwa yumiwe cyane,
agahinda ari kose kumutima yibaza
icyo yaba yarakoseje, aravuga ati:
nonese marcus…. ibyo byose
babivugaga nawe uhari koko!?
marcus nawe ati: cyane rwose…
ndetse wumve ko na blenda ubwe
atigeze atinya ko mpari.. ahubwo
akabwira uriya muswa ngo daniel
amagambo nanjye ubwanjye atigeze
ambwira, amubwira uburyo
amukunda cyane……… atarakomeza,
yumva agahinda karamurenze, ikiniga
kiraza kuvuga biramunanira, martin
nawe nubwo atari yorohewe, yabonye
uburyo marcus abaye, agerageza
kumuhumuriza aravuga ati: mwana
marcus, nyine nta kundi reka
tubyakire uko byaje.. nonese twakora
iki mwana wa mama…….

atarakomeza, marcus ahita avugana
agahinda ati: martin.. nukuri kose
wumve ko kubyihanganira byananiye
ngakubita blenda urushyi kandi uzi
ukuntu mukunda cyane!, martin
nawe ati: umva rero nkubwire
marcus…. nubundi ibintu
byadupfanye, reka tubyikuremo
twikomereze ubundi buzima… hari
igihe kizagera wenda bakatugarukira
batakitubonye!! marcus nawe ati:
ehee! ntago byanshobokera njye
nukuri pe… ntago natuza ntarabona
umukunzi wanjye blenda… kandi
rwose ndabizi neza, imana nsenga
ntago yatuma njye na blenda duca
ukubiri burundu. martin nawe ati:
yampayinka rero, sh njye nkimara
gukubita daniel naciwe intege
n’amagambo noella yambwiye
nukuri………atarakomeza, marcus
ahita avuga ati: noneho nukuvuga ko
gahunda naguhamagariye
utaribugire nakimwe umfashaho!?

martin nawe ati: yeeeh! nonese
mwana, hari ukuntu waba ufite
twabigenza se!?, marcus ahita areba
hirya no hino abona ntamuntu uri
hafi, avuga mukajwi gatoya ati:
nonese sha martin.. impamvu ituma
noella aguca amazi niyihe…… ntuzi
se ko ari uriya muswa ngo ni
daniel!? martin nawe ati: yeeh!
nonese ushaka ko …….. atarakomeza,
marcus arongera ati: reka tumukure
munzira….,…. uriya muswa nitumara
kumwica ntawundi ba noella baraba
bakireba,ubundi natwe dusubirane
urukundo rwacu!!! martin nawe ati:
ariko uziko byaba aribyo marcus,
nonese ubwo twabikora muzihe nzira
kugira ngo hatagira nurabuka kweli!?

marcus nawe ati: ntago twabura
uburyo tubikoramo…. ahubwo ubwo
nukubipanga vuba cyane, sibyo!?
martin nawe ati: nibyo rwose pe!
.
.
.
kurundi ruhande kubitaro bimwe
daniel na divine bari barimo, divine
we aracyibereye hamwe na daniel,
ndetse bisa nkaho rwose bishimye
cyane dore ko akanyamuneza
kagaragaraga kumaso ha bombi
,bishoboke ko daniel yari yamaze
kurikocora kandi nawe yakiriye
igisubizo cyiza kivuye kwa divine,
daniel akitegereza divine cyane
akumva aranezerewe, aravuga ati:
oooh! nukuri divine urakoze cyane
pe…… ndimo kumva nishimye cyane
birenze, kuko……. atarakomeza,
divine ahita yisetsa nyine bimwe
byabakobwa banezerewe, aravuga
ati: nonese igihe wahereye
unshimira koko…… gusa nukuri
nanjye ndumva nishimwe, kandi
rwose ndagusenzeranya kuzakubera
umukunzi mwiza.. nzakumara
agahinda kose wagize…nzakubera
ubushyuhe mugihe cyimbeho.. kandi
rwose…….. atarakomeza, daniel ahita
seka ati: hahaha,nukuri rwose
urakoze divine… njye ibyo byose
nzabikuba pe..

