ESE WABA UZI AKAMARO K’ UMUZIKI K’ UBWONKO

img_0809

REKA TUREBE AKAMARO K’UMUZIKI K’UBWONKO

Kumva umuziki ni ingenzi Ku bwonko bwa muntu, kuko utuma agace gahuza ibice bibiri by’ubwonko kiyongera, ibi bigahita nituma ubwonko bw’iburyo bubasha gukorana neza n’ubw’ibumoso.

Umuziki kandi ngo ugira uruhare mu gufasha ubwonko gukoresha ibice byabwo bikwirakwiza umunezero, umutuzo n’amahoro mu muntu, ari nayo mpamvu akenshi iyo umuntu yumva ananiwe cyangwa abangamiwe mu buryo butandukanye ari byiza ko yumva umuziki kuko ufasha ubwonko gukwirakwiza ibyishimo mu mubiri.

Ninayo mpamvu akenshi iyo umuntu atabasha gusinzira cyane cyane umwana, bisaba kumuririmbira umubiri we ukumva utuje kandi utekanye akabona gusinzira.

Si umuziki uwo ariwo wose ariko umuntu agomba kumva,

kuko bisaba kuba ari umuziki udafite akavuyo kenshi cyane muri wo.

Mu ngero z’injyana harimo nka rumba yo mu gihugu cya Congo, Pop y’abahinde, zook, zumba n’izindi njyana zikozwe mu buryo bunogeye amatwi ariko butari urusaku nanone ku muntu uzumva.

By’umwihariko kandi, umuziki ufasha cyane ubwonko bw’umwana gukura.

Umuziki wongerera umwana ubwenge n’ubushobozi bwo kumva, gusobanukirwa no kuvuga.

Umuganga w’inararibonye mu mikurire y’umwana yatangarije uru rubuga ko umuziki ugirira cyane akamaro umwana w’imyaka hagati y’ine n’itanu aho umuziki ufasha ubwonko kubasha gusobanukirwa ibyo abantu bavuga bityo akaba yabasha kubyumva neza,

kubivuga uko bikwiriye ndetse no kubasha gutekereza mu buryo bwihuse kandi bwuje ubwenge.

Ibi kandi bihita byumvikana ko umuziki worohereza n’abana bakiri bato bafite ikibazo cyo kuvuga cyangwa se kwandika.

Iyo bumvise umuziki ubwonko bwabo bwakira ayo majwi bukayabyaza umusaruro kimwe n’abantu bakuru twabibonye haruguru,

maze bigatuma bukanguka mu bice bimwe na bimwe birimo n’ibifasha umwana kubasha kumva no gusubiramo ibyo yumvanye abandi ndetse no kubisobanukirwa mu buryo bworoshye.

Mu gihe uri mu kazi, mu kiruhuko, mu bikorwa byawe bitandukanye by’umunsi aho bigushobokera hose,

ni byiza ko wumva umuziki mu rwego rwo gufasha ubwonko gutekereza neza ndetse no gukora uko bikwiriye kugira ngo ubashe kubaho mu buzima bukunogeye ndetse n’abo mubana.

Abitegura gushyingirwa muzantumire mbaririmbire “Laurette by Mutamuriza” muzumve uburyohe bw’umuziki!

Niba Hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

img_0806

img_0807

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s