MR DANIEL PART 20


img_0628-21

MR DANIEL PART 20
.
.
aho twagarukiye ubushize
.
utwo ntuganya.. ubwo urambwira!,
ubwo divine yakupye phone, aravuga
ati: yari blenda!.. sinakubwiye ko
azabyakira..erega uriya ni inshuti
yanjye kuva kera!! daniel nawe ati:
byaba ari byiza nukuri pe!! divine
ati: cyane pe..erega urukundo rujya
aho rushatse!… warukimbwira ariko
chr!! daniel nawe arakomeza ati:
nyine nijoro tugiye kuryama…..bla …
bla..blah
.
PART 20
.
ubwo danie yabwiye divine uko
byose byagenze, amubwira ukuntu
babuze umuriro nijoro bagiye
kuryama, uburyo grouch yasohotse
agiye kureba igikomye hanze, gusa
yagiye kurangiza divine
atabyiyumvisha neza, abaza daniel
ati:yeeeh! ngo grouch yasohotse
wumva aratatse…….. atarakomeza,
daniel ahita avuga ati: nanjye
byanyobeye nukuri .. numvise atatse
cyane, nsohotse ndamubura,
nkurikiye abantu narimbonye
basohoka, mbura aho barengeye….
nimba ari abajura bar baje kwiba
ntumbaze!! divine nawe ati: eheeee!

nonese ushatse kuvuga ko grouch
yaba yirukakanye abo bajura!? daniel
nawe ati: niko naketse.. ariko se……..
atarakomeza, divine ahita avuga ati:
eheee! hoya..hoya kabsa …bishoboke
ko hari ikintu cyabaye kuri grouch…
nonese urumva yakurikirana abajura
ubutagaruka!? daniel nawe ati:
nanjye nibwo bwoba mfite nukuri…
none se chr, grouch baba
bamuhitanye nagira nte!? divine
nawe nubwoba bwinshi aravuga ati:
hoya..hoya nukuri wivuga ibyo bintu

chr…… nonese basi yajyanye
telephone ye!? daniel nawe ati: shn
naba nkubeshye.. sinzi nimba
yayijyanye ntago nigeze ndeba!
divine ati: reka muhamagare
ndebe!!, ubwo divine yahise
ahamagara nimero ya grouch, ariko
hakabura uyifata, ndetse asubiramo
inshuro nyinshi cyane biranga rwose
habura uwayifata, divine areba
daniel nubwoba bwinshi cyane
aravuga ati: uziko atayifata chr!!
daniel nawe ati: ngaho ibaze nawe
nukuri.. ubwo se nimba atayifata…
kandi wenda yayitwaye………ata
rakomeza, divine ahita avuga ati:
umva nkubwire rero chr.. reka tujye
kureba murugo iwanyu nimba yaba
yayisize kugira ngo tumenye………
atarakomeza, daniel aravuga ati:
yego rwose ngwino tugende, ariko
rwose ndumva ubwoba bunyishe
nukuri!! ubwo divine na daniel
bahise bagaruka bihuta cyane,
binjira munzu kwa daniel, bagiye
kumva bumva hari telephoni irimo
gusona mucyumba, daniel ahita
avuga ati: iriya ni iye irimo gusona
kuko iyanjye ndayifite!

