MR DANIEL PART 23 FINA

img_0628-24

MR DANIEL PART 23(FINAL)
.
.
aho twagarukiye ubushize
.
ababyeyi banjye…. umubyeyi uta
umwana we yibyariye… kabone niyo
yaba yaramubyaye muburyo ntazi….
uwo mubyeyi ni nyabaki…. divine
rero nimba ushaka ko ntakurakarira,
ntiwongere kumbwira ibya mama
cyangwa data….. damas
wandeze,akanduhana, akanyigisha
kubaho nkaba ndi uwo ndiwe ubu,
uriya niwe babyeyi banjye bombi,
uranyumva!?
.
PART 23
.
divine nawe ati: yooh, ariko se..
nukuri rwose daniel mukundwa, …
wakwihanganye……… atarakomeza,
daniel ahita avuga ati: divi…
urabeho reka nitahire… ndumva
ntakindi ushaka atari ukumbabaza!
divine nawe ati: hoya..hoya rwose
chr,.. mbabarira basi nimba mvuze
nabi, sibyo se chr!? daniel nawe ati:
yego.. rwose ndakwinginze
ntiwongere kumbwira ayo magambo
sibyo… ngaho reka ntahe njye
gutuza turasubira, sibyo!!!?

divine
ati: hoya… reka tujyane ntago
ndibukuve iruhande nukuri… ntago
nagusiga wenyine kandi mbona
utameze neza, sibyo se chr!?, ubwo
daniel yitegereje divine, aramureba
cyane aramwitegereza, avuga
mukajwi keza cyane kandi gatuje ati:
divi… nukuri ndagukunda, kandi
rwose ndakwishimira!! divine nawe
ati: urakoze rwose chr.. nanjye
urabizi ko ngukunda!!, ubwo daniel
yahise afata divine akaboko
barataha, bagenda bibereye
mubyurukundo rwabo, naho
ibyababyeyi baba babiretse.
.
.
.
raymond na chanella bo bari bamaze
kugera kuri cya kigo cyababikila,
hamwe grouch arwariye ndetse
raymond yahise akomeza ajya kureba
grouch, chanella nawe aramukurika
dore ko raymond yarazi naho
arwariye, gusa babaye bacyinjira
basanga grouch yicaranye na adeline
kugitanga, bafatanye biganirira
utuntu utapfa kumenya, kandi
bavuga mutujwi dutoya cyane, ariko
bumvise hari uwinjiye barikanga
bahita barekurana, chanella abonye
grouch ahita yiyamira aza musanga
nibyishimo byinshi cyane aravuga
ati: yoooh! grouch… grouch ………
grouch nawe ati: chanella…chanella,
ibintu nketse se byaba aribyo…
mbwira nimba warasubiranye na
raymond! chanella nawe ati: yego
rwose…. ubu urukundo rwacu
ntacyakongera kurucamo kabiri…
gusa rwose grouch wumve ko
nishimiye kongera kukubona!! grouch
nawe ati: nanjye rwose ndishimye
chanella….. nonese daniel ari…….
atarakomeza, raymond ahita avuga
ati: grouch… ubu ntiwashobora kuza
tukajyana se!? grouch nawe ati:
yeeeh!, kuberiki!? raymond ati:
ngwino ujye kudufasha daniel….
daniel yanze kwemera nyina
umubyara…wamubikila sophia niwe
nyina wa daniel kandi na se ni papa
wanjye…….. atarakomeza, grouch
ahita yikanga agwa mukantu
,aravuga ati:reka! ubwo se ushatse
kuvuga ko……. chanella nawe ati:
yego rwose grouch… nanjye raymond
arabimbwiye turimo kuza numva
nibyo nukuri… urabizi nawe uburyo
daniel yavutsemo…… atarakomeza,
grouch ahita avuga ati: ariko se
mumbwize ukuri… mubwize ukuri
mwabantu mwe nishimire rimwe…
mbega ibintu byaba bishimishije!!

