SINZONGERA GUKUNDA EPISODE 8


img_0741-7

SINZONGERA GUKUNDA
.
Episode 8……………….
.
Writer: topsam

.
Duherukana Jacob ambwira icyo we na Ariana bapfuye.
.
Yarakomeje ati:
Jacob: Ariana twahuriye ku ishuri abahungu benshi bamwirukagaho nanjye ndimo, nakurikiye ubwiza , mwirukaho nkajya muha amafaranga yose ashaka kugirango dukundane, nari indi mu amarushanwa n’abandi n’abandi banyeshuri benshi, nakoraga ibishoboka ngo hatagira uzamuntanga , yaje kunyemerera urukundo ndamuharara, nifuzaga ko couple yamenyekana mu ikigo, nubwo umunyeshuri ntamafaranga aba afite, njye nibaga murugo amafaranga nkamujyana canteen buri munsi,,, namujyanaga mutubari , twaryamanye inshuro 2, amakosa yose nakoraga niwe wantinyuraga… Amafaranga yanjye yabaye make kuri we atangira kunyicaho, agakora ibintu bimbabaza kugirango mucikeho, akazajya anyivumburaho, namukoraho nk’ibisanzwe akanyiyama,, namufataga kenshi arikumwe n’abandi nkihangana kuko namukundaga.

Nageze aho kwihangana birananira namubajije impamvu ambabaza ahita antuka arambwira ngo niba ambabaza nimureke nshake utambabaza ngo we niko ateye, yaransuzuguye bihagije… Kubera umujinya nkazajya na njye mubuza amahoro ngo ndebe ko wenda yangarukira , ariko byaranze, nawe nagukoraga biriya kubera ntashakaga ko ukundana na kariya gasimba.. Topsam umbabarire na njye urumvako Ariana yambabaje
.
Jacob yambwiye byinshi Ariana yamukoze kandi bibabaje, mbega Ariana! Noneho nahise mwikuramo burundu.
Na Alex siyari akiri inshuti yanjye kuko nawe yashyigikiye Ariana.
.
Namaze amezi menshi naribagiwe uko gukunda bimera, kuko nt’amahirwe narinarabigiriyemo , numvaga mfite amahoro kuko ntamuntu untesha umutwe narimfite…

Njye na Mucyo twakoreye amafaranga menshi , amwe tukayaha ababyeyi, ayandi tukayabika kuri bank..
Umwaka washize tumeze neza agafaranga gahari
.
Mucyo yampaye igitekerezo
.
Mucyo: ko wabuze amahirwe yo gukomeza muri kaminuza , wagiye muri private ukiga kaminuza wiyishyurira
Njye: Ngiye kubyigaho nshobora gutangira umwaka utaha, kandi urakoze
.
Iyo minsi nari no-love
Ariana nakurikiranaga amakuru ye , jacob yarayampaga ,ntakintu ariana yahindutseho, yari akirikumwe na alex , alex yari afite amafaranga menshi nicyo Ariana yamukundiraga.
Ariana yigaga muwa 6 secondaire. Nawe yashoje kwiga uwo mwaka
.
Icyantangazaga ni uko ibihe byiza twagiranye ntabyibagiwe, hari igihe nisangaga ndimo kwivugisha nsubira mubyo twaciyemo… Ariko nakwibuka uburyo yanyihakanye nkaho atigeze amenya , nkumva agahinda karagarutse, amafotoye narimfite nayabitse kure kugirango ntazajya nyareba, ayo nari mfite muri 4ne twifotoje ndayasiba… Nari. Nifitiye amahoro bihagije njye na murumuna wanjye mucyo abantu baradukundaga kuko twaritondaga, ntabwo twagiraga akavuyo.
.
Mukwacyenda kuwundi mwaka nagiye kwiyandikisha muri kaminuza… Mucyo namusigiye ibyanjye byose.
Nanjye njya kwiga kuko byari ngombwa… Nashatse ghetto yo kubamo ahantu mu igipangu kibamo umu mama n’umu papa , bagiraga abakobwa 2 bigaga internal , na abahungu babiri bakuru bashatse abagore..
Nabaga muri ghetto njyenyine abo bakobwa biberaga ku ishuri. nirirwanaga irungu igihe ntagiye kwiga… Gufatisha ubuzima bwa kaminuza byarangoye kuko nari ntarabona inshuti twazajya tuganira.
Nyuma y’iminsi mike nagiye mpura n’abo twiganye secondary , nabandi bo duturanye caritier
Nakundaga kwiyicarira njyenyine munsi y’ibiti biteye mu ikibuga cy’aho twigiraga mfiye headphones mumatwi numva umuziki… Nakundaga gukina umupira w’amaguru(football) nkitozanya nabandi biga kuri iyo kaminuza. Mubo twakinanaga Umutype bita Brian niwe twabyumvaga kimwe kuko twari twariganyeho secondary anyiga inyuma…
Niwe twakundaga kugendana cyane… Umunsi umwe
Nagiye kubona mbona Ariana mu ikigo agendana n’abandi bakobwa, mbajije neza nsanga nawe yiga kuri iyo kaminuza.. Numvise bigiye kuzajya bimbabaza kumubona burimunsi, ancaho buri munsi
.
We sinari inziko yambonye… Bigeze ninjoro ngiye kuryama mbona yohereje sms ngo: bite topsam, twari tumaze igihe kinini tutavugana, nakubonye uyu munsi wicaye ahantu. .. Good night
.
Nibajije impamvu anyandikiye, gusa sinabiha agaciro… Nariryamiye mbyuka njya gufata isomo rya saa yine… Rishoje njye na Brian turasohoka duca ku umukobwa mwiza araduhagarika aratubwira ngo yitwa joy mutesi, natwe twaramwibwiye , aravuga ngo arashaka ko tuvugana njye. Yanjyanye hirya arambwira ngo aranzi numva ndatunguwe
.
Joy: wari uziko nkuzi?
Njye: oya , unzi he?
Joy: nturanye na ababyeyi bawe, najyaga nkubona waje kubasura
Njye: uravugisha ukuri?
Joy: nukuri, mucyo se ameze ate?
Njye: araho, ubwo uzi mucyo ndemeye nanjye uranzi
Joy: ndishimye kuko mbonye umuntu inzi
Njye: nibyiza nanjye ko tumenyanye…
Joy: ngaho tugende nkwereke aho mba ,uzajye unsura
Njye: ntabwo ari kure?
Joy: nihafi
.
Twagiye twiganirira agiye kunyereka aho aba, nawe yari aje gutangira muwa mbere… Twinjiye mu igipangu yabagamo anyinjiza mu inzi , ndicara… Arambwira ngo reka ahamagare undi mukobwa babana aze ansuhuze… Yarasohotse ntungurwa n’uwo mukobwa aje kunyereka.
.
Joy: topsam, nguyu bamwita Ariana niwe tubana hano, twahuriye hano , dukodesha inzu imwe… Ntabwo twari tuziranye…
.
Nkimubona nahise nikanga na Ariana ahita yikanga, joy yatunguwe n’uko twahise duhinduka…
.
Episode 9
Loading…………..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s