MR DANIEL PART 22


img_0628-23

MR DANIEL PART 22
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
kundeka!! daniel nawe ati: hoy…
hoya humura, nimba agukunda koko
azakubabarira kandi nukomeze
kwiheba… ahubwo se blenda, ko
uwawe wamuhamagaye kare akaba
atinze aho ntiyaturutse kure!?
blenda nawe ati: shn nanjye sinzi
pe.. gusa ndumva mfite ubwoba ko
atambabarira…. ee..e dore dore
nguwo araje wee… daniel, mwaretse
nkaba ngiye ko nza kugaruka
nyuma!!……
.
PART 22( pre-final)
.
ubwo daniel yahise asubiza blenda
ati: humura ariko yewe… nonese
uramutse ugiye ninde waza
kumusaba imbabazi… wowe tuza
umusabe imbabazi kandi wizeye ko
ari buziguhe!, blenda nawe nubwoba
bwinshi ati: shn nukuri njye ndumva
ntazi icyo ndamubwira, gusa……
atarakomeza, telephone ye iba
irasonnye, daniel ahita avuga ati:
dore niwe urimo kuguhamagara..
murangire aho turi!!, ubwo blenda
nawe yahise ayitaba aravuga ati:
he… hello.. hello marcus, ndimo
kukubona,,hindukira urebe iburyo
bwawe urahita utubona!, marcus
nawe ati: yego… reka nze
ndakubon……. atarakomeza, ahita
amera nkuwikanze, yihanagura
mumaso ngo arebe neza ariko
bikomeza kumucanga cyane,
kumutima akibaza ati: “ yeeeh! ibi se
bibaho… uriya ni wamudaniel ndi
kubona.. cyangwa ndimo kurota!!”,
ubwo yibajije atyo, aratungurwa
cyane akomeza kuza yibaza ukuntu
daniel yaba ari aho hantu
bikamuyobera, ahageze yitegereza
daniel cyane, aramuzenguruka
amureba hose abona yemwe uretse
nigisebe ntanagaheri yifitiye, ako
kanya aravuga ati: yeeeh,
ntibishoboka!!! mukuvuga
atyo,abaraho bose bayoberwa
ibibaye, blenda ahita yihangana
aravuga ati: bigenze bite…. ubayiki
se marcus mukundwa!!?

