URUMURI EPISODE 4


img_0772-4

Urumuri
Episode 4

narakangutse umu mama yishimye ahita ambwira ati :biranejeje kukubona ukangutse aha ni burundi umugabo wanjye yabashije kugutora warohamye mukanyaru ariko wari ukiri muzima

kuko nari nkankutse numva ntakibazo twahise dutaha tugeze murugo barishimye mbese bakoresha ibirori ko bungutse umwana baranyishimiye cyane kuko no mugukora nakoranaga umurava nkagira amatsiko yo kumenya ibyo ntazi

bansubije kwiga kubwera nari umuhanga cyane ntibyangora nkajya mba uwambere gusa nageze muwa gatandatu amashuri abana ( p.6) nsaba ko nagaruka mu rwanda nkareba uko bimeze doreko numvaga bambwira ko amahoro yaje

ntibanyangiye nahise ngaruka ngeze aho twari dutuye nsanga ni amatongo gusa abandi nibo bahinga isambu y’umuryango umugiraneza wabanaga byahafi na mama yansanze nicaye nigunze nihebye ankoraho ati :yewe mwa ko wihebye ukaba wigunze ukaba uri gutekereza cyane umeze nkaho ntaho kwerekeza ugira bite mbwira amakuru yawe

nanjye n’amarira nti aho kwerekera nahageze nihano naho twabaga mbere na mama hano niho nabanaga na mukecuru wanjye gute wambwira ko ntaho kwerekeza mfite kandi nahageze gute wambwira ko ntaho kujya mfite nageze murugo

mbona atangiye kurira aramfata mumutwe ati:nakumenye nubundi kuva nakera wihagararagaho ntiwemeraga gutsindwa wakomeraga mukuri cyangwa amafuti yawe waharaniraga kujya imbere y’abandi mwaba mujyenda cyangwa haba mu ishuri joselyine ntiwahindutse uhise unyereka ifoto ya mama wawe unyeretse ko imfura ihora idadiye mubyo yiyemeje

yahoraga agutoza kuba umunyembaraga no gukoresha ingufu zuzuye ubwenge bwinshi yagutoje gutekereza cyane no kubaha urukundo rwa mama wawe yararukwigishije rero haguruka usange barumuna bawe utaguma kwigunga cyangwa uheranwe n’agahinda

yahise amfata akaboko anjyana murugo iwe nakomereje aho naringeze niga ndatsinda neza nkomeza secondary mfashwa na FARG ndangiza secondary njya muri university ndayirangiza none ubu nkora muri campany ikomeye cyane hano mu Rwanda rwagasabo njya ngira ikiruhuko nkajya gusura i burundi wa mubyeyi wamfashije doreko ubu ageze muzabukuru icyo yansabye nukumubera umukazana ubu tuvugana nditegura ubukwe numuhungu we mureke twibuke twiyubaka arinako twigira kubyagezweho ahari umutima ukomeye umwana w’intama
arara mu isenga yibirura bugacya .twaratereranywe turatotezwa ariko rugira yaduhaye agaciro twabonye urumuri igihe twahose mumwijima

MURAKOZE ubuhamya bwanjye nubwo

INKURU NDENDE ZANDITSE NI AKAGARUKA NTIMUJYE KURE

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s