kuko nukuri
ninkubwira ko ngukunda wumve ko
ngukunda kandi nta buryarya
burimo.. kuva cyagihe nkubona muri
sport, wahise utwara umutima
wanjye nuko ntabashije kubivuga
kirya gihe nukuri… ubu ngubu rwose
ndumva umutima wanjye utekanye
kandi unezerewe nukuri pe!….. ooh
divine …divine nukuri kose urakoze
cyane kuburyo utabasha kubyumva!,
ubwo divine yumvise ayo magambo
yumva amukoze kumutima, amanuka
yitonze akubita daniel akabizu keza
cyane kurukundo, daniel nawe
afatitraho dore ko ari nayo yambere
banza mubuzima bwe yarabonye,
ubwo uko ari babiri bararyoheje
rwose, urukundo rutaha mumitima
yabo, bakajya bumva bibereye muri
paradizo, bumva uturirimbo
tw’inyoni zamajwi meza cyane..

mbese bose bari bibagiwe ko bari
mucyumba cyo kubitaro, ahubwo
bumvaga bari ahandi hantu heza
cyane hadasanzwe, nkuko
abakundanye bose bamera iyo bari
kumwe!, ibyo ibyo byatwaye igihe
cyabyo, biza kurangira bararebana
bose basekera icyarimwe, divine
ahita avuga ati: chr..chr nukuri
urakoze cyane kubwaka kantu
unkoreye! daniel nawe ati: ahubwo
hakoze wowe utekereje neza!! bose
bahita basekera rimwe, divine
aravuga ati: nonese mukundwa…
uriteguye tugende ube wibereye
murugo rwawe rushya!? daniel nawe
ati: ntakibazo rwose chr, tugende
rwose nimba ubishaka!, ubwo divine
yahise yikoza mubiro bye akuramo
imyenda yakazi ndetse arafunga,
ahita agaruka kureba daniel amufata
ukuboko bamanuka gahoro gahoro
baganira utuntu bagaseka rwose
ubonako bibabereye, bageze
kumodoka, divine afasha daniel
kwinjiramo dore ko nta kabaraga yari
yakagize, ndetse nawe ahita yurira
imodoka baragenda. birumvikana,
inzira yose bagiye bibereye
murukundo, baganira utugambo
twiza bagacishamo bagaseka, mbese
nawe ibuka wamunsi wambere uhura
numukunzi wawe, uburyo
mwaganiraga munezerewe, wumva
wishimiye kuba uri kumwe nuwo
ukunda, niko rero daniel na divine
bari bimereye , ndetse kugeza ubwo
byabaye nkaho bibagiwe ibibazo
daniel yahozemo byose!,

ubwo
bakomeje kugenda mpaka bageze
ahantu hari igipangu cyiza ariko
kiciriritse, divine akata imodoka
ayerekeza mo imbere, daniel
mukubona aho hantu areba divine
mumaso yumva amukunze
kurushaho, arishima cyane kandi
bigera aho amarira amuzenga
mumaso, avuga mukajwi gatoya kandi
gatuje kuzuye urukundo ati: niko se
mukundwa…… divine rwose nkunda,
ushatse kuvuga ko iyi nzu ariyo
ushaka kumbwira ngo mbemo!?
divine nawe ati: yego rwose…. nari
narayiguze ngira ngo njye
nyikodesha mbone amafaranga….
ariko basi ndumva igiye gukora
ikiruta ayo mafaranga, ahubwo
ngwino twinjire urebe mo imbere..
kandi ntugire ikibazo byose birimo
kandi nibindi uzakenera uzambwire
nzajya ngerageza uko nshoboye,
sibyo chr!? daniel nawe ati: yego
rwose mukundwa…. nukuri sinabona
uburyo ngushimira divine … divine
rwose mukunzi imana inyihereye
urakoze cyane pe!!,

