MR DANIEL PART 19

img_0628-20

MR DANIEL PART 19
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
rwose ntakibazo, aravuga ati: niko se
daniel.. ko mbona aritwe gusa
tubuze umuriro bigenze bite!!,
daniel ati: sinzi kabsa, nonese…..
batarakomeza, bumva hanze hari
igikomye, grouch ati: uracyumvise
icyo kintu ra!? daniel nawe
ati:yego…. ariko banza ari…
atarakomeza, grouch ahita aterura
itoroshi ryaraho arasohoka ngo ajye
kureba igikomye hanze……….
.
PART 19
.
ubwo grouch yarakomeje, agenda
gahoro gahoro muri uwo mwijima,
afungura urugi rwo hanze gahoro
gahoro arasohoka, martin na marcus
bari bipfutse mumaso ndetse
bihishe kumpande zombi
zumudyango winzu ya badaniel,
marcus yabonye hari umuntu
usohotse ahita yibwira ko ari daniel,
ahita amujomba icyuma gityaye
yarafite, ariko grouch aritaza, aho
kugira gifate munda gifata mukuboko
ndetse giheramo, birumvikana cyari
cyinjiye cyane, ubwo grouch
yaratatse cyane agwa nkaho hanze,
atangiye kuvuga ati: aaaaah…muri
bande..muri ban…….! atarakomeza,
yumva ikibando kinini cyane
mumutwe ngo pooooh! amaraso
atarungereza, grouch nuburibwe
bwinshi abona ko ibintu bitoroshye,
ahita ahaguruka amaguru ayabangira
ingata, asohoka murugo iwabo
agenda yiruka cyane kandi avirirana,
nicyuma bamuteye mukubo byose
arajyana, martin na marcus nabo
babona ibyo bakoze bidahagije
bamwiruka inyuma ngo bamurangize
neza.,

ubwo daniel nawe yumvise
grouch atatse, ahagurikira hejuru
aza gutabara, ariko ikibabaje nuko
yahageze barimo kurenga umuryango
wurupangu, kumutima nubwoba
bwinshi cyane aribaza ati:”
yeeeeh!… bigenze bite se mana
yanjye… grouch abayiki koko!!!”’,
ubwo yibajije atyo, nawe ahita
asohoka urupangu nubwo bwose yari
yambaye akenda gato kimbere
bakunze kwita boxer, akurikira
abantu abonye biruka ndetse
agenda ahamagara cyane ati:
grouch…… weee grouch…grouchhh!!
gusa nyamara sinzi ko grouch yari
gushobora kumwitaba dore ko we
nabamwirukankana bari bamaze
kurenga, kuburyo daniel atapfa
kumenya inzira banyuzemo. ubwo
daniel yakomeje gushaka shaka
muriryo joro, ubwoba, amarira
n’agahinda aribyo bimuranga,
kumutima akibaza ati: “ ariko se koko
mana yanjye.

nibiki bibaye kuri
grouch!!!””, ubwo yibajije byinshi
cyane, ndetse biza kugera nyuma
abona ntakundi byamera, asubira
murugo iwabo yicara kugitanda
arategereza ngo arebe ko grouch
yagaruka, ndetse birumvikana nkuko
nundi wese byagenda, daniel
ntiyongeye kubona ibitotsi, ahubwo
yasigaye aho akanuye amaso ibibazo
n’ubwoba ari byinshi cyane. grouch
we yari akiri kwiruka ngo arebe ko
yakiza amagara ye, gusa byagezaho
intege zitangira kumushirana dore ko
n’amaraso yamuvagamo ari menshi
cyane, sinzi uko yigiriye inama yo
kwihisha abamwirukankanaga rero,
ahita yurira igikamyo cyaraho aryama
hahandi inyuma batwara imizigo,
yizingazinga mumahema yarimo
ubundi afunga umwuka ntiyongera
gutaka nubwo bwose yaribwaga
cyane, hatarashira n’umunota
numwe, martin na marcus nabo
baba barahageze bahumagira cyane,
bareba hirya no hino bayoberwa aho
uwo bahiga anyuze, marcus aravuga
ati: eheee! noneho se martin…..
turamenya daniel anyuzehe!?,

