SINZONGERA GUKUNDA EPISODE 14 FINAL


img_0741-13

SINZONGERA GUKUNDA
FINAL Episode 14…………..
.
Created and written by Topsam Imani

.
Duherukana njye na Ariana twagiye gusura Ababyeyi banjye , papa wanjye akatubwirako dufitanye isano…
.
Ariana yahise yikubita hasi ararira. Nanjye numvaga ibintu papa avuze atari serious. Nibazaga icyo ngiye gukora nyuma yo guta umwanya wanjye nkakunda umukobwa nkamwimariramo kumbi ari mushiki wanjye wo kwa data wacu… Mana we! Papa yakomeje kutubwira aduhumuriza..
.
Papa: mwibabara ahubwo mwishime kuko umuryango wongeye guhura… Kuba mwarakundanye birababaje kuko mwataye umwanya ahubwo mumfashe mubwire papa wa ariana azaze mubwire amabanga yose nzi,, kuko nawe afite agahinda kuko yakuze atazi papa we… Ataziko tunavukana.

Papa yavuze amagambo menshi yo tutumvaga kuko amatwi yacu yari yazibye kubera uko tutiyumvishaga ukuntu dufitanye isano…. Hashize akanya ntacyo tuvuga,,, ariana yahise amfata akaboko turasohoka ansaba ko dutumaho moto tugataha …. Twahise dusezera twurira moto. Namugejeje murugo aho we na Joy babana dusanga Joy ntawuhari… Twicara kuburiri ahita afata 4ne ahamagara papa we amubwira ibyo twumvise…
.
Papa: ibyo umbwiye ni ukuri?
Ariana: yego
Papa: impa nimero z’uwo mugabo mwibarize ndaza kubabwira nyuma wasanga hari impamvu adashaka ko mubana, arababeshya nta mukuru wanjye ngira.. Ahubwo mwikundanire , nzajya kumusura nzavayo namenyeko turi umuryango umwe cyangwa abeshya
.
Ariana yahise amuha nimero za papa wanjye .
Njye na ariana twatangiye kubyigaho
.
Ariana: ese Topsam, ubu usanze ndi mushiki wawe wabigira ute? Wanyanga?
Njye: ndumva ntazi icyo kugusubiza
Ariana: njye ndumva ntacyo bitwaye,,, twatoroka tukareba aho tujya kure y’ababyeyi…

Tukibanira. Sinabasha kubaho ntagufite , nakubwiyeko nyuma yo kwandavura nkiruka mubahungu benshi ntawundi nzongera gukunda,,, ndashakako nzakubyarira abana
Njye: ariko chr , abobana wabasobanurira gute umuryango bamaze gukura?

Ariana: wasanga papa wawe anyanga adashaka ko tubana , agahimba ibinyoma kugirango dutandukane…. Nubundi niba ari ukwandavura twarandavuye igihe tumaranye ni kinini…
Njye: ihangane tumenye neza ukuri nibwo tuzafata neza imyanzuro
Ariana: ntabwo nakwemera ko ukunda undi ukamuha byose kandi njye ntacyo wampaye… Rekadukoreshe umwanya dusigaranye
Njye: sinumva icyo ushaka kuvuga
.
Ariana yahise akingaho umuryango n’amadirishya ,,, ahita atangira gukuramo imyenda.
.
Ariana: basi nsigira ikimenyetso cy’uko wigeze kunkunda,,, ntabwo turamenya ukuri… Kandi niyo twasanga dufitanye isano ntacyo bivuze
Njye: ariana! Ambara winkoresha amakosa…
Ariana: ndagukunda! igire nkaho ntacyabaye …. Ibizaba nzabyirengera…
Njye: oya
Ariana: (atangira kurira) ,,,,

