SINZONGERA GUKUNDA EPISODE 9


img_0741-8

SINZONGERA GUKUNDA
.
Episode 9………………………..

.
Duherukana Joy ajya kunyereka aho aba nkatungurwa no gusanga abana na Ariana…
.
Dukomeze……
Njye na Ariana tugihuza amaso twahise twikanga kuburyo na joy yabibonye. Yampaye intoki nanjye mwerekako ntanzika mufitiye nanjye muha intoki ariko yari afite isoni
,
Ariana: muraho Topsam!
Njye: muraho namwe Ariana we!
Joy: nonese ko mumeze nkaho muziranye
Njye: yego, turaziranye
Joy: rata Ariana, uyu muhungu uramuzi?
.
Aho kugirango amusubize yahise asohoka yihuta asa nkaho agize akabazo…
Njye na joy twakomeje kwiganirira, ariana ntiyagaruka. Joy yasohotse hanze ngo arebe ibyo ariana atetse niba byatunganye agezeyo aramubura , asanga ibiryo byabuze ubiteka birashirira yahise agaruka ambwira uko bigenze ambwirako ariana amubuze ,sinabyitayeho . joy yanzaniye amafunguro turirira ubundi aramperekeza nk’umwana wa karitsiye(cartier) tugenda twiganirira …
Joy: sha topsam, ngiye kukwitaho muri iyiminsi kuko nukuri niwowe muhungu wenyine kuri iyi campus nabonye inzi.
Njye: urakoze, nanjye nzakwitaho , Imana ishimwe mbonye mushiki wanjye uzajya unyitaho
Joy: ngo mushiki wawe?
Njye: ntabwo ushaka kuba mushiki wanjye?
Joy: ndabishaka , nzakubera nikirenze mushiki wawe,,, ariko topsam, wowe na Ariana muziranye hehe, konabonye asa nkaho hari ibyo muziranyeho?
Njye: tuziranye ahantu henshi, uzamubaze azakubwira
Joy: mbabarira umbwire niwowe mbajije
Njye: Ariana nawe ni mushiki wanjye nkawe.
Joy: ok, wanze kumbwira nzamwibariza… Bye nsubiyeyo, nawe ejo nzaza unyereke aho uba , ngaho banza umpe telephone N° zawe…
Njye: ni 0727164955
Joy: bye
Njye: bye , tuzabonana ejo
.
Joy yasubiyeyo nanjye ndigendera ninjira ghetto njya douche, mvayo ndateka ndarya, ndaryama…. Nabyukijwe na 4ne irimo gusona , mbona ni numero ntazi. Nyitabye nsanga ni joy
.
Njye: hello!
Joy: umva , Ariana musanze arimo kurira yicaye inyuma y’inzu wenyine
Njye: none se yabaye iki?
Joy: ngo yakubonye yibuka byinshi yumva biramukomerekeje
Njye: hahhhh , arinjye nawe se ninde wagakomeretse
Mubwire ngo ankureho imitwe
Joy: nukuri yarize, ese ubundi wamukoze iki, yanze kubimbwira
Njye: ntabwo yatinyuka , kuko ibyo yakoze biteye isoni , azabikwibwirire
Joy: munshyize murujijo , bye
Njye: bye, wibuke kumubwira uko nakubwiye
.
Huum!!! Ibibazo birateye , nibazaga icyatumye ariana yongera kunyibuka , wagirango yari yibagiwe amahano yankoreye, ngo yibutse? Nakomeze yibuke… Numvaga Ariana atahinduka , numvaga uko yabigira kose ntamugarukira.
Nabyimye agaciro ndakomeza ndiryamira… Narabyutse njya kureba Brian tujya kwikinira umupira tuvuyeyo dukora revision(dusubira mu amasomo)
Narimfite intego yo kwiga neza bihagije kuburyo nzasoza neza ntakibazo kivutse, nigaga isomo ry’icungamari
.