raymond nawe ati: birashimishije
ariko daniel we yanze kubyumva..
yanze rwose ngo nababyeyi agira
ntanabo ashaka kubona!, ubwo
grouch yumvise ayo magambo yitsa
imitima, avuga mukajwi gatoya ati:
dani….sinzi ko daniel arapfa
kunyuma nukuri…. nubundi iteka
ryose yangaga ko mubwira
kubyababyeyi be… yavugaga ko
ababyeyi be bose ari damas
wamureze akamukuza…….
atarakomeza, chanella nawe aravuga
ati: hoya…hoya rwose nawe ngwino
ugire icyo wongeraho… ngwino ujye
kumubwira basi wowe yakumva
grouch, sibyo!? ubwo grouch nawe
yikije imitima cyane, areba adelina,
aravuga ati: chr… mbabwire ibyacu
se!? adelina nawe ati: ntakibazo
nukuri! chanella nawe ati: yeeehh!,
niko grouch…….. atarakomeza,
grouch ahita avuga ati: raymond na
chanella, nanjye reka mbereke
umukunzi wanjye…. uyu divine
nubwo twahuriye mubibazo ariko
twarahuje kandi turakundana
byanyabyo, niyo mpamvu ntanjye
muberetse rwose kandi ndabizeza ko
ariwe tuzibanira iteka ryose!!

ako
kanya chanela amera nkuguye
mukantu, arasakuza ati:wooowww,
mbega byiza weee… niko se….
atarakomeza, raymond we byari
byacanze cyane, aravuga ati: yeeeh!
umubikira…. umubikira se bibaho
grouch!? adelina nawe ati: hhh, hoya
rwose njye nimungireho ikibazo,
byose twabyumvikanye kandi rwose
nanjye ndamukunda!!, raymond ati:
yampayinka rero… mbega ibintu
bishimishije wee, nukuri ndishimye
cyane pe!!,, grouch nawe ati: chr,
ngaho rero ubikore vuba vuba,
nanjye ejo nshobora guhita ngaruka
kukureba tukagenda… unsezerere
abaganga banjye… nanjye kanjye
kureba ko hari icyo nakora, sibyo!?
adelina nawe ati: yego rwose chr….
reka mbaherekeze!!, ubwo grouch na
ba raymond bavuye aho gutyo,
grouch yarahakuye umugeni dore ko
imana utamenya uko ibigenza,
bafashe imodoka rero baza bihuta
cyane ngo grouch avugane na daniel
barebe ko hari icyo byatanga.
.
.
.
kurundi ruhande, blenda na marcus
nabo bari bari munzira, mumodoka
bagenda biganirira bisa nkaho
bavuye kwa raymond, bigaragara
rwose ko urukundo rwagarutse
kumpande zombi ndetse rwose
bibabereye cyane, blenda aravuga
ati: chr wabonye uburyo papa
raymond yakiriye uriya mudamu arira
nagahinda kenshi!? marcus nawe
ati: yego rwose…. shn byo byasaga
nkaho amufitiye impuhwe pe,
ahubwo njye nabonye asa nkaho
afite nubwoba! blenda ati:
ntawamenya da.. buriya bafitanye
amateka maremare, ntiwumvise se ko
na daniel ari murumuna wa raymond
kandi uriya akaba ari nyina…..

marcus nawe ati: yego… gusa reka
tubireke ntago bitureba, ahubwo se
buriya noella turamusanga yo
blenda!? blenda nawe ati: hoya
ibyaribyo byose araba ahari… ee
ubwo se uriya mbona si martin
ugiye kwinjira kwa noella chr!?
marcus nawe ati: yego niwe.. nonese
ubwo tuvuge ko basubiranye chr!?
blenda ati: yiweee.. shn byaba ari
byiza nukuri… ihute tumubaze
twumve!, ubwo marcus nawe yahise
akandagira umuriro, agera imbere
yurupangu rwaba noella ahita
ahamagara martin warimo kwinjira
murugo ariko we noneho ntumbaze
impamvu yari yaje namaguru, martin
nawe abakubise amaso arahagara,
marcus na blenda basohoka
mumodoka baza bafatanye, martin
abibonye biramutungura cyane
ndetse bimutera ubwoba nagahinda
kenshi cyane, arabaza mushuti we
marcus mwijwi rito kandi rishavuye
cyane ati: ma..mar.. marcus… none
se wowe byakemutse!? marcus nawe
ati: shn imana yabigiyemo nukuri..
dore nguye blenda mwibarize
nukuri… nagiye kubona mbona
arampamagaye .. turiyunga
dusabana nimbabazi!!

