SINZONGERA GUKUNDA EPISODE 1


img_0741

SINZONGERA GUKUNDA 
.
Episode 1
.
Ntangiye inkuru yanjye nziza 
, uyikurikirane neza izakubaka
.
Nitwa topsam , nakuze mbana n’inshuti zanjye zose zifite abakobwa bakundana , ariko njye uwo nabwiraga ko mukunda yampakaniraga yivuye inyuma, nakomeje kugerageza nkashakisha inshuti ariko ibyo nkora byose bikaba ubusa nkarya indobo.

Nagiye kwiga mumashuri yisumbuye , numvaga ko mubakobwa bose bazaba buzuye mu ikigo ntazaburamo uwo dukundana ariko kubera imyifatire yanjye n’uburyo nitwaraga ntawe twamaranaga 2, nibazaga icyo nzira nkakibura, amafaranga narinyafite, nambaraga imyenda ihenze , ndetse nari inzwi cyane nabantu. , numvaga ibisabwa ngo abakobwa bankunde mbyujuje ariko nkatangazwa nokubona uwari wanyemereye anyanga ntagihe tumaranye .

nageze aho numva nanze urukundo , numva ntazongera gukunda kandi icyateraga ibyo byose , ni uko ntari inzi uko bakunda, ibyanjye byari amagambo gusa ntabikorwa… Amakosa nakoraga naje kuyakosora bituma nkundwa noneho ntangira kubonako arinjye witeraga kudakundwa… Nanjye nyuma natangiye gusogongera kurukundo nkabandi…
.
Iyo yari incamake reka mbahe inkuru yose …
.
Murugo twari dufite amafaranga , nanjye ntacyo nari mbuze, maze kugera mumyaka nka 16, nigaga muwa 2 w’amashuri yisumbuye, ntaha murugo, mubyukuri numvaga ntangiye gushaka gukunda , abahungu b’inshuti zanjye bo bari bafite abakunzi , njye natahaga munzira njyenyine kuko bo batahanaga nabakobwa bakundana , ibyo byanteraga ishyari nkumva nanjye ngiye gushaka umukunzi, natangiye kuzajya nirirwa ndeba abakobwa babandi ntekereza uwo nza kunda, maze kwiha intego yogushaka umukunzi , kwiga byasaga nibyahagaze kuko mwarimu yigishaga njye nirebera abakobwa, naje guhitamo umukobwa witwaga GATESI twari duturanye kandi yanyicaraga imbere,, natinye kumubwira ko mukunda , ahubwo nkabibwira inshuti zanjye , nkaziyemeraho ko nkundana na Gatesi kandi mbeshya, naramutinyaga bikabije natangiye kuzajya muganiriza, mugurira utubombo, mbese mwikundishaho ariko ntamubwira ko mukunda,,, amakuru yageze kuri Gatesi ko navuzeko dukunda kandi mbeshya, icyo gihe Gatesi yaraje numujinya wose ansanga muri class huzuyemo abanyeshuri arantuka , arabivuga byose , ukuntu namwikundishagaho mugurira utuntu,aransebya numva ntaye umutwe…

Uwo munsi niwo munsi wambere wanteye guhangayika. Naraye numva ikintu cyamfashe kumutima, nkibaza impamvu Nasebye kuriya , nazize ikintu kintu, nazize kubeshya, kandi nabeshyaga inshuti zanjye ko nkundana na Gatesi kugirango zidakomeza kunyita icyinyabwoba, ariko ngibyo ibyambayeho. 

Namaze umwaka wa 2 na 3 nkora icyareta ntamukobwa mbwiye ko mukunda, kuko nabaga numvako nawe yazansebya, cyangwa akantera indobo kuko bose bari bazi ibyambayeho, narahubutse ..
, ikosa rimwe rituma numva nanze gukunda.

