SINZONGERA GUKUNDA EPISODE 5

img_0741-4

SINZONGERA GUKUNDA
.
episode 5…………………
.
.
.
Duherukana ariana arimo kuntuka kuri 4ne (telephone) mubyukuri ntazi icyo nzira….
Nibazaga icyonakoze nkakibura, yambwiye ngo niba bishoboka nshake uburyo duhura abimbwire atari kuri 4ne.
Naratuje ndihangana.

Muri iyo minsi amafaranga yanjye yagendaga ashira ntazi aho ajya, nabaraga inyungu nunguka nkasanga ntabwo ishinga , nafashe umwanzuro wo guhindura ibyo nakoraga . nahise nimuka ibyo nacuruzaga ndabiteza, kuko byari bitangiye guhomba , nahize nigurira ibyuma nkora papeterie/studio .

nimukiye hafi ya aho nabaga. Nabikoze ntabwiye ariana, kuko ntabwo twari twagahuye ngo ambwire icyo namukoreye… Aho nimukiye hari kure y’ikigo ariana yigagaho.
Namaze iminsi 5 tutabonana , atampamagara, umunsi umwe nariyongoje ndamuhamagara aritaba musaba ko twapanga aho duhurira tukiyunga. Twarabipanze ariko nkumva aracyafite uburakari. Yambajije impamvu nimutse ntamubwiye nanjye ndisobanura nk’umuntu w’umugabo.

Twahuye mu kagoroba ko kuwa gatandatu. Mubyukuri uyumunsi wari utandukanye kuko yampaye intoki dusuhuzanya, kandi ubundi twarahoberanaga, mumaso ye hari huzuye agahinda
.
Ariana: siniyumvisha ukuntu wanteje abanyeshuri
Njye: gute se chou ?

Ariana: utongera kumpamagara chou, ubu uziko inkuru zakwiriye mu ikigo ngo ndi indaya yawe
Njye: ntabwo mbyumva neza, ngo indaya?

Ariana: mbabarira umbwire incuro naryamanye nawe
Njye: ntanimwe
Ariana: kuki se wabwiye Jacob ko twaryamanye? Kandi jacob ntabwo ajya abeshya, ntanubwo nari inzi ko akuzi… Yahise akwiza mukigo ko ndi indaya nabibwiwe nabo yabibwiye
Njye: ndarengana, jacob ni imbwa arashaka kuduteranya. Ni ubwambere nari mubonye, namubajije amakuru yawe ku ishuri ahubwo ambwira ko wirata , ukururukana n’abahungu, uri ikirara… Byinshi nanjye icyo gihe naraye mbabaye , igihe nakabikubwiye nibwo wampamagaye untuka mbura nuko nabikubaza kuko wari urakaye
Ariana: mbabarira umbwize ukuri kuko narasebye , ubu nsigaye nca kubanyeshuri bagaseka, kuko bose babizi .
Njye: ni ukuri , ahubwo wasanga jacob ashaka kudutanya… Cyangwa nawe agukunda
Ariana: yaje kunsaba imbabazi noneho arabinyibwirira neza ko wabivuze
Njye: basi niba utabyemera ,tuzamuhamagare adukize kuko ndumva bikaze
Ariana: nzamuzana tubisubiremo, nukuri ndagukunda ariko nsanze koko warabivuze, ntarukundo waba umfitiye, sha narasebye bihagije nsigaye ntinya no gusohoka mu ishuri , indayi koko? (Yabivugaga arira)
Njye: chr tuza! Ndakwinginze wirira
Ariana: basi niyo mba narabikoze kuko nkukunda ntakibazo, ariko kugenda umbeshyera,,, wasanga hari nabandi wabibwiye
Njye: nukuri ibyo ni ibinyoma…

Ndagukunda sinaguhemukira bigeze aho… Basi reka duhite tujya kureba jacob nonaha
Ariana: burije ndatashye bye
Njye: winsiga mugihirahiro sweet!
Ariana: oya , ndagiye
Njye: sawa, nyicisha agahinda nubundi ninjye wakwizaniye nkukunda
Ariana: icyakwereka ako mfite kubera guhemukirwa n’uwo nakunze
Njye: basi irengaguze uze nkuhanagure amarira , kuko uko urira biratuma nanjye ndemba…
.
Mana yanjye, ngo iyo urw’inkende ruje n’ibiti biranyerera, jacob ibintu yadukoreye birenze ukwemera. Ariana yarinze ataha atemeye ukuri kwanjye. Uwo munsi warambabaje bihagije… Kuburyo nataye umutwe no kurya bikananira,,, umwana wabandi nawe yari mugihirahiro , kandi koko arinkawe wasebye , kubyumva byakugora. Ariana yatashye arira inzira zose ageze iwabo araryama abura amahoro , afata 4ne ashaka guhamagara jacob ngo amubwire azaze adukize, jacob aho kumwitaba akamukupa,, abikora incuro nyinshi bigenda gutyo. Yohereza message ntiyamusubiza..Ariana yarampamagaye ambwirako jacob yanze kumwitaba… Ampa n° ye ngo nanjye ngerageze , kuko n° yanjye atari ayifite njye yahise anyitaba… Ntangira gufata amajwi ibyo twari tugiye kuvugana , ngo nzabyumvishe ariana…
.
Njye: jacob, ni wowe?
Jacob: yego , urinde?
Njye: iyo unsebeje kuri ariana, wabishakiye iki?
Jacob: mbega ni wowe? Hahhh nabikoze mbishaka, ariana ndamwanga yanze ko dukundana , nanjye nkora ibishoboka byose ngo ankunde. Wihangane niba munakundana naramusebeje pe
Njye: none se ukekako urukundo ari agahato? Basi uzaze unkiranure nawe , umubwireko ari ibinyoma abyumve , areke kubinshinja
Jacob: niyo wampa iki, sinabunga .