yavugaga daniel kandi nyamara
ntamenye ko daniel bamusize
murugo ahubwo uwo birukankana ari
grouch, martin nawe arasubiza ati:
sha nanjye ndabona ntazi aho
aganye nukuri….. ariko se ubundi
ubwo araba muzima koko!? marcus
nawe ati: ehee! byashoboka ko aba
muzima nyine, kuko cyacyuma
namuteye banza kitamwinjiye neza!
martin nawe ati: eheee! ubwo se na
kiriya kibando mukubise mumutwe
nacyo aracyirokoka!? marcus ati:
umva yewe!erega ujye umenya ko
umuntu akomera!
.
.
.
ubwo daniel we yari yafunze
umwuka, akihanganira uburibwe
arimo kumva, ndetse akumva nibyo
martin na na marcus baganira,
kumutima akibaza ati:” eeehee!
kumbe bari bazi ko ndi daniel….yooh
daniel ..ariko mana yanjye koko
niryari daniel azabaho atuje
nkabandi bose!!, ubu koko…………””,
akiri muribyo yumva igihema
kimukoze mugisebe yarafite
kumutwe, noneho kwihangana
biramunanira aba aratatse ati:
ooohhhaaah…….!!!!,

marcus na
martin bari bari aho hafi bamera
nkabikanze, martin aravuga ati:
ntakintu wumvise ra!? marcus nawe
ati: ndacyumvishe… uriya muswa
ngo ni daniel banza yihishe muri iki
gikamyo! martin nawe at: kabsa
rwose, nanjye ndamwumvise
nukuri…. ngwino turebe ko ariwe!
ubwo martin nawe yahise yurira
igikamyo nacyakibando cye muntoki,
gusa atarageramo babona hari
umuntu uturutse nkaho hirya arimo
kwinkwera agatabi ndetse afite na
telephoni kugutwi, avuga ati: yego..
yego rwose ntugire ikibazo, nanjye
niyo mpamvu ngiye kujyayo aya
masaha… wowe ntugire ikibazo saa
mbili zigitondo ndaba nkugezeho
rwose kandi nibintu byawe
mbizanye.. harya ngo ni imifuka
ingahe y…….atarakomeza, uwo
bavuganaga nawe ahita avuga ati:
hoya byose narabyishyuye kandi ibyo
baribuguhe barabizi.. wowe ukore
uko ushoboye saa mbili zigitondo
ube ungezeho!!!, ubwo ba martin
nabo ntakindi bakoze, bahise
babanza kujya kwihisha kugira ngo
hatagira nubabona akabacyeka
cyangwa akabatabariza, umuntu
nawe akomeza kuza, ahita yinjira
muri ya kamyo grouch yararimo,
marcus abibonye ahita asa
nkuhagurutse aho bari bihishe,
martin ahita amufata aravuga ati:
ugiyehe se marcus!!?

marcus nawe
ati: ntubona se ko ikamyo igiye
kugenda ..kandi….. atarakomeza,
martin ahita avuga ati: yeeeeh!
noneho ushaka kujya kumwica kandi
ubona umuntu.. cyangwa ntago uzi
ukuntu inzu yimbohe imera sha…
ushaka gufungwa!? marcus nawe ati:
nonese tumureke…. tureke daniel
agende koko… ngwino tubice bose!?
martin nawe ati: erega ndabizi
njye…. ntago ariburokoke rwose!!,

ubwo bakomeje gusigana, ikamyo
irinda igenda ntacyo bakoze, grouch
abava mu nzara muri ubwo buryo,
agenda ababara cyane inzira yose
ariko arihangana ntiyakoma,
kumutima akavuga ati:” mana
rwose…. mfasha mbone abamfasha…
ntago nshaka gupfa nonaha mana
yanjye!!!””, ubwo ikamyo yarakomeje
iragenda mpaka murukerera nka saa
kumi nigice, grouch agiye kumva
yumva irahagaze, yegura umutwe
abona uwaruyitwaye avuyemo yinjira
mukizu cyaraho hafi, grouch nawe
ntakindi yakoze, yahise yishakama
akabaraga, arihangana ava muri
yakamyo, gusa aho yari aryamye
hasigaye amaraso atagira uko
angana, akomeza imbere agenda
afatiriza kubintu yabonaga
kumuhanda, sinzu ukuntu yageze
imbere abona ahantu hari
urusengero rwabagatulika, rumwe
bakunda kwita kiliziya, kumutima
aribwira ati:” reka njye ku kiliziya,
ntago mbura umfasha!!”, nkuko
umugabo wese amera rero, grouch
yakomeje kwihangana, yishakamo
akabaraga nubwo bwose ubuzima
bwe bwasaga nkaho burimo
kumushirana areba, akomeza
kwicuma imbere avirirana cyane,
agenda agana kukiliziya kandi
noneho ataka cyane, gusa yabaye
akigera mumarembo ya kiliziya neza,
intege ziramushirana aramanuka
yikubita hasi , aryama neza neza
mumarembo aho abakilisito baca
bagiye mu misa.
.
.
.
kurundi ruhande, wamusaza
ryamond yahaye akazi we haraho
yarazindukiye ndetse arimo
gukomanga kurugi, gusa bisa nkaho
yahamaze umwanya muni cyane
habuze uwafungura, atangira
kwivovota ati:” ariko mana yanjye
abakecuru babaye bate.. uyu
ntitwaraye duhanye gahunda kweli…
none ndebera….”” akiri muribyo,
yumva barafunguye, ahita avuga ati:
niko se…. aya masaha nisangahe
koko, siwtumvikanye ko tugomba
kuzinduka cyane… uragira ngo tuze
gusangana misa yamugitondo
yarangiye tubure uwo tubaza!!!’’ “”
bishoboke ko ari wa mukecuru
wavuze ko yahuye na sophia
yarabaye umubikira!”” umukecuru
nawe ati: ariko se ubundi ko
utanansobanuriye neza…….

