MR DANIEL PART 18


img_0628-19

MR DANIEL PART 18
.
.
aho twagarukiye ubushize
.
mana wakumvise isengesho
ryanjye…… uriya mushenzi ngo ni
divine, antware daniel koko mana
yanjye…. hoya ntibishoboka
nukuri….. gusa arye nanjye ndye,
daniel agomba kuba uwanjye!!””,
ubwo yakomeje kwibwira ibyo, gusa
ntumbaze nimba yari yibagiwe ko na
noella akunda daniel, gusa daniel we
nyamara umutima we wose wibereye
kwa divine, ariko nimba urukundo
blenda na noella bamukunda ari
urusanzwe ntumbaze!!………
.
PART 18
.
ubwo blenda yasenze iryo sengesho
arangije afata inzira aragenda, gusa
sinzi nimba imana nayo ubwayo
yakumva urimo gusenga isengesho
nka ririya, munzu ho mama divine
byari byamucanze ndetse biba
ngombwa ko daniel afata umwanya
wo kumusobanura ibya blenda
ndetse yewe akomeza amubwira
nibya noella, gusa yarangije mama
divine yumiwe cyane, avugana
ubwoba ati: ehee!

niko se daniel
mwana wanjye… ko numva ngize
ubwoba, buriya abo bakobwa
ntibazahemukira divine koko!? daniel
ati: hoya…hoya nukuri ntago
babikora.. kuko hagize numutunga
imitwe yintoki ntago yapfa kunkira
nukuri, sibyo chr!? divine nawe ati:
nibyo rwose… kandi birabareba ntago
nteze kukureka daniel, upfa kuba
unkunda kandi nanjye ngukunda,
sibyo!? daniel nawe ati: woow!

nibyo
rwose mukundwa…… ahubwo njye
reka mbareke nukuri dore natinze,
buriya grouch namutereranye! divine
nawe ati: yoooh! disi buriya arimo
gukora wenyine…. kanze….
atarakomeza, mama divine nawe
aravuga ati: ooh! ese daniel, ubundi
mubona ibintu birimo kugenda
cyangwa ni ukurwaza rwaza!? daniel
nawe ati: eheeh! cyane…. ndetse
cyane birenze, ahubwo bidatinze
turaba dufunguye namashami hirya
no hino, kuko abaclients bo baza ari
benshi cyane!! mama divine ati:
wooow! nibyiza rwose mwana
wanjye… kandi mujye mufatanya
kandi mbifurije kuzagera kure,
sibyo!? daniel ati: yoooh, murakoze
nukuri kose pe…. ngaho muramuke
reka ngende ndabona ijoro rije,
kanjye gufasha grouch!!, ubwo daniel
yasezeye kuri mama divine, ahita
afata divine akaboko aramuherekeza,
bagenda baganira utuntu
dutandukanye, ndetse bacishamo
bagatwenga mbese kwakundi bimera
kubantu bakundana, bigezaho daniel
arahagarara afata divine akaboko,
amureba mumaso aravuga ati: ariko
…ariko chr, hari ikintu natinye
kuvuga mama wawe ahari… kuko
natekereje ko nawe yahita antera
icyizere cyose yaramfitiye nkuko papa
chanella yabigenje!!

divine nawe ati:
hoya….hoya nukuri ntugakore ibyo
bintu.. kandi wibuke ko icyarakaje
papa chanella ari ukumubeshya..
byaba byiza rero ukuri kose ugiye
ukuvuga, sibyo se chr!? daniel yitsa
imitima aravuga ati: chr…..chr…
divin… akididimanga, divine ahita
avuga ati: ariko se humura… humura
umbwire ntakibazo rwose!!, daniel
nawe ati: divi! nababwiye ko nabaye
umujura ruharwa, nibye ahantu
henshi hatandukanye, ariko
nabahishe ko niwanyu naho
nahibye… igihe nahageze bwa mbere
nahise mpibuka rwose ko nahibye..
ariko umutima ukomeza kumbuza
kubivuga!! mukumva ayo magambo,
divine amera nkutunguwe, aravuga
ati: yeeeh!ngo wahibye… nonese
wahibye….. atarakomeza, daniel
ahita avuga ati: nyine cyagihe ubwo
damas yararwaye, ntahandi narimfite
ho gukura ibiryo kuko twari tumaze
igihe tutanarya, niyo mpamvu
nafashe umwanzuro……..
atarakomeza, divine ahita avuga ati:
yoooh!