Nagiye kwiga muwa 4 mpurirayo ninshuti nshyashya, zabahungu bagenzi banjye , gusa nari narikuyemo gukunda pe!
Nagiye muri group y’abatype ba 3 nanjye wa kane, umwe yari PAUL , KEVIN na WILLIAM… Muri class nakundaga kuderanja cyane mfite stories ( inkuru) abandi banyeshuri bakundaga cyane , nakomeje kuguma kumwanzuro wo kudakunda, abashuti banjye bakundaga kuganira k’abakobwa bakundaye nabo , indobo babateye , bakabivuga numva bo ntacyo bibabwiye , bose bakavuga ibyabo naho njye nicecekeye bakambaza impamvu ntababwira nkavugako njye ntigeze nkunda, bigezaho naje kubabwira uko byagenze , banyita umwana bambwirako ntacyo bitwaye , group yanjye twihaye intego ko buri muhungu agomba gushaka abakobwa 3 bakundana akabatendeka , twavuze ko indobo ntacyo zitwaye , ngo ntayo itinya itarungurutse
.
Mbega group mbi, nagenderaga mukigare , nkumva ndimo gushaka urukundo kandi atari rwo , inshuti zanjye nizozamberaga ibigusha ariko nkanga ko babibona nabi ibyo bavuze nkemera, ese koko wowe bakubwiye ngo baguhaye iminsi 2 ngo ube wujuje inzu 3, waba ubikoze?
.
Ibi bikunda kubaho ugasanga inshuti zacu nizo ziduta muruzi, inama ni ugushaka inshuti nziza zitagukoresha ibyo udashaka.. Akenshi urubyiruko dukora amakosa tubyita kwinezeza , ariko gufata urukundo nk’igikinisho ntabwo aribyo kuko ingaruka uraza kuzumva…
.
Dukomeze
.
Natangiye gushaka umukobwa wo twakundana… Nari nifitiye ubwoba kuko Gatesi yari yarampabuye.
Mubyukuri ntabwo nari inzi gukunda , ntana umuntu nari mfite wambwira uko nabigira ngo mbone umukunzi , nakoraga ibinje mumutwe, nkahubuka , ibi nibyo bita kugira urukundo intamba.
Iyo twavaga class twaricaraga uko turi 4, tukavuga abakobwa twaganirije , abaduteye indobo,,, twumvaga ntacyo bivuze. 

Group yanjye bose banywaga inzoga bagasinda ariko njye ntabwo nazinywaga, barasindaga bakarwana kukigo bakabitukana , mbese group yanjye ntakeza karimo,, njye naritondaga ariko uko iminsi iza nkagenda nanjye mpinduka , natangiye kunywa inzoga kuko abanyeshuri bambwiraga ngo umugabo utanywa inzoga aba ari imbwa… Murugo batungurwaga no kubona nsubira inyuma mu amasomo buri gihembwe… Naragiye mpinduka icyigomeke mukigo bakantinya, gusa nagiraga Imana ntibamfate ngo banyirukane,,, nabonaga abakobwa dukundana kuko twasangiraga inzoga gusa, ntarukundo ruzima nari narigeze mbona , umukobwa twakundanaga wese yahitaga anyanga kuko nitwaraga nabi bikabije, nkasinda kandi ndi kwishuri, abakobwa bose bari basigaye bantinya kuko nari insigaye ndeba nabi! Narimfite amafaranga kuko murugo bampaga icyo nshatse cyose.

Numvaga mfite amatsiko yo kuzabona umukobwa wazaturisha umutima wanjye akawuhindura nkumva uko gukunda bimera.
Nari maze gufata indobo nyinshi , bamwe bakankundira amafaranga ariko kubera kutabitaho bakagenda, banyangiraga imyitwarire yanjye mibi… Naragiye ndiheba, nkicara nkumva ndiyanze , kuko ntigeze mbona narimwe urukundo nk’urwo numvaga abandi bavuga… Nabonaga ama film y’inkundo nkumva ngirango nzarinda nsaza ntabonye urukundo nyarwo… Ariko nirengagizaga ikintu kimwe,, urukundo rusaba kwiyubaha, ntabwo rureba amafaranga, kandi ntabwo rushakwa shakwa nkaho warutaye , rusaba kutiyemera.

ukiyoroshya, ahubwo ugategereza rukizana. Iyo uruhatiriza narwo ruraguhunga.
Narinze nsoza s6 ntamukobwa navuga ngo twarakundanye.
Kubera imyitwarire mibi nukuntu nangaga kwiga ntabwo nigeze nsinda icya leta, kandi zanshuti zanjye zanyoshyaga zose zaratsinze,,,mbega akababaro!