atarakomeza, umusaza ahita avuga
ati: umva kandi.. ariko nawe
tekereza, urabona ejo naririwe
ngushaka umugoroba wose, tukakajya
gushaka padiri ngo mubaze ibya
sophia, nkaba kandi mbyutse aya
masaha kubusa… cyangwa wowe
urakina n’amafaranga!… buriya nuko
utazi umuntu wampaye aka kazi………
atarakomeza, umukecuru ahita avuga
ati: yeeeeh! nonese mwavuganye ko
nubona uwo sophia…. atarakomeza,
umusaza ahita avuga ati: ok!

noneho
mbwira nimba udashaka ko
dufatanya, nigireyo njyenyine… kandi
ntuzagire icyo ubona!!!, umkecuru
nawe ati: harya padiri yatubwiye ko
ahantu azi umubikira witwa
sophia….. ari muyihe diyoseze!!,
umusaza ati: ngo ni muri diosezi ya
AD GLORIAM DEI akaba kandi
asengera kuri P.L.st peter CATHOLIC
CHURCH….. njye ndabyuka rwose
kuko yarebaga kururutonde
rwababikira naho bahereye nanjye
ndeba…. ahubwo gira vuba
tugende….. ariko ubundi kuberiki
wishe gahunda twaraye duhanye!!,
umukecuru nawe ati: reka….reka reka
nambare vuba vuba nze tugende…
gusa nsanga ari ibintu byo gutesha
umutwe gusa, ntuzankira!! umusaza
nawe ati: ihute… ihute cyane
rwose… gira vuba!, ubwo umukecuru
nawe yakoze vuba cyane bishoboka,
arangije arasohoka ajyana n’ uwo
musaza bafata agatax avoiture
baragenda, gusa ntumbaze koko
nimba umubikira bagiye gushaka
ariwe sophia raymond ashaka, gusa
ikigaragara cyo nuko umusaza
yabikoraga abikunze kandi afite
umutima ushaka, dore ko yagombaga
no guhembwa ibihembo bishimishije
amaze kubona sophia, ariko
ntawamenya , wasanga amakuru
bahawe na padiri wabo ashobora
kubabyarira umugati.
.
.
.
kurundi ruhande, muri icyo gitondo
cya kare nubundi, imbere yurupangu
ruriho ishusho rinini rya bikila
maliya, bishoke ko hari nko mukigo
cyababikila dore ko hari
hanagahagaze umukobwa
wumubikila mwiza cyane kandi ukiri
muto, gusa bisa nkaho arimo
kwijujuta ndetse yakambije
nimpanga, akareba kwisaha
akivugisha ati:” ariko se buriya
sophia aracyari mubiki mukigo koko..

ntabona ko amasaha…….”’ akiri
muribyo yumva umuntu aravuze
ati:oooh! sorry adelina.. nagutindiye
nukuri pe!!, kumbe wamukobwa
wumubikila yitwa adelina””, adelina
nawe ahita avuga ati: ahwuiih!
ngwino twihute nukuri sophi.. ntuzi
ko aritwe dutegura mukiliziya koko!,
“kumbe uyu wundi we yitwa sophia,
gusa we yari mukuru ashaje ariko
adashaje cyane”, sophia nawe ati:
yego rwose adeli.. reka twihute
nukuri, bitaza kuba nka misa yejo
mugitondo twahageze abakilisito
bagezemo kare… reka twihute
nukuri!!!, ubwo abo bakozi b’imana
bahise bafata inzira bihuta cyane
bagana kukiliziya, bagenda kandi
baganira kumuhamagaro wabo, gusa
babaye bakigera mumarembo ya
kiliziya bagwa mukantu ndetse
barikanga cyane, ubwoba burabica,
bahita bakora ikimenyetso
cyumusaraba ako kanya, adelina
avugana ubwoba bwinshi ati:
yezuuu….

