MR DANIEL PART 21

img_0628-22

MR DANIEL PART 21
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
do…dore chr, uriya si chanella uje
ra!? daniel nawe arebye abona koko
ni chanella uje , aravuga ati: yego
rwose niwe.. ariko ndabona atapfa
kumenya aho twicaye reka njye
kumuzana!!, divine nawe ati:
hoya..hoya sigara aha, reka nanjye
njye kumuzana, sibyo!?” yooh, disi
chanella yaraje kureba daniel, gusa
sinzi ko courage abonye zo kuza,
aribubone izimusubizayo””
.
PART 21
.
ubwo divine yarahagurutse
asanganira chanella, chanella we
wazaga areba reba hirya no
ashakisha aho daniel yaba yicaye,
yagiye kumva yumva hari umuntu
umukozeho inyuma, ahindukiye
abona ni divine, aravuga ati: ahuiih!
doctor burya ni mwe…. urakanze
nukuri pe!!, ubwo chanella
yavuganye ubwitonzi nicyubahiro
kidasanzwe kuko yarasanzwe azi ko
divine atari umuntu woroheje dore
ko ari nawe wavuye daniel igihe
chanella yaramurwaje mubitaro,
divine nawe yahise asubiza ati:
oooh! unyihanganire sibyo nari
ngamije…. waje nkakujyana aho
daniel ari se.. siwe urimo gushaka!?

chanella nawe ati: yoooh! waba
ugize neza disi…. ameze ate se
doctor…. da..daniel ……
atarakomeza, divine ahita avuga ati:
ngwino umwirebere…. ngwino rwose
nkurikira mukugezeho ntago ari kure
dore yicaye hariya hirya!, sibyo
chane!!? chanella nawe ati: ntacyo
nukuri… ugize neza!!, ubwo chanella
yakurikiye divine bajya aho daniel
yari yicaye, daniel akubise amaso
chanella, areba uburyo yabaye,
yarananutse cyane bigaragara,
mbese bisa nkaho ameze
nkumukobwa wishwe nibibazo kandi
iwabo ntacyo babuze, arikanga cyane,
arahaguruka akambya impanga
arababara rwose,ananirwa
kubyiyumvisha, gusa chanella we
yabaye akibona daniel aza yiruka
amusanga, amuhoberana amarira
menshi cyane biratinda, akajya
avugana intimba mukajwi gatoya ati:
dan..daniel..daniel kuberiki wagiye
ukabura… kuberiki wagiye ukabura
kandi uzi ko bizangiraho ingaruka….

wumvaka ko unsize hehe…. sinzi
impamvu utatekereje kuri njye
daniel…. koko wumvaga ko ubuzima
bwanjye hari icyo busobanuye
udahari…….. atarakomeza kuvuga,
daniel yitsa imitima areba divine aho
yarahagaze areba uburyo chanella
ahobeye daniel ndetse nawe asa
nkuwenda kurira, daniel abonye
umukunziwe birimo kumubabaza,
azunguza umutwe asa nkuhakana,
arangije yiyaka chanella gahoro
gahoro amwicaza kuntebe yaraho
nawe aricara yitegereza chanella
mumaso nagahinda kenshi cyane,
aravuga ati: chane… chane, kuberiki
wankunze ntubimbwire….
mbwira..mbwira rwose impamvu
wankoze ibintu nkibyo!?

chanella
nawe ati: dani..daniel, nukuri sinzi
ko nari kubona imbaraga zo
kubikubwira…sinzi uburyo nari
kubivugamo nukuri…. nari mfite
ubwoba ko ushobora kumpakanira……
atarakomeza, daniel ahita avuga ati:
nonese basi wowe… wowe iyo
utekereje wumva bishoboka… niko
chanella, koko ……..atarakomeza,
babona blenda nguwo abaguye
hejuru, bose bamubonye bamera
nkabikanze, divine ahita avuga ati:
ego! niko blenda, umenye ute
ahantu twicaye!? blenda nawe ati:
dani…daniel bite.. bite daniel!?
daniel nawe ati: yeeeh! ubwo se ni
icyo kibazo bakubajije!? blenda nawe
ati: eeee.. nako rata divi… sinzi
ukuntu mbabonye… ndinjiye mpita
mbona daniel nawe ndakubona…
nonese chane, amakur ko mbona usa
nkaho utishimye!?