ubwo bahise
binjira mucyumba, divine afata ya
telephoni ya grouch,arebye umuntu
urimo guhamagara abona handitseho
ngo chanella, ahita yereka daniel
aravuga ati: doo.. dore ngo ni
chanella urimo kumuhamagara!!,
daniel yumvise iryo zina amera
nkuwikanze cyane, aravuga ati:
yeeeeh! ngo ….. ngo chanella!!
.
.
.
divine nawe ati: yego rwose,
…..bigenze bite se ko wikanze!?
daniel nawe ati: uyu ni wamukobwa
wanzanye mubitaro… umwe nyine
nabaga iwabo mbere yuko se
anyirukana.. ntumwibuka se!? divine
nawe ati: yego rwose ndamwibuka…
umukobwa usa nkaho agira umutima
mwiza!? daniel yitsa imitima cyane
aravuga ati: yewee… banza ari uwo
kabsa!!, divine nawe ati: eheee! ariko
se ko mbona wagira ngo hari ikindi
kibyihishe inyuma chr!? mukumva
icyo kibazo, daniel atangira kubura
aho areba nicyo avuga, ahubwo
akitsa imitima cyane, divine abibonye
biramuyobera, aravuga ati: yeeeh!…
chr…chr nukuri ihangane umbwire..
haba hari ikindi kibazo se gihari!?

daniel nawe ati: hoya ntacyo nukuri
chr.. gusa buriya….buriy…..chane…..
atangira kuvuga adidimanga, divine
ahita avuga ati: ariko se rwose
mbwira.. mbwira nukuri ndumva
unteye amatsiko nubwoba pe!!,
daniel mukajwi gatoya kuzuye
agahinda aravuga ati:chn chr..
mukundwa nkunda cyane divine,
ntubiziko ngukunda!? divine nawe
ati: yego rwose.. ndabizi cyane kandi
nanjye ndagukunda pe!!, daniel
arongera ati: buriya rero….
chanella….chanella ni umukobwa
wageregeje kunyereka umutima we
mwiza nubwitange bwinshi cyane,
chanella yanyitayeho cyane birenze
igihe nari ndwaye kandi
banyirukanye iwabo ntako atagize
ngo ansabire imbabazi,gusa……..
atarakomeza, divine aravuga ati:
egoko mana yanjye! nonese chr… ko
ntarimo kumva icyo ushaka kuvuga
muribyo byose!? daniel yitsa imitima
cyane, afata divine umukunzi we
mubiganza byombi,amureba mumaso
hashira akanya barebana ntanumwe
uvuga, divine atangira kugira
ubwoba cyane, aravuga ati: chr…chr,
nukuri utambwira ko ibyanjye nawe
bigiye kurangiri……. atarakomeza,
daniel avugana agahinda ati:
hoya..hoya rwose mukundwa….
ahubwo buriya ndimo kwirata icyo
gukora kikanyobera! divine ati:
yeeeh! gute se……..

daniel nawe ati:
grouch yarambwiye ngo na chanella
yarankunze kandi nubu
aracyankunda…. ndimo kwibaza….
atarakomeza, chanella atangira
kumwiyaka gahoro gahoro, asubira
inyuma buhoro buhoro, amarira
ahita ashoka mumaso he ako kanya
ndetse ahita yisohokera aragenda,
daniel abibonye atyo amwiruka
inyuma ahita amufata akaboko,
aravuga ati: chr… chr nukuri
mbabarira …… atarakomeza, divine
avugana amarira ati: nonese buriya
washakaga gusobanura iki daniel…
nimba atari guhagarika urukundo
rwacu..niki kindi washakaga kuvuga
koko!… nimba wumva ukunda
chanella, mukunde rwose kuko niwe
uri kumutima wawe, sibyo !? daniel
nawe ati: ooooh! hoya rwose… divine
rwose ndagukunda kandi nawe
urabizi sinteze kandi gukunda undi
muntu uwo ariwe wese utari wowe…
divine ndagukunda nukuri!! divine
ati: nanjye ndagukunda nukuri chr..
gusa nyine ndabona na chanella
akurimo…. byaba byiza umbwije
ukuri hakiri kare nukuri daniel!,
daniel nawe ati: ukuri kose kandi
guhamye nuko daniel akunda divine
wenyine… nukuri nyizera
ndagukunda divine.. gusa nyine
biriya byose mbikubwiye ngira ngo
umfashe turebe icyo nakora kuko……
atarakomeza, divine ahita avuga ati:
ok! ngaho hamagara… ongera
uhamagare chanella!! daniel nawe
ati: nonese mubwire iki chr!?