blenda nawe
ati: nonese martin…. wowe kugeza
ubu ntakintu ……..atarakomeza,
martin agahinda karamwica, amarira
amuzenga mumaso aravuga ati:
shahu se byahe ko….. dore nubun
narinje kwinginga ngo ndebe ko hari
icyi byatanga… telephoni yanjye yo
ntakiyitaba, nibura basi yabaye
ambwira icyo ampora nkakimenya..
none we ntanubwo aba yifuza no
kuvugana nanjye nukuri pe! blenda
nawe ati: yooh… njye rwose ntago
noella namurenganya kuko nanjye
ntago narinzi ko ndimo kwibeshya…
nukuri njye nanubu ndacyumva
ndimo kwishinja icyaha…. marcus
rwose wumve ko ngusabye imbabazi,
kuko.. atarakomeza, marcus nawe
ahita avuga ati: hoya rwose
mukundwa.. ntiwongere kuzana
biriya byarangiye kandi twese
twababariranye.. ahubwo ninjye
usigaje gusaba…… atarakomeza,
blenda ahita avuga ati: yego ntago
nzongera nukuri…. nonese mwaje
tukareba na noella ko basi nawe
haricyo byamuhinduraho… muze
njye kumubwira ibintu byose daniel
yatubwiye kuko njye numvise aribyo
ijana kwijana.. kandi byazagira
ingaruka zitari nkeya nukuri, sibyo
martin!?