hoya shn chr.. wikwirirwa
wisobanura, ubuzima wanyuzemo
butanga impamvu yumvikana yibyo
wakoraga byos…… nonese, niwowe
watwaye……. atarakomeza, daniel
ahita avuga ati: ninjye watwaye
ibiryo byanyu ndangije nsukamo
amazi kugira ngo mbajijishe, gusa
rwose nukunyihanganira nukuri!!
divine nagahinda kenshi ati: yoooh!
daniel, ntampamvu rwose yo
gutinya.. mama wanjye ntago ameze
nkabandi.. we agerageza kumva
ikibazo mbere yo gufata umwanzuro,
ahubwo ndibuze kubimubwira
nukuri!!! daniel nawe ati: eheee!
hoya..hoya nukuri, ubwo se urumva
bitari bugire ingaruka kurukundo
rwacu chr!? divine nawe ati:
hoya..hoya nukuri ntanagato pe,
ahubwo…….. atarakomeza, phone ya
daniel iba irasonnye, birumvikana
nawe yaramaze kuba umusirimu,
arebye abona ni grouch
umuhamagaye, abaza divine ati: chr!
ni grouch.. mwitabe se!?

divine ati:
ehee! mwitabe nyine… nonese
wakwanga kumwitaba kubera njye
chr!? daniel ati: nagiraga ngo naba
ngusuzuguye , nkitaba telephone
kandi twaganiraga!, divine nawe ati:
hahaha, ntukansetse nukuri chr,
mwitabe rwose ntakibazo!, ubwo
daniel yahise yitaba ashyira
telephone kugutwi aravuga ati: hallo
grouch! grouch nawe ati: umva
mwana daniel ko watinze cyane,
urabona aba bantu bose ndabavamo
kweli!!

daniel nawe ati: oooh, sorry
mwana ndaje nihuta, ndaje mpite
nkugeraho kabsa!! grouch ati: ihute
cyane, hari nibindi bintu nshaka
kukubwira.. ihute kabsa, mukanya
noe……..atarakomeza, daniel ahita
akupa telephone, abwira divine ati:
chr! reka nkureke nyaruke njye
gufasha grouch, sibyo!? divine nawe
ati: yego rwose, ahubwo akira…………,
ubwo nyine yahise amusezera bimwe
bigezweho, daniel ahita afata agatax
voiture agendayihuta, divine nawe
asubira murugo iwabo.
.
.
.
kurundi ruhande, hari imodoka imwe
yagendaga mumuhanda, kumbe
irimo martin na marcus na martin
bagenda baganira, martin aravuga
ati: ariko se urakomeje koko…. uwo
wabonye ni daniel wa nyawe!?
marcus nawe ati: cyane rwose, njye
naramubonye ndamukurikira mpaka
ngeze aho atuye, kandi niwe rwose
ntago nibeshya!? martin nawe ati:
ehee! nonese ntago yigeze amenya
ko wamukurikiye!? marcus ati: reke
reka! ntanubwo yarabutswe rwose….
ahubwo nugushaka uburyo
tumurangiza muriri joro kuko
dushobora kongera kumubura….
reba nkigihe tumaze tumushakisha!!

martin nawe ati: cyakora byo kabsa,
tutamufatiranye ubu ngubu
twazongera kumubura…. ahubwo se
sh marcus, waba wamenye nimba
aba wenyine, cyangwa afite abandi
babana tukaba tugiye kwishora…..,
atarakomeza, marcus ahita avuga ati:
sh kabsa rwose njye nabonye bisa
nkaho aba wenyine, kuko njye
namukurikiranye erega mpaka aho
aba, ndetse nanamuhengereje
mwidirishya mbona bisa nkaho aba
wenyine nukuri!! martin nawe ati:
woow! imana idufashe bibe bityo…
naho ubundi uriya mushenzi agomba
kuva munzira, kandi rwose imana
nayo itubabarire nukuri! marcus
nawe ati: wowe humura… ibintu
byose biragenda neza, twe icyo
dukora nukugenda mwijoro kuburyo
ntanuramenya ko harumuntu
wapfuye muri ruriya rugo kandi
tugakora kuburyo ataratubona
amasura yacu, batazamupima imboni
bakatubona, sibyo martin!?

