URUMURI EPISODE 3

img_0772-3

Urumuri
Episode 3
reka nkomeze mwarakoze cyane kunama muri kungira sinzaheranwa n’agahinda

umuntu yarankuruye ndebye mbona ni siteriya duturanye n’abana nahise nicara mugihuru hahita haca abantu benshi bahunze nabo twahise tubajyamo ariko ngenda mfite ubwoba mvuga ko byanga byakunda ngomba kwicwa twagendaga tugana kukanyaru ngo tujye i burudi

munzira tugenda tugera ngo kuri barrieri wagirango twari twasaze kumanywa izuba riva twisanga mumenyo y’umugome bahiseba batugota twese ibyo nabonye uwo munsi birababaje kuburyo ntamuntu numwe uwo munsi wahacitse bazanye abasirikare maze sukurasa bivayo kuburyo barangije ntanumwe ugihagaze

jye nari hagati y’imirambo kuburyo wagirango najye napfuye narikomeje mfunga umwuka bagenda bareba umwe umwe ugihumeka
bangezeho ntibanyitaho kubera babonaga byarangiye nagumwe hagati aho burinda bwira inzara nayo itangira kunyataka mbese noneho numva ngiye kwipfusha narikuruye gake nsohokamo ariko abicanyi nabonaga bahugiye kubandi

nahise manuka hepfo gato mba nicaye mugihuru ntangira gusoroma amababi yacyo mbariyo nirira narindiriye ko bwira ngize amahirwe mbona burije ubundi ijoro ryabaga rirerire gusumbya amanywa

narakomeje mwiryo joro ngeze kukanyaru mbura uko nambuka niryamira murufunzo bukeye mbona haje abantu babirukankana bageze kukanyaru barahagarara abo bagome babicaga barahageze bafata umwe umwe batema bajugunya mumazi kugeza bose barangiye

uwo munsi ibyo naboneye kukanyaru birandenga nkumva nanze nubuzima byatumye ndira cyane kwaheli nanjye baba baranyumvise bahita baza baramfata baranjyana gusa nkibuka mama ambwira ngo :mwana wanjye ujye uba umunyembaraga ujye wikomeza kabone nubwo ubuzima bwaba bugiye guhagarara
bakomeje gusigana kunyica umwe aravuga ati nubundi twishe benshi uyu tumureke tumugabize amazi niyo amwiyicira bose bakoma mumashyi baraseka baraseka cyane barabyina niko kumfata banjugunya mumazi y’akanyaru

ahantu nari naroze kure ni amazi mu ibase amazi yanjyanye uko ashaka anjyana aho ashaka ndayanywa nenda guhera umwuka sinarinzi aho ndi mbese naringiye gupfa byarangiye niboneraga ndi murugo na mama namukecuru turi kurya nkabona njya kwiga mbese ndi mubirori naje gushidukira hejuru nsanga ndyamye kwa muganga ndebye hirya mbona umumama ahita yishima cyane ahita ambwira ati….loading ep4

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s