mukuvuga
atyo, noneho marcus yikanga
birushijeho, akanura amaso areba
blenda, intoki niminwa bitangira
gutitira,aravuga ati:b..ble..blenda..
blenda ugize ngo ngwiki…. urongeye
unyita gutyo, niko blenda.. rwose
ihangane umbwire nimba
bitagucitse……. atarakomeza, blenda
ahita azenga amarira mumaso, araza
apfukama imbere ya marcus arira,
aravuga ati: mar….marc..marcus,
sinzi ko nkwiye kuba ndimo
kugusaba imbabazi nonaha… ndabizi
narakubabaje… nkubabaza ndetse
cyane.. nirengagiza urukundo
wankunze utandyarya…….
atarakomeza, marcus ayoberwa
ibirimo kuba, yitegereza daniel na
divine ndetse na chanella, ubwoba
buramwica atangira kubira icyuya,
aravuga ati: niko se ibi niby…. nibyo
koko blenda arimo ……atarakomeza,
blenda arakomeza aravuga ati:
nukuri kose marcus mukundwa…
ndakwinginze, irengagize agahinda
naguteye, wibagirwe amarira warize
kubera njye… maze wumve ko
ngusaba imbabazi mbikuye
kumutima… wumve ko urukundo
nagukundaga mbere rugihari ntaho
rwagiye….!, gusa nyamara blenda
yavugaga ayo magambo arira
nagahinda kenshi, ariko marcus we
yumvaga bidashoboka ko blenda
yamusaba imbabazi, ndetse
bigatuma agira ngo ntago birimo
kuba, kuburyo yazunguzaga umutwe
ngo arebe ko atarimo kurota, gusa
byagezaho abona ko ari ibya nyabyo,
yumva kumutima hatashye ibyishimo
bidasanzwe, umunezero wuzura
mumaso he, kwihangana biranga
araturika ararira ndetse cyane,
yegura blenda aramuhobera,
avugana ijwi ryuzuye agahinda ati:
blen.. blenda mukunzi wanjye,
nubundi narinzi ko igihe kizagera
ukangarukira.. kuko urukundo
ngukunda ntago rwapfa ubusa..
urukundo ngukunda ntago rwari
gutuma nkubura burundu…. gusa
nukuri urakoze cyane.. urakoze cyane
blenda…. numvaga bidashoboka ko
unsaba imbabazi… nukuri numvaga
bitabaho.. ariko unyeretse ubutwari,
ble……atarakomeza, blenda nawe
warurimo kurira cyane, bigaragara
rwose yicuza ibyo yakoze, avuga
mukajwi gatoya ati:yoooh, nukuri
kose niwowe ukoze chr.. niwowe
ukoze pe…. sinzi aho nakuye intege
nkeya nkizi…. kera numvaga ntapfa
kuguhemukira.. ariko uko byaje
simbizi nukuri… uyu daniel ureba
hano niwe nari naragusimbuje gusa
nawe yanze guhemuka… yanze
gusenya urukundo rwanjye nawe..
ndetse niwe ungiriye inama…
ambwiye amagamb…….. atarakomeza
kuvuga, ikiniga kiramurenga,
agahinda karamwica araturika ararira
kuvuga biramunanira, marcus
abibonye aramuzana amwicaza
muntebe, nawe akururaakandi
gatebe yicarahafi ya daniel,
aramwitegereza cyane namarira
mumaso, amubazanya agahinda ati:
daniel… ninde mubana… ninde
muba murarana hariya uba!? daniel
nawe ati: ni inshuti yanjye yitwa
grouch.. kuberiki u…….atarakomeza,
marcus ahita yitsa imitima cyane,
noneho amarira ashoka ari menshi
agahinda karamwica, aravuga ati:
nukuri.. nuku…. akagerageza kuvuga,
ariko bikanga kubera ikiniga, divine
nawe yungamo ati: nyabuna
turakwinginze ihangane uvuge….

waba uzi icyabaye kuri grouch…
tubwire nimba….. atarakomeza,
marcus arihangana aravuga ati:
uwo…. uwo musore dushobora kuba
twamwishe tugira ngo ni daniel…
njye na martin …… atarakomeza,
chanella ahita yikanga cyane,
akanura amaso impanga
arayikambya, aravuga ati:
yesuuuuuuuh!! hoya…hoya weee..
hoya nukuri… wimbwira ko grouch
yapfuye… nukuri…… atarakomeza,
daniel nawe utarabyiyumvishaga
neza, aravuga ati: yeeeh! nibyo se
koko… nibyo koko grouch
mwamuhi……atarakomeza, marcus
ahita avugana amarira nagahinda
kenshi ati: rwose… ubu niteguye
guhabwa igihano icyaricyo cyose..
kandi namwe mwumve ko mbasabye
imbabazi.. gusa icyabinteye si
umutima mubi.. ahubwo ni ukubura
uko ngira,….. blenda ndamukunda
kuburyo mutabasha kubyumva,
ndetse na martin akunda noella…
niyo mpamvu twahisemo guhiga
daniel ngo tumwice kuko twabonaga
agiye kudutwara abakunzi bacu
dukunda cyane….. atarakomeza,
divine ahita avuga ati: ibaze
nukuri… ubwo se…… atarakomeza,
marcus ahita avuga ati: gusa wenda
imana idufashe grouch abe akiri
muzima… rwose imana………. daniel
ati: nonese ntago mwamwishe ngo
mumurangize basi!? marcus nawe
ati: hoy…nyine ukuntu byagenze…..
bla..blah..blah, ababwira uko
byagenze kose.
.
.
.
kurundi ruhande, raymond na sophia
bari bari mumodoka bageze murugo
kwa chanella ndetse imodoka yari
irimo kwinjira murupangu, ako kanya
bataranaparika papa chanella aba
yabagezeho numujinya mwinshi
cyane ndetse aza asakuza cyane
atongana ati: ariko ubundi wowe
raymond urwaye mumutwe
..cyangwa.. igihe naguhamagariye
ngo nabonye daniel.. utagira ngo
tuzong….. atarakomeza, abona
mumodokaharimo undi muntu,
kuvuga aba arabiretse,raymond ahita
avuga ati: dore uyu ni mama wa
daniel… uyu niwe ubyara daniel!!