Numvaga ibintu by’urukundo bitandimo, kuko ibikomere nari mfite byari bihagije, ikibazo ni uko ariana yari akomeje kunyendereza, yiyibagije ukuntu yanyihakanye imbere ya Alex… Nibazaga ngo: Ese ni iki gituma ariana atangiye kungarukira? Ese yaba yarahindutse? Apuu nari naravuze ngo: SINZONGERA GUKUNDA.
Bwarije mbona ariana arampamagaye nanga kuyifata, anyandikira sms, ivuga ngo: NARAHINDUTSE SINKIRI WAWUNDI. nirinze kumusubiza kuko numvaga namusubiza nabi ndamwihorera. buracya dusubira kwiga uwo munsi joy yarampamagaye turahura twicara ahantu dufata ama fresh-air, tuganira
.
Joy: sha , ejo ariana yari yarembye erega
Njye: ntamakuru ufite… Ariana twari tuziranye mumwaka ushize
Joy: ni iki cyatumye umwibagirwa se? Ese wambwiye ibyabaye ko ndi nka mushiki wawe basi nkakugira inama
Njye: joy,,, nyumva neza. Niba udashaka kumbabaza, utongera kuzana Ariana mu ibiganiro byacu. Ariana murabana ariko ntabwo umuzi, ushime Imana niba yarahindutse
Joy: sinumva icyo ushaka kuvuga
Njye: Ariana niwe muntu wambabaje nkumvako ampamije
Joy: ibyo nibyo nshaka kumenya
Njye: nubundi ntampamvu yo guhishira umurozi
Joy: nukuri mbwira
Njye: Ariana twakundanyeho
Joy: ngo iki?
Njye: icyo nakubwira ni uko yambabaje , nawe nizo soni afite… Ndakwinginze sinakubwira uko byagenze kuko naba mennye amabanga yanjye nawe
Joy: birumvikana kandi birahagije, murukundo habamo kubabara no kwishima , ibyara ngiye nizereko byarangiye bitazongera
Njye: joy, utumye umutwe undya, reka ntahe
Joy: tugende nkuherekeze
.
OMG joy yatumye mvuga kandi bitari ngombwa, yaramperekeje angeza munzu , yari aje no kuhareba… Nagotomeye amazi kuko numvaga ndimo kugurumana… Buri gihe iyo nibukaga cg nkatekereza ariana byatumaga umutima utera cyane nkamererwa nabi… Joy yaransuye gusa ntakintu cyo kumwakiriza nari mfite, kuko yari yemeye kumbera mushiki wanjye , yamfashije guteka turarya hashize akanya ndamuherekeza murenza irembo arataha.
Buri mugoroba nakiraga message za Ariana , ngo: ijoro ryiza,,, ngo: kuki nanga gufata 4ne? Nizindi nyinshi gusa sinigeze musubuza n’imwe… Oya yari yarambabaje pe.
Mucyo yanyohererezaga amafaranga nkifata neza nka abandi, hari n’igihe papa nawe yateragaho utwatsi, mbese ntacyo nari mbaye… Ubuzima bwa kaminuza bwarandyoheye kuko namenyanye n’abandi bahungu benshi ntabwo naburaga abansura , nakomeje kuzajya njya gusenga , natangajwe n’uko nasanze Ariana aba muri korari(choir)
Nibazaga aho yaba yarakuye umutima wo kugarukira Imana nyuma y’amahano yakoze. Yasaga n’uwahindutse gusa njye ntacyo byari bimbwiye… Sinari nkimwitayeho
.
Umunsi umwe nari ndikumwe na joy na Brian turimo gukora revision tuniganirira… Mbona Ariana araje nawe aradusanze turigana ntacyo bimbwiye… Yari azi gutera imbozi nka kera,,, Adutera courage yo kuganira turaseka turishima, njye nawe twirengagije ibyabaye hagati yacu. Joy siyamvaga iruhande yabaga anyisanzuraho, andyama ku ibibero kandi na ariana ahari. Uko turi bane, njye (topsam), Brian,joy na Ariana twakoze group tukazajya twigana tunaganira… Brian yatangiye kugenda akunda Ariana , nanjye sinigeze mubwirako tuziranye…
.