divine
ati: muhamagare umusabe ko
muhura…. umubwire ko arinjye
ukunda kumugaragaro… nibwo
nanjye ndamenya ko unkunda
byanyabyo! daniel nawe ati: eheee….
ubwo se….. ariko se….. ok, cyangwa
ntakibazo reka muhamagare musabe
ko duhura!! divine nawe ati: nibyo
rwose, kandi ntugire ngo nibindi… ni
urukundo ngukunda ntakindi chr,
sibyo!? , ubwo daniel yahise afata
telephoni ye, areba nimero za
chanella muri telephoni ya grouch
aramuhamagara, ndetse chanella
nawe arayitaba ati: hello!! daniel
nawe ati: hello chanella…. ni daniel
murimo kuvugana, none…….
atarakomeza, yumva chanella ahise
atangira kurira ndetse akumva
afashe telephone atitira, akajya
avuga ibice ati:dan…dani..daniel…!

daniel nawe ati: chanella… chanella
bigenze bite ko urize se kandi!?
chanella nawe ati: dan.. daniel
ndakwinginze nukuri mbwira ahantu
ngusanga.. mbwira ahantu nkubona
kuko ndagushaka cyane!!, ako kanya
divine ahita avuga ati: mubwire kuri
W.L.B! daniel nawe ati: ngaho basi
ngwino duhurire kuri W.L.B, ariko
se……. atarakomeza, chanella ahita
avuga ati: oooh, nukuri urakoze
cyane, reka mpite nza nonaha!!,
ahita akupa telephone daniel
atarongera kuvuga, ahubwo ahita
yikoza muri douche, mbese atangira
kwitegura vuba vuba, kumutima
ashima imana cyane ati:” mana
urakoze cyane nukuri.. sinabona uko
ngushima, bwanyuma na nyuma
mbone daniel umusore nikundiye…
ooh urakoze rwose mana yanjye!!!””,
yashimaga imana atyo, ariko nyamara
ntamenye ko daniel afite undi
bikundanira ndetse bari buzane
kumureba. daniel na divine nabo
ntakindi bakoze, babaye baretse
ibindi byose bajya guhura na
chanella dore ko ibyurukundo utapfa
kubimenya.
.
.
.
kurundi ruhande, wa musaza
n’umukecuru bari bazindukiye
gushaka umubikila sophia, ndetse
byasaga nkaho bamaze kuhagera
dore ko bari bahagaze imbere yaya
kiliziya sophia na adelina
basengeraho, umukecuru aravuga ati:
ariko se buriya si hano ra!! umusaza
nawe ati: yego rwose banza ari
hano…. ahubwo reka tujye kubaza
ndabona misa isohotse! umukecuru
nawe ati:yeeeh! nonese turabaza
nde!? umusaza ati: uwajya kubaza
padiri se sibyo byaba byiza!?
umukecuru nawe ati: yego rwose,
niwe wanamenya neza sophia
akanatubwira aho ahereye……. ee..
buretse gato, waretse se ubundi
tukabaza uriya mubikiri uhagaze
hariya, buriya ntiyaba amuzi!?
umusaza ati: ehee.. ahubwo wabona
ari nawe dushaka! umukecuru ati:
eheee! reka reka.. ntubona se ko uyu
we akiri muto cyane… erega sophia
njye ndamuzi kwisura, mubonye
nahita mumenya! umusaza ati: reka
tujye kumubaza turebe basi!!, ubwo
bahise binjira imbere murupangu
rwa kiriziya, begera uwo mubikila
wari uraho aganira nabandi
bakilisito, umusaza aravuga ati:
mwaramutse neza.. kirisito yezu
akuzwe!!!