Murugo nubwo twari dufite amafaranga , ariko kubera ukuntu nitwaye nabi kwishuri , papa yanze kuntangirira kaminuza, muri private. Ahubwo ampa ibintu ngo mbicuruze naho ngo ishuri ntacyo rimariye… Sha burya ikosa rimwe mubuzima rishobora kukwangiriza ejo hazaza hawe.
.
Natangiye gucuruza, nishyira mumutuzo , nari maze gukura ntekereza neza, nikuyemo urukundo kuko numvaga ntazi kurushaka, navuzeko ntazongera gukunda kuko numvaga gukunda aribyo kunzanira ibibazo gusa, siniyumvishagako urukundo rwaryoha. 
.
Aho nacururizaga hari hegereye ikigo cy’amashuri , babagamo. Abanyeshuri bazaga kunguraho ibikoresho kuko hari hafi y’ikigo , , 
Nubwo nari naravuzeko ntazongera gukunda, burya umuntu ni umuntu ,
Mubakobwa bazaga kugura ubikoresho , hari umukobwa wakundaga kuhaza cyane, yari mwiza pe! Nageze aho nkazajya ntekera abanyeshuri amata n’icyayi bakaza kugura kuko nta canteen bagiraga mukigo.. Uwo mukobwa nababwiraga we ntabwo yasibaga kuhaza ngo kuko atajyaga arya umutsima wo mukigo kuko yarwaraga igifu.

Uko igifu cyamufataga yahitaga aza kunywa amata, uko iminsi ishira nkumva ngenda mugirira impuhwe, rimwe narimwe nkamuha amata y’ubuntu… Kubera guhora aza aho twaganiraga byinshi akambwirako iwabo bamaze kumurambirwa kubera yabamazeho amafaranga , kubera igifu yarwaraga, ngo guhera yiga muwambere iwabo bamuhaga amafaranga y’amata ntarye umutsima, yari amafaranga menshi bamuhaga kandi iwabo ntabwo bari bishoboye cyane… Yanganiriye byinshi kuburyo nageze aho mwemerera ko nzajya muha icyo ashatse cyose akazaba anyishyura… Iwabo w’uwo mukobwa naho hari muri izo karitsiye… Eheeee ibyatangiye kunzamo birakaze,,,, umwana wabandi natangiye kumwiyumvamo bidasanzwe, ntangira kumutinya no kumutekereza cyane igihe adahari, ntangira kumugirira amasoni , ntangira kubona ubwiza bwe , ikiganiro namuganirizaga kirahinduka,,, nigutyo urugendo rw’urukundo nyarwo narutangiye ndutangiriye ku umukobwa mwiza ARIANA.

Ibyo nakoraga mbere ntarukundo rwarimo, ahubwo narubonye ari uko mbaye umwe na Ariana…
.
Dore uko byagenze kugirango twese twisange mu urukundo…
.
Ariana yaje ataka cyane nkuko bisanzwe , asepfura aherekejwe na mushuti we allen , igifu cyari kimumereye nabi , yaje mugihe cya amasomo ngo anywe amata arebe ko cyacogora, allen amuzana mumaboko…. Amugejeje aho Ariana ahita yikubita hasi kubera ububabare , bitewe n’ukuntu nari nsigaye mwiyumvamo nazanye amata kuyanywa biramunanira, ibibyari birenze uko nari mbizi igifu cyamuryaga , nahise mpamagara moto ntawe mbajije, njye na allen tumujyana kwa muganga…
.
Bigeze nimugoroba ndataha nsiga allen amurwaje 
.
Nkigera aho nacururizaga nsanga police zirahuzuye na head master wa ba ariana nawe arahari , bakimbona bahise bankubita amapingu ntazi icyo nzira, banjugunya muburoko n’inkoni nyinshi, nkumva bavuga hanze ngo amakuru aravuga ko ariana na allen babuze ngo barakeka ko arinjye wababurishije… Ngo nshobora kuba mbacuruza ku abagabo.

Ntabwo bari baziko nabajyanye kwa muganga,,, kubera bari bampambiriye umwenda kumunwa nabuze uko mvuga ngo nisobanure ahubwo bagakomeza kumpondagura. Sibwo nzize ubugwaneza bwanjye…

IYI NKURU MURAYIBONA GUTE DUKOMEZE?

.
Episode 2
Loading……..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s