martin
nawe ati:s haha, wooow, cyakora cyo
uzi gutekereza kabsa marcus,….. ese
ubundi uwakugeza hano mwa!?

marcus nawe ati: sawa reka mviremo
hano, ndabona nubundi nanjye
ngeze hafi yimodoka yanjye…..
ahubwo buriya gahunda ni
gahunda!! martin nawe ati: yego
kabsa, ndaguhamagara nkubwire
twitegure!!
.
.
.
kurundi ruhande muri ako gagoroba,
raymond we byasaga nkaho ageze
imbere yurupangu kwa chanella,
gusa ako kanya abona imodoka ya
papa chanella nayo iragageze, papa
chanella abonye imodoka ya
raymond, ahita aparika iye nkaho
hirya, avamo aza yegera iya raymond,
raymond nawe avamo bahurira
hanze, gusa byasaga nkaho papa
chanella arakaye, ahita avugana
umujinya ati: ariko se wowe
raymond, nakubwiye ngwiki koko..
uragira ngo…. atarakomeza, raymond
ati: nonese ko naguhamagaye kenshi
cyane kuri telephone utayifat…
atarakomeza, papa chanella areba
kuri telephone ye koko abona
raymond yamubuze inshuro eshanu
zose, aravuga ati: ndabona koko
wambuze….. gusa ntuzongere kuza
murugo ntahari, utazatuma ba mama
chanella bamenya imipangu yacu!!

raymond nawe ati: ndabyumva
nukuri…. gusa nyine mba nkumbuye
chanella… mba numva basi
muteyeho akajisho natuza!! papa
chanella nawe ati: umurebamo ibiki
se ko nanjye ubwanjye nsigaye
ntinya kumureba…. icyakwereka
uburyo yabaye, ntiwazongera kwifuza
kumureba!! raymond ahita yikanga
akanura amaso, aravuga ati: yeeeh!
ngo yabaye ate se chenella!? papa
chanella nawe ati: shahu rero wa
mwana we, dore chanella ntakirya,
ntakivuga uretse kwirirwa arira
gusa… noneho uwakwereka ukuntu
asigaye angana…. yarananutse
ashiramo nukuri nanjye ubwanjye
nsigaye mbona umwana wanjye
anteye agahinda!, ubwo raymond
yumvise ayo magambo, yumva
agahinda karamwishe, umutima
uramurya rwose ndetse namarira
amuzenga mumaso, areba papa
chanella aravuga ati: papa…papa
chane! reka chanella yikundire uwo
yahaye umutima we……. njye
mbivuyemo nukuri!,papa chanella
nawe ati: yeeeeh! umva kandi aho
ubera umuswa… ubwo se urabona
nareka umukobwa wanjye agasanga
umujura koko raymond!!?

raymond
namarira menshi yuzuye agahinda
aravuga ati: nonese ubwo urumva
naba nkunda chanella koko… urumva
ari uruhe rukundo naba mukunda
ndimo gutuma amera kuriya… rwose
mureke abane na daniel, kuko nanjye
ubwanjye ntago natuma chanella aba
gutyo kandi mukunda… basi wenda
nzakora uko nshoboye kose mbe
inshuti yumuryango wabo.. naho
ibyo kumbwira ngo chanella asigaye
yirirwa arira arinjye urimo
kubitera…………atarakomeza, papa
chanella ahita avuga ati: erega biriya
byose ni ibyo yigira… namara
kumenya ko daniel atakiriho ntago
azongera kubyigira… ahubwo
wakabaye utekereza icyo gukora!!

daniel nawe ati: nonese ko na daniel
namubuze… sinzi rwose aho uriya
mushenzi yagiye…… urumva se
bizarangira chanella atiyahuye
ahubwo!!? papa chanella nawe ati:
hoya ntago yakwiyahura, reka
dushakishe daniel vuba cyane
tumurangize hakiri kare, sibyo sha
raymond… erega ujye uba umunu
wumugabo!! raymond nawe ati:
nonese ubundi kugeza nubu ntago
aranahamagara ngo mumenye……..
atarakomeza, papa chanella ahita
avuga ati: reka da! umuntu ajya
agerageza guhamagara ni grouch,
gusa grouch nawe ntajya amwitaba
kandi urabizi ntago twapfa kumenya
aho aherereye batavuganye!!

