URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 2

img_0781-1

URUKUNDO RW’umukene

Episode 2………………………..

Duherukana topsam (njyewe) mpagaze imbere y’imbaga y’abanyeshuri n’abarimu ndimo kuririmba
Mary amaze gutungurwa n’uko ariwe baririmbiraga.
Dore uko iyo ndirimbo yavugaga…
›› mukundwa sinzi uko nisanze ahahantu ,ahahantu harampinduye, hangize mushya mumyumvure, harashyushye sihakonje, haratuje sihavunda, hari akayaga gahuhera, hari amafa, sinifuza kuhava kuko kuva nahaba sindasonza, ahohantu ni iruhande rwawe…

Chorus: Wowe nkunda utari ubizi , ahohantu ni iruhande rwawe niwowe mvuga niwowe ndirimba ,niwowe ibirenge byange byifuza gusuura, uwo amaso yifuza kureba, uwo umunwa urimo kuririmba
Uwo umutima uterere, niwowe mbwira kandi nkunda nzakomeza no gukunda…
.
Dukomeje… Uko naririmbaga niko abanyeshuri bamfashaka gusubiramo chorus , naho mary we , imotions zari zamwishe yari arimo kurira umutima wenda guturika, joan yari arimo kumuhoza, mubyukuri ino yari surprise ikaze. Indirimbo irangiye mary yahise aza yiruka arampobera(njye topsam) imbere y’abantu aramfata arankomeza atitaye kubatureba imbere, abanyeshuri bose birabatangaza kuko mary atajyaga akundana. Bibazaga aho byavuye, icyogihe abarimu bari baje mukirori barumiwe , mary amazekundekura head master araza ankora muntoki
Head: uzi kuririmba wa muhungu we, kandi uzakomereze aho, ufite impano. Siwowe numvise bagize captain wa basket?
Njyewe: yego, kandi murakoze kuntera courage
Head: nugira icyo wumva nagufasha muguteza imbere impano zawe, ndagusezeranyije uzaze nzagufasha, gusa ugomba kwirinda uburara, nkunda abana badakubagana, kandi uzajye wirinda abakobwa.
Njyewe: yego kandi urakoze
.
Yahise asubira mubyicarobye
Abandi bakomeza ikirori.
Mary yahise ankurubana jugu jugu no hanze, anjyana inyuma y’ishuri amarira atemba ,aba ankubise urushyi mu itama,
Mary: topsam, uri umugome uri umugome uri umugome
Njyewe: mary, tuza humura ngaho mbwira
Mary: niwowe muhungu wambere utumye nerekana amarangamutima yanjye, kugera naho nkusanga imbere yabantu!
njyewe: Am sorry, mbabarira niba nakubangamiye gusa nabikoze bitewe n’uko niyumva
Mary: winsaba imbabazi, uranyemeje niba ibyo waririmbaga arinjye koko wavugaga, topsam worosoye uwabyukaga, siwowe gusa njye nagukunze ukigera mukigo, uribuka nzana na joan kukureba?
Njyewe:yego ndabyibuka
Mary: nibwo urukundo rwatangiye kungurumanamo, nakoze iyo bwabaga ngo nkwiyegereze, none nawe burya warankundaga bae! Ngaho mpobera unkuye ahakomeye kuko nari naratinye kukubwira ibindimo, ariko ndabivuze ndaruhutse, NDAGUKUNDA nanjye
Njyewe: urakoze , ubwo unyihayo nanjye ndakwihaye… Ngaho reka dufatanye uru rugendo gusa ndi umwiga mugukundana niwowe nkunze
.
Huuuuúm , sibwo indirimbo igakoze, nabikoze nikinira none umwana wabandi arankunze. Numvaga mfite ubwoba kuko bwari ubwambere ngiye gukundana kandi sinari narabipanze. Numvaga nishakira kwiga kuko numvaga nshaka kuzabona akazi keza nkazamura murugo iwacu mfatanyije na mukuru wanjye kuko twari abakene. Ariko aha numvaga mfite ubwoba ko urukundo ruzambuza kwiga.
Namaze gutandukana na mary ajya kuryama ngo kuko yumvaga umutwe umurya kuko yari yarize cyane. Nerekeje dorm mpura nabanyeshuru bakambaza byinshi , bafite amatsiko y’uko byagenze ngo mary ankunde, gusa nanjye nibazaga icyo umukobwa mwiza kuriya yancaga
Nahuye na mupenzi inshuti yanjye
.
Mupenzi: e e e e eh!!! Topsam wanyemeje , nanjye sinarinziko uzi kuririmba kuriya, uziko waririmbaga nkabona bose batwawe !
Njyewe: reka sha wimbeshya
Mupenzi: gusa umwana wabandi wamurishije umutima. Ese ubundi byarangiye gute ?
Njyewe: ubu twabaye umwe, ahubwo mfite ubwoba!
Mupenzi:bwiki se kandi?
Njyewe: bwo gukundana n’umwana wo mubakire kandi njye ndi gafifi
Mupenzi : wiba fake man,, wowe kunda umwana wirengagize ibindi byose, abantu baberaho gufashanya, niba ava mumugi, wowe uva mucyaro sibyatuma mudakundana kuko urukundo sirureba aho uva cyangwa icyo ufite, ahubwo rureba intego wa mwembi, wowe nawe
Njyewe : niyemeje kumuha icyomfite cyose kandi murinjye numva ntazamuhemukira.
.
Tugaruke muri dorm aho mary aryamye joan yaje kumureba
.
Joan: mary, mary , byuka sha dore amasaha yo kurya ibyaninjoro yageze
Mary: ntabwo nshaka kurya
Joan: se ni topsam urimo kugutera kwigunga gutyo?
Mary: sha ndeka, yantunguye nubu sindabyiyumvisha ukuntu yankorera surprise imeze kuriya
Joan: sha wiba umwana , nikuriya urukundo rutangira , kombona umutwe wakuriye kubera ibyishimo by’urukundo, noneho nibiba akababaro ntabwo uzasara! Niko gukunda bimera , ahubwo haguruka wishimire ko wakunzwe n’umuhungu mwiza kandi abandi babuze, wikwigunga ahubwo byuka tujye kurya
Mary: sha ndumva mfite ubwoba n’amasoni yo kurebana nawe
Joan: ihangane , cyangwa reka injye kugufatira ibiryo wowe iryamire
.
Nguko uko mary nawe yari yatwawe
Nategereje ko mubona refectory hari aka bombo (bonbon ) nari namuguriye, ndaheba ahubwo mbona joan asohokanye isahani, mwirukaho ngo mubaze amakuru ya mary
.
Njyewe: joan hagarara
Joan: sha urankanze, ni iki c topsam ?
Njyewe: mary arihe ko ataje kurya?
Joan: arwaye umutwe ariko sicyane, ni amahoro c?
Njyewe: ni amahoro , ahubwo akira akaka bombo ukamuhe , umubwire yihangane ubwo tuzabonana ejo twaje gusenga
Joan: aka bombo? Ndabona care ari zose. Sawa ndamubwira
.
Iryo joro niryo ryangoye mubuzima kuko naraye ntasinziriye
Bwacyeye twoga, twitegura kujya gusenga. Ariko natangiye kumva imyenda yanjye ari mibi numvaga ninyambara ndibube nsebya mary, nahise ntira utwenda njya murusengero turasenga gusa sinamubonye kuko nari nicaye inyuma ntareba abarimo bose
Amateraniro arangiye, ngiye kumva numv udutoki dukonje tunkozeho mpindukiye nsanga ni…
.
.
Episode 3
Loading………….

Advertisements

2 responses to “URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 2

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s