martin nawe ati: yooh,
nukuri mwaba mukoze pe.. mureke
twinjire wenda mwamumfasha
nukuri!!, ubwo bahise binjira
baragenda bakomanga kurugi ndetse
bagize nimana noella aba ariwe uza
gufungura, nubwo we yabonye
martin agashaka gusubizaho
umuryango ngo afunge, blenda
ntiyamukundiye ahubwo yahise
asunika urugi kungufu arinjira,
aravuga ati: noella….nyumva, noella
reka nukuri tuganire… ndakwingize
reka tuganire kandi ndabizi
kobikugirira akamaro!, ubwo
bakomeje kwinginga noella ngo aze
aganire nabo, bigera naho nyina wa
noella wari wibereye mucyumba cye
asohoka akaza kureba ibyabaye dore
ko ari nawe wabafashije gutuzisha
noella kugeza igihe yemera kwicara
kuntebe bakamuganiriza, blenda
naba marcus ndetse na nyina bose
bagerageza kumwumvisha ko ibyo
arimo ataribyo dore ko na nyina we
yari yamaze kumva uko ikibazo
giteye, gusa martin we aho yari
yicaye hari habaye amazi kubera
amarira, kumutima yibaza icyo yaba
yaracumuye kumukunzi we noella
kikamuyobera.
.
.
.
kurundi ruhande, raymond, grouch
na chanella bo bari bamaze kugera
imbere yo kwa daniel ndetse barimo
gukata imodoka binjira murupangu,
chanella aravuga ati: ariko se ubundi
ko muje hano, mubizi gute ko daniel
yaba ariho yahise aza!? grouch nawe
ati: nonese urumva yajya hehe handi
ko tunyuze aho ducururiza hafunze..
mureke ahubwo turebere hano
nitumubura araba yagiye kwa
divine!!, ubwo barakomeje, raymond
aparika imodoka bavamo, baraza
bakora kurugo babona rurafunguye,
grouch abanza imbere arinjira
ndetse agiye kugana mucyumba
akubitana na divine aje kureba
abantu baje, divine amubonye ahita
yiyamira arasakuza cyane ndetse
aramuhobera ati: wooow … yoooh,
grouch.. nuku ba marcus bakugize
koko!!!, daniel nawe aho yarari
mucyumba, yumva divine avuze izina
grouch, ahita ahuruduka
numuvuduko mwishi cyane, ahageze
koko abona ni grouch yumva
ibyishimo bimutashye kumutima,
ahita amwegera nawe ngo
amuhobere, ariko grouch we ahita
amusunika aravuga ati: have
winkoraho se nyine… ntasoni!!!,
daniel biramuyobera, yitegereza
abantu bose baraho, kumutima
aribaza ati:” bigenze bite se
kandi!!””, divine nawe waruyobewe
ibibaye, aravuga ati: grouch…
bigenze bite ko…… atarakomeza,
grouch ahita atangira kwitonganya
ati: nukuri kose daniel…njye ntago
narininzi ko waba umuswa bigeze
aho nukuri pe….. nigute wagira
ibitekerezo nkibyo koko daniel…..
ubundi ubwo uzi agaciro kumubyeyi
wowe……. daniel nawe aba atangiye
kwirakaza aravuga ati: ariko se
grouch, sinakubuji…….. atarakomeza,
grouch ahita avugana umujinya ati:
ceceka se nyine.. ngo nyo..nyo,,nyosh
ntasoni,……. niko se daniel, waba
nibura uziko ko hari abifuza kubona
ababyeyi babo bakabibura… waba
uzi ko hari abasore bangana nkawe
bavutse batazi ababyeyi babo
nanubu bakaba batarabamenya…..
atarakomeza, chanella nawe
yungamo ati: nukuri kose daniel…
mama wawe arababaye kandi rwose
ibyo yakoze ayabyicuza cyane, ubwo
se…… atarakomeza, grouch ahita
avuga ati: daniel… ndabyumva rwose
mama wawe yaraguhemukiye… aruko
mwumve…mwumve kuko arimo
kugusaba imbabazi… kabona naho
yaba yarakwishe ukongera ukazuka..
ariko umenye ko arimo kugusaba
imbabazi..kandi rwose yicuza ibyo
yakoze byose….. ese daniel nkubaze,
njye sindi inshuti yawe… chanella si
inshuti yawe…. divine we si
umukunzi wawe!? daniel we aho
gusibiza ahubwo umujinya
nagahinda bikenda kumuhitana,
grouch araza aramwegera amufata
ukuboko, amureba mumaso
nagahinda kenshi aravuga ati:
daniel.. rwose ibintu byose bibaho
kubw’impamvu.. imana yonyine niyo
iba izi icyo ishaka kukugezaho…
ubwo se iyo uvuka ahandi hantu …
iyo mama wawe ataguta… harubwo
uba unzi… ubu koko mba ndi inshuti
yawe,…. chanella se we uba warigeze
kumumenya,…… divine se we,…
divine umukunzi wawe ukunda nawe
akagukunda ,wibagiwe inzira
byanyuzemo ngo muguhure… ntago
ushimira imana se kuba umufite!…
nukuri rwose daniel, ndakwinginze
ikuremo ibyo kuba mama wawe
yaraguhemukiye ahubwo ibaze uti…
byabaye kuzihe mpamvu, kuberiki
imana yatumye bibaho!!, divine
nawe ati: yooh, nukuri rwose chr..