chanella nawe ati:
n………ashatse kugira icyo avuga,
daniel ahita avuga ati: ngaho banza
ufate agatebe wicare blenda.. karibu
rwose icara utubwire icyo…….
atarangiza, blenda nawe ati:
hahahha… ariko shahu divine uri
umugome, ubwo se kuberiki
utambwiye ko chanella na daniel
baraba bahari!?
.
.
.
divine nawe ati: ariko wambwiye ko
ushaka ko tuganira kuri daniel..
kandi byaba byiza tumuvuze nawe
ahari, sibyo se blenda!!!?, ubwo
blenda yari yihanganye afunga
umwuka, akagerageza kuganira ariko
rwose afite ubwoba kumutima
akibaza ati: “ ooh, mana yanjye se
ubu mbigenje nte koko… aka gacucu
ngo ni divine kuberiki kazanye na
daniel koko.. ariko…..””, akiri
muribyo, yumva daniel aravuze ati:s
niko se blenda… ko udasubiza kandi
ari wowe babaza.. ubundi nibiki
washakaga kunganiraho na divine !?

blenda nawe ati: dan..daniel,
urabizi ko nanjye nagukundaga…
nkagukunda cyane kandi numutima
wanjye wose, kugeza naho numva
ntashobora kubaho ntagufite… ariko
namaze kumva ko umutima wawe
wawuhaye umukobwa
w’umunyamahirwe divine… divine
winshuti yanjye magara……….
atarakomeza kuvuga, ako kanya
chanella igitima gihita kidiha,
ubwoba nagahinda biramwica
atangira guhumeka cyane,akanura
amaso areba daniel cyane,
arahindura areba divine, divine nawe
ahita avuga ati: chane… rwose
chanella…… atarakomeza, chanella
ahita avugana agahinda kenshi ati:
niko… niko se doctor, nibyo cyangwa
ntago aribyo!? daniel abibonye atyo,
ahita afata akaboko ka chanella,
aramubwira ati: chane..chanella,
ndeba mumaso…… divine niwe undi
kumutima.. divine niwe mukobwa
nakunze.. niwe wenyine nahaye
umutima wanjye…. ndakwinginze
rwose chanella, nyumva kandi rwose
ubyakire ntakundi byamera, sibyo!?,

gusa chanella we aho gusubiza ,
yakanuye amaso areba daniel
,amarira menshi cyane amushoka
kumaso, umutima utera cyane
birenze, kuko ibyo yari aboneye aho
hantu byo byari birenze ukwemera
kwe, yanagerageza kuvuga, ijwi
rikanga gusohoka kubera intima yari
yifitiye kumutima,divine abibonye
atyo nawe aravuga ati: chanella..
buriya urukundo ni ikinti kitoroshye
nukuri.. daniel arankunda kandi
nanjye ndamukunda… uyu blenda
ureba nawe yarameze nkawe ariko
yaje kubivamo kuko yabonye
yibabariza umutima kubusa….
nukuri ndakwinginze umva ibyo
nkubwira… daniel ndamukunda
cyane!!!
.
.
.
ubwo blenda nawe yari yicaye aho
yumiwe cyane, kumutima yibaza ati:”
ehee! uyu se kandi nawe akunda
daniel bigezaha…. ariko koko mana
nkaba baba baraje mubiki koko…
bandekeye daniel ko arinjye
yaremewe!!”, ubwo yakomeje
kwibwira gutyo, hashira umwanya
daniel, chanella na divine bose bari
mugahinda, bagiye kubona babona
blenda arahagurutse aravuga ati:
reka.. reka nzane akantu tube
tunywa.. dore twicaye aha ntanikintu
turimo gufata… gusa nanjye icyo
nabwira chanella… nuko yareka
abakundanye bagakundana, kuko ……
atarakomeza, daniel nawe yungamo
ati: ese chane… chanell,
wakwihanganye ukareka kurira
nkagira icyo nkwibariza, sibyo!?

