SINZONGERA GUKUNDA EPISODE 4


img_0741-3

SINZONGERA GUKUNDA

Episode 4……………………

Duherukana Ariana anzaniye impano wakwibaza ngo yanzaniye iki?

Reka Dukomeze
.
Yarapfunduye mbona yanzaniye pome 3 , mubyukuri byaranshimishije burya murukundo impano yose ni impano , yaba nto cg nini
Nafashe agapome kamwe nkacamo kabiri turagasangira numvaga mbonye umwanya wo kuganira bihagije yaratangiye
.
Ariana: chr nari nkukumbuye
Njye: nanjye ni uko , merci wanzaniye pome,,,
Ariana: sha noneho murugo bampaye itegeko ryo kugera murugo saa kumi nimwe n’igice.

Sinzi icyo banshakaho
Njye: noneho ugiye guhita uncika tutaganiriye nukuntu nari nkukumbuye
Ariana: ni ukwihangana nzajya nkusura neza kuri weekend…
Njye: basi reka tuganire umunota umwe
Ariana: ok, ntakibazo
.
Twaganiriyeho ahita ataha… Bitewe n’uko iwabo bari baramuhaye amategeko akaze yo gutaha kare twabonanaga gake gashoboka byatumaga mukumbura cyane twahura bigasa nk’umunsi mukuru. Iminsi itatu yashije tubonana amahushuka , umunsi umwe baje kwiga basanga habaye konje ariana yanga gutaha ahita aza kunyisurira. Yaje yambaye uniform(imyenda y’ishuri) ajya mu icyumba cyanjye akuramo uniform yambara imwe mu myenda yanjye ..
Ariana: chr, uyumunsi ndi uwawe unkoreshe icyo ushaka.

Njye: ubuse iwanyu nibakubura sibiba bibi?
Ariana: wapi, ndababeshyako niriwe kwa aunt wanjye
Utuye hariya hepfo
Njye: ariana , nyumva neza turakundana ariko sinshaka kuzajya nkuteza ibyago .
Ariana: humura papa yarazindutse, mama rero ntabwo ankanga
Yahise atangira gukora isuku mu igikari , afata imyenda atangira kumesera, arakoropa , ashoje amasuku ahita ateka , njye nari ndimo kwakira abakiriya(clients)…
Saa munani ibiribwa byarahiye ariana ansaba gukinga nkaza tukarya. Nakinzeho gusa numvaga mfite ubwoba ko iwabo baza guteza andi mahane bikazatugaruka nkuko mbere byatugendekeye.

Nasanze yari yateguye , ibyokurya ku ameza, inzu ikoropye , ibyombo byogeje, imyenda imeshe, uburiri bushashe neza… Naratunguwe kuko yabikoze ntacyo yambajije. Numvise bindenze.. Negereye ameza turafungura tunaganira.
.
Njye: ariana ibi ukoze birandenze, reka nkushime wakoze
Ariana: chr , ni uko kwiga kwanjye bimbuza kukuba iruhande , naho ubundi nagukorera nibirenze ibyo…
Njye: ndabona wavamo umugore mwiza… Nkuko twiyemeje gukundana , mfasha tuzanashakane
Ariana: bae, humura nanjye niyo ntego. Ndi uwawe igihe cyose,,, nubwo wenda murugo banyima ubwigenge kuko ndi muto kandi niga , nzakura noneho dukundane bose babibone.
.
Mbega uwo munsi ngo urukundo ruradutwara, njye nakomeje kugira ubwoba kuko narindikumwe n’umunyeshuri byari amakosa, gusa nibazaga impamvu ariana we adafite ubwoba. Twashoje kurya ariana ajya kuburiri araryama arasinzira nanjye nsubira gucuruza, ariana yisanzuraga nk’uri iwabo…

Nirindaga ko twagera kure kuko nangaga ko twaryamana igihe kitaragera. Yakomeje kuryama bigeze nka saa kumi nimwe, nasubiye kureba niba yabyutse… Nasanze akiryamye kandi amasaha yari yagiye, naragiye nsuka amazi mu agakombe, ndamwegera mukoraho ngo abyuke nti yumva nabonye umwanya wo kumwitegereza, mfata akaganza ke ndakitegereza, nibwo nemeye neza ko ariyana ari umukobwa mwiza nitegereje mumaso he , mukora ku amatama, namaze umwanya muri ibyo nawe agisinziriye , amarangamutima yatangiye kuzamuka, musoma ku agahanga niruhutsa umutima, ndongera manura umutwe ngo musome ku agahanga , aba arakangutse mpita nikanga arabibona ko hari ibyo narindimo gukora .