umubikila nawe ati: yezu
akuzwe iteka ryose! umusaza ati:
none ko twashakaga ko
mwadufasha…….. atarakomeza,
umubikila aravuga ati: muri bande…
njye nitwa adeline!!, “kumbe uwo
mubikila ni adelina mushuti wa
sophia”, ubwo umusaza numukecuru
nabo bahise bivuga, adelina aravuga
ati: eeeh, nishimiye kubabona…
none mwashakaga ko mbafasha iki!?
.
.
.
umusaza nawe ati: twashakaga
kubabaza nimba mwaba muzi
umubikila witwa sophia, batubwiye
ko ashobora kuba abari……..
atarakomeza, soeur adelina aravuga
ati: yeeeh! ngo sophia… sophia se
muramushakira iki!? umukecuru ati:
nukuri dufashe turamushaka cyane,
ni umuvandimwe twakuranye…
hashize imyaka myinshi cyane
tutamubona…. dufashe nukuri
turamukumbuye!! adelina nawe ati:
yoooh!, imana ishimwe disi ubwo
mugiye kongera kubonana, sophia
ndamuzi rwose ni inshuti yanjye
gusa we ntago yaje mumisa hari
umurwayi arimo kwitaho……
atarakomeza, umusaza ahita avuga
ati: yooh, ntago se mwatugeza aho
ari basi tukahamusanga!? adelina
nawe ati: yooh, ntakibazo rwose..
ntanubwo ari kure ni hano hirya
gato.. gusa muranyihanganira mbaze
njye kuvugana na padiri ndaje
mbajyane yo, sibyo!?

umukecuru
nawe ati: yego rwose ntakibazo!!
ubwo adelina yahise abasiga aho
aragenda, ako kanya umusaza ahita
avuga ati: niko se, ko umubeshye ko
mwakuranye na sophia, nitugerayo
agasanga hari indi mpamvu……..
umukecuru nawe ati: umva yewe!
nonese wagiraga ngo tumubwire ko
baduhaye amafaranga ngo
tumushake…… kuberiki se atahita
acyeka ko bamushakira kumwica!?
umusaza nawe ati: cyakora da…
watekereje neza.. ariko imana
idufashe dusange ariwe dushaka
nukuri! umukecuru nawe ati: cyakora
byo pe…. ahubwo se…. atarakomeza,
bumva masera adelina aravuze ati:
yewee.. mureke twigendere mbonye
padiri atarimo kuboneka!, kumbe
adelina yabuze padiri ahita agaruka,
ahubwo habuze gato ngo yumve ibyo
bavugaga.
.
.
.
ubwo bahise bavaho baragenda,
adelina abageza mukigo cyabo
ndetse abayobora aho ibitaro sophia
yararwarijemo grouch, abereka aho
baba bicaye ubundi ajya
guhamaghara sophia, umusaza
numukcuru nabo basigaraho
baganira, umusaza ati:niko se..
nubona ariya mafaranga urahita
uyakoresha iki!? umukcuru aritsetsa
aravuga ati: hahaha, ubwo se niryari
wigeze wumva amafaranga yabuze
icyo akora koko, nshatse nanayarya
gusa akarangirana nubuzima
bwanjye nubundi ndisaziye……
atarakomeza, umusaza nawe ahita
aseka aravuga ati: hhh, ubwo se ko
wabona unasigaje kubaho imyaka
iruta iyo ufite ubu, ahubwo se……..
atarakomeza, adelina ahita
agarukana na sophia, umukcuru
amubise amaso ariyamira ati: eeee..
uraho neza mbe sophia!!

