UMUVUMO PART 1


img_0770

UMUVUMO

Umuvumo part one
*
*
*
Umwanditsi: team Marine
*
*

Nitwa Shema narangije amashuri yisumbuye2014 ubundi ntuye kigali kicukiro igikondo ndetse
mvukana nabana batatu yvette,yvonne na Eric
nanjye Shema wakane nuko rero dufite umubyeyi
umwe ariwe mama papa yishwe muri Jenocidehanyuma rero narangije amashuri yisumbuye
bitewe na section nari narize byansabaga gikomeza na universty kugirango mbashe kubona
akazi ariko kubera ikibazo cyamikoro ntago ariko
byagenze nagumye aho ngaho arinako barumuna
bashiki banjye nabo bakiri mwishuri bibaza niba
nabo bazarangiza bakicara nkanjye ndetse rimwe
na rimwe bikabaca inege ark nkabakomeza
nkababwirako amahirwe atangana nkabona
barabyumvise bagakomeza kwiga ndetse haje
gushira umwaka ntakazi mfite narashakashatse
ark byaranze ndetse na mama ntako atagize ark
wapi biranga nabonye akazi kamemba ibihumbi
12 kukwezi ndakanga nkumuntu warufite 6
yisumbuye rwose simbabeshye kubera kwanga
ikimwaro narakanze nirengagizako akazi kabi
kaguhesha akeza ubwo umunsi umwe habura
nkiminsi 14 ngo bonne anne ibe hari muma saa
tatu zijoro abandi bose baryamye nanjye narindi
muri saloon ndikwibaza uko bizagenda ngo mbone
akazi ndetse ibitekerezo bimbana byinshi arinako
udutotsi tuntwaraaaaaaaa…….

ngiye kumva
numva fone irasonnye gatatu kose ntayifata ark
nyumva nabuze imbaraga ziyifata nuko kunshuro
ya kane ndayifata njya kumva numva ijwi
ry’umukobwa ati’ shema amakur? nibitotsi
byinshi nti sha nimeza.

Nibande ko tutabamenye
undi ati ni cloudine mwiganye S6 nanjye nti
yoooo…amakur c kumamagaye ninjoro
namahoro? nawe ati sha namahoro humura pe
ati suziko izi saaha kuri tigo arubuntu c.?
Turaganira cyane mubwira ubushomeri maranye
umwaka niko guhita ambwirango nonese akazi
kose wagakora? Nanjye ndamubwirango sha
cloudi nagakora pe aho kuguma nicaye niko
guhita ambwirango harahanu nzi bashaka
umukozi wo murugo kandi bahemba 25000rwf
numvise arimenshi ark kubera karakazi komurugo
mfa kubyemera ndamubwirango azanjyaneyo
nuko ampa gahunda ya saa munani nanjye
ndahinda mbwira abomurugo bose ko ngiye naba
sstr ndababwira mama aransengera nuko
mamagara cloudine arambwirango duhurire
ahitwa sejem kukibuga cyimburabuturo aho nize
na primary nuko mageze mutegereza nkama
saaha 2 ataraza kubwamahirwe mbona araje niko
guhita twurira moto twerekeza iremera mbona
twinjiye mugipangu cyiza gifite numuzamu
baduha karibu bona cloudine yinjiye mubyumba
byose mbese hameze nkaho ariwabo abaza
umukozi wumukobwa twahasanze niba mabuja
ahari umukobwa amubwirako agiye kuri pharmacy
ubwo twaramutegereje ndetse ntibyatinze yahise
ahagera mbona numumama muremure winzobe
ndetse usa nkamafaranga koko niko kumbaza aho
nkomoka nibindanga byose arinako turikunkwa
jus zivuye muri frigo nibaza nimba aribwo buzima
ngiye kubamo nuko byaje kugera biba ngombwa
ko mabuja abwiye wamukozi wumukobwa ngo
ajye kunyereka icyumba gusa nabonaga rwose
uwo mugore yanyishimiye cyane arinabyo byaje
kumviramo umuvumo.

