DORE AKAMARO K’ AMAGI MU BUZIMA


img_0810

*_REKA TUREBE AKAMARO K’AMAGI KU BUZIMA, NDETSE N’UMUBARE UTEMEREWE KURENZA KU MUNSI

Uzasanga bamwe bakubwira ngo ntukarenze amagi abiri Ku munsi, abandi bakakubwira atatu. Ese waba Uzi aho babikura?

Amagi ari mu byo turya bitugezaho intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi .

Gusa anavugwaho byinshi binyuranye , nk ’umubare utagomba kurenza mu cyumweru, n ’ibindi byinshi nkuko turi bubibone.

Amagi afite vitamini nyinshi n ’imyunyungugu inyuranye bikaba bikenerwa kugira tugire indyo yuzuye.

Tugiye kurebera hamwe intungamubiri dusanga mu igi n ’akamaro ka buri imwe mu mubiri wacu:

Vitamini A :

iyi izwiho kurinda uruhu , ubudahangarwa bw ’umubiri ikanafasha amaso kureba neza.

Ubu abana bayihabwa nk’igitonyanga mu kubarinda ubuhumyi mu hazaza,

Vitamini B2 :

ifasha mu ikorwa ry ’ingufu umubiri , insoro zitukura ( ikorwa ryazo ) , ubuzima bw ’amaso n’imikorere y ’urwungano rw ’imyakura,

Vitamini B12 :

iyi turabizi ko ifasha mu ikorwa ry ’ingufu , mu budahangarwa bw ’umubiri , insoro zitukura n ’imikorere y ’ubwonko,

Vitamini B5 :

iyi ifasha mu ikorwa ry ’ingufu n’imikorere myiza y ’ubwonko,

Vitamini D :

iyi izwiho gufasha mu gukomera kw’amagufa n ’amenyo ikanafasha umubiri kwinjiza kalisiyumu ukeneye,

Vitamini E :

ifasha mu myororokere, ubuzima bw ’imikaya ( muscles) n’urwungano rw ’ imyakura,

Vitamini B7 :

ifasha uruhu , umusatsi, ubudahangarwa bw ’umubiri no gutunganya ingufu z ’ umubiri,

Vitamini B4 :

ifasha mu gutunganya ibinure hakurwamo ibikenerwa n’imikorere myiza y ’umwijima,

Vitamini B9 :

ifasha mu ikorwa ry ’amaraso , n’imikurire myiza y ’umwana uri mu nda,

Iode :

Iyi ifasha imvubura ya thyroid gukora neza ikanafasha mu mikorere y ’ubwonko n ’ubuzima bw ’uruhu,

Ubutare :

yunganira umubiri mu ikorwa ry ’insoro zitukura ikanafasha mu ijyanwa ry ’umwuka wa oxygen mu mubiri wose,

Lutein na zeaxanthin :

bizwiho gufasha mu kureba neza no kurinda indwara z ’amaso ziterwa n ’ubusaza,

Fosifore :

Irinda amenyo n’amagufa kwangirika ikanafasha mu ikorwa ry ’ingufu,

Proteyine:

ni ingenzi mu kubaka umubiri no kugira imikaya ikomeye , uruhu rwiza n ’ibindi bice by ’umubiri bikiyubaka, ifasha mu ikorwa ry ’abasirikare b ’umubiri , n’imisemburo,

Selenium :

irinda uturemangingo fatizo kwangirika , ikagira uruhare mu bwirinzi bw ’umubiri , ikanafasha imvubura ya thyroid gukora neza.

Vitamini F :

Iyi twayibonyeho ko ifasha mu mikorere myiza y ’ubwonko no gufasha mu kureba neza,

Ibyo kuzirikana

Intungamubiri nyinshi (60 % ) tuzisanga mu mweru waryo naho 40 % nibyo dusanga mu muhondo.

Hafi ya 13 % y ’ibigize igi ni poroteyine naho 9% bikaba ibinure dusanga cyane mu muhondo w’igi .

Ibi binure dusangamo ni byiza kandi ntacyo bitwara uwariye amagi menshi.

Ku bantu barwaye diyabete kurya igi buri munsi bibongerera ibyago byo kuba banarwara indwara z ’umutima .

Aramutse akeneye kurirya yakirinda umuhondo waryo.

Kurya igi buri gitondo bituma wirirwa wumva uhaze, bityo byagufasha gutakaza ibiro kuko byakurinda kuza kurya byinshi ku manywa .

Icyakora kurirya nijoro byo byakongerera ibiro bitewe na proteyine nyinshi zirimo.

Bamwe kuyarya bishobora kubatera ubwivumbure burangwa no kwishimagura , isepfu kudahumeka neza no kuribwa mu nda nyuma yo kuyarya.

Ni byiza ko uramutse umenye ko bikubaho wareka kuyarya.

Nyuma y ’ubushakashatsi bwakozwe , kurya amagi menshi ntacyo byangiza keretse ku barwayi ba diyabete n ’abagore batwite , baba batagomba kurya menshi bakanirinda umuhondo wayo.

Naho ubusanzwe kurya amagi atarenze atatu buri munsi bituma ubona 100 % bya poroteyine umubiri wawe ukenera.

Mu kuyarya ni byiza kuyatogosa agashya cyane .

Kuyarya mabisi bishobora kukuzanira bagiteri nka salmonella kuko hari igihe inkoko yayateye yaba yari irwaye.

Kuyarya umureti nabyo biba byangije intungamubiri nyinshi kandi burya ntaba ahiye neza.

Mukomeze kuryoherwa n’amagi kubayabasha, kuko aboneka hose Ku giciro gito.

Niba Hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s