Brian: umva topsam, nsigaye nemera Ariana, ariko ntinya kubimubwira ko mukunda kuko ntinya indobo, ntahandi twari twahurira uretse blague za group gusa, naho ubundi mbona ntacyo atwaye
Njye: fatiraho rero, gusa umwitondere, urukundo si imikino
Brian: ndiyizera man ntabwo azantera indobo, ahubwo se buriya ko mbona asenga cyane , buriya ibintu byo gukundana yaba abizi ra?
Njye: umva , rekera aho uwo uvuga ntabwo umuzi
Brian: nzamwigisha gukunda, cyokora mbona yitonda, nawe uzafatireho kuri joy mbona akwemera kandi arakeye kurusha ariana
Njye: Joy ni nka mushiki wanjye
Brian: kuburyo utamugira inshuti se?
.
Ahaaa, Brian yari yakunze Ariana, nanze kumuteranya mubwira ibya Ariana ndamwihorera ngo nawe agerageze amahirwe… Muri iyo minsi Alex yarampamagaye arambwira ngo ariana yiguze umumarayika ngo yaramwanze , ngo yamubwiyeko yihannye agiye gushaka umusore w’imico myiza…
Njye narumiwe gusa siniyumvishagako Ariana yava ibuzimu akagaruka ibuzima…
.
Muri iyo minsi joy yanyitayeho akanyereka urukundo ruhagije, aho nabaga indi ntarimo kwiga twabaga turikumwe…
Umunsi umwe ndi kumwe na joy, nakiriye sms ya Ariana ivuga gutya: ndabareba aho wowe na joy mwicaye, muraryohewe, ese ntabwo wakumva imiborogo yanjye , basi ukanca amande yose ushaka ariko ukangarukira, naraguhemukiye ndabyemera, mbabarira, nakubwiyeko nahindutse… Amaraha yose narayaretse nahindutse Ariana mushya, mbabarira unyumve kuko niwowe wenyine mu abo nahemukiye numvako nasaba imbabazi kandi numva wazambera umugabo, ibyo nakoraga byari ubwana , ariko ubu narakuze , mu abo twakundanye bose niwowe utarashatse kunyangiza, naho abandi bishakiraga kunsambanya gusa , ariko wowe nubwo naguhemukiye wowe wari umuziranenge,,, topsam mbabarira ndagufuhira kukubonana ninshuti yanjye Joy birandemerera, ngarukira niteguye gukora ibishoboka ngo ngaruke mumutima wawe nkomore ibikomere naguteye… Ubitekerezeho , nibura unsubize
.
Nanjye namusubije gutya: INGESO IPFA ARI UKO NYIRAYO APFUYE.
.
Ino sms ntabwo nayeretse joy, nubwo twari turi kumwe… Muri ayo masaha joy yagarutse kunsura
Ariko uwo munsi wambereye surprise…
.
Joy yaratinyutse ambwira gutya
.
Joy: topsam, nyumva neza , mbanye nawe igihe kinini , naguhishe byinshi byamvunaga mumutima , ariko uyumunsi ningombwa ngo ubimenye ndambiwe kuba mushiki wawe , ndashaka kuba uzakubera umugore w’igihe cyose… Ndashaka kuguhoza amarira Ariana yaguteye, nkakondora, ntakindi nkusaba uretse kunkunda no kumpa umutima n’urukundo byawe , sinitaye kuri ariana cg abandi mwakundanye, byari kera, wowe ndagushaka ubu. ubitekerezeho uzambwira: NDAGUKUNDA !!!
.
Yebaba yebaba, umvako nigenje, ndahitamo ndeke inde? Ariana yambwiye ibye na joy anyeruriye ukuri kwe… Nari narihaye intego ko ntazongera gukunda, ikibabaje ni uko joy na Ariana babana muri ghetto imwe…
Ese nkore iki?
.
Episode 10
Loading…………………..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s