SINZONGERAGUKUNDA EPISODE 11


img_0741-10

SINZONGERA GUKUNDA
Episode 11…………………
.
Writer: Topsam

.
Duherukana Njye na Brian dusanga Ariana yajugunye ibikoresho bya Joy hanze… Ese hakurikiyeho iki?
Reka dukomeze…
.
Joy akimbona yahise aza arampobera n’amarira menshi, njye nahise numirwa gusa.
.
Joy: chr,,, noneho ndabigira gute. Sibwo Ariana anjijije kugukunda
Njye: humura boo! Kukwirukana ntacyo bihindura ku urukundo rwacu
Joy: nkukundirako utajya unca intege. None dukore iki?… Yari arimo kuvugira munzu yanze gukingura. yakinzeho araryamye.
Njye: reka muvugishe… Ariana nyumva kandi nkingurira.
Joy: ntako tutagize ngo akingure ariko yanze
Njye: Ariana ndakwinginze kingura! Ndashaka ko tuganira
.
Twaringinze yanga gukingura… Mumutima hanjemo ko Ariana yaba yakoze ibintu bibi, ko yanakwiyahura… Njye na Brian twahise tumena urugi turinjira dusanga amacupa menshi y’inzoga anyanyagiye munzu… Ariana yose yayanyweye. Inzoga zari zamukubise hasi arimo guhondobera. Zari nyinshi nogupfa byari kuzamo kuko yari yatangiye kuzana urufuzi… Ubwoba bwahise bunyica , niko kubwira Brian ajya kuzana moto tumujyana kwamuganga… Aka urukundo rwakera ntikabura twese uko turi batatu twirengagije ibyo yakoze murugo asohora imyenda ya joy… Tujya kumurwaza bamuhaye imiti igabanya ubukana bw’inzoga… Yari yacitse intege kuburyo atabashaga no kwegura umutwe. Dore amagambo Joy yavugiye aho…
.
Joy: Topsam… Ikigaragara cyo ni uko Urukundo rwawe na Ariana rufite amateka menshi… Narwivanzemo ntaruzi… Ariko maze kubibona ko njye nawe dukundanye byabyara ibibazo byinshi… Nubwo nanjye nagukunze ariko biragaragara ko Ariana agukunda kundusha… Kugeza aho afuha akenda no kwiyica… Burya sibyiza kwikunda, sinshaka kwikunda… Topsam ndagusabye babarira Ariana mwongere mukundane… Ndabikwibwiriye njye niyo twakundana ntabwo nagira amahoro… Muzahirwe murukundo rwanyu… Ndamuhariye ariko sinzakwibagurwa kandi sinzarekera kugukunda… Narangije kumubabarira kuko siwe wabyiteye… Ni urwo agukunda… Reka injye murugo nkire isuku Ariana nakanguka mumubwire uko navuze. Mumubwire ambabarire dukomeze tubane munzu…
.
Akimara kuvuga ibyo yahise asohoka kwamuganga amarira amuzenga mumaso. Nanjye emitions zahise zimfata mpita mukurikira ngenda mwiruka inyuma.
.
Joy: subirayo wite kumukunzi wawe,,, ibyacu byarangiye
Njye: joy,,,kukureka ngo ngarukire Ariana birangoye
Joy: njye sinaje guteza akaduruvayo…
Njye: umva joy,basi hagarara nkubwire…
Joy: nakubwiyengo… Ayo niyo mahitamo yanjye kandi ntacyo bintwaye… Humura nzabona uwanjye wundi
Njye: noneho uhisemo gukiza Ariana , njye ukansiga ndi indembe?
Joy: Sinshaka kukubabaza kandi sinshaka kubabaza na Ariana… Mukomeze urukundo mwatangiye , njye n’ubundi naje nivanga
Njye: nakubwiyeko ariana yambabaje, yancaga inyuma… Ubwo se urumva nasubirana nawe? Mbabarira joy, twibanire…
.
Yahise ahagarara atega amaboko arampobera , ndeba mumaso, aransoma… Turatindana,,, joy nawe yatekerezaga kure.. Yahise andekura arambwira ngo ninsubire kwamuganga ,,,
.
Nasubiyeyo nsanga Brian aracyicaye iruhande rwa Ariana, wibuke ko Brian nawe yakundaga Ariana nubwo yari yaramuhakaniye…
Nahise ntuma Brian ajya kugura amata yo Ariana yari kunywa abyutse… Brian yaje gutaha nsigara aho. Bwari bumaze kwira,,, narategereje … Muganga yaraje aba anganiriza
.
Muganga : wowe n’uwo mukobwa biragaragara ko mukundana?
