URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 3


img_0781-2

URUKUNDO RW’umukene

Episode 3
.
Duherukana njyewe (topsam) nsohotse murusengero amateraniro arangiye ariko ntabonye umukunzi nihebeye mary. Ngiye kumva numva udutokî dukonje tunkozeho tuvuye inyuma yanjye.
.
.
Reka dukomeze
.
Narahindukiye namatsikomenshi nsanga ni mary nkuko nabikekaga amfata munda turahoberana mufata akaboko twegera amashuri
Mary: merci wanyohereje akabombo, nabikunze
Njyewe : merci nawe ,waraye gute se mary, umutwe waje gukira?
Mary: yego, siwowe watumye ntekereza cyane kurukundo (aseka)
Njyewe: nibyo byiza, sha nanjye naraye ntasinziriye
Mary: ngaho mbwira ibyo watekerezaga
Njyewe: natekerezaga ukuntu wantwaye n’utwange twose, muminsi mike tumaranye ukaba warampinduye mushya, nukuri sinzi uko nagusobanurira ibyo narayemo, gusa namenye neza ko nkukunda, ese wowe waraye ute chou?
Mary: wibinyibutsa! Namaze ijoro ryose nkanuye burinda bucya, niwowe gusa niboneraga, nakubonaga mumashusho atandukanye: unteruye , umpobeye, uziko nakubonaga twasokanye ahantu ku i kivu kandi ntarahagera, mbega inzozi narayemo kandi ntasinziriye! Ngibyo … Ariko topsam uziko numva ngiye gusara , ndagusabye utazagira undi undutisha
Njye: humura bae!

Sinakureka ngo wangare… Ndagukunda
Mary: nanjye ndagukunda topsam
Njye: ngaho reka tujye kuruhuka twitegure kujya gufata amafunguro
Mary: oya sha winsiga udatuma nsubira aha ninjojo, kurya tubireke… Vayo tujyane canteen twicareyo tunaganira
.
Sibwo anjyanye kuri canteen y’ikigo, ndabyibuka nari mfite 2000frw yonyine imbere ninyuma. Twicayeyo azana amata na keke (cake) turarya ariko numvaga mfite isoni kuko abahungu bajyaga bavuga ngo iyo umukobwa akuguriye aba agusuzuguye, gusa numvaga ahubwo binshimishije gusangira n’umukobwa mwiza nka mary. Icyo nakunze ni uko atatinyaga abatureba , twakinaga nkaho tuvukana akantamika aga keke nanjye n’uko , numvaga ntazi isi ndimo kuko nanjye ubwoba bwarashize… Ako kanya kari keza pee
.
Abandi bavuye kurya umutsima bakatunyuraho.
Yari yanze ko dutandukana gusa nanjye numvaga ntabishaka.
Kuva tuvuye murusengero twicaye kuri canteen kugeza butwiriyeho abandi barongera bajya kurya iby’ijoro twe sitwajyayo… Nanjye nahise nihagararaho nzana amata turasangira mugurira n’utu biskuit two kujyana dorm, nasigaranye 1200frw
Bigeze igihe cya prep turatandukana ajya kwitegura nanjye injya dorm. Nagendaga meze nk’umusazi ngeze dorn nicara kuburiri ntekereza ibyo mvuyemo byose, nkivugisha … Mbega urukundo ukuntu ruryoha! Nagiye prep nicara njyenyine amasaha arangiye nibwo nibutse ko ntacyo nize narebaga mu ikaye gusa.. Ibitekerezo ahobyari byibereye murahumva, nikwa mary…
.
Ngizengo nsohoke mba nkubitanye na mupenzi
.
Mupenzi: ese man wiriwe heeh?
Njye: niriwe niga muri class
Mupe: wibeshya na class nahageze, cg wirirwanye na mary..
Njye: yego sha wabimenye , wagirango yansize imiti ituma ntashaka kumuva iruhande… Kuva mugitondo tuganirira kuri canteen
Mupe: siwumva se ko noneho watinyutse, nizereko wamubajije ibyo washakaga kumumenyaho byose
Njye: kubera kumutinya natinyaga kumubaza byinshi
Mupe: ntakibazo muzamenyana buhoro buhoro, ariko nari nibagiwe kukubwira impamvu niriwe nkuhiga
Njye: ngaho mbwira se!
Mupe: urabona uriya mukobwa uje udusanga, ndamubonye ndibuka, yari yakuntumyeho
Njye: ndamuzi njya mubona nawe yaje kwitoza basket
Mupe: yari yamwiye ngo aragushaka nkubuzi avugako aza kukureba muri prep , yitwa ROSE
yiga muwa 6 meg
Njye: ntabwo yakubwiye icyo anshakira se?
Mupe: oya ahubwo ndabona akugezeho reka nigendere musigarane.
Njye: winsiga man , nifitiye ubwoba
Mupe: uragira ubwoba utazi n’icyo agiye kukubwira?
Njye: ok ntaribi, ko ataza c ahubwo akandeba gusa?
Mupe: arashakako umusanga niko abakobwa bamera, genda ahubwo atabonako wamutinye.
.
Njye: bite rose!
Rose: nibyiza, ubutumwa bwanjye wabwa kiriye?
Njye: yego, mupenzi yambwiyeko unshaka
.
Mupenzi aba araje asuhuza rosa arangije aranyongorera
.
Mupe: musezere man
Njye: kubera iki?
Mupe: mary arimo kugushaka yakubuze (mary aba atugezeho )…
Mary: topsam wari urimo gukora…
.
Episode 4
Loading………………..

Advertisements

2 responses to “URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 3

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s