chanella nawe ati:y…ye..ye…..
agerageza kuvuga biramunanira,
ahitamo kuzunguza umutwe asa
nkuwemera!, gusa blenda we
yaramaze kugera aho bakira ibyo
kunywa, afata icupa rya divayi asuka
mubirahuri bine,arangije acunga
cunga hirya no hino, akora
mugakapu ke akuramo kagacupa
karimo umuti, areba neza ko ntawe
umubona, ahita asuka gake gake
mubirahuri bibiri, ibindi bibiri
arabyihorera, kumutima aravuga
ati:”ahwuih, imana ishimwe… bariya
bashenzi ngo ni divine na chanella,
bagombe bumve ko daniel ari
uwanjye!!!””, ubwo yabikoze atyo,
arangije aragaruka atereka bya
birahuri bine kumeza, buri wese
kimwe kimwe imbere ye, gusa
birumvikana ibyo yashyizemo uburozi
byari imbere ya divine na chanella,
gusa ako kanya ntanumwe wahise
usomaho kubera byasaga nkaho
bagihugiye kuri chanella, daniel
amubaza ati: niko se chane… ko
utansubiza,… ihangane unsubize
ikibazo cyanjye!? chanella nawe
arihangana avuga mukajwi gatoya
cyane ati: harya..harya
warumbajije……… daniel ahita avuga
ati: nakubajije nti: ese nkubu
ndamutse mvuze ko ngukunda…
ubizi neza ko nkubeshya hari undi
nifitiye kumutima.. wakumva
wishimye!? chanella yitsa imitima
naghinda kenshi ati: dan..dan… ese
daniel.. koko ntago unyiyumvamo
nagato…. ntago uha agaciro
urukundo ngukunda!?

daniel nawe
ati: hoy… hoya wivuga utyo chanella,
ndabyumva urankunda cyane..
ndetse cyane kuko ndabibona.. gusa
ntacyo byatanga kuko mfite divine…
kabone basi iyo mba ntaramenya
divine nibwo byashoboka ko njye
nawe dukundana ndetse
tukazanibanira iteka ryose!, ubwo
bakomezaga kuganira, daniel
agerageza gutwara chanella gake
cyane, amwumvisha uburyo agomba
kumwikuramo, gusa blenda we yari
yarakaye cyane, kumutima yivugisha
ati:” ariko se ko badasomaho mana
yanjye…. reka mbatangirire!!!””,
ubwo yahise afata ikirahuri cye..
agiye gusoma, daniel ahita avuga
ati: ooh! blenda…. waretse
tukabanza twasenga koko… buriya
nibibi cyane kurya cya nkunywa
udasenze, sibyo divine!? divine nawe
ati: nibyo rwose chr!! daniel
arongera ati: ubundi njye ahubwo
ndumva uyu mwanya ari mwiza
cyane…… mureke tubanze tuganire,
ibintu bibanze bikemuke ubundi
tuze kunywa divayi yacu twishimye,
sibyo blenda!? blenda nawe
arijijisha aseka gake aravuga ati:
yego rwose..ntakibazo daniel!!
.
.
.
daniel arongera ati: ariko reka
mbabaze akabazo mwese uko muri
batatu, sibyo chanella!?, chanella
nawe ati: yego… yego tubaze
daniel!? daniel nawe ati: muri mwe
ninde utarumva ahantu murugo
runaka, umugore yirirwa arwana
numugabo we, birirwa batongana,
bagacana inyuma.. mbese ntamahoro
namake aboneka muri urwo rugo!! …
ninde murimwe utarumva urungo
nkurwo ngurwo!?, mukubaza gutyo,
abakobwa bose bararebana bagwa
mukantu, blenda arihangana aravuga
ati: njye ingo nkizo ndazumva
nyinshi cyane!!

divine nawe avuga
atyo ndetse na chanella warutangiye
gutuza gake gake, daniel arongera
ati: nonese ntago muzi impamvu
zibitera!…… impamvu ntayindi nuko
nta rukundo ruba ruri hagati yabo…
ni kwakundi umukobwa cyangwa
umuhungu bakundana kubera
amafaranga cyangwa indi mpamvu
runaka,… cyangwa se umwe muribo
akaba yarakunze undi atamushaka
ariko akamwihambiraho…… burya
rero hari ikintu mutaramenya
chanella, urukundo rugira ibice
bibiri byuzuzanya, nkuko ikibiriti
ntacyo kimaze nta mwambi wacyo, ni
nkuko urukundo ukunda umuntu we
atagukunda ntayo rumaze… bisaba
ko umukunda nawe akagukunda
ubundi urukundo rukuzura ntacyo
rumaze uretse kukwangiriza umutima
gusa…. chanella na blendamurimo
kunyumva!?