ubwo daniel
yitegereje iyo nzu, areba uburyo ari
nziza, yitegereza urupangu yari irimo
ukuntu ari rwiza cyane nubwo bwose
rwari rutoya, arangije areba divine
yumva umutima ubuze uburyo
wamushimiramo, ahubwo araturika
ararira, ntumbaze nimba
amariraariyo yasobanuraga ishimwe
rye., ubwo divine nawe yabibonye
atyo, abona daniel rwose
aranezerwe,bituma nawe yumva
yishimye rwose, ava mumodoka
ndetse afasha na daniel gusohoka,
arangije afata agatambaro atangira
kumuhanagura amarira mumaso,
bararebana hashira akanya bose
babuze icyo kuvuga, daniel ntakindi
yakoze yahise ahobera divine cyane,
mbese amugaragariza ko yishimiye
igikorwa cyubutwari amukoreye,
avuga mwijwi rituje ryurukundo
kandi ryubaha ati: nukuri ..nukuri
kose, sinabona uko mbashimira chr!!,
divine nawe ati: hoya..hoya rwose
ntakibazo daniel mukundwa….
ndetse nibitaribi nabigukorera kuko
ngukunda kandi ntakuryarya… erega
unyizere rwose, njye niteguye
kukumara agahinda kose wagize…..
ahubwo cyo tambuka utere
agatambwe tugane munzu nkwereke
aho uba wirambitse!, ubwo bahise
bjinira munzu, basanga hose niheza
ndetse harimo ibikoresho byose
byibanze, ibyumba barabizenguruka
bareba arinako biganiririra, bageze
igihe, divine aravuga ati: chr.. chr
rero, uzihangana njye ntago nzajya
mba hano ahubwo urakomeza
wibanire na grouch mushuti wawe,
kuko njye mfite murugo mbana na
mama wanjye, ahubwo nzamuzana
nawe mukwereke.. ndetse tumubwire
ko twimvanamo njye nawe, sibyo!?
daniel ati: oooh! urakoze rwose…
kandi nakibazo nzishima cyane
kubona umubyeyi wambyariye
akazuba, karasa kandasira mugihe
cyubukonje… akabyara umukobwa
mwiza kandi wumutima nkawe divine
mukobwa nkunda…… ahubwo se chr,
wahamagaye grouch ko buriya nawe
yataye umutwe ashakisha aho agana
yahabuze! divine nawe ati: oooh!
ahubwo koko di, reka muhamagare
nukuri!!, ubwo divine yahise afata
phone ye, ahamagara nimero ya
grouch dore ko bari banahanye
nimero igihe bakoranaga sport, gusa
nyine yahamaye inshuro nyinshi
grouch atayitaba, daniel abibonye
gutyo yumva agize ubwoba cyane,
aravuga ati: yooh! disi wabona
yataye umutwe.. akaba atagishoboye
no kwitaba telephone! divine nawe
ati: byanashoboka disi…. ariko
rekamwandikire message, mubwire ko
agusanga hano.. nanjye ngiye
kubashakira ibyo muraba murimo
kurya, gusa nizere ko urihangana
ukaba usigaye wenyine chr, sibyo!?,

daniel nawe ati: yego rwose
ntakibazo!! ubwo divine yahise
yandikira grouch message, amubwira
ko agomba kuza akabana na daniel,
ndetse amubwira na nimero yurugo
daniel arimo ngo ahamusange,
mbese amubwira byose, arangije
arayohereza iragenda, nawe ahita
asezera kuri daniel aragenda!
.
.
.
ryamond we yari yasubiye muri ka
gace, kamwe yahuriyemo numusaza
akamuha akazi ko gushaka umudamu
witwa sophia ndetse numuhungu we
ariwe murumuna wa daniel, gusa
byasaga noneho nkaho yaje afite
gahunda bamuhaye kuko yari
yahagaze ahantu hamwe yanze
kuhava, hashize akanya atangira
kwitotomba yibugisha ati: ariko se
kandi uyu musaza we arihehe… uziko
mpamazi hafi iminota……….””
atarakomeza, abona umusaza araje,
ahita avuga ati:niko se muzeh, igihe
wambwiriye ngo duhurire hano,
nkaba nahageze nkagutekereza
iminota ingana itya, warukiri
mubiki!?”’ kumbe wamusaza niwe
wari wamuhaye gahunda””, umusaza
nawe ati: yewe! ibyabasaza ntago
wapfa kubimenya.. sinzi utuntu
twari tumpugije nigabirwa gahunda,
gusa nyine unyihanganire kuko……
atarakomeza, raymond ahita avuga
ati: hoya ntakibazo, ahubwo se haba
hari icyo wamenye nibura!?

