UMUVUMO PART 3


img_0770-2

UMUVUMO
*
Umuvumo: part three
*
*
Nubisanzwe kubiseguraho kuko umuntu urikumbwira iyi nkuru ntago ndikumubona neza muriyi munsi ark reka mbabwire bicye kubyo yambwiye ok dukomeze
*
*
Duheruka turi kukibuga cyindege ubwo pretty yabazaga mabuja uwo ndiwe gusa natangajwe nuko mabuja yamusubije. narinziko agiye kumubwirako ndi umukozi ark siko yabivuze. Nagiye kumva numva aramubwiye ati uyu ni musaza winshuti yanjye twiganye muri universty gusa nuko mushiki we yagiye hanze akamunsigira . Ubwo natangajwe kandi nyoberwa impamvu mabuja avuze atyo biranshobera gusa mbona pretty aranyishimiye ndangije njya guterura ibikapu bya pretty twinjira mumodoka gusa abana babacyire nkuko bamera yahise ajya kuri VOLADIRECTION aba ariwe udutwara ndibaza ukuntu angana nukuntu azi gutwara numvako abacyene ntamibereho pe….ok

twakomeje tugenda arinako tuganira gusa narindi kure mubitekerezo arinako nirebera pretty kuko yari mwiza cyane gusa nkuko mubizi akaryoshye ntigatinda mwitama twaje kugera murugo nuko bajya mubyo kubazanya amakuru no kureba ibyo pretty yarazaniye nyina ndetse na ka Sumy mbona barishimye gusa nanjye icyanshimishije nuko pretty yahindukiye akabona ndigunze akambwira ati sha Shema wihangane ntakintu nakuzaniye ntago narinziko dufite umushyitsi nanjye nicyubahiro cyinshi nubwoba bwinshi nkuko mubizi abahungu kuvugisha umukobwa mwiza knd ukurenze mubiciro biragora ntago namusubije byinshi naramubwiye ati : hoya ntugire ikibazo ndihangana.

nahise nsohoka nihamagarira mama mubwira amakuru mubaza naba shiki banjye uko bameze arambwira. ubwo nari niryamiye mucyumba ngiye kubona mbona pretty arinjiye. Umvako abanu bagira ubwoba ahaho nabuze aho mpungira njya kure mubitekerezo nibaza icyimuzanye mucyumba cyanjye ngiye kubona mbona yicaye kuburiri amfata akaboko amereza chocolate nini cyane arambwira ati sha nyine wihangane nabonye usohoka ubabaye. Ngaho fata iyi chocola maze wihangane nanjye ati sha pret….ntago nababaye nuko nabaretse ngo muganire nka famille arambwira ati erega nawe kuba uri hano uri umuryangooooo…….

numvise nishimye ndetse ntangira kudamarara nubagirwa ko ndi umukozi hashize amasaha make mama pretty aragenda nsigarana nabo murugo nuko amasaha yo guteka aragera nyarukira mugikoni ndateka arinako nibereye chat ngiye kumva numva inyuma yanjye umuntu amfutse mumaso ati fora ninde? Ndamusubiza ati ni pretty kuko nubundi ntawundi mukobwa waruhari niyo mpamvu nahise mumenya arangije arambwira mbona ababaye ati ese kuri guteka umukozi arihe?

Ndamubwirango baramwirukanye ark ntakibazo nzaza mbikora aransubiza ati hoya rwose ndabwira mama ashake undi mukozi ndamubwira ati ark nukuri nzaza mbikora mama wae umwihorere gusa nshuti ntago aruko uwo mukozi narimwanze ahuhwo nuko arinjyewe wari umukozi waho nubwo pretty atarabizi ok nanze kumubwira byinshi ndetse aranamfasha turateka turanategura dutegereza mama we nuko tuba twibereye muri saloon tureba filme ariko ka Sumy twari twakagaburiye kasinziriye gusa nibukako umuzamu ntaramushyira ibiryo nuko ndabimushyira nfarutse nsanga pretty nawe yasinziriye muntebe gusa naramwihoreye ndakomeza ndicatira ariko mama we yari yatinze byageze saa tanu ataraza gusa kubwamahirwe saa tanu nigice yarahageze niko kubyutsa pretty ….