ababajije icyo kibazo,
aho gusubiza ahubwo amarira ahita
abashoka mumaso, yewe na divine
ntiyasigara, bishoboke ko byari
birimo kubagera kumutima, daniel
abonye badasubije yitsa imitima
aravuga ati: buriya nanjye ndamutse
nemeye umwe muri mwe, chanella,
blenda cyangwa noella… nkazabana
nawe ariko kumutima mfiteho divine
kuko ariwe nkunda, twazajya tuba
turyamye nkarota divine,
namuhamagara nkamwita divine…
mbese akajya abona ntamwitayeho
ahubwo umutima wiberere kuri
divine gusa…. mumbwire ninde
byashimisha…. murumva muri mwe
arinde twakorana urugo
rugakomera…. amahoro yavahe muri
urwo rugo…. chane…..blenda,
mumbwire!!!, abakobwa bo
bakarushaho kwicwa nagahinda,
blenda agerageje kugira icyo avuga
biranga, chanella nawe biba uko,
daniel ntiyabyitaho akomeza
kubabwira ati: sinzi impamvu
mwambonye mukankunda… ndi
umuntu uciye bugufi cyane kandi
udafite nakimwe nakakunzi
mwahoranye, sinzi ahari nimba ari
imigambi yimana yabiteye… gusa
ibyo mwakoze njye nabyise
ubugwari.. biriya ni ubugwari
murukundo……. ubwo yakomeje
kubabwira, ndetse nawe bigeraho
azana amarira mumaso, ariko
arihangana aravuga ati: hari icyo
bita kuba intwari murkundo.. nimba
ukunda umuntu mukundana rwose..
ntuzite ngo ni ikigakara, umukene
cyangwa ni mugufi cya muremure
cyane, wowe uzakunde umutima we
wumve ko nawe agukunda kuko ibyo
byose nubyitaho..uzabona ko hari
abamuruta… nyuma yibyo se
bizabyara iki!…. kuberiki wumva ko
ugomba guhora ihinduranya
abakunzi… ubwo se njye iyo nkunda
umwe muri mwe… nyuma hakaza
umusore unduta……. atarakomeza,
noneho blenda we ahita aturika
arira cyane, daniel aravuga ati:
hoya…have wirira blenda…. ibintu
ndimo kuvuga mubitekerezeho..
nyamara njye nababwiye ko
gukundananamwe bidashoboka
murababara, kuberiki mudatekereza
kubakunzi banyu mwasize…..
kuberiki mutibaza uburyo mwangirije
urukundo rwabo, kuberiki mwasize
inguma kumutima yabo.eehn..
nukuri mutekereze kuricyo kintu…
divine, nawe nimba utankunda
umbwire hakiri kare!! divine nawe
ati: eheh.. hoya..hoya wivuga ibyo
nukuri.. njye ndagukunda cyane!
.
.
.
chanella nawe aba arihanganye
areba daniel mumaso nagahinda
kenshi cyane aravuga ati:
dan..dan..daniel.. nukuri nanjye…..
atarakomeza, blenda ahita avuga ati:
nuk..marc..marcus…… atarakomeza,
daniel ahita avuga ati: nukuri kose
mubyumve… mwihangane kandi… iyi
niyo nama mbagiriye nkumuntu
ubakunda, mufite abasore
babakunda kandi cyane namwe
murabizi… ntago mwakabaye
mubabaza imitima yabo….. kandi
igihe uzareka ugukund..
ugashamadukira undi.. uzamenye ko
wataye umurongo… ntabyishimo
urimo gutegura byejo hazaza…. njye
ndumva byaba byiza, mugiye gusaba
abakunzi banyu imbabazi…..
mubabwire ko mwibeshye
kumwanzuro mwari mwarafashe,
mubabwire ko mubakunda kuko
nubundi iyo mutambona mwari
gukomeza kubakunda… ubundi
nanjye mureke ntuze… mundeke
niturize na divine wanjye
ndabasabye.. uyu niwo mwanya
narimbonye wo gutuza…. banza
ahari mutazi ubuzima nabayemo..
n..ntag… atarakomeza kuvuga,
ikiniga kiramurenga, araturika
ararira, chanella nawe aba
arakongeje, divine na blenda bo
sinakubwira, mbese aho hantu baba
amarira gusa, chanella arihangana
aravuga ati: daniel.. ihangane
nukuri, wivuga ibyubuzima bwawe….
kandi nanjye ndakwizeza ko ibyo
umbwiye byumvise kandi nsanse
ariko kuri… gusa sinzi ko raymond
azambabarira… sinzi ko yambabarira
nibintu namukoze, nukuri……atarako
meza, babona blenda arahagurutse
afata bya birahuri byari birimo
divayi iroze abimena hasi, abandi
babibonye birabayobera cyane,
daniel avuga mukajwi gatoya ati:
bigenze bite.. bigenze bite se
blenda!!, ako kanya blenda ahita
apfukama hasi, avuga adidimanga
ati: mu…mu..mumba…mumbabarire
nukuri… nari..nari naroze divine na
chanella,.. numvaga ntashaka…….
atarakomeza, bose bahita bikanga
bagwa mukantu, divine ahita
ahaguruka yegura blenda amwicaza
kuntebe, aravuga ati: yooh, humura
rwose.. humura.. icyigenzi nuko
wisubiyeho mwana wa mama!!,,
yoooh, mbega ngo blenda azarire,
mbega ngo azarire amarira nibikonda
bize, mbega ngo agahinda
kazamurenge yihebe, daniel
amubonye aravuga ati: eee… blenda
humura… humura, imana ntago
yatuma umukobwa nkaho aroga
inshuti ze, nukuri………atarakomeza,
blenda ahita avuga ati: daniel…
ntakindi nkwiye uretse gupfa….
ntacyo nsigaranye nubundi sinzi ko
marcus yambabarira.. marcus
namukoreye ibintu bibi cyane ntazi
ko ndimo kwibeshya… nukuri mureke
nipfire… kandi divine na chanella
bumve ko mbasabye imbabazi..
mbasabye imbabazi nukuri, sinzi aho
nakuye intege nkeya zo kubaroga……
atarakomeza, daniel aravuga ati:
sawa muzi icyo tugiye kugora, buri
wese nahamagare umusore
bakundanaga duhurire hano,
tumufashe gusaba imbabazi… kandi
njye mfite icyizere ko ibintu biraza
kugenda neza, sibyo chanella!?