Njye: ntabwo dukundana ariko twigeze gukundanaho…
Muganga: nonese kuki uyu mukobwa yendaga kwiyahuza inzoga?
Njye: muga, nibirebire… Dore ukobyagenze… Bru bru…..
Muganga: inama nakugira ni uko wakongera ukamukunda… Kuko ibi yakoze byerekana ko aho kubaho atagufite yahitamo gupfa… Uwo wundi mureke niba nawe yabikwemereye , ugarukire uyu mwana w’umukobwa, burya ntarukundo rutagira amakosa , kandi ntawe ucumura ngo areke kwicuza… Niba yaragucumuyeho, nyuma akagusaba imbabazi… Birerekanako yamenye agaciro kawe,,, ngaho muba arire… Icyo nzicyo ntabwo yakongera.
Njye: muga, amagambo umbwiye ankoze ahantu… Urakoze
Muganga: ahubwo nabyuka umufate neza, erega ndabona munaberanye, ni igikobwa kiza giteye impuhwe,,, uyu mwana utongera kumubabaza. Reka ngende. Nuruha uryame hariya hatari umuntu.
.
Mana y’isi n’ijuru! Ariana aranze arankurikiranye kuri iyo ncuro ntayandi mahitamo nari nsigaranye uretse kumukunda. Gusa numvaga ukuntu nzajya nirengagiza ibyabaye, bikanyobera. Yaje kwegura umutwe nka saa mbiri zijoro… Akinkubita amaso yahise amwenyura disi,, nahise musoma mu agahanga… Ndamwegura aricara , muha y’amata aranywa. Arongera yegeka umusaya kuburiri atangira kumbaza…
.
Ariana: Topsam! Nari niteguye kwipfira
Njye: ndabibona, ese koko wakoze biriya kubera njye?
Ariana: niwowe… Ese kuki mwanzanye aha iyo mundeka nkipfira… Kuko byaruta nkavaho, aho kubaho ntagufite…
Njye: humura umutima wanjye wakugarukiye. Nushaka uzongere umbabaze niwongera kubikora, Roho yanjye uzayibazwa…
Ariana: Joy arihe ngo musabe imbabazi? Najugunye ibintu bye hanze , gusa numvaga meze nk’umusazi… Nari ntangiye gusinda.
Njye: Joy yaduhaye rugari ngo twikundanire…
Ariana: ndabizi ntabwo wizeye ko nahindutse… Ariko bidatinze uzabibona… Nonese wambabariye ibyo nagukoreye?
Njye: nakubabariye kera , nawe mumutima wawe wibabarire.
Ariana: waretse tukitahira, ko numva meze neza
Njye: reka mbaze muganga ubundi twitahire
.
Muganga yaraturetse ngo twigendere… Yamfashe k’urutugu mufata munda ndamusindagiza turasohoka.
Tukigera imbere y’ibitaro twagiye kubona tubona abantu babiri baje badusanga… Turebye neza tubona ni papa wa Ariana arikumwe na musaza we. Wibuke ukuntu papa wa ariana yamufuhiraga… Numvise ubwoba bunyishe kuko papa we yari umusirikare kandi yari yarigeze kunkubita cyera nkimenyana na Ariana adusanganye… Ariko aha twari twarakuze ntabwo twari tukigenzurwa n’ababyeyi…
.
Ariana: uriya ni papa na musaza wanjye… Ese ubu ni inde wababwiyeko ndi kwamuganga?
Njye: ubuse nibakubaza icyo wari urwaye uravuga iki?
Ariana: reka tubihishe
Njye: oya nubundi batubonye
Ariana: apuuu , n’indege zirashya tugende tubasange
.
Batugezeho mbona papa wa ariana arasa nkaho arakaye
.
Papa: bite byanyu…
.
Episode 12
Loading…………..
.
Mbibutseko iyi nkuru nayanditse ngendeye k’ibintu bisanzwe bibaho murukundo…. Ntabwo byambayeho ariko hari abo bibaho cg abo bizabaho.
Uyikurikire yose izakwigisha uko wabyitwaramo igihe ibi bikubayeho… Gusa inama nakugira ,nkanjye TOPSAM ntukihutire kuvuga ngo : SINZONGERA GUKUNDA kuko hari akabazo kabayeho murukundo,ahubwo uzashake uko wagakemura kuko urukundo ni hasi hejuru,ntumenya uko rutangiye cg uko ruzarangira… Rurizana rukijyana
.
Inkuru yanjye irakomeje
.

.
Umuhungu wanyu,,,,Topsam nukuri ndabakundaaaaa!

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s