ndakwinginze umva ibyo grouch
akubwira… ugomba kubabarira
mama wawe!!, daniel we mukumva
ayo magambo yahise aba nkucitse
intege, yicara kugatebe karaho hafi,
areba hasi agahinda karamwica
araturika ararira, grouch abibonye
nawe aca bugufu, akora daniel
kumutwe aramubwira ati: daniel..
rba ukuntu nabaye kumutwe… reka
ukuntu ukuboko kwanjye bari bagiye
kuguca.. yabaye uzi ko ariwowe bari
baje kwica akaba arinjye
ubigeneramo… gusa njye sinitaye
kuburibwe nanyuzemo.. sinitaye
kandi kubabikoze ndetse njye
namaze kubababarira, ahubwo ubu
nishimiye icyavuyemo… nishimiye ko
ikubitwa ryanjye ryampaye
umukobwa tuzibanira iteka ryose..
nukuri… atarakomeza, daniel ahita
amera nkuwikanze, amarira aba
nkakamye, areguka areba grouch,
aravuga ati: ngo…. ngwiki gro……
atarakomeza, grouch ahita avuga ati:
byigutangaza nukuri… ubu nanjye
ndurimo… ubu rwose nanjye mfite
uwo nkunda kandi nawe unkunda…
ibaze impamvu igihe baduteraga
atari wowe wasohotse akaba arinjye
wasohotse!… eeehn, ibintu byose
biba bifite impamvu bibayeho
daniel……. ikindi kandi nuko mama
wawe…. sophia mama wawe urimo
kurisha umutima… niwe
wanyitayeho…. niwe watabaye
ubuzima bwanjye tukaba tuvugana
ubu twese turi bazima…. nukuri
rwose ndakwinginze daniel.. babarira
ababyeyi bawe.. wiyibagize ibyo
wanyuzemo byose ahubwo utangire
ubuzima bushya wumva ko utakiri
imfubyi, nukuri……… atarakomeza,
abona daniel ahise amuhobera cyane
namarira menshi cyane, avugana
agahinda ati: nukuri grouch… uri
inshuti nziza.. uwagira inshuti
yagira nkawe nukuri….. urakoze
cyane nukuri… atarakomeza, grouch
ahita avuga ati: yoooh, ntakibazo
rwose daniel….. ngaho ngwino tujye
kureba ababyeyi bawe… ngwino ujye
kubona umuryango wawe kandi
guhera ubu umenye ko raymond ari
mukuru wawe.. mube abavandimwe
kandi mukundane, sibyo!?, ako kanya
daniel areba raymond namarira
menshi cyane, araza aramubera
cyane, aravuga ati: iyaba nukuri ibi
byaramenyekanye mbere
nakabyishimiye….. ahubwo ndumva
arinjye ukwiye gusaba imbabazi
nukuri!! raymond nawe ati: yoooh..
urakoze nukuri daniel… urakoze
kubyumva, ahubwo muze twihute.
.
.
.
kurundi ruhande, papa raymond we
yari yicaye imbere yigitanda sophia
aryamyeho, birumvikana yari
yamuryamishije ahantu heza cyane
nkumuntu yakundaga cyane , gusa
we ntibyari bimworoheye kuko
yamurebaga akumva icyaha yakoze
kiramubaga kumutima, agahinda
kakamwica akarira cyane, kumutima
akavuga ati:” mana rwise umfashe
nakanguka abashe kunyumva!!””,
yakomeje kwibaza byinshi, agiye
kubona abona sophia atangiye
kwinyeganyeza ndetse agakorora,
agiye kubona abona ashidukiye
hejuru atangira gutabaza, papa
raymond nawe ahita amwegera vuba
vuba, aramufata cyane aravuga ati:
humura…humura sophia..humura
ntacyo uba!!, sophia nawe arebye
umuntu umuri iruhande, amera
nkubonye shitani nzima, ubwoba
buramwica aratabaza cyane, papa
raymond we abibinye gutyo ahita
apfukama hasi ako kanya, avugana
agahinda kenshi cyane ati: sophia…
sophia, rwose ndabizi naho wabona
umurambo wanjye nawo wagutera
ubwoba kubera ibyo nagukoreye…
ariko rwose……… atarakomeza, sophia
ahita avuga nubwoba bwinshi cyane
numujinya ati: aha nihehe… aha
nihe wanzanye… ushaka kongera
kumfata……. atarakomeza, papa
raymond ahita avuga ati: hoya…
hoya rwose, ntago nakongera
kuguhemukira… kandi wumve ko
ngusabye imbabazi bimvuye
kumutima… nagukoreye nabi
ngutesha agaciro…. natumye uta
agaciro nk’umukobwa ariko rwose
nanjye sinjye ni urukundo
nagukundaga….. sophia, ndabizi
narabatereranye wowe numwana
wawe… ariko rwose ndeba mumaso…
ndeba umbwire nimba ntateye
impuhwe!…. nukuri rwose
ndabyicuza kandi ndakwinginze
mbabarira, nukuri…… atarakomeza,
sophia we ahita hagaruka
arisohokera, papa raymond abibonye
amwiruka inyuma noneho arira
nkuruhinja, akomeza kumusaba
imbabazi cyane ndetse bigeraho
papa daniel amarira amera nkaho
amushiramo, amaso yatukuye cyane
ndetse yanabyimbye cyane, ariko
ibyo byose sophia ntiyabyitaho
ahubwo aramusiga arigendera, ubwo
papa raymond yasigaye aho yishwe
nagahinda, ararira cyane araboroga,
hashize akanya arahaguruka yikoza
mucyumba gisa nkaho babikagamo
ibikoresho bidandukanye, afata
umugozi muremure cyane kandi
ukomeye cyane, aza muri salon
aterura agatebe , ntumbaze nimba
yaragiye kwiyahura, gusa yabaye
agiterura agatebe abona sophia
ahagaze imbere yumuryango
amureba nagahinda kenshi cyane,
bishoboke ko yari yageze imbere
akabitekerezaho akagaruka, papa
raymond amubonye arekura byabintu
yarafashe gahoro gahoro, avuga
mukawji gatoya ati: so..sophia,
urambabariye se!? sophia nawe ati:
nd…ndumva….