chanella nawe ati: yego rwose…
nukuri nibyo, wenda mwamfasha
raymond akumva ko musabye
imbabazi nukuri… kandi daniel nawe
wumve ko ngushimiye kunama
ungiriye, dore naringiye kuzapfa
nizize…. raym,,raymond rwose
wumve ko ngusabye imbabazi!!!
.
.
.
kurundi ruhande mukigo cyababikila,
raymond yari yamaze kuhagera kare
cyane dore ko umusaza yahise
amumenyesha ko sohpia yabonetse,
ndetse aho yari ari kumwe na sophia
ndetse na wamusaza numukecuru,
adelina we yari yibereye hamwe na
grouch mucyumba aho yari arwariye
baganira, dore ko grouch yari
yatangiye kuvuga gake gake nubwo
bwose umutwe wari wuzuye ibipfuko
no kukuboko tutahibagiwe, gusa aho
raymond yari ari kumwe na ba
sophia ho rwose ntabyishimo byari
bihari, ahubwo harangwaga agahinda
gusa, bishoboke ko bari barangije
kwibwirana, ndetse hashize akanya
ntanumwe uvuga ahubwo bose
bumiwe ndetse bamwe banarira,
raymond arihangana aravuga ati:
nukuri kose ndakwinginze emera
uhure na papa… urabizi ko papa
yagukundaga, nicyo cyamuteye
guhemuka….. nukuri rwose ihangane
unyumve, data ntagituza..