yezu winazareti!!, sophia
nawe ati: ego! mana mukiza
tabara…. niko se adeli, uyu muntu
byagenze bite!?, adelina aho
gusubiza ahubwo ahita yegera hafi
akora kuri grouch, arebye abona
icyumba kimuri mukuboko, umutwe
bawumennye amaraso ari kuva hafi
gushiramo, sophia nubwoba bwinshi
aravuga ati: yap…yapfuye se adeli!?,
adelina nawe ahita yegura grouch,
amukora kumutima yumva
uracyatera, ahita avuga ati:
ngwin..gwino..ngwino tumujyane
mugiko vuba vuba sophi.. aracyari
muzima ntago arapfa! ubwo sophia
nawe rwose nkuko umukozi wimana
wese amera, yahise yegera hafi
numutima wuzuye imbabazi
nagahinda kandi witeguye gufasha
rwose, afasha adelina baterura
grouch bagenda bihuta bamugeza
kubitaro byabaga hafi yikigo cyabo
ndetse bikoramo ababikila gusa dore
ko byari nibya kiriziya gatolika, ako
kanya baba bahamaye ababikila
babiri baza bambaye amatabuliya
yumweru nibikoresho bya kiganga,
umwe muribo abaza adelina ati:
kirisito yezu akuzwe!, adelina nawe
ati: akuzwe iteka ryose!! arongera
ati:nonese uyu musore..

byamugendekeye …..
atarakomeza,sophia aravuga ati:
hoya mubanze muwiteho…
mumwiteho rwose, turaba
tubabwiraukuntu bigenze!!,
umuganda nawe ati: yego .. ntacyo
reka tugerageza, gusa twizere ko
yezu we mukiza, aramukiza!!, ubwo
umukila yahise akora kukimenyetso
cyumusaraba, avuga isengesho
barasenga, basengera cyane ko
imana yabafasha mugikorwa cyo
kuvura umurwayi, ndetse
bakamuvura agakira, yarangije
gusenga aba atangiye kwita kuri
grouch, sophia na adelina nabo
bahita bavaho bagenda biruka ngo
bajye gutegura misa, ariko
bataragera kure bibuka ko imyenda
yabo yuzuyeho amaraso, sophia ahita
avuga ati: umva adelina… ntago
twajya mukiliziya dusa dutya.. reka
tujye guhindura! adelina nawe ati:
yewe nubundi byarangiye,dore ubu
misa iratangiye..doo reba zirageze!!!
sophia ati: oooh! ntacyo ariko reka
tujye ….. atarakomeza, adelina ahita
avuga ati: reka njyewe njye
guhindura njye mumisa kugira ngo
nze gusobanurira padiri ikibazo
twagize… wowe genda ube hafi
yuriya musore… hari igihe
bagukenera, sibyo sophi!? sophia
nawe ati: yego rwose.. rwose ubwire
padiri
.
murugo kwa raymond we, nkuko
bisanzwe yibanira na papawe gusa
tutibagiwe abakozi nabazamu babo,
muri icyo gitondo ho, papa raymond
yari acyambaye imyenda yo
kurarana,ahagaze imbere yurugi
rw’icyumba cya raymond, gusa
bigaragara ko afite agahinda ndetse
yakambije nimpanga, akagerageza
gukomanga anasakuza cyane ati:
raymond…. raymond mwana
wanjye…… fungura…fungura uru
rugi!!!, gusa nyamara nubwo
yasakuzaga atyo, ntago yasubizwaga,
kumutima akibaza ati:” mana yanjye
koko… umuhungu wanjye yaba
yabaye iki….. yaba yiyahuye se!”,
ubwo yakomeze kwibaza byinshi,
akomeza no guhamagara cyane,
abonye raymond adasubiza , ubwoba
buramwica, agira ngo hari icyo yaba
yabaye, aterura intebe imwe
mudutebe twari muri salon duto,
ahonda honda kurugi mpaka
rufungutse, yinjiye asanga raymond
yicaye kugitanda, afite agafoto
muntoki kariho we na chanella, bari
ahantu heza kumazi bifatira
ubuzima, gusa nyine raymond
yakitegerezaga cyane namarira
menshi avanze nibikonda bimushoka
kumaso, mbese bisa nkaho yabaye
ikigoryi byarangiye, papa we abonye
uburyo umuhungu we yabaye, yumva
nawe umutima uramuriye agahinda
karamwica kugeza ubwo yenda
guturika akarira, ariko arihangana
yegera umuhungu we, amufata
kurutugu aravuga ati: mwana wanjye
rwose… ndabizi ibintu urimo gucamo
ntago byoroshye… ndetse ntago
byoroshye namba… gusa nyine rero
mwana wanjye.. iyo wemeye ko
agahinda kakwigarurira.. no kukwica
kakwica… iri joro sinigeze nsinzira
kubera wowe mwana wanjye..
nagiraga ngo ntoye agatotsi nkumva
urasakuje uti chanella.. chanella….

