ESE WARUZIKO KOGA AMAZI AKONJE ARIBYIZA KURUSHA?

img_0747

*_REKA TUVUGE KU BYIZA BITANU BYO GUKARABA AMAZI AKONJE

Ushobora gusanga nawe uri mu mubare wa benshi batinya amazi akonje bakikundira ashyushye, uretse ko hari ubwo uyoga ariko kubwo kubura uko ugira ubundi wagahisemo kutazigera uyikoza mu buzima bwawe bwose.
.
Muri iyi nkuru turabagezaho ubushakashatsi bwanditswe n’ikinyamakuru cya lifehack.org aho usanga batubwira ko hari ibyiza byinshi byagaragaye byo gukoresha amazi akonje mu gihe dukora isuku yo kumubiri wacu aho gukoresha amazi ashyushye.
.
Gusa mbere yuko tubabwira tumwe mutumaro two gukaraba amazi akonje, reka tubanze turebere hamwe ukuntu gukaraba amazi ashyushye ari ukwishimisha gusa kandi nyamara nta nicyo bikumarira kubijyanye n’ubuzima bwiza. ahubwo benshi bakemeza ko bigira uruhare runini cyane mu kwangiza ubuzima k’uburyo bukabije. Biravugwa ko abagiriki aribo bakoze ibyuma bishyushya amazi dukaraba ariko kandi igitangaza ni kimwe kandi n’isi yose ikomeza kwibazaho nuko abagiriki na bugingo nubu bagikaraba amazi akonje.
.
.
Reka turebere hamwe ibanga ryihishe mu mazi akonje.
.
AMAZI AKONJE NGO AFASHA MUGUTWIKA IBINURE BYO MU MUBIRI.
.
.
Usanga ari urugamba rwa benshi kuri iyi si ya rurema muri iki gihe arwana urugamba rwo kugabanya ibinure, ariko ubushakashatsi bwerekanye neza ko ibinure bishobora kugabanywa no gukaraba amazi akonje. Ubusanzwe bizwi neza ko umubiri ugira uburyo bwo kwirinda igabanuka rikabije ry’umuriro wo mu mubiri w’umuntu bizwi mu ndimi z’amahanga nka ‘Thermoregulation’ aha rero ngo iyo umubiri uwushyizeho amazi akonje ngo umubiri ugerageza kuzamura ubushyuhe maze iyo ubwo bushuhe buzamutse abashakashatsi batangaje ko ari ubwo bushyuhe bugenda butwika ibinure benshi tutifuza.
.
.
AMAZI AKONJE NGO AGARURA UBUZIMA K’UMUNTU UVUYE MU MYITOZO NGORORA MUBIRI.
.
Abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa biruka kumaguru burya ngo iyo bavuye kwirukanka bose bateganirizwa amazi akonje cyane nk’urubura yo kuza gukaraba, byaragaye rero ko iyo bakarabye aya mazi bagarura ubuyanja kurusha undi ukora bene aka kazi wakaraba amazi ashyushye.
.
.
AMAZI AKONJE KANDI NGO BURYA ASHOBORA NO GUKANGURA UMUBIRI.
.
Iyo umubiri unaniwe cyane usanga umuntu atangiye gusinzira, gusa ibi hari n’ubwo bidaterwa no kunanirwa ahubwo bigaterwa nicyo dukunda kwita ‘stress’. ubushakashatsi buvuga ko burya amazi akonje ashobora gukangura umubiri ukarushaho gukora neza cyane. ibi biterwa n’uko ubushobozi bwo kwinjiza umwuka mwiza duhumeka ‘OXYGEN’ buriyongera ikindi kandi kugira ngo umubiri uzamure ubushyuhe bwo guhangana n’ubukonje bituma umutima utera cyane bityo umuntu akagira imbaraga.
.
.
AMAZI AKONJE KANDI NGO ASHOBORA KUBA AZAMURA UBWIRINZI BW’UMUBIRI NDETSE AMARASO AKARUSHAHO NO GUTEMBERA NEZA MU MUBIRI.
.
Mu rugamba rwo kuzamura ubushyuhe bw’umubiri iyo woze amazi akonje, ibice byose by’umubiri birakora harimo n’ingirangingo zishinzwe kurema uduce dushinzwe kurinda umubiri wacu natwo tukarushaho gukorwa kurwego rwo hejuru. ikindi kandi n’uko amaraso arushaho kugenda neza bityo bikakurinda indwara karande nkaza ‘hypertension’ ariwo muvuduko ukabije w’amaraso.
.
.
GUHA URUHU N’UMUSATSI ISURA NZIZA.
.
Biravugwa ngo niba ushaka kugabanya iminkanyari ihatire gukaraba amazi akonje, kuko ngo ubwo amazi ashyushye yo atuma uruhu rwawe ruhinamirana, amazi akonje yo atuma uruhu rwawe rwegerana maze rukagaragara rubobereye rusa neza cyane. aya mazi kandi ngo atuma umusatsi wawe ugaragara neza cyane.

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s