mbabarira unsigire ikimenyetso nukuri niba warankundaga
.
Yahise atangira kumfata arankorakora , aransomagura nanjye ngenderako………
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
Nyuma yibyo ariana yambwiye ijambo rimwe: Urakoze
.
Nabyutse mpita ntaha njya muri ghetto yanjye… Nabuze amahoro nibaza ibyo twakoze , nibitambyarira ibyiza , bizambyarira amakuba… Numvise nicujije gukunda… Ntakeza nigeze mbonera murukundo… Abo nkunze baranyangaga, abonsanze bakampunga,,, na Ariana numvaga ari Final kurinjye ,ngo ni mushiki wanjye… Mbega agahinda k’urukundo!
.
Icyongeyeho n’uko yari yamaze kungusha mu ibibazo , tukaryamana… Narimfite ubwoba ko namuteye inda, nibazaga ngo: koko dusanze Ariana ari mushiki wanjye,uwo mwana yazavuka asobanurirwa iki? Naryamye nkanuye , ndeba ku amabati.
.
Muri iyo minsi kwiga ntabwo byashobokaga… Twari dutegereje igisubizo kivuye ku abasaza… Nubundi ntacyo twaramiraga… Numvaga nariyanze . njye na Ariana twirirwaga mu ama feelings… Tutitaye ko wenda wasanga turi umuryango umwe… Namusohokanaga kenshi gashoboka… Wagirango twari mu kwezi kwa buki… Papa na papa wa Ariana bapanze umunsi bazahura ikibazo ni uko muri iyo minsi ni uko papa wa Ariana yari yaragiye mu ubutumwa bw’amahoro muri sudan kuko yari umusirikare … Bapanzeko naza bazabisubiramo neza .
Joy twamubwiye uko byose bimeze nawe arabimenya
.
Hashize amezi 3
.
Ariana yagiye kwa muganga tujyanye basanga aratwite, ntakundi numvise ko umwana ari uwanjye
Nyuma yabyose numvise ko amahano tuyakoze ntakundi… Iwacu bakimenyako Ariana atwite , papa wanjye yaje kudusura aho twabaga ku ishuri … Yansabye ko nahamagara na ariana akatugira inama…
.
Papa: ikinzanye ntakindi,,, ni ukubabwirako mubaye ibicibwa mumuryango… Ibyo nababwiye mwabigize imikino… None mugiye kudukoza amasoni… Uwo mwana navuka muzamuhishe kandi hatazagira umenyako mwabyaranye kandi muri abavandimwe…
Njye: nonese papa , ibyo wavuze byose ni ukuri?
Papa: ziba wakigoryiwe kitunda,, mu abana nabyaye niwowe umbereye ikirumbo… Nawe wagakobwa we muhemukiye umuryango gusa…..
.
Papa yahise yitahira asiga atubwiyeko tugomba kubaga tukifasha… Twarahangayitse … Igihembwe kirangiye njye na Ariana twahise dushaka ghetto imwe tukazajya tubana kuko njye bari baranciye mumuryango.. N’ubwo ariana we ntakibazo gikomeye cyari iwabo , ariko yanze kunsiga.. Ba Joy baratashye twe dusigara turwana n’ubuzima.. Nta amafaranga nari mfite ,,, n’ubwo Mucyo yatwohererezaga udufaranga yakuraga muri papeterie yanjye namusigiye,,, utwo dufaranga ntacyo twari tutumariye…

