ESE UZI IGITUMA URUGO RUBA RWIZA?


img_0773

*_REKA TUREBE INAMA Z’INGENZI ZITUMA URUGO RUGIRA IGIHAGARARO

  1. Ntukigere uzamura ijwi ku mpamvu iyo ariyo yose imbere y’umugabo wawe. Yabifata nk’agasuzuguro.
  2. Ntuzagaragarize umuryango wawe cyangwa inshuti intege nke z’umugabo wawe. Kuko nawe byakugiraho ingaruka, mujyemubikirana amabanga.

  3. Ntuzigere ugaragaza kamere yawe igihe uganira n’umugabo wawe kuko utazi uko azabifata. Umugore ukunda kuburana no kwishyira aheza, ntagira urugo runezerewe.

  4. Ntukagereranye umugabo wawe n’abandi bagabo kuko utazi ubuzima babayeho. Bishobora kugabanya urukundo agufitiye.

  5. Ntugafate nabi inshuti z’umugabo wawe kuko utabakunze. Ujye ureka umugabo wawe ariwe umenya uko abatwara.

  6. Ntuzibagirwe ko umugabo wawe yagushatse. Ntabwo ari umukozi wawe cyangwa undi uwo ariwe wese. Kora inshingano zawe.

  7. Ntuzagire undi uha inshingano zo kwita ku mugabo wawe. Abandi bagukorera ibintu byose ariko ibijyanye n’umugabo wawe ni inshingano zawe z’umwihariko.

  8. Ntuzarenganye umugabo wawe ngo nuko ntacyo atahanye. Ahubwo ujye umusubizamo imbaraga, kuko hanze aha Ubuzima burakomeye.

  9. Ntugasesagure kuko umutungo w’umugabo wawe ari uwagaciro ntukwiye kwangirika.

  10. Ntukagerageze kwirwaza kugirango uhunge inshingano zo muburiri. Ujye wubahiriza umugabo wawe nkuko abishaka. Imibonano ni ikintu cy’ingenzi k’umugabo kuko ukomeje kumwima undi ashobora gufata izo nshingano. Nta mugabo wakwihanganira ibyongibyo igihe kirekire (ndetse na bamwe basenga cyane)

  11. Ntuzigere ugereranya umugabo wawe na bandi mwaryamanye cyangwa inshuti zawe za kera. Urugo rwawe rushobora gusenywa nibyongibyo.

  12. Ntugasubizanye n’umugabo wawe mu ruhame, ujye ureka akore ibintu uko abishoboye. Bitazatuma nawe agusubizanya inabi mu ruhame, urugo rwanyu rugahungabana.

  13. Ntugatonganye cyangwa ngo uhinyuze umugabo wawe imbere y’abana. Nta mugore w’umutima ukora ibyo.

  14. Ntukibagirwe kureba ko umugabo wawe yambaye neza mbere yuko abandibabikurebera.

  15. Ntugakundire inshuti zawe ko zisanzura ku mugabo wawe cyane, hato utazisama wasandaye.

  16. Ujye ukaraba kandi wambare neza kuko umugabo wawe azengurutswe n’abagore bafata igihe cyo kwiyitaho, hato atazabarangarira, bitewe n’uko wowe wanze kwiyitaho.

  17. Ababyeyi, umuryango, cyangwa inshuti ntabwo aribo bafite ijambo ryanyuma murushako rwawe.

  18. Ntugashingire urukundo ku mafaranga. Nonese wakomeza gukunda umugabo wawe igihe waba umurusha kwinjiza menshi?

  19. Ntuzibagirwe ko abagabo bakenera kwitabwaho, no gutegwa amatwi, ntuzigere umuburira umwanya. Kuganira ni ikingi y’ingo zinezerewe.

  20. Ibitekerezo byawe nibitanga umusaruro ntuzirate, ngo umwigereranyehoko umurusha ibitekerezo byiza. Mujye mukorera hamwe.

  21. Ntugacire umugabo wawe urubanza kuko nta mugabo numwe unezezwa n’umugore w’ingare.

  22. Umugore w’umunebwe ntagira icyo yitaho. Ntanamenya ko umubiri we ukeneye gusukurwa no kwoga, iyiteho, shira ubunebwe.

  23. Hari imitekere umugabo wawe akunda. Ujye ugerageza guhinduranya amafunguro. Nta mugabo utita kw’ifunguro ategurirwa, wimuhata ibibazo ngo nkutekere iki? Ngo ukunda iki?

  24. Ntukifuze ibintu umugabo atabasha kukubonera, uge unezezwe iteka n’ibibonetse.

  25. Ujye umenya kwakira neza umugabo wawe cyangwa undi wese winjiye iwawe. Niyo yaba ari ikirahure cy’amazi ufite. Umutima n’imyitwarire myiza nibwo bwiza bw’umugore mwiza.

  26. Ntukifatanye n’abagore bananiwe ingo zabo cyangwa bananiwe urushako rwabo.

  27. Urugo rwawe rugira agaciro kuko uruhaye agaciro. Kwifata nabi ntibyemewe.

  28. Imbuto zo munda yawe ni umugisha uva ku Mana, ujye ukunda abana bawe ubigishe neza, ubatoze gukunda Umugabo wawe, ariwe Papa wabo.

  29. Ntabwo ukuze cyane byagira ingaruka ku rugo rwawe ngo urutererane. Ntukareke kurwitaho ku mpamvu iyo ariyo yose.

  30. Umugore usenga Imana aba yuzuye kandi aba yujuje ibisabwa. Iteka ujye usengera umugabo wawe, Urugo rwawe ndetse n’umuryango wawe.

Niba Hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s