umusazi
ati: sha ibintu byanshanze wamwana
we.. dore nabajije abantu bose bose
tungana detse nabanduta bavuga ko
ntasophia bazi wabaye muri aka
gace…. uretse umukecuru umwe
wambwiye ko amuzi…… atarakomeza,
raymond ahita avuga ati: yeeeh!
nonese uwo mukecuru……
atarakomeza, na muzehe ahita avuga
ati: nawe se ko yambwiye ko
umukobwa witwaga sohpia wabaye
muri aka gace, amuzi kuba
yarakuriye mu kigo cy’imfubyi, ariko
akaba atarigeze amenya nimba
yarabyaye cyangwa atarabyaye…..
ryamond ati: ehee! nonese basi uwo
mukecuru, ntago yakubwiye nimba
yaba azi aho uwo sophia abarizwa
muribi bihe!? umusaza ati: reka da!!
ahubwo ngo hashize nkamezi atatu
cyangwa ane bahuye yarabaye
umubikira…. ngo bahuriye yambaye
ibyenda yababikira.. kandi ngo ntago
yigeze amubaza aho yaba abarizwa!
raymond ati: ehee! nukuri se!,
nonese ubwo ……. atarakomeza,
umusaza ahita avuga ati: yewe..
mbese wumve ko nazengurutse
paruwasi hafi ya zose nzi mbaza
bakambwira ko ntawe bazi!! raymond
ati: ariko uwomukecuru we
aramuzi…. kuburyo amubonye
yamumenya!? umusaza ati: cyane
rwose aramuzi… uretse ko nawe
ubwe atazi aho abaririzwa!!