ariana azakundana n’uwundi muhungu ari uko ntakiriho… Uwo bazakundana wese nzabateranya
Njye: ok, urakoze kumpa ukuri..
Nahise nkupa mpita niruka njya kureba ariana , ndamuhamagara duhurire hirya y’iwabo ngo mwumvishe amajwi nari nafashe… Byari ninjoro ahita acika iwabo azayiruka…
Nanjye naje nihuta njyeze aho twari guhurira ndamubura ndategereza , hashize akanya mfata 4ne ndamuhamagara arayitaba
.
Ariana: chr ndimo kuza ngiye kukugeraho, ntorotse murugo
Njye: ntabwo ngutinza ,,, hello, hello
.
Tukirimo kuvugana numva arashakuje ngo mutabare ibyaribyo byose 4ne ye yikubise hasi ariko ntiyazima, numvaga atabaza cyane.. Umutima wahise unkuka igiteye ubwoba ni uko byari ninjoro kandi yari yatorotse iwabo… Naketse ko ari abajura bamuteye nahise niruka nerekeza mu nzira acamo ava iwabo… Ngeze ahantu numva akanji ke kavugira mu agashyamba kegereye umuhanda , naje niyemeje kurwana uko bishoboka ,ntoragura ibuye rito ndishyira mumufuka… Nasanze ari ibihungu bibiri birebire byari byamufashe byenda kumufata kungufu . nahise mbakanga ngirango barahita biruka, ahokwiruka bahise bamureka banzaho, nihagazeho ngo ndwane bandusha imbaraga bara mpondagura ariana yahise afata igiti kinini aba agitikuye umwe mumugongo nanjye nkuramo ryabuye mumufuka mba ndikocoye undi mugahanga, aba arandekuye ndongera nsongamo, mukubita igipfunsi munda wawundi ariana yakubise yaramuhagurukanye amusunika ku igiti ariana agwira ibuye akomereka ku ivi… Bahise biruka nanjye njya kubyutsa ariana
.
Byabaye intambara ikaze.. Ni ubwambere nari ndwaniriye uwo nkunda. Ariana yahise ampobera amarira ari yose , yari yabuze icyo avuga. Naramusindagije kuko yari yakomeretse,,, mwicaza ku akabuye , ubundi andangira aho njya gushakira telefone ye yari yaguye.. Naje nyizane nanjye nkuramo iyanjye mwumvisha yamajwi nafashe jacob….

Mwibukeko byari ninjoro kandi ariana yari yatorotse iwabo, ibyo byose birangiye nibwo yatekereje uko asubira iwabo bimubana ikindi kibazo kuko byari bimaze kugera saa tatu z’ijoro.

Twari dukize intambara, hari hakurikiyeho iyiwabo. Mbega ibibazo ukuntu byaziye rimwe! Ntahandi yari kurara uretse iwabo cg iwanjye… Yarebye najya iwabo baza kumwicisha inkoni, yahisemo kuza ngo turarane, burya urukundo ni urusazi,,, twari kurarana mugitondo akababeshyako yaraye kwa allen .

Numvaga ibyo tugiye gukora ari ubusazi, ariko ntakundi twari kubigira.

Twinjiye aho imba, ncana amatara,mwicaza muntebe , nzana agatambaro muhanagura aho yavaga amaraso ku ivi… Nteka agacyayi , njya kuga santere(centre) kugura umugati wo kurarira kuko ntari natetse ibiryo. Twariye umugati n’icyayi dushoje , ariana yagiye mubwogero, avayo nanjye njyayo… Ikibazo cyabaye kuryama. Inzu nabagamo yari ifite icyumba kimwe na salon ntacyumba cy’abashyitsi nagiraga… Byabaye ngombwa ko turara kuburiri bumwe kandi ntihagire ukubagana. Byambereye ikizamini kuko ariana twakundanaga , ibaze nawe uraranye na chr wawe ukuntu waba umeze , twese twari tubangamiwe…

Kugirango twirinde , umwe yaryamye acurikiranye n’undi njye narebaga mumirambizo nawe aryamye kumusego… Ntababeshye nabuze amahoro … Nibazaga ngo badufashe kandi ntanikintu twakoze, nabuze amahoro , kumbi nawe byari uko, ngiye kubona mbona nawe arahagutse yicaye kuburiri yambwiye aya magambo
.
Ariana: topsam, ibi bibaye byose ni ikimenyetso cy’urukundo dukundana, intambara turimo gucamo ntizoroshye urabibona, uyumunsi uzatubere urwibutso rutazibagirana…. Ngaho nawe haguruka unyegere…
.
Episode 6
Loading……………..

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s