SINZONGERA GUKUNDA EPISODE 13

img_0741-12

SINZONGERA GUKUNDA

Episode 13…….
.
.
Duherukana njye (topsam) na Ariana badufunze batuziza ko nakubise umuntu muhora kwishyuza Ariana….. Ariana yambwiye gutya
.
Ariana: sinzi icyo nzakora ngo abantu baboneko nahindutse, ibyo nakoze by’urugomo birimo kungaruka, ikimbabaje ni uko wowe urimo kubigenderamo, ndakwinginze wihangane
Njye: wivunika sinakureka ngo bagusuzugure uko biboneye kandi nitwa ngo turakundana…
Ariana: nonese ubu turava aha gute?
Njye: reka dutegereze turebe uko bigenda.
.
Nahise ndyama hasi ariana anshyira umutwe mu igituza, turasinzira byari bigeze nka saa yine za amanywa.
Twaje gukangurwa n’umupolisi
.
Police: ariko murateta we! Ntasoni murasinzira kandi muri mumakosa? Ngaho muze hari umusirikare wabafunguje
.
Twarasohotse dusanga ni papa wa ariana…
.
Papa: ariko mwabana mwe ko mutangiye kunteza ibibazo, uriya musinzi mwishyuye ibihumbi 50,, ngo babarekure… Nimukomeza kwutwara nabi muzatuma mfata imyanzuro mibi
Ariana: papa urakoze, ntabwo tuzongera , yari yasinze aza ankoraho , topsam aramusunika yitubita ku inzu
Papa: ese ko numvaga bakurega uburayi , nibyo?

Ariana: oya, barambeshyera
Papa: mwisubireho mureke urugomo,, ngaho mutahe nanjye ndagiye,, gusa muyobore urukundo rwanyu rutazabakoresha amahano.
.
Papa wa ariana yahise ataha, natwe twerekeza kwa ariana,,, twasanze joy arimo gutegura ibyo yari agiye kutugemurira, yatunguwe no kubona tuje amahoro , twamubwiye uko byose byagenze . ariana yahise ahindura imyenda kuko bari batwicaje hasi, nanjye nahise njya murugo ngo nikorere isuku… Nakinguye umuryango wa gate ndinjira , nahise mbona umwana w’umukobwa usohotse munzu kwa boss unkodesha inzu. Umukobwa mwiza pe. Naramusanze ndamusuhuza mubwira uwo ndiwe
.
Njye: nitwa Imani topsam, nkodesha hano… Ni ubwambere nkubonye
We: nanjye nitwa Uwase ketia,, aha ni murugo
Njye: nonese ko wavuye ku ishuri
Ketia: banyirukanye,,, ngiye kuzajya niga ntaha murugo
Njye: yoooo! Ihangane , gusa nishimiye kukumenya
Ketia: nanjye ndakwishimiye.
.
Nahise ninjira ghetto, njya douche uwo munsi sinagiye kwiga. Nararyamye ,naje kubyuka nsanga ariana anyicaye iruhande
.
Njye: urantunguye
Ariana: wasinziriye nk’uwapfuye. Uzi ugihe naziye?
Njye: ko utankanguye se?
Ariana: nanze kugukura mubitotsi , ndagutegereza
Njye : wanshakaga cyane?
Ariana: nari nkukumbuye chr! Bwari bwije ntakubonye… Uyu munsi wambereye intwari. Wemeye gufungwa kubera njye!

Njye: nibirenze ibyo nzabikora… Nakubwiyeko nzagukunda mubibi no mubyiza.
Ariana: merci topsam wanjye! Waje tukitemberera
Njye: reka nambare twigendere
.
Twagiye gusura izindi inshuti zacu. Couple yacu twari tuberanye nabandi barabitubwiraga. Joy yari yarishyize mumutuzo, naho Brian we ntabwo yakundaga kuboneka kuko yari yarabonye akazi yakoraga aniga… Kurundi ruhande wamukobwa wa databuja (ketia), yari asigaye anganiriza bidasanzwe , kuko yari asigaye yiga ataha, iyo yavaga ku ishuri twasigaranaga twenyine kugeza iwabo bavuye kukazi… Urumva nyine irungu ntabwo ryari kunyica ngo ndeke kumuganiriza bisanzwe, ariko we yari asigaye abikomeza… Akanshotora!