raymond
nawe ati: yebaba wee,nonese basi
uwo mukecuru wamurebye
mugafatanga gushakisha ko wenda
mwazamubona vuba… wowe ntugire
ikibazo, amafaranga nshoborano
kuyongera, sibyo muze!! umusaza
nawe ati: amboooh, ntakibazo.. gusa
nyine narinkubwiye ibi ngira ngo
wenda wowe ufite imodoka, uzagere
no kuzindi nsengero no
kumaparuwasi yakure urebe ko
wamubona ukareba nimba ariwe
sophia urimo gushaka….. raymond
ati: ntakibazo nyine nanjye
nzakomeza nshakisha… gusa nyine
wowe shaka uwo mukecuru
mukorane, kandi rwose ntugire
ikibazo, nimuramuka mumboneye
abo bantu nzabahemba mwishime
rwose, sibyo muzeh!? umusaza ati:
ntakibazo… ntakibazo,buriya
nzakubwita nihagira ikindi kintu
menya! ubwo raymond yahise akora
mumufuka, afata ikofi akuramo
amafaranga make ahereza umusaza,
aravuga ati: akira mbe nkuguriye
agacupa, kugira ngo ugire
umurava,sibyo!?, birumvikana,
umusaza yayakiranye amaboko
yombi, ndetse anashimira raymond
cyane kandi yishimye. ubwo raymond
rwose byagaragaraga ko yashyushye
mumutwe, gushaka murumuna we ,
ikibazo cya chanella umukunzi we
utakimukunda ndetse nakazi byose
byari bimwuzuye mumutwe, mbese
hahandi abura nakanya ko kujya
gusangira agacupa hamwe ninshuti
ze!, ntakindi yakoze rero,yamaze
kumwikana numusaza, afata inzira
arigendera!
.
.
.
ubwo amasaha yakomeje kwicuma,
iminsi nayo irahita, umusaza
adahwema gushakisha sophia ndetse
na raymond adatuje, grouch nawe
yari yaramaze kuza kubana na daniel
munzu nshya divine yabahaye,
ndetse bari bamaze kumenyera,
divine we ntiyahwemaga kubitaho
abakemurira utubazo tugiye
dutandukanye,dore ko yari
yaranabafungurije ahantu ho
gucururiza mudufaranga duke
yarafite kuri banki, grouch nadaniel
bakajya birirwa bacuruza kababona
ikibatunga, ndetse ubushuti bwabo
bwari bwaranakomeye cyane muriyo
minsi mike cyane kuko ntawaryaryaga
undi, barafatanyaga muri byose
kandi bakanagirana ninama, gusa
ababisha nabo ntibigeze batuza
gushakisha daniel ngo bamugirire
nabi dore ko nabakunzi babo aribo
noella na blenda batigeze batuza
gushaka daniel kandi bose bizera ko
bazamubona akababera umukunzi
wibihe byose, ariko bitewe nuko
batari bakamenye aho aherereye,
bose bagumaga bashakisha aho
daniel ari, ariko burya ngo imana
itagutanze ntacyo waba, daniel we
yagendaga yemye munzira ntihagire
numubona kandi rwose bisa nkaho
yiyibagije ibyo yanyuzemo byose,
gusa nyamara nubwo bwose daniel
yaramaze gusa nkaho abonye ubundi
buzima, chanella we aho yarari
ntacyo yaragishoboye gukora, ndetse
no kuvuga ijwi ntiryari rigisohoka,
ahubwo yirirwaga mucyumba cye
arira, umutima we rwose wuzuye
intimba, agahinda ari kose yibaza
aho azabona daniel hakamuyobera,
dore ko yanageragezaga guhamagara
grouch ngo amubaze nimba yaba azi
aho daniel ari, grouch ntayifate
bitewe nuko yari yarazinutswe kwa
papa chanella, mbese grouch we
yumvaga ntakintu nakimwe agishaka
kumva giturutse kwa papa chanella,
kubera ko yibukaka uburyo
bamwirukanye agahinda kakenda
kumuhitana, gusa nyamara ntiyibuke
ko chanella we arengana, ntaruhare
naruto afite muri ibyo byose.
.
.
.
umunsi umwe rero, daniel yari yagiye
gusura divine iwabo, dore ko yari
yaranamaze kumwereka nyina ndetse
mama divine yaranamenye byose
byerekeye kuri daniel, bari
baramubwiye ubuzima bwose daniel
yabayemo bituma mama divine
yikundira daniel, ndetse ashyigikira
kandi yishimira cyane ko daniel
yazamubera umukwe, agatwara
divine akamugira mama wabana be,
mbese wabonaga mama divine
yishimiye uburyo daniel na divine
bakundana kandi rwose bose
biyumvanamo., ubwo nyine nkuko
byari bisanzwe, daniel yari yaje
gusura divine iwabo biyicariye muri
salon, baganira rwose bahuje
urugwiro ndetse na mama divine
araho abaganiriza, akababwira
udukuru dutandukanye, akababwira
uburyo bo bakundanga kera mugihe
cyabo, mbese bigaragara ko ntakindi
cyari muri iyo nzu atari ibyishimo
numunezero gusa, bakomeje
guganira rero, bagiye kubona babona
blenda arinjiye dore ko yari nishuti
ya divine, mama divine amukubise
amaso ahita yiyamira ati:woooww!
blendaaaa… blendaaa,umuntu wari
warabuze rwose…..amakuru yawe se
blenda, ko utaherukaga kuza gusura
divine mushuti wawe!!!, gusa
ntumbaze nimba ibyo byose blenda
yarabashije kubyumva, ahubwo we
yabaye agikubita daniel ijisho amera
nkigiti niyongera kunyeganyega,
akanura amaso igitima kiradiha,
avuga mukajwi gatoya ati:
dani….daniel….

