SINZONGERA GUKUNDA EPISODE 7


img_0741-6

SINZONGERA GUKUNDA
.
Episode 7………………..

.
… Bahise bikanga bararekurana mbona ni Alex na ariana umukunzi wanjye…
Umutima wanjye wabaye nk’ucitsemo kabiri numva umujinya ungurumanyemo,,, Ariana yahise areba hasi kubera ikimwaro, amarira yahise amanuka ku amatama , ni ubwambere nababaye nkarira. Numvise intege zicitse nicara hasi mumuhanda.
.
Love hurts… Urukundo rurababaza ,ruraryana kandi inkovu zarwo ntizikira…
.
Njye: Ariana nubwo umennye umutima wanjye, ariko ndishimye kuko menye ukuri kwawe, ibyo nabwiwe nibyo , uri indaya, uriyemera, ukururukana n’abahungu,,, nibyo jacob yambwiye none koko mbyiboneye amaso ku amaso

Alex: ese ubaye iki topsam?
Njye: Alex nawe uri inshuti mbi, nawe koko ugashyigikira ariana mukazajya munca inyuma?
Alex: ngo tukaguca inyuma? Nonese sinakubwiyeko Ariana dukundana?
Njye: ariko alex uzi iminsi maranye na ariana ambeshya ngo arankunda, uzi ukuntu namurwaniriye nzi ngo ndarwanirira umukunzi wanjye ngo ntamubura, uzi inkoni nakubiswe na papa we w’umusirikare…
Alex: bishatse kuvugako nanjye anca inyuma?

Ariana: Alex, topsam arabeshya arashaka kuduteranya… Naramwiyamye ariko ntiyumva
Alex: mbega ni uko bimeze? Urashaka kuduteranya ubeshyera ariana ngo murakundana ?
Njye: koko uranyihakanye? , akakanya uribagiwe? Ese ni iki ntagukoreye Alex azagukorera?
Ariana: nakubwiye ngo ndeka, alex twigendere topsam mureke wasanga yasaze,,,
Njye: ngo nasaze? Rekanze nkwereke ko ndi muzima
Mucyo: Topsam, wihubuka ngo urwane,bareke bigendere, ariana ajyane urukundo rwe, Imana izaguha urwayo
Njye: oya, nubundi ntacyo ndamira reka mbakubite
Alex: ariko topsam waretse kuba imbwa, umuntu w’umugabo urukundo rumugira umusega, kugeza aho aririra umugore utari uwe? Nakubwiyeko Ariana ari girl friend wanjye.. Wowe washatse uwawe urarwana n’iki?

Njye: alex ibyo utazi ntukabyivangemo, nanjye nakuruwe n’ubwiza bwa ariana inyuma, ntaziko imbere ari igisimba, Imana ishimwe kuko menye ko yandyaryaga mbere y’uko amaraho imitungo yanjye n’amafaranga,,, ayo namutakajeho arahagije
Ariana: mbwira ayo wampaye nzayagusubize
Alex: biragaragara ko muziranye cyane , ariko topsam niba warananiwe kwita kuri ariana kandi njye mbishoboye , mbizire? Niba yaraguhaye urukundo ukinanirwa nakazi kawe, bikubere isomo nubona undi muzakundana uzamwiteho
Njye: nonese ni iki ntamuhaye
Alex: byibaze , ibyo ntabwo bindeba
Ariana: ariko ubundi urarwana n’iki? Ko urimo kuruhira ubusa… Alex twigendere
Mucyo: topsam, wowe waretse nawe tukigendera, ukuri baguhaye siguhagije
Njye: Ariana genda , ariko umenyeko bitarangiriye aha,,, uzabyara abana mbyare abarozi , worore inkoko norore agaca , izi nkovu unteye uzaziryozwa…
.
Nabivugaga bigendera, bisekera , nyamara njye nshira numva… Nahagaze aho , mucyo kuhankura byabaye intambara. Ariana nahaye umutima wanjye yari yongeye ibisebe mu inkovu Gasaro yanteye. Nicujije impamvu nyuma ya Gasaro nongeye gukunda none bikaba bimviriyemo kongera kubabazwa… Nibazaga gutya: ese nzongere nkunde?