nahise mfata kagakombe karimo amazi ndakamuha
.
Njye: akira amazi unywe
Ariana: urakoze
Njye: nari inje kukubyutsa kuko ndabona butangiye kwira
Ariana: sinzi uko byagenze ngo nsinzire kumanywa bigeze aha, wasanga ari uko ndi iruhande rwawe
Njye: ngaho haguruka utahe ababyeyi badahangayika
Ariana: ngaho mpagurutsa…
.
Naramuhagurukije nkuyeho ishuka nsanga yari yambaye agakabutura kagufi narebye ibibero bye mpita mpindukira ndeba hirya nawe ahita amfata munda arambwira ngo wambabariye ukansezera
Numvise ngize ubwoba ndicalma ndahindukira mureba mumaso nawe arandeba aramwenyura Aza anyegera buhoro buhoro , anzengurutsa amaboko mu ijosi, arambobera nanjye mufata mumugongo duhagarara aho nk’iminota itatu duhoberanye ntacyo tuvuga… Numvaga ndi mu iyindi si, igituza kugituza. Hashize akanya numva aravuze
.
Ariana: topsam, ibi nkora ni uko nkukunda ndabe ntarimo kuruhira ubusa
Njye: humura ndabibona kandi ndi uwawe
Ariana: ngaho reka ntahe wakoze kunyitaho
Njye: nawe wakoze ndagukunda
Ariana: nanjye ndagukunda , ariko usigare usenga ntasanga mama yarakaye bikaba bibi
.
Namurengeje irembo bwari bwije izuba ryari ryarenze… Amaze kugenda nasigaranye ikiniga n’irungu , ibyo ni ibisanzwe kubakundana iyo umwe agiye usigarana agahinda.

Bigeze nka saa tatu zijoro yarampamagaye ambwirako ntacyibazo yagize , uko iminsi ishira urukundo rwariyongeraga nari nsigaye muha icyo ashaka, cyaba gihenze cyangwa gihendutse , kurya amafaranga yanjye numvaga ntacyo bintwaye… Yari asigaye ambwira byose ntacyo ampisha, namuguriye i-pod ihenze yo kumviramo umuziki
. gusa sitwongeye gusohokana kuko twangaga ko ababyeyi be bazana amahane. Yari goraga akansura murugo…
Nabonaga ntakibazo gihari
.
Umunsi umwe haje umuhungu wigana na ariana aje kugura utuntu, nshaka kumenya amakuru kuri ariana iyo ari ku ishuri uko aba ameze, amakuru yampaye ntabwo yanshimishije ahubwo yanshiye intege , gusa njye sinabyemeye numvaga ari ibinyoma
.
Yambwiye gutya: ariana ariyemera mu ikigo bose barabizi, arasuzugura, akurukana n’uduhungu bahora bamwirukana… Yambwiye byinshi byose byari bibi gusa. Murukundo ibitanya abantu ntibibura. Wamuhungu yahise yigendera ntabwo twari tuziranye yambwiye ko yitwa JACOB.

Nasigaye nshyushye mumutwe , kubyakira birananira, nawe ari wowe basebereje umukunzi wawe wababara nibazaga niba aribyo koko. Nafashe umwanzuro wo guceceka , niba aribyo nzabimenya kandi niba ataribyo nabyo nzabimenya. Nishyize mumutuzo.
Ariana hashize iminsi 2 ataza kunsura , rimwe mbona arampamagaye nditaba
.

Ariana: ndakwanze ndakwanze, ibintu wakoze ntabwo aribyo… Wambabaje
.
Nahise ngwa murujijo nibaza ikintu namukoreye nkakibura… Gusa numvaga abivuga ari serious
.
Yakomeje kuntuka mubyukuri ntazi icyo nzira
.
Episode 5
Loading…………….

Advertisements

One response to “SINZONGERA GUKUNDA EPISODE 4

  1. Umva sha ngo ntiwari uzi icyo uzira waziraga ubusutwa wajyaga kubaza amakuru ya ariana se ushaka iki iyo ureka ukazamwiga ukamumenya. Wenda uwo wabajije yagiye avuga ibyo utavuze

    Liked by 1 person

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s