Twarahangayitse njye na ariana , kugeza inda igeza igihe cyo kuvuka… Ariana yari afite mama we mwiza pe,, yazaga kudusura akatuzanira ibintu byinshi… Muri iyo minsi ninabwo papa wa ariana yavuye mu ubutumwa,,, yahuye na papawanjye koko basanga ari abavandimwe… Papa wa ariana yababajwe n’ibyo aravuga ngo natubona azaturasa atwice tuveho, aho gusebya umuryango… Mama wa ariana ariwe na aunt wanjye yaje kutuburira ngo dutoroke kuko umuryango wose wari waduhagurukiye… Twahise twimuka tujya Nyagatare mama we yaduhaye amafaranga ibihumbi 40,000frw ngo tugende vuba , azatwoherereza n’ayandi… Ariana ntambaraga yari agifite inda yendaga kuvuka… Muri iyo minsi nakiriye kuri whatsapp ubutumwa bwa Joy buvuga gutya: Naragukunze undutisha ariana , ariko nabonye undi muhungu umpoza amarira , nkutumiye mu ubukwe bwanjye…
.
Joy yari agiye kurongorwa , nanjye ndikumwe na mushiki wanjye ngo ni umugore… Mbega akababaro… Natangiranye amarira murukundo none nsozanyije nayo?

Nigiriye inama yo kwihangana nkabana na ariana kuko ibyabaye byose yarabyihanganiye.. Papa yarampamagaraga kuri 4ne akantuka , kwa ariana bagatuka , na mucyo nawe yari atangiye kumvaho… Ntabwo yari akituvugisha .
Ibyo nari maze kubimenyera ntacyo bintwaye..
.
Umunsi umwe ibise byafashe ariana mujyana kwa muganga ,,, yabyaye akana kacu keza dusa, byari ibyishimo … Twatashye murugo abaturanyi nibo muryango twari dusigaranye , amakuru yageze murugo ko twabyaye , ariko habe n’umwe waje kudusura.. Hashize iminsi ibiri nibwo mama wa ariana yaje kuduhemba wenyine… Atubwirako abandi banze kutubabarira… Ibyo byaduteye agahinda , nasize ariana murugo arimo konsa umwana , mperekeza mama we… Mugeza ku irembo arataha ,,, ngarutse nasanze agahungu kacu karyamye konyine kuburiri… Nahamagaye ariana numva ntabwo yitaba ,,, ndebye neza nabonye urwandiko ruvuga gutya…. :

Topsam uzanderere umwana neza , kandi atazagira amarira kumaso , nkayo ngiye mfite, naragukunze bihagije , nifujeko nakubyarira umwana , nguwo, nubwo ngiye ntamureze … Ndabizi nkuteye agahinda ariko wihangane tuzahurira iwabo watwese , aho kugirango mbe igicibwa na gateranya mumiryango byaruta nkavaho , nkipfira… Uzashake undi ukubera umuhoza w’aya mariri nkuteye… Nimubyara umukobwa uzamwite izina ryanjye kugirango utazanyibagirwa… Usigare amahoro… Umurambo wanjye uwusange muri douche.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
Nahise niruka njya muri douche..nsanga yahwereye iruhande rwe hari agashashi k’umuti wica imbeba
.
Yageze kwamuganga byarangiye
.
.
Nasanganiye agahungu kanjye… Ikibabaje ni uko umuryango watwanze ariwo waje kumushyingura.
.
SINZONGERA GUKUNDA
.
.
niba hari uwo nkomerekeje yihangane… Ibi bibaho
.
Inkuru yanjye irangiriye aha… Ngiyo impamvu ntazongera gukunda.
.
.
.
NB: ibi sinjye byabayeho ni ibyo nahimbye
.
.
Wowe iyi nkuru yagezeho yose , yaragufashe kumutima… Gira icyo uyivugaho… Wikwifata siga igitekerezo
.
Ese mbashakire indi? Abantu 50 nibambwirako bayishaka nzayibaha …
.

.
Wow! Ndayirangije ,,,,,,, TOPSAM ndabakunda
.
Uwifuza kungisha inama ku Urukundo yanyandikira kuri adress nabahaye hejuru , cg inbox ya page
.
Writer: Topsam

.
Gira icyo uvuga kuri Topsam

3 comments

  1. Yoooo!mbega ibibazo topsam yahuye nabyo!!iyi nkuru narayikunze cyane,kandi mwarakoze kuyitugezaho vuba vuba,dutegereje indi nshyashya,turabemera cyane

    Like

Leave a comment