papa chanella nawe ati: yeeeh!
wasaze ariko sha.. kangahe se
umubikila abyara umwana!?,
raymond nagahinda kenshi abaza
papa chanella ati: niko se papa
chane… daniel ntiyakubwiye uburyo
yavutsemo.. ntiyakubwiye uko
byagenze ngo agere kwisi!?, ubwo
papa chanella yabaye nkutuje ho
gatoya, yitegereza umubikila na
raymond, arangije avuga mukajwi
gatoya ati: yego… yego daniel
yarabimbwiye!!, raymond noneho
agahinda gatangira kumurenga
ndetse namarira amuzenga mumaso,
aravuga ati: bury..bur…burya….
atarakomeza, ijambo ryanga
gusohoka, papa chanella ahita avuga
ati: yeeeh! niko se raymond…
byagenze bite… ihangane umbwire..
mbwira nukuri pe!! raymond
arihangana aravuga ati: burya ni
papa.. papa niwe wafashe uyu
mudamu kungufu… papa niwe
ubyara daniel.. daniel ni murumuna
wanjye……. atarakomeza, papa
chanella amera nkuguye mukantu,
aravuga ati: yampayinka rero!

nibyo
koko se mada!? sophia nawe
nagahinda kenshi aravuga ati: nibyo
rwose.. nibyo daniel ni umwana
wanjye…. ninjye wamutaye kera
ubuzima butunaniye… ninjye wataye
umwana wanjye…… atarakomeza,
papa chanella ahita avuga ati:
yeeeeh! uziko nagize ngo ya message
wanyihereje wambeshyaga sha
raymond!! raymond nawe ati: hoya
nibyo nukuri… ahubwo ndakwinginze
tujyane aho daniel ari.. nukuri
tujyane aho ari turamushaka!! papa
chanella nawe ati: sha.. nukuri reka
nze mbajyane yo pe… reka mbanze
mbwire mama chanella nawe aze
tujyane.. kuko ndumva iyi nkuru
atari iyo kwihererana pe!, ubwo papa
chanella yahise yikoza munzu, akoza
mama chanella kunkuru yari yumvise,
mama chanella nawe ibindi byose
yari arimo arambika hasi ubundi
bafata urugendo uko ari bane
basanga bajye kureba daniel.
.
.
.
mukicyo cyababikila ho, muri
byabitaro grouch arwariyemo,
byasaga nkaho yatangiye kugarura
akabaraga dore ko uretse igisebe
kinini yarafite kumutwe no kukuboko
ndetse nabyo bifputse ho ibifpuko
neza cyanerwose kandi bashyizeho
numuti, ntahandi hantu yari
yakomeretse ndetse naneho yari
yiyicariye kugitanda aganira na
masera adelina wari wicaye imbere
ye yanze kumuva iruhande, gusa
noneho byasaga nkaho bahuje
urugwiro cyane, dore ko
banarebanaga bakisetsa, umwe
yakubita undi akajisho akisetsa
akareba hasi isoni zikamwica, grouch
nutunyamuneza twinshi cyane
aravuga ati: ariko se ko urimo
kundeba cyane!?

