SINZONGERA GUKUNDA EPISODE 12

img_0741-11

SINZONGERA GUKUNDA
.
Episode 12……………
.
Created by: Topsam
.
Duherukana njye na Ariana dusohotse mu ibitaro tugakubitana na papa we hamwe na musaza we.. bahise baza baradusuhuza…
Papa: bite byanyu sha!
Twese : nibyiza
Papa: niko sha ariana we urarwara ntunambwire koko kandi ndi so?
Ariana: papa ihangane ntabwo byari bikomeye sibyari ngombwa guhuruza… Nonese mwamenye mute ko ndi kwamuganga?
Papa: twaciye aho uba ngo tugusuhuze tuhasanga umukobwa ngo witwa Joy, niwe watubwiye ko uri kwamuganga… Nonese uyu muhungu ko mbona nsa n’umuzi ni uwahe?
Ariana: turigana gusa ntabwo umuzi.

Papa: ndabona asa nka wawundi nakubise kera murikumwe ninjoro
Ariana: Niwe papa,, twari bato ariko turacyakundana
Papa: bana banjye cyagihe nangaga ko wigira ikirara ukiri muto, ariko sinabangaga,,, ngaho mwarakuze mwikundanire ariko mujye mwibuka kwiga. Ngaho muduherekeze dutahe n’ubwo bwije ariko turagerayo
Ariana: ariko Ngoga asigaye yitonda habe no kuvuga
Papa: Ngoga vugisha mushiki wawe…
.
Twabagejeje hirya turigarukira.. Noneho numvaga kuba ndikumwe na Ariana ntacyo bintwaye,, nari namubabariye ibyashize ni amateka ntacyo bimaze… Iby’ubu nibyo by’ingenzi… Ibyo yakoze bibi kera sibyo byari kumbuza kumukunda.

Twatashye dufatanye mu ibiganza ibintu njye nawe twaherukaga gukora kera twarongeye dusubiramo bundi bushya…
.
Ariana: cher ! Ndishimye nukuri, gusa ndumva nubwo wambabariye ariko njye ndacyicuza ibyo nagukoreye, narandavuye ariko byararangiye ndashakako iherezo ryanjye rizarangirira kuri wowe… Sinshaka kuzagira undi muhungu nkunda ukundi.
Njye: wivunika maraso yanjye! Nanjye ibyabaye byararangiye… Wari waranteye kuvugako ntazongera gukunda, ariko narongeye kandi ndakeka nyuma yawe ntawundi nakunda.

Ariana: ese topsam, nuzajya wibuka ibyo nagukoreye suzajya untera ikizere? Nukuri narandavuye (yatangiye kurira)
Njye: wirira bae! Ndabizi iyo wakoze ibibi nyuma ugahinduka, bigutera ipfunwe , ariko humura njye ntabwo mbyitaho, nitaye kuri wowe , ntabwo nitaye kubyo wakoze
.
Namugejeje aho we na joy baba ubundi joy aza kutwakira dusanga yatetse , aduha ibiribwa na aga cyayi , joy yari azi kurenzaho, nubwo kureka uwo wakundaga ukamurekera undi bibabaza, ariko we yarihanganye.. Turarya baramperekeza ndataha.
Naraye nubundi nkanuye ntekereza k’urukundo rwanjye na ariana rushya… Gusa numvaga bitaryoshye cyane.
Mugitondo kare nakiriye ariana kuri phone.
.
Ariana: cher waraye ute? Sha nakurise
Njye: naraye neza.. Warose iki kuri njye
Ariana: narose urimo kuntuka umpora ko nakubabaje,byambabaje nkangutse ndimo kurira nubu ndacyababaye
Njye: humura,, tuza, izo ni inzozi ntabwo tuzongera kubabazanya
.
Ariana yari yazanye urukundo rudasanzwe kuburyo isaha nyinshyi twabaga turikumwe… Burya iyo umuntu yakoze ibibi byinshi , akenshi iyo abivuyemo abivamo abivuyemo… Ariana yarahindutse pe, nanjye ndabibona , twageze aho ansaba ko ntazongera kwitekera ahubwo we na joy bazajya bashyiraho ifunguro ryanjye rya buri munsi… Nkazajya nsangira nabo… Nkajya iwanjye ngiye kuryama gusa. Nababazwaga na joy twirirwaga turisha umutima kandi nawe yarankundaga…