daniel niwowe
mbona koko, cyangwa ndimo kurota!?
mama divine abobonye
biramuyobera, aravuga ati: yeeeh!
nonese nawe daniel uramuzi
blenda!?,ubwo daniel we yari
yiyicaraniye na divine, ndetse divine
we yaramwegetse umutwe kugatuza,
mbese kwakundi ibyurukundo
bimera!, daniel we rero yabonye
blenda ubwonko buhita
buzenguruka, yumva agize umujinya,
kumutima aravuga ati:” dore ..dore
kandi byabikobwa biragarutse!!”,
divine we ahita yeguka abwira
blenda ati: icara blenda…icara
wikomeza guhagarara… amakuru se
ahubwo!!! mama divine ati: ese
mwabantu mwe… mwambwiye
ibirimo kuba ko……. atarakomeza,
daniel ahita avuga ati: blenda rero,
nizere ko utagiye kongera kumbwira
bwabugambo bwawe
ngo…..atarakomeza, blenda ahita
ashoka amarira aho yarahagaze,
aravuga ati: daniel…daniel nukuri
nubwo utanyumva bwose……
atarakomeza, daniel ahita ahaguruka
numujinya mwinshi afata divine
akaboko aramuhagurutsa, aravuga
ati: dore…dore yu mukobwa divine….
murebe neza …. uyu niwe nahaye
umutima wanjye wose… kandi
sinteze kumureka…. niyo isi
yahindukira ikatumira, njye
nzakomeza mukunde kandi ntanundi
nteze kuzamusimbuza!, uranyumva!?,

mukumva ayo magambo, blenda
ahita asa nkuwihanganye, yitegereza
divine azunguza umutwe, areba
daniel ndetse yitegereza na mama
divine cyane, arangije aravuga ati:
ntakibazo rwose….ntakibazo rwose
daniel, nimba ukunda divine ntacyo
bintwaye nukuri… divine ni inshuti
yanjye, nimba unyanze ukamukunda
ntakibazo rwose, nanjye nzihangana
gusa wumve ko ngkunda pe!… ngaho
murabeho!!!, ubwo blenda yavuze
atyo arangije ahita asohoka
arigendera, gusa daniel na divine
ndetse na mama divine bo basigaye
bumiwe cyane, bibaza impamvu
blenda avuze kuriya agahinda
yigendera bikabayobera, gusa
nyamara blenda we nubwo yaravuze
atyo, kumutima sibyo byari biriho,
kuko yumvaga agahinda numujinya
byenda kumuturitsa umutima, ubwo
ntakundi nyine, yaraje yinjira
mumodoka yamuzanye atangira
kuyihondagura ibipfunsi kubera
umujinya, kumutima ati:”” mama
yanjye kariya gashinzi ngo ni divine…
nkabwire ibyanjye byose… nkabwire
ko nkunda daniel cyane none
birangiye kanshiye inyuma
karamwitwarira… katangiza ngo ni
inshuti yanjye…. gusa karibeshya
ntago kabinkorera ngo mbyemere…..

mana yanjye wituma mbura daniel
kuko ndamukunda nukuri…… mana
mfasha nkore ibishoboka daniel abe
uwanjye kuko ndumvandi hafi gusara
nukuri…. ariko koko mana wakumvise
isengesho ryanjye…… uriya mushenzi
ngo ni divine, antware daniel koko
mana yanjye….

hoya ntibishoboka
nukuri….. gusa arye nanjye ndye,
daniel agomba kuba uwanjye!!””,
ubwo yakomeje kwibwira ibyo, gusa
ntumbaze nimba yari yibagiwe ko na
noella akunda daniel, gusa daniel we
nyamara umutimawe wose wibereye
kwa divine, ariko nimba urukundo
blenda na noella bamukunda ari
urusanzwe ntumbaze!!……….

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s