SINZONGERA GUKUNDA EPISODE 3


img_0741-2

SINZONGERA GUKUNDA
.
Episode 3
.
Duherukana papa wa Ariana atuguye hejuru , twicaye imbere y’igipangu,,,
.
Papa: ndabafashe, mudahaguruka mukomeze mwicare
Ariana: papa, uyu muhungu turasengana bamwita topsam yari amperekeje…
Papa: ziba, saa yine z’ijoro ntasoni , aho niho muhera muba andaya, akagahungu nako…
Njye: winkubita mbabarira
Ariana: papa, aho kumukubita, nkubita arinjye
Papa: oya, reka mbanze nkavunagure,,, nkazirike mugitondo ndakajyana kuri polisi
Ariana: ariko papa ubundi ikibi twakoze ni ikihe?

Papa: umukobwa w’umunyeshuri, ugenda amajoro n’abasore, imyaka 17 ufite niyo igushuka, ninayo mpamvu usigaye utsindwa mu ishuri…
.
Papa wa ariana yarankubise , arankurubana anyinjiza mu igipangu,na mama we aba araje akubita ariana, dore ngo induru ziravuga! Narindimo kwibaza uko ndi buve aho.. Kubera twasakuzaga abaturanyi bahise bahurura baza barungurukira inyuma y’igipangu, ariana yahise ambwira ngo niruke abandi bantu bataraza.. Nahise nishikuza papa we musunika hasi mpita nsimbuka igipangu ngwa hanze ndatsikira ndavunika,,, nirukanse iryojoro ngwira ibiti , ncumbagira,,, wagirango nari umujura, mbega ijoro ngo riraba ibibazo… Nahise ninjira munzu nacururizagamo , ndifungirana nikubita kuburiri , narindimo kwahagira, natekerezaga ahantu nsize umwana wabandi umutima uranga umpatiriza gusubirayo, nahise nongera nkingaho ngenda ncumbagira , mpagarara ahantu hafi yo kwa ariana numva bacecetse ndahegera nsanga induru zarekeye
Numva ndatuje uko biri..

Nasubiye murugo ndaryama, nkubwije ukuri sinasinziriye, nafashe agatotsi bukeye, naje kubyuka nka saa tatu zamanywa, nari mfite amatsiko yo kureba mumaso ya ariana, nkamusaba imbabazi z’ibyago namuteje, mbega ababyeyi babi, sha nari nakubiswe koko, nashyuhije amazi nkanda aho nari navunitse ikirenge, ubundi nteka ibyo abanyeshuri baza kugura,,,
Break yarageze abanyeshuri baza gufata icyayi ntegereza ko na ariana aza ndaheba. Allen inshutiye yaraje mubuza amakuru ya ariana ambwirako nawe uwo munsi atamubonye nawe yibazaga impamvu ataje ku ishuri… Naketse ko iwabo baba bamukubise cyane akananirwa kugenda nabuze icyo gukora
Natumyeho allen araza musaba ko aza kujya gusura ariana akazaza ampa amakuru y’icyamubayeho kuko njye sinari kuhatinyuka .

Uwo munsi warije, ejo allen yaraje ampa amakuru yose,,,
.
Allen: nagiyeyo nsanga aryamye, ntabwo avuga, ntabwo arya, mama we yamusabye imbabazi ariko ntacyo bitanga, yirirwa arira gusa nanjye navuyeyo ntazi icyo yabaye na mama we yanze kumbwira icyo arwaye,,, yampaye akagapapuro ndebye mbona hariho izina ryawe kariho ninomero za telefone gusa … Wenda arashaka ko umuhamagara
Njye: impa izo nimero , kandi urakoze
Allen: nonese wowe uzi icyo yabaye?
Njye: wapi, ntabwo nkizi,,, wenda ndaza kukimenya
.
Allen akimara kugenda nahise mfata telefone mpamagara za nimero nazo zanga gucamo, ndagerageza biranga, nabuze amahwemo nukuri, ntekereza ukuntu najya kumusura iwabo bakandeba.
Bigeze nimugoroba nahamagaye ya nimero noneho icamo, ariko nkumva atavuga namubwiyeko ndi topsam nibwo nawe yavuze numva ni ariana amaraso yanjye,,,,
.
Ariana: chr uracyahumeka?
Njye: ndahumeka ntacyo nabaye, ahubwo wowe urampangayikishije
Ariana: ukuntu bagukubise nabitekerezagaho nkumva ndasaze, numvaga mfite isoni zo kukubona kuko ababyeyi banjye nibo bagukoreye ibyo
Njye: nukuri ntacyo nabaye ahubwo wowe igangane ugaruke ku ishuri , wige sinshaka kukubera ikigeragezo.

Ariana: ubwo tuvuganye ejo nzaza, aho nari nabyimbye harakize , kandi umbabarire ubabarire n’ababyeyi banjye , niko bamera baramfuhira cyanee
Njye: ibyo ntakibazo ahubwo nanjye umbabarire kuko ibyabaye ninjye muzi wabyo,, ikimpangayikishije ni ukongera nkakubona mumaso, ukongera ukansekera,,, ndagukunda nukuri
Ariana: nanjye ndagukunda topsam!
.
Twaraganiriye biratinda, noneho numva ndaruhutse kuko ariana yari avuye mubwigunge…
Bwarakeye nkomeza akazi kanjye nk’ukobisanzwe
Amasaha yarageze abanyeshuri batangira kuza gufata icyayi na amata nkuko bisanzwe. Nari mfite isoni zo kuza kurebana amaso kuyandi na ariana nyuma y’ibyatubayeho
.
Hashize akanya nagiye kubona mbona group ya ariana aramanutse nawe arimo , igitimba cyatangiye gutera insigane , ubwoba buraza ,,, ariana we aca inyuma ansanga aho natangiraga amata
Yanturutse inyuma amfata munda ndahindukira mugwamo, abategereje barihangana, ariana ntasoni yagiraga kuko yampobeye abanyeshuri bigana bamureba, atangira kumfasha gucuruza,,, twanze kuganira abandi batwumva igihe cya break kirangiye asubira kwishuri…
Nimugoroba amasomo arangiye , yabanje kuncaho mbere y’ uko ataha akora mu ibaga ye ampa rya kote nari naramutije , ababyibuka…

Yahise yongera akora mo azamura impano yari yanzaniye,, byarantunguye ukuntu umunyeshuri udafite amafaranga yangurira iyo mpano
Ndabizi amatsiko arabishe murashaka kumenya impano yampaye …
.
Episode 4

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s