raymond nawe ati: cyangwa iriya
system ntago ikora papa chanella,
ubwo se byashoboka ko …..
atarakomeza, hoya irakora erega,
dore chanella yibeshye akagira uwo
ahamagara nanjye nabibona kuri
telephoni yanjye kandi nkumva ibyo
bavugana ndetse nkamenya naho
uwo aherereye….. gusa wowe
humura, ntago dutinda kumemya aho
uriya mushenzi yihishe kandi rwose,
ndakwizeza ko ntakigomba kwica
ubukwe bwawe na chanella, kandi na
chanella azabukora yishimye,
urayumva sha!? raymond nawe ati:
yego rwose…., nanjye nzagerageza
gushakisha ndebe ko mubona… ariko
nukuri ndumva chanella ambabaje!!
papa chanella ati: humura ariko
yewe!, ahubwo genda hatagira
nukubona hano……atarakomeza,
raymond ahita avuga ati: yeah! reka
ngende!!. ubwo raymond yahise
yurira imodoka ye aragenda, gusa
nyine birumvikana inzira yose
yatekereza kuri chanella akumva
umutima uramuriye, ndetse
agashengurwa nagahinda
kadasanzwe, kumutima akavuga ati:”
mama rwose umfashe mbone
daniel… rwose ndashaka daniel kuko
ntamubonye hakiri kare ngo mwikize,
chanella arakomeza kwangirika!!”
.
.
.
kurundi ruhande ahantu hameze
nkaho hari inzu isa nkiyubatse
mugashyamba kare hafi yumugi,
imodoka ya blenda yari iparitse
imbere yiyo nzu, ndetse blenda yari
arimo ari kumwe nundi mukobwa
basa nkaho baganira ariko bose
bafite ubwoba, blenda aravuga ati:
ariko hano niho koko, cyangwa
wayobye!? umukobwa nawe ati: aha
niho yewe, ahubwo reka dusohoke
turebe ko arimo!! blenda nawe ati:
reka da, nifitiye ubwoba kabsa..
wowe banza usohoke! , umukobwa
nawe ati: sawa, gusa wowe ukurikize
ibyo nakubwiye….. ureke mvuge
amagambo yose wowe wicecekere..
keretse nimba udashaka kubona ibyo
ushaka!, ubwo bahise basohoka
mumodoka, binjira muriyo nzu, gusa
byagaragaraga rwose ko blenda afite
ubwoba, ariko arihangana akurikira
umukobwa warumuzanye, bageze
munzu wamukobwa atangira
guhamagara ati: clairah..clairah..
clarah!!! ako kanya bagiye kubona,
babona hari umukecuru uvuye
mucyumva , aza avuga ati:
urampamagarira iki …
urampamagarira iki emillia……
sinakubwiye ko utagomba kugaruka
hano!!? “” kumbe wa mukobwa yitwa
emillia””, emillia nawe nubwoba
bwinshi aravuga ati: hoya… nukuri
kose clairah, iyo aba atari uyu
mushuti wanjye ufite ikibazo
gikomeye ntago mba ngarutse
nukuri, turashaka ko udufasha
nukuri!! clairah nawe ati: yeeeeeh!
ubwoseeee…. ubwo afite kibazo ki!?
emillia nawe ati: dore.. dore, uyi
yitwa blenda ni inshuti yanjye… hari
umukobwa wamutwaye umukunzi,
none yashaka ko wamufasha!!