sophia
nawe ati: yezu akuzwe……. iminsi
myinshi nukuri pe… umukecuru
nawe ati: yewee nimyinshi koko pe..
gusa ndabona umeze neza cyane….
cyagihe twahuye urimo kwihuta
ntitwaganira cyane!! sophia
ati:nukuri pe… nonese amakuru
yanyu….. mwamenye mute ko ari
hano mba…… ko uyu wundi ntari
kumumenya!? umukecuru ati: uyu
nawe twazanye kugushaka, twari
tumaze nigihe tugushak cyane……..
atarakomeza, sophia ahita avuga ati:
yeeeeeh! ngo munshaka….. byaba ari
ubuhoro se!? umusaza nawe ati:
yewe nyine ukuntu bimeze… hari
umusore waduhaye akazi ko
kugushaka mpaka tukubonye……
atarakomeza, sophia ahita amera
nkuwikanze, aravuga ati: yeeeh!! ngo
umusore!? umusaza ati: yego rwose..
ni umusore wumukire cyane
bigaragara, yaje ashaka umuntu
witwa sophia kandi rwose
byagaragaraga ko ……. atarakomeza,
ako kanya sophia aba atangiye
gushoka amarira mumaso, agahinda
karamwica rwose bigaragara, avuga
mukajwi gatoya ati: daniel….daniel
disi umwana wanjye!!,mukuvuga
atyo, adelina nawe waruhagaze aho
amera nkutunguwe cyane ndetse
arikanga, areba sophia mumaso
aravuga ati: uvuze ngwiki sophia…..
ngo umwana wawe!… waba burya
ufite umwana ukaba warabiduhishe!?
sophiana gahinda kenshi cyane ati:
ye..ye..yeg….. agerageza kuvuga,
ariko agahinda karamwica ikiniga
kiramubuza, umusaza nawe ati:
yoooh, rwose ihangane….ese
raymond yaba ari umuhungu wawe!?
mukumva iryo zina, sophia ahita
amera nkuwikanze, aravuga ati:
yeeeh!, uwo musore unshaka se yitwa
raymond!? umusaza ahita akura ya
karita yakazi raymond yamuhaye
mumufuka, yereka sophia izina
abona si daniel nkuko yabiketse,
aravuga ati: oooh! naringize ngo ni
daniel wanjye unshaka disi,
nonese….atarakomeza, adelina ahita
avuga ati: yeeh! ariko se sophi,
urakomeje nukuri…. ufite umwana!?
sophia nagahinda kenshi ati: yego..
yego… yego nukuri ndamufite
adelina… gusa kugeza ubu sinzi
amakuru ye!

umusaza nawe ati:s
yeeh! nonese …….atarakomeza,
adeline ahita avuga ati: eheee, none
se ubwo kuberiki wabeshye… wowe
ntutinya…… atarakomeza, sophia
ahita avuga ati: ntabundi buryo bwo
kubaho narimfite adeli, nukuri kose
kando unyumve nukuri… kera nkiri
umukobwa, hari umugabo
wankundaga cyane..ndetse wumve ko
yankundaga cyane birenze….. bla
bla..blah, ababwira uburyo hari
umugabo wamukunze, ababwira
uburyo yaje kumufata kungufu, ivuka
rya daniel ndetse nuburyo yamutaye,
gusa yagiye kurangiza bose bumiwe
ndetse bishwe nagahinda,adelina we
amarira yashokaga mumaso ari
menshi cyane, umukecuru yumwe
yashyize ukuboko kumunwa, umusaza
we byari byamunaniye
kubyiyumvisha, aravuga ati: ariko
buriya uziko ari wowe sophia ..
niwowe sophia rwose ryamond
ashaka.. kuko nawe yamwbiye ko
ufite umwana wumuhungu……
atarakomeza, wamukecuru nawe
ahita avuga ati: ariko se ko njye
ntigeze nkubona utwite sophi!!
sophia nawe ati: yewee ntawamenya
mwabantu mwe… gusa basi
uwanyereke umwana wanjye byibura
ngahita nipfira…. ndamutse mbonye
daniel umuhungu wanjye nkamusaba
imbabazi, kuko..k..ku…atarakomeza,
ikiniga kiraza araturika none arira
cyane, umusaza abibonye aravuga
ati: ihangane… ihangane nukuri..
wabona nuriya musore urimo
kugushaka ariwe mwana wawe…
wenda akaba yarahinduye izina
nyuma!!, wamukecuru nawe ati:
byashoboka nukuri pe… ahubwo se
wamuhamagaye ukamubwira ko
sophia twamubonye ukamubwira
naho turi akahadusanga,
buriya..atarakomeza, umusaza ahita
avuga ati: ahubwo rata reka
muhamagare!!