Yambaraga utwenda turi sexy , tugaragaza ikimero cye , yari asigaye ankurura kuburyo budasanzwe. Ibyo byatumaga ntinya gutaha ngo ntamusangayo , nkataha ari uko iwabo baje… Iyo nkomeza kumuha umwanya , yari kuzankoresha amakosa.
Nakomeje kwigumanira na ariana wanjye! Yooo! Ariana yari asigaye antekerereza utuntu twiza.
.
Ariana: sha swt heart! Ndashaka ko tuzajyana ukajya kunyereka ababyeyi bawe, tukajya no gusura murumuna wawe mucyo
Njye: bae! Nicyo nkukundira.. Nanjye natekerezaga uko nazajya kureba mucyo , ariko nitujyana bizaba akarusho.. Ngaho dupange umunsi mbone uko mbateguza
Ariana: tuzajyeyo kuwa gatandatu
Njye: ngaho umaze igihe utampobera, ngaho haguruka
Ariana: ngaho nawe nterura unzengurutse
Njye: urampemba iki?

Ariana: ndaguha kiss
Njye: ngaho mfata utagwa
Ariana: mbega wee! Umunyenga
Njye: ngaho nyishyura nawe!
Ariana: ndeba mumaso rero ndabikunda! Nsoma humura ndi uwawe. Ndagukunda bae!
Njye: nanjye ndagukunda!
.
Ibihe byari byiza sinzibagirwa… Urukundo rugira ibibi n’ibyiza , ariko kugirango rukomeze, ibibi turabyirengagiza.
.
Nagiye kureba ariana murugo umunsi umwe,, nsanga ntawuriyo hariyo Joy,,
.
Joy: ariana papa we yaje aramujyana sinzi icyo agiye gukora
Njye: ok,, reka ngende noneho
Joy: oya winsiga , basi reka dukoreshe aka kanya ariana adahari , nkwiteho nibura iminota 30. Basi tuganire nubwo ntari girl friend wawe , ariko nigeze kuba we, kandi ndacyagukunda nubwo nakurekeye ariana.
Njye: joy reka utanteza ibibazo, ariana adusanganye yababara
Joy: noneho ukekako njye ntababara , kuko nakwikundiye none ukaba waratwawe na ariana? Nonese basi niba nawe warankundaga, basi waretse ukangira girl-friend wa kabiri kuri ariana, tukabigira ibanga?
Njye: joy! Uvuze ngo iki?

Joy: am serious!
Njye: joy, winyegera igirayo
Joy: nukuri nakinishaga ibyo ntazi, ntabwo urukundo waruharira undi ngo bikunde.. Topsam kuguharira ariana ndabirambiwe… Ndashakako nanjye unyitaho
Njye: ariko noneho ndumiwe, ndagagaye! Joy amazi yarenze inkombe.. Njye na ariana twabaye umwe ntawundi nakongeraho
Joy: nukuri nagerageje gushaka undi twakundana ariko ntabwo anyura… Wowe uzi gukunda nicyo nkukundira
Njye: urakoze ariko ndatashye
Joy: reka mbanze nkuhe icyayi,,, ariko ibi nkubwiye utazabibwira ariana
Njye: ngaho gira vuba atansanga aha
.
Mana wee! Burya urukundo si urwo gukinisha , joy yihagazeho ngo araturetse twikundanire, nyamara mumenyeko ntawanga gukundwa.
..
Yanzaniye agacyayi aramporeza ndanywa mubyukuri nanjye noneho numvise agaciro k’urukundo joy ankunda,,, yandebaga mu amaso marira ashoka… Nahise mwegera ngo muhumurize
.
Njye: humura uzabona ugukunda kundusha… Sinkwanga ndagukunda, ariko ariana niwe turikumwe
Joy: ngaho haguruka ugende , undeke nkomeze nicwe n’agahinda wanteye,,, urukundo ruranyica nkicuza impamvu nakumenye nkagukunda, iyo nikundira undi udafite uwo andutisha
Njye: wirira sha joy we! Ngaho reka nkuhanagure
Joy: oya ndeka, wimfata… Haguruka ugende
Njye: ngaho ndyama mugituza,, ubanze utuze
Joy: cyokora urakoze kumpumuriza.
.
Nahise musiga aho arimo kurira nkigera kumuryango mba nkubitanye na ariana.
.
Ariana: wambuze boo? Yambiiii
Njye: nakubuze!
Ariana: ariko joy ariyo. Ngaho vayo dusubiraneyo,,, ehhh!!