ntakirya
ngo bimanuke, arimo gusaza nabi
cyane yumva ko afite ibyo yishinja
kumutima…. ndakwinginze emera
uhure na papa… basi apfe agusabye
imbabazi…. yavuze ko niyo yakubona
rimwe gusa akagusaba imbabazi
agahita yifpira yaruhuka neza!!,
sophia nawe namarira mensi ati:
nakubwiye ko bidashoboka…
nakubwiye ko ibyo yankoreye
ntabasha kubyibagirwa..umuntu
utinyuka agafata umukobwa
kungufu…akamutesha agaciro……
atarakomeza, raymond avugana
agahinda ati: nonese kuberiki wumva
ko umuhungu wawe yakubabarira ko
wamutaye, wowe ukaba utababarira
uwagufashe kungufu.. nukuri kose ca
inkoni izamba.. data arahangayitse
kubwawe!!

sophia nawe ati: umunsi
nzabona umuhungu wanjye daniel..
nkamusaba imbabazi akambabarira,
nanjye nibwo nzababarira papa
wawe.. uranyumva wa mwana we!?
ryamond nawe ati: nukuri humura..
umuhungu wawe nzamushaka….eee
.buretse gato… harya ngo yitwa
daniel!? sophia nawe nagahinda
kenshi ati: yego… yego rwose
umuhungu wanjye yitwa daniel!!, ako
kanya raymond ahita afata telephone
ye ahamagara papa chanella, papa
chanella nawe yitabana umujinya
ati:ariko se sha raymond.. ko
nguhamagara inshuro nyinshi
ntibikunde byagenze bite….. uziko
nabonye wamushenzi ngo ni daniel!!!
raymond ati: yeeeh! wamubonyehe
se!? papa chanella nawe: byarangiye
chanella agiye kumureba nanjye
ndamukurikira, gusa ubu ndi murugo
nasize bicaranye, ihute uze ……..
atarakomeza, raymond ahita avuga
ati: harya ubundi umva nkubaze…
daniel mbere yo kuza aho ngaho
yabaga hehe… afite aba……
atarakomeza, papa chanella ahita
avuga ati: reka uriya mushenzi
wumujura mubi… uriya se haraho
yabarizwaga.. ko ngo yavutse nyina
akamuta, ngo nyina yafashwe
kungufu…. apuuuh nibirebire cyane
nzaba mbikubwira, ngwino unsange
murugo wihuta turebe icyo
tumukorera tutongera kumu…….

atarakomeza, raymond arikanga
cyane, intoki zitangira gutitira,
arekura telephone yikubita hasi,
akanura amaso ubwoba buramwica,
kumutima aribaza ati:”” burya bwose
daniel…daniel niwe murumuna
wanjye… daniel ni murumuna wanjye
nkaba naramuhigiye kumwica…
murumuna wanjye niwe wantwaye
umukunzi!!””, yibajije atyo, arangije
aravuga ati: dan..daniel namubona…
nyemerera tujyane ndakwereka
daniel umuhungu wawe!!!, akivuga
atyo, sophia ahita yikanga
arahaguruka, aravuga ati: yeeeh,
uravugisha…… atarakomeza, ako
kanya adelina ahita aza yiruka cyane
ahamagara ati: sophia…sophia!
ngwino urebe wamusore yakangutse..
ndetse arimo kuvuga… yambwiye ngo
yitwa willy grouch… cyo ngwino ujye
kureba,ng………. atarakomeza,
raymond ahita yikanga aravuga ati:
ngo nde!.. ngo grouch!!? adelina
nawe wari utunguwe no kubona
abaraho bose bafite amarira kumaso,
avuga mukajwi gatoya ati: yeg…yego
ngo niko yitwa!!!
.
.
.
ubwo raymond yahise afata adelina
ukuboko, aravuga ati: ngwino
unyereke uwo grouch.. ngwino
unyereke ndebe!?, ubwo adelina
yajyanye raymond aho grouch
arwariye ndetse sophia nabamuzehe
bose barakurikira, raymond ageze
imbere ya grouch agwa mukantu,
aravuga ati: niko grouch.. niwowe
cyane ndimo kurota!? grouch nawe
avuga mukajwi gato kajyanye nibihe
yararimo ati: raymond… raymond
ndakwinginze tabara daniel.. tabara
daniel bashaka kumwica!!

