DORE IBINTU 6 ABAGORE BEMEZA KO BIGARAGAZA UMUGABO MWIZA

img_0745

Mu buzima busanzwe Hari uburyo abagabo bashobora kwitwara mu rugo,ugasanga bishimisha umugore we kandi bikifuzwa n’umugore uwariwe wese nkuko bamwe mu bagore twaganiriye babidutangarije mu kiganiro kirambuye.

Abagore n’abakobwa batangarije ICYIZERE.COM ibintu biranga umugabo mwiza mu’ ingingo esheshatu zikurikira

1.Umugabo umenya guhahira urugo : Umugabo ni urumenyera ibikenewe ,akaruhahira mu bushobozi bwe afite kandi ntagire icyo yima umugore n’abana,abaha ibyo bakeneye.

  1. Umugabo ujya inama n’umugore : kujya inama n’umugore wawe nabyo ni kimwe mu bimenyetso biranga umugabo mwiza, ujya gukora ikintu runaka akabanza kuganira n’umugore we bagafatira umwanzuro hamwe,ntagire icyo akora mu ibanga,cyangwa ngo usange ahisha umugore.

  2. umugabo wumva umugore : Gutega amatwi umugore nabyo ni kimwe mu biranga umugabo mwiza uzi kubaka kuko iyo abasha kumva ibyifuzo by’umugore biba bigaragraza ko amuha agaciro kandi amwubaha

  3. umugabo urata umugore we : umugabo ujya mu bandi ukabona atewe ishema n’umugore we kandi akamwubahisha.Uwo aba ari umugabo nyawe kuko biba bigaragaza ko agukunda by’ukuri

  4. umugabo utavuga nabi : Umugabo uhorana umunabi wicara atukana n’abari mu rugo cyangwa ugasanga akunda kubwira nabi umugore,ngo aba atari mwiza, kuko umugore aba akeneye kumva umugabo we babanye mu mahoro nta mwiryane ubarangwaho.

  5. umugabo wishimira umugore : Umugabo wishimira umugore kandi akamushimisha cyane cyane mu buriri ngo aba atagira uko asa ,ngo kuko umugabo ukunda umugore we by’ukuri ashimishwa n’umugore na we gusa ku bijyanye no kubaka urugo.Iki ngo ni ikintu cy’ingenzi cyane gishobora kwereka umugore ko umugabo ari mwiza.
    Iyi niyo myitwarire y’ingenzi aba bagore twaganiriye badutangarije nk’ibiranga umugabo mwiza ukundwa

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s