adelina nawe
yisetsa, amwenyura nyine bimwe
byabakobwa ntawe utabizi, aravuga
ati: haha.. hoya shn.. windeganya
nawe nagufashe kenshi cyane
undeba!! grouch nawe ati: hahah..
ubwo… ubwo se… nonese…. adel…
niko… atangira kuvuga ubugambo
bwinshi buvanze,adelina abibonye
ahita aseka, aravuga ati: ubwo se
wambiye ibyo ushaka kumbwra
grouch.. mbwira nukuri!!, grouch
nawe namasoni menshi cyane ati:
hahah, rata ntacyo .. ntacyo kabsa!!,
ubwo yavuze atyo, adeline
aramureba cyane, grouch nawe
afatiraho amaso ayatunga kuri
adelina, bararebana rwose hashira
umwanya bamwenyura, imboni
zamaso yabo arizo zivuga zonyine,
akanyamuneza kagaragara kumaso
habombi rwose, hashize umwanya
utari muto barebana bose baba
basekeye rimwe, adeline arahaguruka
yegera grouch, nawe yicara
kugitanga, abaza grouch mukajwi
gatoya ati: niko se grouch.. ibyo
ndimo kwiyumvamo nawe byaba
bikurimo… mbwira!?

grouch nawe
ntakindi yakoze, yahise ahindukira
areba adelina mumaso, aramubaza
ati: bibaye bindimo se bwo hari icyo
byatanga… niko adeli, mbwira nukuri
nimba hari icyo byatanga niyo
myenda wambaye!!, adelina yitsa
imitima cyane aravuga ati: shn se
grouch.. ko banza ahari umurimo
wimana ugiye kuzananira… ndumva
nukuri ntangiye gutsindwa gahoro
gahoro! grouch nawe ati: yooh,
buriya rero adelina njye
ntakubeshye.. nkimara kukubona
nahise numva ngukunze ndetse
numva nifuje ko twazibanira… ariko
nanze kubikubwira kare kubera ko
uri umubikila, umurimo wimana….
atarakomeza,adelina ahita avuga ati:
yooh, ariko buriya uziko nanjye
aribyo byambayeho… njye haburaga
gato cyane ngo mbivuge ariko
ubwoba bukanyica.. nkibaza uko
uribubyakire niwumva umubikila
akubwiye ko agukunda!!, grouch
nawe ati: yooh, buriya rero adelina..
hari ikintu abantu batazi neza.. aho
kugira ngo ube indyarya ugere naho
uryarya imana, byaruta ukabivamo
kuko….. atarakomeza, adelina nawe
ahita avuga ati: yego nukuri.. nanjye
nibyo mba nibaza pe!!

grouch nawe
ati: umva adeli..bivemo..bivemo
rwose uze tujye kwikorera urugo,
tubyare abana twororoke tugwire
isi… kuko ubwo wakunze… ubwo
wagize urukundo muri wowe..
umurimo wimana wakunaniye pe…
ngwino rwose twigendere kuko
nanjye ndagukunda…. gukorera
imana byo uzayikorera ntakibazo….
kuko ndabona ikibikira ukirimo
bita……..atarakomeza, adelina yitsa
imitima,aravuga ati: yego rwose…
gusa ntago napfa kugenda gutya
ntasezeye, sibyo se!? grouch nawe
ati: birumvikana rwose… erega burya
nimana ikunda abakundanye…
nonese reka nkubaze!… ubwo
umubikira ubona umusore
akamukunda ndetse akamwifuza,.
wowe ari wowe wamugira iyihe
nama!? adelina nawe ati: hahaha,
nyine aba yibeshya… uwo ntamukozi
wimana uba amurimo pe, inama
namugira yabivamo akajya mubyo
ashoboye!!!