gusa nshuti natangajwe
nicyumba nahawe nibajije niba ndumukozi cg
ndumukoresha cg ndumwana mururwo rugo kandi
mubyukuri uwo mukozi nahasanze we yabaga
mukazu gato kari hanze yiyo nyubako nziza cyane
tumwe bita utu next nyine biranyobera gusa
cyimwe mubyatumye uwo mudamu anyishimira
nuko namubwiye mazina ya mama agasamga
bitirantwa izina rimwe nuko igihe kiragera
cloudine ashaka gutaha doreko nawe ariko kazi
yakoraga ahitwa inyamirambo kuri tapi biba
ngombwa ko muherekeza ndetse mbona mabuja
amuhaye 5000 ya moto ndumirwa ndamubaza ese
cloudi ayo yose urayategesha cg urama asigara
nyamushyire araseka cyane ambwirako uriya
arumukire cyane ambwirako ntazabura ubwenge
nzaza mba mfite ibihumbi 100 kukwezi
bataranamemba ninitwara neza ndabyumva gusa
sinabyitaho kuko numvaga bidashoboka ndetse
agenda ambwira byinshi kuruwo muryango
ambwirako umugabo wuriya mugore akenshi aba
ari Iburayi kandi ko ashobora kumarayo amezi
nkatatu atarataha ndetse bari bafite abana babiri
umwe wumukobwa ufite imyaka 18 witwa pretty
nakandi gafite 7 kitwa sumy ark pretty yigaga
hanze muri texas ubwo nukuvuga ngo nagombaga
gusigarana na mabuja na Sumy kuko narinje
murwo rugo gusimbura uwo mukozi wumukobwa
nahasanze kuko uwo mukozi yari yaratewe inda
numuzamu waho nuko mabuja ahitamo
kumusezerera cloudine akimara kumbwira ibyo
byose numva nuburyohe kuba tutari benshi
numva gufura ntibizaza bingora ndetse
nasubiyeyo cloudine nawe arataha nagezeyo nka
saa moya nsanga mabuja ari gukina naka Sumy
prestation Video game nuko nerekeza mugikoni
nsangamo wamukozi ugiye kwirukantwa
turaganira ambwira byinshi ukunu
byamugendekeye numva agahinda gusa icyiza
nuko uwo muzamu wamuteye inda atigeze

amwihakana ndetse namabuja yari yamwemereye
ibihumbi 100 byokuzifashisha kugura imyenda
yumwana ubwo hashize iminsi 2 umukobwa
arasezerwa nanjye nsigarana na mabuja na Sumy
birumvikana inshingano zanjye zari izo kwita kuri
samy ndetse nurugo muri rusange ndetse mabuja
yakoraga muri BK yajya kukazi agasiga
amafaranga petty cash nyine amafaranga
twifashisha murugo nkayafata neza ejo yajya
kuma ayandi nkamubwirako nyiyafite ndetse
arushaho kunkunda nanjye ntangira kumwubaha
nokumukorera akazi neza nkuko bikwiye kuburyo
numuzamu yari yarumiwe yaraziko ndimwene
wabo igihe cyari cyegereje ngo pretty atahe
arinako nganira na mama wanjye kuri phone
akajya ama nabashiki banjye tukavugana ndetse
nkababwira uko mbayeho bakishima ubuzima
bwarakomeje gusa hari kuwa gatatu mabuja yari
afite inama nuko ansaba kumujyanira amazi muri
douche nyajyanayo nuko ndikuvayo twahuye
yambaye esume nuko bitunguranye ya esume
ihita igwa ….

mubyukuri sinzi uko numvise mbaye
nabuze aho mpungira mbura uko nipfuka mumaso
kuko yari anyegereye ark ikindi cyantangaje nkuko
tubizi iyo ibintu nkibyo bibaye kumuntu ahita
yihutira gutora esume ngo yamabare ark mabuja
we ntago arik byagenze hashize nkamasegonda
15 atarayitora nibaza impamvu yabyo biranyobera
hashize akanya arayitora araseka arambaza ngo
shema kombona uhindetse biragutunguye ahita
yinjira ajya koga nanjye nirukira mucyumba
cyanjye nabuze amahoro namwe murabyumva
nkumuntu muzima byari byankomeranye nkajya
nkora ibyo bita flashback nkibuka ukunu mabuja
ateye neza noneho birenzeho namubonye

yamabaye ubusa nkabura amahoro gusa
mbyikuramo njya kumutegurira icyayi ark ka
Sumy kari kacyiryamye nuko mugihe ndikumeza
ntegura icyayi mbona mabuja ari kwisigira muri
saloon ntakinu nacyimwe yambaye nuko ngwa
mukanu nirukira hanze numva aramamagaye
ngirango yambaye nsanga aracyambaye nkuko
yavuze arambwira ngo kufite isoni se
ntiwambonye ubu byabaye nkibisanzwe wigira
isoni nuko nakomeje kumutegurira icyayi arinako
nteraho akajisho ngiye kumva numva arambwiye
ngo…………

Next part Loading……………………

Advertisements

2 responses to “UMUVUMO PART 1

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s