uwo chanella rwose mwana wanjye,
nimba atakigushaka wamuretse ko
wabona undi mukobwa ukunda nawe
akagukunda…. ibyo nanjye
byambayeho.. gukunda umukobwa
utankunda nibyo byatumye mfata
kungufu mwana wanjye… kuko
kwihangana byananiye……
atarakomeza, ryamond ahita avuga
namarira menshi yuzuye agahinda
ati: papa… papa chanella arimo
kwangirika kubera njye, chanella
ndamukunda ariko ntago ndimo
kumukorera ibyurukundo ahubwo
banza ari ibyubwicanyi.. ibyo
chanellaarimo kunyuramo byose
ninjye urimo kubitera… , chanella
amerewe nabi kubera njye… papa…
papa! papa we nawe ati: mbwira
ndakumva mwana wanjye!! raymond
arakomeza ati: chanella…. chanella
ninjye wamwimye uburenganzira
bwe….. ntago natuma chanella
akomeza gupfapfana kuriya … ubwo
se ni uruhe rukundo naba mukunda
noneho!!, ubwo yavuze atyo, papa we
bisa nkibimutunguye, aravuga ati:
yeeeeh! chanellase none
byagenze…… atarakomeza, raymond
ahita ahaguruka vuba vuba, asohoka
atagize ikintu yongera kuvuga, afata
imodoka ye aragenda, papa we
asigara yumiwe kumutima ati:” mana
yanjye koko…. koko niryari nzumva
kumutima wanjye hatekanye… niryari
raymond azumva anezerewe koko!?””
.
.
.
ubwo raymond we yagiye arira inzira
yose, akababari nagahinda aribyo
bimuherekeje, arazayinjira murugo
kwa chanella, aparika imodoka
akabigenewe nkibisanzwe, yinjira
munzu dore ko hose yaranahazi,
anyura kuri papa chanella na mama
chanella barimo gufata ifunguro rya
mugotondo bitegura kujya kukazi
nkibisanzwe, abacaho ntacyo avuze
ahubwo arazamuka ajya kucyumba
cya chanella atangira gukomanga.

papa na mama chanella bo
barabibonye birabatungura, mama
chanella aravuga ati: uriya si
raymond mbonye ra!? papa chanella
nawe ati: niwe rwose, ubwo se aje
mubiki!! ubwo mama chanella aho
gusubiza, yahise ahaguruka akurikira
raymond, papa chanella asigara
ahekenya iryinyo, kumutima ati:
“ariko uriya mushenzi ngo ni
raymond, sinamubujije kugera hano
koko.. wabona byose atagiye
kubizambya!””., ubwo raymond we
yaragikomanga, abona mama
chanella arahageze aravuga ati:
raymond rwose.. ntushake ntiwirirwe
wirushya, chanella ntago yafungura..
nanjye ubwanjye amfungurira
bigoranye….. atarakomeza, raymond
avugana amarira menshi ati: yeeeh!
hoya ntago bishonoka nukuri!!,