ubwo umusaza yahise
afata telephone ye, ahamagara
raymond ariko yumva ntamafaranga
afitemo, aravuga ati: reka nyaruke
hariya hirya ngure agakarita ndaje…
gusa rwose ntugire ikibazo umwana
wawe uramubona.
.
.
.
kurundi ruhande, daniel na divine
bo bari bamaze kugera hamwe
bagombaga guhurira na chanella,
ndetse bari bicaye baganira uko ari
babiri gusa nyine divine ntabyishimo
yarafite muri ako kanya, ahubwo
yarebaga daniel akitsa imitima,
mbese bigaragara ko atishimye
rwose, daniel nawe abinye yumva
bimuteye ikibazo aravuga ati:
divi..divine chr, nukuri kose
mbabarira unyizere ni wowe nkunda
wenyine.. chanella ntago
yagusimbura!! divine nawe ati:
nabyumvise, ahubwo…….
atarakomeza, daniel ahita avuga ati:
nonese chr.. ko mbona wahindutse
cyane… nakoze amakosa kuba
nakubwiye ibya chanella!? divine ati:
hoy…hoya, nonese ubundi ko mbona
atinze kuhagera kandi……..
atarakomeza, telephone ye ihita
isona, arebye abona ni blenda
uhamagaye, aritaba ati: hello..
blenda!! blenda nawe ati: hello
divi.. nonese ya gahunda yacu shn
waza aka kanya nimba bitakugora!!
divine nawe ati: oooh, shn nukuri
nonaha naba nkubeshye, ahubwo
basi wowe wansanga ahantu ndi
kuko ndahava mpita njya kukazi!!
blenda nawe ati: eeee…nonese basi
uri hehe ngo mpagusange shn!?,
ubwo divine yambwiye aho ari
,bumvikana ko blenda ahamusanga,
gusa nyamara ntamenye ko arimo
kwikururira icyishi. daniel aramubaza
ati: uwo se ndinde urimo
guhamagara kandi!?

divine nawe ati:
ni blenda nyine… nawe se aje hari
ikibazo chr!? daniel nawe ati:
eheee… niko se divi… uriya mukobwa
ntakavuye ateza ahantu habandi!?
divine nawe ati: hoya…hoya ntako
ateza… erega umenye ko yabyakiriye
kandi ashyigikiye urukundo rwanjye
nawe… ndetse kandi byaba byiza
tuganiye nawe uhari kuko nubundi
njye ndashaka ko abantu bose
banamenya ko uri umukunzi
wanjye…… keretse nimba
umbeshya!!! daniel ati: oooh, rwose
ndakwinginze divine.. ntuzongere
kuvuga iryo jambo nukuri
rirarambabaza… ubwo se ubwo koko
ntago ubona urukundo ngukunda
koko, buriya……..atarakomeza, divine
ahita avuga ati: do…dore chr, uriya
si chanella uje ra!? daniel nawe
arebye abona koko ni chanella uje ,
aravuga ati: yego rwose niwe.. ariko
ndabona atapfa kumenya aho
twicaye reka njye kumuzana!!, divine
nawe ati: hoya..hoya sigara aha, reka
nanjye njye kumuzana, sibyo!?” yooh,
disi chanella yaraje kureba daniel,
gusa sinzi ko courage abonye zo
kuza, aribubone izimusubizayo””
.

Advertisements

5 responses to “MR DANIEL PART 20

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s