Joy yabaye iki?
Joy: ntacyo,,
Ariana: topsam! Habaye iki?
Njye: ndaza kukubwira uko byagenze
Joy: nubivuga uraba unkozeho! Basi genda ndabimwibwirira
Ariana: nizereko ari amahoro
Joy: reka mbivuge.. Dore ibyo navugaga… Bru bru..
Ariana: mbega ni ibyo byakurizaga? ,,, twese twihangane, niko gukunda bimera,,, rata topsam, hari ikibazo?
Njye: ntacyo chr!
.
Nari inziko ariana arakazwa n’ibyo,,,, ariko nasanze ntacyo bimubwiye… Joy niwe wari ubabaje.
Uwo munsi igihe cyo gutaha cyarageze ndasezera ndataha. Nageze ghetto nsanga ketia atekeye iwabo… Bihiye mbona anzaniye igi. Ndarirya azana nibindi biryo ndirira dutangira gusunika ikiganiro. Twaganiraga yicaye kuburiri bwanjye , yatangiye kundeba iryoroshye ndabibona, yahise asohoka yinjira mu inzu y’iwabo, asohoka yambaye mini…

Yahise agaruka nkimubona kameremuntu yarazamutse numva ibintu murinjye birahindutse.. Numva nifuje gukora ikibi,,, yahise nawe aza ahita amfata anyicara ku ibibero nisanze twasomanye… Mumutwe nahise ntekereza ibi-› ndimo guca inyuma umukunzi ariana, uyu ni umwana wabandi kandi ni umunyeshuri badusanganye ninjye bafunga, umubiri ugiye kunyobora? …nahise mubwira guty?
.
Njye: umva rekera! Ufite iyihe ntego mubyo urimo gukora?
Ketia: ndagukunda
Njye: ntabwo ibi aribyo urukundo,,, tutarengera mfite umukobwa dukundana
Ketia: ariko singombwa gukunda umwe,uwo wamugira uwo uzashyira murugo… Nanjye ukangira uwo uzajya uryoherezaho
Njye: oya!
Ketia: ariko ntukabe fake, ngaho reka basi dukore ibindi ariko kuryamana wapi
.
Nabuze uko mbigira tujya muri feelings , doreko yari ateye neza… Numvise bigeze kure ashaka ko turyamana,,, ibyo gusomana bidahagije mpita mpaguruka ndasohoka… Nawe ahita ahaguruka anza inyuma
.
Ketia: apuuuuu, ntabyawe
Njye: utantuka,,,
Ketia: ndagufetse pe! Ubuse uzi aho uwo wita umukunzi wawe wanga guca inyuma we arimo gukora iki?
Njye: reba ibikureba, njye simfata fata.
.
Ketia yendaga kunshyira mu iyindisi kandi byari gutuma mpararukwa ariana. Burya iyo uhaye undi muntu umwanya uwambere ugenda umuhararukwa buhoro buhoro… Igishya burya kiruta igishaje.. Ariko iyo ugumanye igishaje cyawe , gihora ari gishya.
.
Ketia naramwiyamye ajya mu inzu iwabo, nanjye mbona uko niruhukira.
Umunsi twahanye na ariana wo kujya gusura ababyeyi banjye warageze… Twambaye imyenda isa amabara mbese nka couple y’ukuri, twahagurutse kare duca hahandi nabaga mbere aho mucyo aba.. Twabanje gusura mucyo atungurwa no kumbonana na ariana kandi yari aziko twatandukanye… Twamubwiye uko byose byaje kugenda
Tuvuye gusura mucyo twahise twerekeza murugo kubabye banjye… Twateze utu moto kugirango twihute… Nari narabateguje ko nzaza kubereka uzambera umugore…
Twagezeyo twakirwa na mama wanjye hashize akanya na papa aba araje …
.
Njye: papa, uyu niwe ariana nakunze tumaranye imyaka 2 , turifuza no kuzarushinga
Papa: nibyo, mwarakuze niba koko mukundana by’ukuri tuzabashyigikira bana banjye.
Njye: urakoze papa!
Papa: nonese mukobwa wanjye, uri uwo kwande? Kombona usa n’umugabo inzi?
Ariana: papa bamwita Murisa Claude
Papa: Mana y’isi n’ijuru! Ntibishoboka
Njye: papa ko utangaye, muraziranye se?
Papa: kuki mwakundanye mutarabajije ibisekuru?
Njye: habaye iki se papa?
Papa: mwari kuzakora amahano,,, uziko Claude ari murumuna wanjye? Nonese uwo claude ni umusirikare?
Ariana: yego
Nonese ko utari warambwiye ko ufite murumuna wawe?

Papa: kuba ari murumuna wanjye twabigize ibanga kuko papa yari yaramubyaranye n’uwundi mugore… Claude ntabwo yarerewe murugo , yarezwe na nyina… Papa yadusabye ko tutazabivuga… Na claude ntabwo aziko tuvukana ariko njye ndabizi… Ubwo wowe uri musaza wa ariana.
Njye: ntibishoboka, urabeshya
Ariana: oya weeee!
.
Ariana yahise akubita amarira hasi nawe ahita yikubita hasi acika intege…
.
Final Episode 14
Loading

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s