maze pretty abaza mama we aho yarari amusubizako abakozi bose ba BK bari bafite sorte muri serena nuko pretty avugako yinaniriwe atariburye ndetse ahita ajya kuryama birumvikana na mama we ntago yarafite inzara kuko bari bavuye mubirori arangije arambwira ati sha Shema ndumva ntambaraga mfite kandi nankweye inzoga nyinshi mbese ntakubeshye urabizi unziho byinshi ndumva nasinze buriya ninjiye nikarumye kugirango umukobwa wanjye atabibona nabi ndavuga ati nonese mabuja wagiye kuryama niba unaniwe arambwira ati wap rwose ntabitotsi mfite arangije ati fata isakoshi yanjye urebemo urufunguzo rwimodoka ugende urebemo icupa ririmo urizane ….

nuko nanjye ndeba mwisakoshi ngo mfate urufunguzo gusa narebyemo nsangamo amafaranga menshi umutima uranga nshaka gufatamo nabitanu ariko nanga kwandavura. Naragiye ngeze kumodoka kuyifungura birabanza birangora kubwamahirwe mbona birakunze ndebye icupa ndaribura nkomeje kwitegereza neza mbona igicupa kinini cyanditseho J&B nibaza niba ariryo anumye biranyobera gusa kuko ntarindi nabonagaho nahise niyumvishako ariryo mpita ndibatura ndarijyana nsanga yatangiye gusinzira ndamukangura nuko anuma uturahuri tuburi ndatuzana maze asukamo J&B arangije afata akarahuri kamwe aramereza kuko nanjye nakundaga kunkwa ndacyira maze ndinkwera arinako tuganira ambwira ukunu nubwo umugabo we yagiye atajya amukumbura ngo kuko afite amakuru ko aho mubwongereza afiteyo undi mugore nkabyumva kuko nari natangiye gusinda naburaga ibyo mubwira nkamwihanganisha atangira kumbaza niba narigeze ngira umukunzi ndetse ndamusubiza mubwira narimufite tukaza gutandukana ndetse ikibazo yambajije cyantangaje ndetse cyanteye ubwoba bwinshi nuko yambajije ngo ese uwo mukunzi wae mwigeze muryamana byarancanze gusa kuko nari nasinze kandi nawe yari yambwiye ibye byose nanjye nanze kumubeshya ndangije ndamubwira ndetse mubwira ko twabikoze knd inshuro ehyiri nuko akomeza ambaza byinshi kubyimibonano ndetse ngeraho nangira gusinzira nuko arambwira ngo niba utangiye gusinzira banza unjyanire amazi muri douche ubwo nahise mfata amazi nyajyana muri douche musiga muri saloon gusa bitunguranye ubwo narinyiri muri douche nagiye kubona mbona mabuja amagaze hejuru yambaye nkuko yavutse nuko nipfuka mumaso ndamubwira ngo mabuja erega ndacyari muri douche sindasohoka arangije arambwira ati narimbizi kand mbikoze mbizi.

nuko arampindukiza amfukura kumaso arangije aranyegera aransoma ndamwiyaka arankomeza mbese biba ayubusa arakomeza nanjye ntangira kumva mbikunze ndatangira nanjye ndamusoma ndetse birakomera turasomana nkiminota 20 murabizi kubanu basinze ibintu nkibyo biba bikaze ndetse uko twasomanaga kuko we yari yambaye ubusa nanjye yatangiye kunkuramo imyenda. kuko byari byabaye ibibazo murinjyewe numva natwawe ntibukako uwo turigusomana ari mabuja wanjye nahise mufasha nyikuramo turakomeza turasomana nuko nyuma yo gusomana byabaye ngombwako habaho imibonano mpuza bitsinda ndetse twabikoze mubintu ntazi ntago wandenganya kuko nawe urumuntu muzima utarwaye hariya hantu ntago wahivana. ubwo twarangije gukora ibyo dukora maze turoga ariko ntawuvugusha undi. ndetse tuva muri douche buri wese ajya mucyumba cye ndetse ntawuravugisha undi.

ok nararyamye ark sinasinzira ndara nibaza ibibaye ndetse nibaza niba atanyanduje Sida cg se niba ntamuteye inda biranyobera. Ijoro ryambanye rirerire gusa bwaracyeye ndabyuka nsanga pretty yahishije icyayi ndetse ari kumeza ndamubaza ati ese mama wae arihe arambwirango yagiye gusa kumaso ha pretty nabonaga atishimye nibaza niba yaba yatwumvise biranyobera ndetse binanera ubwoba. arangije arambwira ati ngwino unkwe icyayi kandi hari ndashaka kukubaza kandi umbabarire umbwize ukuri kandi sumbeshye. nagize ubwoba ubwenge buracurama …ngiye kumva numva arambajije ngo ….ese shema woe na mama mwaraye mu…………………………………………………………………………………………………………………….
Next part

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s