ndumva nakubabarira,
ariko sinzi ko hari icyo byamarira
daniel atarambabarira nanjye,
nanjye daniel nambabarira ………
atarakomeza, papa raymond ahita
amwegera, amufata mubiganza
aravuga ati: sophia… usanze habura
gatongo niyahure… kuko nubundi
nari gusigara mbayeho nabi kurusha
uwipfiriye…. ese none, urumva
umwana yatubabarira ate natwe
ubwacu tutarababarirana…reka
tubanze tube umwe… reka tubanze
twiyunge wibagirwe ibyo
nagukoreye.. nanjye ubwanjye
ndabyicuza rwose sophia….
ndakwinginze mbabarira…. urukundo
nagukundaga nirwo rwabiteye…
kandi rwose nanubu ntago
ruranshiramo……. sophia nawe ati:
yeeeh, kukubabarira nakubabarira
ariko ibyo byinkundo byibagirwe..
ntubona se ko ndi umubikila!?

papa
raymond nawe ati: ndabibona ..
ariko ufite umwana… ufite umwana
wanjye nawe…. sophia, ndagukunda
rwose… ngwino twibanire nkumare
agahinda kose naguteye, ngwino
duhe daniel ibyo twamwimye
byose…… ubwo se wibaza uko ari
bande bazajya kumufatira irembo
cyangwa…… sophia nawe ati: yeeeh,
ntamugore se ufite!? ako kanya papa
raymond ahita yitsa imitima,
agahinda karamwica bigaragara,
aravuga ati: nyina wa raymond
yarapfuye… ntago akiriho
yarapfuye…… ahubwo ngwino
twibanire rwose sophia
ndakwinginze.. ubundi urebe ngo
ibyishimo biradutahamo twese!!!,
ubwo sophia nawe yatangiye
gutekereza cyane, areba papa
raymond mumaso koko abona akwiye
imbabazi, ahita amugwamo
aramubera cyane namarira menshi ,
ako kanya ba raymond baba
barinjiye basanga bagihoberanye,
raymond abibonye atyo yumva
arishimye ndetse nabandi bose , ba
daniel, grouch naba chanella na
divine bose birabanezeza cyane,
daniel nawe ntakindi yakoze, nawe
yahise abiyungaho arabahobera
ndetse na raymond biba utyo,
umuryango rwose wabantu bane uba
uruzuye, abandi nabo basigara
bakoma amashyi bishimye rwose.