mukuvuga atyo, grouch
ahita yishima ahobera adelina, avuga
mukajwi gatoya ati: yoooh, nukuri
urakoze cyane adeli… ndishimye
cyane nukuri… ibyago byanjye
bimbyariye ibyishimo!
.
.
.
tube tuvuye kuri grouch na adelina
we, tugaruke aho ba daniel bari bari,
gusa byasaga nkaho marcus amaze
kubabwira uko byagenze igihe bari
baje kwica daniel grouch akaba
ariwe ubigenderamo, divine wari
wumiwe cyane aravuga ati: yooh,
nonese basi, ntago mwamenye
ahantu iyo kamyo yamujyanye!?
marcus nawe ati: reka da!! ntago
twahamenye nukuri!! chanella nawe
ati: mana koko wadufashije grouch
akaba akiri muzima.. mana ikora
ibitangaza rwose…… atarakomeza,
ababona papa chanella, mama
chanella, raymond na sophia
babaguyeho, sophia we akibona
umusore daniel yahise ahagarara
nkipoto, aramureba cyane atavuga
ahubwo amarira amushoka mumaso,
kumutima akibaza atI:” mana
yanjye…. mana koko uyu niwe daniel
umuhungu wanjye…. dore uko
yanganye disi!!””, abandi nabo nyine
ubwo baraho bumiwe ntacyo kuvuga
bafite, ako kanya, raymond ahita
atambuka afata daniel ukuboko,
aramuhagurutsa aramuhobera
namarira menshi, aravuga ati: dani…
dan..daniel uri murumuna wanjye..
murumuna wanjye ntigeze
menya…….. atarakomeza, daniel
warutunguwe cyane ndetse
atiyumvisha ibyo bintu, ahita yiyaka
raymond vuba vuba, aravuga ati:
yeeeeh! ngo murumuna wawe!?

raymond nawe ati: yego… yego rwose
raymond…. dore uyu ureba hano
nawe ni mama wawe……
atarakomeza, noneneho biba nkaho
daniel bamukomerekeje, umujinya
uramwica cyane azana amarira
mumaso, yitegereza cyane uwo
muntu bavuga ngo ni nyina, arangije
avuga mwijwi ritoya ati: nundi munsi
ntuzongere kuvuga iryo jambo
raymond… umbyeyi ngira numwe
kandi nawe yarapfuye… umubyeyi
wenyine nigeze ni umugabo witwaga
damas… guhera ubu umenye ko nta
data nta mama ngira!!!, ubwo yavuze
atyo, arangije ahita yisohokera
aragenda,umujinya nagahinda ari
byose,mukumva ayo magambo daniel
yaravuze, sohpia we byamunaniye
kwihangana, umutima ushengurwa
nagahinda, kurira biranga, arakorora
cyane arinako amanuka gahoro
gahoro, aryama aho hasi arahwera.
ubwo divine we ntakindi yakoze,
yahise yibwiriza akurikira umukunzi
we ariwe daniel, ngo basi
amwinginge arebe ko yashyira
ubwenge kugihe., abasigaye aho bo
birumvikana basigaye bumiwe, buri
wese yabuze icyo yakongeraho,
raymond nagahinda kenshi aravuga
ati: nonese papa chane.. tubigenje
dute!? mama chanella nawe ati:
yewe sinzi nukuri… gusa sinzi ko
daniel yapfa kubabarira ababyeyi be
nibintu bamukoreye….. ariko rero
yabaye twabonaga grouch basi
yamutwingingira, kuko bajyaga
bumvikana cyane!, raymond nawe
ati: yeeehh! ariko koko di… mama
chane, uziko aribyo koko… mumfashe
mujyane sophia murugo nanjye
ngiye kureba grouch ndahita
ngaruka, sibyo!? mukuvuga atyo,
marcus naba chanella bose bahita
bikanga barahaguruka, marcus
aravuga ati: ngo grouch!.. ugiye
kumureba hehe se raymond!?