Ariana yanguriye utuntu twinshi ,, ariko njye ntacyo namuhaga , natekereje ikintu namukorera kikamushimisha…
Napanze umunsi tujyana gusangira ibya ninjoro ahantu hiyubashye … Twaranezerewe mu amafaranga make nari mfite . dushoje gusangira twagiye kubyinaho gato binyibutsa ibyo twakoraga kera… Numvaga nahindutse mushya. Dusohotse muri ako ka restobar… Twahuye n’umuhungu ntazi. Aba atwitambitse imbere. Aravugango…
.
Umuhungu: umva, iyi ndaya yariye amafaranga yanjye nari narayibuze yarayariye yanga ko turyamana… Ngaho ndakubonye ntabwo uncika
Ariana: mbabarira umbwire ni angahe nzayakwishyure
Njye: umva mubabarire undebe nzayakwishyura
Umuhungu: oya nayampe nonaha
Ariana: naretse urugomo ndeka nigendere nzayaguha
.
Uwo muhungu yari yasinze aba atangiye gufata kuri ariana numva umujinya uranyishe… Mba ndamusunitse akubita umutwe ku igikuta arabyimba,, abantu baba barahuruye… Ariana yahise amfata akaboko turigendera…
Burya iyo wakoze ikintu niyo wakireka ntabwo wabura ingaruka zacyo zigukurikirana ,, ariana kera yari yarariye amafaranga y’uwo muhungu…. Nibazaga niba nzakomeza kurwana n’abasinzi kubera ariana… Abo yahemukiye bari benshi… Gusa iyo ukunze umuntu umukunda n’ibye byose bibi cg byiza,, niyemeje kuzamurwanirira kuko nawe yahisemo kongera kunkunda ambonamo ubushobozi , ntampamvu yo kumutererana kandi yaraje ansanga… Iryo joro ariana yaraye ababaye yicuza ibyo yakoze…

Mugitondo nagiye kumva numva boss unkodesha inzu arambwiye ngo mbyuke nge gusobanurira abayobozi impamvu naraye nkubise umuntu agakomereka… Burya wa muhungu yambyutse ajya kurega.. Nasohotse igipangu mbona abantu benshi bantegereje na Ariana bari bamuzanye…
.
Umuyobozi: urashijwa gukubita umuntu umuziza kwishyuza ibye yanyazwe n’uyu mukobwa, ubwo warwaniriye uyu mukobwa, nawe ubwo uri umufatanya cyaha we,, nawe ubwo uri umujura.
Nabuze icyo mvuga… Ariana bari bamukuyemo inkweto bamwicaje hasi ,,, byanteye isoni kubona umukunzi wanjye bamusuzuguye bigeze aho,, bamwitaga igisambo kuko uwo munsi umuhungu wese ariana yari yarahemukiye yari yaje bose bakamushinja ,,, kandi nukuri yari yarihannye irako ibyaha byaranze biramukurikirana…

Yarandebye araturika ararira,,, kuko ibyaha bye nanjye nari ngiye kubizira ngo nakubise umuntu… Abayobozi bemeje ko bagiye kuba badufunze kugeza bamenye neza uko byagenze. Njye na arianabadufungiye mu icyumba kimwe.. Joy na Brian basigaye hanze bumiwe…
.
Dore amagambo ateye agahinda njye na Ariana twavuganye tukigera mu icyumba bafungiramo abantu… Twafatanye udutoki turebena mu amaso yari yatukuye kubera agahinda… Ubundi Ariana abumbura umunwa ati: …
.
Episode 13
Loading……………..
.
Ese ibi bibazo urabibona ute?
Ese turava aha gute?
Bikubayeho wafata uwuhe mwanzuro?
Ese wakomeza gukunda ?

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s