ubwo
nkuko umusore wese amera, raymond
yahise agana mugikari, agarukana
uruntu rwurwuma runini ahonda
kurugi rurafunguka. dore rero ngo
azabone chanella, abone uburyo
yabaye, isura yarahindanye, amaso
yarabyimbye kubera kwirirwa arira,
umusatsi ntagisokoza, akabiri
karagiye asigaye ameze nkiki se..
sinzi uko nabivuga, “ yooh!..mbega
chanella ubabaje!””, ubwo raymond
yabonye ibyo byose, agahinda
karamurenga, ahagarara hamwe
maera nkipoto, ashoka amarira mensi
cyane mumaso, avuga mukajwi
gatoya kuzuye agahinda ati:
chan….chanella… chanlla koko uyu
niwowe ndimo kubona!!? gusa
chanella we banza ataranagishoboye
no kuvuga, ahubwo yitegerezaga
raymond cyane ntasubizi, raymond
abibonye atyo, yegera uwo yikundiye
aravuga ati: chanella.. ngira ngo
urabiziko ngukunda kandi cyane…..
kandi urabiziko ntazigera nkwanga
cyangwa ngo nguhemukire… niyo
mpamvu rero ntashobora gutuma
agahinda kagushengura umutima….
kukunda cyangwa kutankunda ni
uburenganzira bwawe, gusa
icyingenzi nuko njye ntazigera ndeka
kugukunda…… reka nkubwire
numutima wanjye wose chanella,
ndakwinginze reka kuba guryo…. njye
reka nkureke.. rwose kunda daniel
wawe ukunda kandi rwose muzabane
nanjye ndabashyigikiye nukuri, ariko
rwose ndakwinginze wiba gutyo
chanella!..

kandi rwose unyizere
ndamushaka aho ari hose
mukuzanire, ndetse nubukwe
bwanyu nzabwambarira!! mukumva
ayo magambo, chanella amera
nkuwikanze cyane, areba raymond
mumaso, amarira ahita ashoka ako
kanya barebana barira bombi,
raymond arongera ati: rwose
chanella…… atarakomeza, abona
papa chanella araje numujinya
mwinshi amukurura akoboko
amusohora vuba vuba, agenda avuga
ati:” ariko wasaze raymond.. wasaze
cyangwa!!!
.
.
.
kurundi ruhande ho, daniel yari
munzira agenda yiruka namaguru,
ibibazo byamurenze ndetse yabize
nibyuya byinshi cyane muricyo
gitondo, ageze hafi yo kwa divine
umukunzi we baba bakubitaniye
mumuryango divine asohoka yigiriye
muri sport nkibisanzwe, abonye
grouch nuburyo aje yahumagiye
yumva agize ubwoba bwinshi cyane,
aramubaza ati: niko se chr… chr
bigenze bite ko …….. atarakomeza,
daniel no guhumagira cyane aravuga
ati: g..grou..grouch…grouch……
atarakomeza, divine ahita avuga ati:
ariko se tuza… tuza umbwire!
byagenze bite chr.. mbwira nukuri
wintera ubwoba!! daniel arihangana,
arabanza aratuza aravuga ati: nijoro
tugiye kuryama…… atarakomeza,
telephone ya divine iba irasonnye,
arebye abona ni blenda mushuti we,
aravuga ati: chr buretse mbanze
numve icyo blenda ambwira!, daniel
nawe ati: ntakibazo chr!, ubwo
divine yahise yitaba phone ati:
hello! bite se blenda! blenda nawe
yisetsa nakanyamuzeza ko kubeshya
ati: bite se divine! shn se ko
ngushaka nakubona!? divine ati:
egoko mana! ubwo se urumva nabura
koko blenda!! blenda nawe ati: shn..

nyina nagiraga ngo nkuganiririze…
tuganire kuri daniel… ese waruzi ko
ariwe musore nakubwiraga!? divine
nawe ati: hoya ntago nigeze……
atarakomeza, blenda ahita avuga ati:
shn nyine nanjye nari
naramukunze…… cyangwa
turabiganira turi kumwe ahantu,
ndibuze kuguhamagara nkubwire aho
duhurira.. gusa nyine
byaranshimishije nkimara kumenya
ko ariwowe mukunzi we nukuri… iyo
aba undi byari kumbabaza!! divine
nawe ati: hahahahah! shn nyine ni
amahirwe nigiriye, sawa reka ngire
utwo ntuganya.. ubwo urambwira!,
ubwo divine yakupye phone, aravuga
ati: yari blenda!.. sinakubwiye ko
azabyakira..erega uriya ni inshuti
yanjye kuva kera!! daniel nawe ati:
byaba ari byiza nukuri pe!! divine
ati: cyane pe..erega urukundo rujya
aho rushatse!… warukimbwira ariko
chr!! daniel nawe arakomeza ati:
nyine nijoro tugiye kuryama…..bla …
bla..blah
.

Advertisements

One response to “MR DANIEL PART 19

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s