ubwo bahise bafata umwanya
wokuganira, basabana imbabazi
neza, ibyishimo birahataha rwose
ndetse rymond we byari byarenze,
ahita avuga ati: ibi bintu mureke
tubikorere umunsi mukuru nukuri…
mureke dutumire inshuti zize
twishime rwose…..atarakomeza, papa
raymond nawe ati: wooow, nibyo
rwose ahubwo ntanubwo tubishyira
kure…. ejo kumugoroba bizahite
biba,sibyo!? ubwo nabandi bahise
babyemeza gutyo ndetse
barabyishimira, inshuti batangira
gutumira, uwaba afite umushuti azi
wese amukoraho, ndetse birumvikana
na thomas ntago bamwibagiwe ,
nawe baramutumiye!
.
.
.
ntibyatinze rero amasaha yarakomeje
aricuma , umunsi mukuru uragera,
murugo kwa raymond rwose hari
hateguye neza cyane, abatumirwa
baje rwose bitabiriye kandi bagire
we, daniel, marcus ndetse nabandi
basore bose bari bakoze kumakoti
rwose bambaye neza bidasanzwe,
chanella nabandi bakobwa nabo bari
binyuzeho bikaze, ababyeyi,
abakecuru nabasaza bose bari
bitabiriye, abana nabo bahari
basakuza nkuko bisanzwe bigenda,
ibyishimo biraho rwose kuburyo
uwavuga ko nimana mwijuru yari
yishimye ataba abeshye, gusa
nyamara nubwo bari aho bishimye,
grouch na martin bo ntago bari
bakahageze, ndetse ibyo bigatuma
raymond na daniel bakomeza
kubibazaho cyane, daniel avuga ati
:ariko se ko grouch muhamagara
ntayifate….. Ubundi aracyarihe!?
Chanella nawe ati :ariko njye aho
yagiye ndimo kuhacyeka tu……
Raymond nawe ati: uko byamera
kose ntago twatangira grouch
atarahagera kuko……..

Atarakomeza,
babona nguwo grouch arahageze,
mwikoti ryiza cyane ryumukara ari
hamwe na adelina, umukobwa rwose
mwiza mukanzu nzira cyane yera,
mbese baberewe rwose kuburyo
ntanumwe utabihamya, mugihe
bakirangariye grouch, ako kanya
martin na noella nabo baba
baraparitse, birumvikana marcus na
blenda bo bari bakoze igikorwa
kidasanzwe cyo kunga martin na
noella. Ubwo nyine ibirori
byararimbajije, abavuga amajambo
baravuga, abahemukiye
nabahemukiwe barasangira rwose
ntakibazo, inzoga, soda, divayi
barankwa, amafi, inkuru, inka
ninkwavu bararya, mbese rwose
ibyishimo bitaha aho hantu dore ko
byanageze ndumva barabyina
karahava., ibyo nabyo byararangiye,
daniel na raymond bakomeza kubana
nkabavabdimwe ndetse bakomeza
kuba inshuti nabagenzi babo, sophia
na papa raymond nabo bakoze urugo
rwiza cyane, blenda na marcus,
daniel na divine birumvikana, martin
na noella, raymond na Chanella
nkuko byahoze, mbese ibintu biba
byiza cyane, umusore wacu daniel
aba mubuzima bwiza atigeze abona
mugihe cye cyahise, yibanira na
divine umukunzi we nkuko nabandi
bose byagenze bakabana nabakunzu
babo.
.
Ngayo nguko rero, nuko ibya daniel
byagenze!

Advertisements

7 responses to “MR DANIEL PART 23 FINA

  1. Yooooo!!!! kari karyoshye cyane,kugera kure siko gupfa,daniel imana iramutabaye,umwanditsi ndamushimiye kubyiyinkuru nziza,warakoze cyane

    Like

  2. yoo! mbega inkuru weee! ibyiza nuko dutuyitangira tubabaye ark tukayisoza ibyishimo ari byose, nukuri turabashimiye kdi turabemera.

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s