mukecuru clairah nawe ati: eeeh…
ndabyumva…ndabyumva.. none
wamubwiye ibisabwa byose!? emillia
nawe ati: yego rwose… byose yaje
abyitwaje! sibyo blenda!? blenda
nawe ati: yego rwose, ahubwo…..
atarakomeza, clairah ahita yicara
kugatebe karaho, aravuga ati: none
mukobwa…..mukobwa muto blenda…
urashaka ko uwo mubisha wawe…
uwo mutindi kazi wagutwaye
umukunzu……. urashaka ko
tumukorera iki!? blenda ati:
ndashaka ko basi mwamuteza
indwara idakira…. cyangwa akaba
umusazi akiruka kumuhanda………,
atarakomeza, emillia ahita areba
blenda, aravuga ati: ariko se blenda,
waretse tukamwica bikagira inzira,
ushaka kumugira umusazi kuberiki..
ntuzi ko daniel ashobora no
kumukunda ari umusazi!? blenda
nawe nubwoba bwinshi aravuga ati:
hoya shn emilli! ntago nakwica
divine…. njye ndashaka basi asare
yiruke imihana kuburyo daniel azajya
amureba akamwanga urunuka,
naho……. atarakomeza, cya gukecuru
ngo ni clairah, kiravuga kiti: ambooh,
murekere aho… reka nkore ibyo
ushaka.. kandi uzaramuka ugize icyo
uvuga cyangwa ukagira uwo ubwira
ko arinjye wabikoze, nawe uzasara
birushijeho… nizere ko emillia
yakubwiye uko nkora wamukobwa
wee!!!, ubwo blenda yumvise ayo
magambo noneho ubwoba
buramwica umutima wenda kuvamo,
ariko arihangana aravuga ati:
ntakibazo rwose…. ntamuntu
uzabimenya.. ndabikwijeje rwose!!!,

ubwo cyamukecuru ngo ni clairah,
yahise yikoza mucyumba azana
ibintu utabasha kumenya ibyari byo,
ibintu byibihembe n’impu
zinyamanswa ndetse nibihanga
by’ibihunyira, imirizo yimbeba
ndetse nibyoya utapfa kumenya ngo
byavuye kuzihe nyamanswa, amase
yinka nibindi bintu byamazi utapfa
kumenya ibyo aribyo, arangije
abirambika hasi kugatambaro,
aaravuga ati: mwese mwicare hasi!
ako kanya blenda na emillia bose
baba bicaye hasi, mukecuru clairah
nawe atangira kugira ibintu avuga,
bishoboke ko yari umurozi wo
kurwego rwo hejuru!, ubwo yakoze
ibyo akora, avanga vanga ibintu
bitandukanye, arangije aravuga ati:
ngaho shyiramo shyiramo vuba
wamukobwa weee!! blenda nawe
ahita yibwiriza ashyira amafaranga
menshi cyane yari yazanye mukintu
cyari giteretse imbere yabo,
nyamukecuru clairah ahita avuga ati:
akira rero uyu muti… uyu muti uri
muri aka gacupa uwubike kure
hatazagira uwubona… ikintu uzakora
rero, uzashake uburyo umushyirira
gakeya cyane mubiryo cyangwa
mucyo nkunywa… uranyumva
wamukobwa we!?

blenda nubwoba
bwinshi ati: ndabyumva rwose,
ahubwo se….. atarakomeza, clairah
ahita avuga ati: uwo mvuga ni uwo
mukobwa wagutwaye umukunzi..
ntago mvuga uwo musore, kandi
nurangiza, umuti uzaba wasigaye
uzawutwikishe iyo myenda waje
wambaye kugira nawe abakuru
batazagukurikirana, uranyumva wa
nshingamatwi wee!! blenda ati: yego
rwose, kandi murakoze!!!, clairah ati:
yego…yego…, ngaho mugire vuba
mumvire aha,…… atarakomeza,
emillia ahita avuga ati: nonese
clairah…….. atarakomeza, clairah
ahita asakuza numujinya mwinshi
ati: muve hano…. muve hano
nonaha!!!, yarangije kuvuga blenda
yageze hanze, ndetse na emillia
bose bagenda ubwoba bwabishe,
blenda ahita avuga ati: niko se
emillia, uriya mukecuru ko ateye
ubwoba wamumenye ute!?