Mubyukuri ibi byatumye numva ntazongera gukunda ariko burya urukundo rwifatira imyanzuro , wowe iyawe ikaba imfabusa,,, hatazagira uvuga ngo ntazongera gukunda kuko iyo urukundo rwaje ntawaruhagarika, kuko rurizana… (Ndihanganisha umuntu wese wakomerekejwe n’urukundo kandi ntazacike intege ahubwo azakomeze arushaka igihe kiragera akarubona)
.
Kujya iyo twajyaga byarahagaze dusubira murugo .
Nahise niyahura muburiri , nubwo bwarinze bucya ntasinziriye. Naraye nibaza ngo kuki ntakundwa nk’uko bikwiye, kuki abakobwa bose bampemukira? Kuki burigihe arinjye bibaho? Mubyukuri iyo ubabajwe n’uwo witaga inshuti , wumva witereye ikizere, ugacika intege, ukumva utinye kongera gukunda ukundi… Nibutse ibyo nakoze byose ngo yishime nsanga naruhiye ubusa, urukundo si ikintu, urakabona ukundwa , ariko ntukabone wangwa…
.
Nabyutse nambyimbye mumaso narembye biri serious,,, mucyo we yari yumiwe kuko ni ubwambere yari yambonye nihebye no kurya bikananira. Hari abavuga ngo ibi biba ku abakobwa gusa ariko n’abahungu bibabaho , ni uko bo amarira atemba ajya munda bakihagararaho…burya ntawe utababazwa n’urukundo.
.
Numvaga kuguma aho nzongera kubona ariana umujinya utarashira byangora, uwo munsi nafashe bag nshyiramo ibishoboka njya murugo kwa papa na mama… Aho mpasiga mucyo. Numvaga wenda nimarayo icyumweru nzagaruka nararuhutse mumutwe,,, naribeshyaga kuko urukundo ntabwo waruhunga kuko muragendana.
.
Naraye murugo umunsi wambere mbona ntagihinduka…Ahubwo mama yirirwaga ambaza icyo nabaye kuko ngo yabonaga narahindutse…
.
Mama: mwana wanjye n’ubwo utambwira icyo wabaye , ariko ndabikeka
Njye: mama humura meze neza
Mama: kuva kera iyo uhangayitse ndabimenya,,, kandi niba ntibeshye urasa n’uwababajwe bidakira, urasa n’uwababajwe n’uwo ukunda, umeze nkanjye cyera nkiri inkumi, nababayeho mera nk’uko umeze, uko urukundo rumera ndabizi, mwana wanjye! Ndabeshya?
.
Mama akimara kuvuga gutyo agahinda karazamutse numva ngiye guturika umutima, mpita mpaguruka ntacyo mvuze njye munzu. Nanze ko mama amenya ibyanjye… Hashize akanya yaragarutse anyicara iruhande atangira kumpumuruza
Mama: topsam, ntukemere ko umunsi urinda urenga ugifite agahinda, niyo waba wapfushije urenzaho, ukiha amahoro, niba hari umwari wakubabaje, mwikuremo, igihugu cyuzuye abari benshi bafite uburanga shaka undi uguha amahoro…
.
Yambwiye amagambo meza menshi ampumuriza, nanjye mpita mubwira uko byagenze byose, angira inama yo kwihangana ,nkisubirira kukazi kanjye
.
Mama: genda ukore umwikuremo. Natinyuka akagusaba imbabazi uzazimuhe, ariko niyicececekera uzamwihorere…Urwo wamuhaye waruha n’uwundi.
.
Umubyeyi ni umubyeyi, burya ibyo ucamo nawe aba yarabiciyemo , ujye ugisha inama umubyeyi kuko aba ari inarariyonye kukurusha.
.
Hashize iminsi ibiri nasubiye aho nibera hamwe na mucyo, njyenda numva nikuyemo urukundo ntazongera gukunda vuba…
.
Burya ngo iyo wishyize mumahoro ibiyakubuza birahaguruka.
Ariana yakomeje kunshotora akazajya anyohereza message ngo : namupfushaga ubusa, ngo ayo yandiye arahagije, ngo ndi ikigoryi kitazi aho isi igeze, ndababwiye ngo umukobwa yambereye ikigeragezo… Ariana yatumye numva ngiye guhangana nawe byatumye numva agaciro k’ibyo jacob yambwiraga , nemeyeko jacob nawe yarenganye ariyo mpamvu nawe yatumaga yanga ariana akamurwanya, njye na jacob twari mugatebo kamwe, byatumye nshaka jacob ngo mubaze ibyamubayeho igihe yakundanaga na ariana
.
Nafashe umwanya njya iwabo kumusura , kuri iyo nshuro jacob yabaye inshuti yanjye yambwiye ibyo ariana yamukoze numva ndatangaye,
.
Dore story ya jacob uko yakundanye na ariana n’uko batandukanye…
Yaratangiye ati:
Jacob: topsam, mbabarira ibyo nagukoreye kubera ariana , nabikoraga kubera umujinya yanteye. Gusa nawe wihangane numvise twese yaratubabaje. Njyewe twahuriye ku ishuri, tugitangira abahungu benshi bamwirukagaho nanjye ndimo, kuko ari mwiza pe, ntawe utarabibonaga. Yaje kunyemerera urukundo …
.
Episode 8
Loading………………….

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s