raymond nawe ati: ni ahantu
arwariye.. sinzi abantu bamugiriye
nabi… reka ngende ndaje ndihuta
ntakibazo…. ahubwo rero wowe
marcus, ihangane ufate uyu mudamu
sophia,umujyane murugo urasangayo
papa nanjye ndazakubageraho vuba
cyane, sibyo!? marcus nawe ati:
ntacyo rwose… ntacyo kandi urakoze
kumbwira ko grouch akiri muzima
nukuri!! raymond ati: ngaho
mubikore mutyo.. reka nanjye nanjye
nyaruke…… atarakomeza, yumva
chanella aravuze ati: chr..chr
waretse tukajyana!?,ako kanya papa
chanella na mama chanella ndetse
na raymond ubwe bagwa mukantu,
papa chanella aravuga ati: ngo…
niko chanel…. ibyonumvise nibyo….
mbwira rwose mwana wanjye!!,
chanella nawe ati: nibyo…. raymond
ndacyamukunda… ndamukunda
kandi cyane,… gusa nzababwira
byinshi nyuma, reka tubanze tujye
kureba grouch, sibyo chr!?, yooh,
mbega ngo raymond yishime,
yarishimye rwose kubwo kumva
chanella yongeye kumwita chr,
ndetse bituma ahita amuterura
aramujyana mpaka ku modoka, bajya
kureba grouch baganira, chanella
genda asaba umukunzi we imbabazi,
marcus nawe afata sophia wari
wahwereye kubera agahinda, we
numukunzi we blenda bamujyana
kwa raymond, gusa ntumbaze uko
papa raymond arifata nabona
bazanye sophia yahwereye, mama
chanella na papa chanella nabo
babonye ntakundi byamera,
bisubirira murugo bumiwe. munzira
blenda na marcus bagenda, blenda
abwira chr we marcus ati: chr…
waretse tukaza kujyana kureba
noella… rwose ndakwinginze.. reka
tujyane kureba noella kuko nawe
aracyari mubuyobe nkubwo
narindimo… ndabizi ko noella
nawe…… marcus ahita avuga ati:
ooh, sinkibyo byose se…
ndaguherekeza nukuri reka tubanze
tujyana uyu mudamu! blenda ati:
yoooh, chr ntago narinzi ko unkunda
bigeze ahowashaka kwica umuntu
nukuri! marcus ati: ese wowe
ntubibona.. erega ndagukunda kandi
nawe nabyiyumvagamoko unkunda,
ahubwo sinzi ibyari byaguteye
nukuri! blenda nawe ati: shn chr
sinzi pe… gusa daniel ubwe niwe
ungiriye inama.. koko numva
narindimo guta umutwe ngo
ndakunda kandi……. marcus nawe
ati: buriya.. buriya rero uriya daniel
namubonye…. uriya rwose niwe
musore umuntu yagira inshuti,
nukuri ndabyimiye rwose pe, abandi
basore bishimira gutwara abakunzi
babandi ariko we yarabyanze…
nukuri njye namwikundiye kandi
rwose imana imbabarire kuba
narashatse kumwica.
.
.
.
kurundi ruhande, divine yari yamaze
gufata daniel umukunzi we, gusa
basaga nkaho batongana, divine
amubwira ati: ariko se daniel… basi
wabanje ukamutega amatwi
ukamwumva……. atarakomeza, daniel
namarira menshi cyane ati: ariko
ubundi ninde wababwiye ko nshaka
ababyeyi banjye…. umubyeyi uta
umwana we yibyariye… kabone niyo
yaba yaramubyaye muburyo ntazi….
uwo mubyeyi ni nyabaki…. divine
rero nimba ushaka ko ntakurakarira,
ntiwongere kumbwira ibya mama
cyangwa data….. damas
wandeze,akanduhana, akanyigisha
kubaho nkaba ndi uwo ndiwe ubu,
uriya niwe babyeyi banjye bombi,
uranyumva!?

Advertisements

6 responses to “MR DANIEL PART 22

  1. Yooooh mbega agahinda! Ariko uko buamera kose ubuzima ubwo arobwo bwose guta uwo wibarutse si igisubizo uburyo bwose waba waramubyayemo emera muruhane. Nimutwihere na final nubundi uwo uzaheka ntumwicisha urume mwiturindiriza ejo nimukaduhe nonaha

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s