emillia
ati: ehee! nanjye erega ibyo
byambayeho, uriya mugabo wanjye
uherutsa gupfa, namubonye
mbifashijwemo na clairah, nari
naramukunze ariko atankunda, ariko
clairah yampaye umuti
ndawunkwa…. nuko nyine…….
atarakomeza, blenda ahita avuga ati:
yeeeh! maze ahita yizana…… emillia
nawe ati: umva sha, wowe se
ntubyumva nyine! ubwo bagiye
baganira inzira yose, blenda we
yaramaze umuti wo kuroga divine
akaba umusazi, gusa nyamara sinzi
nimba aribwo buryo buzima
yarabonye bwo gukundwa na daniel!
.
.
.
kurundi ruhande, daniel we yari
yamaze kugera aho bacururiza,
ndetse bisa nkaho barimo gufunga
batashye dore ko namasaha
yaramaze gukura, gusa bakiri
muribyo, daniel ahita avuga ati: ese
grouch! harya ngo noella yageze
aha… ko utabimbwiye ngo
undangirize kubera abaguzi bazaga
aribe……. atarakomeza, grouch
ahitaavuga ati: reka mfunge nze
dutahe mbikubwira!, ubwo grouch
yafunze iduka, daniel nawe ati:
mbwira ariko..mbwira numve, ese
koko bariya bakobwa ntago barava
kwizima kweli!? grouch ati: ehee!
ahubwo se bazarivaho… doore, zinzi
ukuntu nagiye kubona mbona noella
arinjiye, akubise amaso arikanga
ndetse atangira kurira anyinginga
ngo mubwire aho uri….

nanjye
ndyumaho mvuga ko ntaguheruka
kuva batwirukana… mbese mubwira
ko ntigeze menya amerekezo
wafashe!!! daniel nawe ati: ibaze
nukuri….. ese grouch, aho
ntibandoze koko.. nigute bariya
bakobwa bankunda kuriya koko!?,
grouch nawe ati: sinamenya pe..
gusa nakomeje kumuganiriza
mwumvisha ko ibyo barimo we na
blenda atari byo mbona asa
nkushaka kubyakira, ariko urukundo
agukunda rugatuma……….
atarakomeza, daniel ahita avuga ati:
nukuri njye narumiwe pe, ubwo se
koko nka noella….. atarakomeza,
grouch ahia avuga ati: ahubwo se
waruzi ko na chanella……..
atarakomeza yibuka ko chanella
yamubujije kubivuga ahita yifata
ntiyabirangiza, daniel abibonye
aravuga ati: yeeeh! chanella iki …
chanella iki se kandi ko udakomeje!?,

grouch abonye ko yisamye
yasandaye, aravuga ati: buriya rero
daniel, nubwo bwose yambujije
kubikubwira,…. chanella nawe
aragukunda..kandi banza agukunda
kurusha aba bakobwa bose……
atarakomeza, daniel amera nkuguye
mukantu, akanura amaso arikanga
cyane, aravuga ati: hoya… hoya
rwose, hoya kabsa wimbwira ibintu
nkibyo…. bireke rwose reka tugende,
ahubwo nibyo biganiro tubireke!!,
ubwo daniel yanze kumva ibyo bya
chanella kuko yumvaga bigiye
kongera kumuvanga kandi
yaratangiye kwituriza, kumutima
akibaza ati:” yeeeh! ngo chanella…
reka reka ntibishoboka…. gusa imana
imfashe bibe ataribyo wee.. kuko
sinshaka kubabaza chanella
nukuri!!””,
.
.
.
ubwo grouch nawe yahise aceceka
ntiyongera kuvuga ibyo bintu,
barakomeza bagenda baganira kuri
business yabo divine yabafungurije,
bageze murugo barakaraba dore ko
bari biriwe mukazi, nyuma yo
gukaraba barateka dore ko ikorana
buhanga ryari ryaragakemuye, guteka
ni nkako kanya, nyuma yo guteka
bararya ubundi bajya kuryama
nkibisanzwe, gusa nyine hari hamaze
kuba nijoro cyane hafi muma saa
saba, mbere yo kuryama byari
akamenyero kubanza basenga
bagshimira imana ibyo yabagejejeho
uwo munsi ndetse bakayisaba
nibindi kuko itanga ititangiriye
itama, nyuma yo gusenga batangira
kuganira bashaka shaka ibitotsi,
gusa hashize akanya babona umuriro
urabuze hanze no munzu, grouch
arahagurukango areba mwidirishya
abona muzindi ngo haracanye rwose
ntakibazo, aravuga ati: niko se
daniel.. ko mbona aritwe gusa
tubuze umuriro bigenze bite!!,
daniel ati: sinzi kabsa, nonese…..

batarakomeza, bumva hanze hari
igikomye, grouch ati: uracyumvise
icyo kintu ra!? daniel nawe
ati:yego…. ariko banza ari…
atarakomeza, grouch ahita aterura
itoroshi ryaraho arasohoka ngo ajye
kureba igikomye hanze…………….
.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s