raymond
ati: yeeeeh! nonese wowe..wowe
byagenze bite!? grouch ati: nanjye
bari banyivuganye…. ndakwinginze
tarabara daniel… kandi umenye ko
daniel adakunda umukunzi wawe
chanella…. tabara..ndakwinginze
tabara daniel!!!, raymond nawe ati:
ariko se tuza… tuza umbwire ukuntu
byagenze.. ibintu umbwira ko
bidahuye….. ese ubundi nibande
bashaka kumwica!? grouch nawe ati:
sinzi..sinzi gusa numvise umwe
muribo bamuhamagara martin…
umwe muribo yitwa martin….
baduteye nijoro bla..bla..blah.
amubwira uko byose byagenze, gusa
yarangije raymond atabyiyumvisha
neza, kumutima akibaza ati:” papa
chanellase yaba ariwe washatse
kwica daniel atambwiye… uyu martin
se we kandi ninde…. ni martin nzi
se… hoya ntibyashoboka, ubwo se
yaba ashaka iki kuri daniel… ibyari
byo byose ni papa chanella washatse
abakozi bo kwica daniel””, ubwo
yibajije atyo yumva martin atashaka
kwica daniel, gusa nyamara
ntamenye ko icyo yendaga kuziza
daniel ari cyo na martin ashaka
kumuziza, ubwo ntakindi yakoze,
yahise agaruka hamwe bahoze kare,
afata telephoni ye ngo ahamagare
papa chanella asanga nimero ya
chanella yamuhamagaye inshuro
eshatu, ariko noneho ibyo aba
abiretse ahubwo ahamagara papa
chanella, papa chanella nawe
ntiyayifata ntumbaze uko byari
byagenze, akomeza guhamagara
inshuro nyinshi cyane ariko hakabura
uyifata, ahita yandika message agira
ati:” umva.. umva papa chanella,
hagarika abantu wohereje kwica
daniel… reka kwica daniel.. daniel ni
murumuna wanjye.. ndakwinginze
ntugire ikindi kintu umukorera!!!””

arangije asubira kureba
grouch,aramubwira ati: grouch…
humura rwose, daniel ndamutabara
kandi umenye ko ari murumuna
wanjye… kandi wihangane nzagaruka
kukureba ..wowe sigara hano ubanze
uvurwe woroherwe, sophi wowe
mbabarira uze tujyane… ngwino
tujyane ujye kureba umwana wawe!!
grouch nawe ati: eheee, niko…..
atarakomeza,raymond ahita avuga
ati: hoya.. wimbaza ndimo kwihuta,
nzabikubwira neza umaze gukira.
ubwo raymond yahise asinya cheque
yamafaranga menshi cyane ahereza
umusaza numukecuru kubwakazi
kadasanzwe bamukoreye. umusaza
numukecuru barabyina rwose
barishima sinakubwira, sophia na
raymond nabo bahita bafata inzira
baragenda, adelina asigara yita kuri
grouch nkuko yahoze abikora.
.
.
.
kurundi ruhande, daniel we yari akiri
kumwe nababakobwa bose uko ari
batatu, ndetse noneho bari bafite
utuntu imbere yabo tutaroze barimo
kwinkwera baganira, daniel akavuga
ati: muhumure rwose biraza gucamo
neza,…. ese chane, wowe wakongeye
ugahamagara raymond ukareba ko
ayifata!! chanella nawe ati: shn sinzi
pe… banza yandakariye.. yavuye
murugo avuga ko andetse.. yavuze ko
andetse ngo mbe uwawe… banza
naramubabaje nkarenza urugero
agahitamo kundeka!! daniel nawe
ati: hoy… hoya humura, nimba
agukunda koko azakubabarira kandi
nukomeze kwiheba… ahubwo se
blenda, ko uwawe wamuhamagaye
kare akaba atinze aho ntiyaturutse
kure!? blenda nawe ati: shn nanjye
sinzi pe.. gusa ndumva mfite
ubwoba ko atambabarira…. ee..e
dore dore nguwo araje wee… daniel,
mwaretse nkaba ngiye ko nza
kugaruka nyuma!!………
.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s