URUMURI EPISOSE 2

img_0772-2

Urumuri
Episode 2

dukomeze twageze hirya dutangira kubona abagiye bavutswa ubuzima mbese birambabaza naca kubana twiganana nabareba ikiniga kikanyica mama ambwira atya mwana wanjye kugera kure siko gupfa kuba iyisaaha ugihumeka ureba hari abandi bambuwe ubuzima bifate nk’iturufu ikomeye iri bukugeze kuntsinzi yo gukira

akimbwira twumvise urusaku rw’abantu benshi twihisha mugihuru tubona haje abasore abagabo bafite imihoro ndetse n’amahiri twaracecetse tubona baragiye dukomeza urugendo nari muto ariko atari cyane kumyaka 10 narimfite narinzi byose

burya ngo urwo wiruka narwo ntaho uruhungira ndetse umunsi wageze ntacyawutangira twabaye tugifata akayira kuko twagendaga mumahuru gusa tukigera munzira tubona ahantu hahagaze abantu benshi ndebye mama mbona arandebana agahinda ndetse n’umubabaro niko kumbwira ati :mwana wanjye nuramuka ukize aya mabi uzabe intwari uzabe umunyangufu ndetse uzabe umunyabwenge n’umunyamakenga kuburyo nibabona iterambere ryawe bizabarya bikabereka ko bakoze ubusa kandi ujye wiga kubabarira niyo ndangagaciro ya muntu

akivuga gutyo nanjye muteze yombi yahise ansunikira mumuringoti wari aho murebye ahita ashyira agatoki kumunwa kanyereka guceceka nkatuza nkireba mbona bahise bamuzenguruka numva bari kwivugisha ngo:ukuntu utwahagije sha ese icyana cyawe kirihe ko aricyo kibi

ahondi nararebaga ndetse mama nawe ampanze amaso mumasohe harimo agahinda umubabaro mbona aho kurira ari kumwenyura ameze nkaho yishimye abicanyi barababaye batangira kumwambura imyenda basakuza cyane ngo barebe ubwambure bw’umututsi mama we ibyo bakoraga byose yari ampanze amaso nyuma yo kumwambura batangiye kumusimburanwaho umwe kuri umwe aho mama yaborogaga nikobo bari bamwenyuye numva ijwi ryohejuru mama aravuze ntuzababarire ibi

bakora ibyo bakora kugeza bukeye mama ntiyari akibasha kuvuga mbese ibyakurikiye nyuma iyo mbyibutse ikiniga kiranyica nubu ndikumva nacitse imbaraga ariko mama yambwiye kuba umunyembaraga reka nkomeze bafashe ibiti bitatu barabisongoza kimwe bagitera mukiganza gifatana n’ubutaka nikindi nacyo bagitera mukindi kiganza ikindi gisigaye aho bahereye kare basimburanwa aho bishimiye kuva kare byarangiye bajombyemo igiti bahita bicara hirya yaho mama yashinyagurirwaga

nyuma baje kwivugisha bati:uyu muntu nta cyana yagiraga kirihe undi ati ko umuryango wose twawurangije icyo cyana kirihe umwe ahita ahaguruka n’umuhoro agenda kumutwe wa mama aratemagura mbona birarangiye umurambo we bahita bawujugunya mumuringoti aho narindi bamuntura hejuru umurambo wa mama ungwa hejuru ndaceceka niriwe aho bwije ndabyukamo numva navunaguritse nkomeza kugenda mumahuru nkigenda ngiye kumva numva umuntu arankuruye mugihuru ndebye nsanga…loading ep3

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s