URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 6


img_0781-7

URUKUNDO RW’umukene
.
Episode 6…………………………….
.
DUHERUKANA njye na mary duhagurutse umuntu ahita adukubita itoroshi
.
Umuntu: niko sha… Murakora iki aho mukizima
Njye: eeeh mbega niwowe animate?
Anima: topsam nawe ujya ukora ayo mafuti bwose
Njye: ariko ntakibi twakoze twari turimo kwiganirira
Anima: ceceka ntugakore ibyaha ngo utangire no kwisobanura. Ubuse aka gakobwa kabandi wazanye muri iri curaburindi, inzoka ikariye. Iwabo twabakizwa n’iki?
Mary: animate , rata tubabarire
Njye: ntabwo tuzongera
Anima: ni uko ari ubwa mbere ,ngirango murabizi ko abo dufatiye kubigega tubabara nkaho barimo gusambana. Ariko mugize imana topsam ntamafuti muziho naho ubundi mwari kwirukanwa mukazana ababyeyi. Ngaho mugire vuba muve hano gusa ntimuzongere
Njye na mary: urakoze animate
.
Twahise tuzamuka dufite ubwoba gusa njye nkamukomeza
.
Njye: chou ubwoba bwari bukwishe
Mary: umutima wari wamvuyemo, sinzi uko byagenze naho animateur ntampuhwe agira
Njye: tubyumva kimwe niyo mpamvu, ntanirindi kosa yari atuziho… Turarusimbutse
Mary: sha natekerezaga ukuntu bagiye kuntuma umubyeyi, papa ndamutinya yanyica… Kandi mama yamweretse yamafoto yahita yumvako twanze kwiga
Njye: chr dushime Imana byarangiye… Tujye kwiryamira
Mary: yego chou uramuke gusa ndacyagushimira kubwa surprise wankoreye nanubu ndacyayitekerezaho
Njye: urote uwo ukunda!
Mary: sha reka, si wowe se? Ndakurota, nawe undote?
Njye:Yego bye bayi!
.
Twaratandukanye gusa nari nihebye ukuntu akeza kabandi bari bagiye kukirukana kanzize … Gusa nari nihagazeho
Naraye niga kurukundo rwacu , nsanga rwatugize abasazi, rwadukoreshaga ibyo tutateguye
Igihembwe cyageze kumusozo ariko sinzi uburyo iminsi yagendaga
Twari twegereje ibizanini bisoza igihembwe cyambere, njye na mary twararaga amajoro twiga twitegura ibizamini, ubwo abandi bararaga amajoro kubigega. Mubihe by’ibizami mary yanyitayeho bihagije , uwasozaga ikizamini mbere y’undi hari ahantu yategerezaga undi! Twajyaga aha twenyine tukiga, tukisekera, uwatubonaga wese yumvaga tuzatsindwa kuko urukundo rwari rwaratugize abasazi, ariko ntamenyeko twiga mwibanga
.
Mary yankunze urwo nakwita ururenze urwo mugitabo, kandi yarabibonaga ko ndi umukene, yantayeho ama faranga menshi, atitayeko njye ntacyo namuhaga,
.
Mary: chr ndumva mfite ubwoba
Njye: humura ndahari !
Mary: nukuri ndumva ntazabasha kumara murugo ibiruhuko ntakubona
Njye: nanjye ni uko gusa ni ukwakira ibintu byose uko bije
Mary: ibibyo kubyakira biragoye, wari umaze kumenyereza iruhande rwawe, nukuri ndumva umutima wabuze amahwemo.
Njye: nanjye nabuze amahoro sinzi uko nzajya nirirwa ntakubona
Mary: mfite igitekerezo
Njye: kimbwire bae!
Mary: reka mbanze ngende nkitekerezeho neza nzakibubwira. Gusa ndumva ari ubusazi.
Njye: kimbwire ndakwinginze tugishakire igisubizo!
Mary: humura nzakubwira
.
Mary yansize murujijo nibaza igitekerezo cye. Twashoje exams dutegereza iminsi 5 ko amanota asohoka ntacyo dukora. Muri iyo minsi murugo banyoherereje aga ticket nzakoresha barenzaho nutundi dufaranga. Utwarenzeho narasohotse ngurira mary agasaha ngaruka mukigo ndakamuha… Numvaga biteye isoni ko yangurira ibintu njye singire icyo mugurira.
Somage yatubereye nziza kuko twaririrwanaga tugasangira tukajya kwikinira aka basket, gusa ikintu cyari cyinteye ubwoba ni uko nari narabeshy mary ko iwacu ari i kigali kandi iwacu ari i Rwamagana… Nari mfite ubwoba ko azamvumbura, ariko nabuze aho nabihera musobanurira. Gusa nari nizeye family i Kigali.
Habura umunsi umwe ngo dutahe
.
Mary: ese koko turatandukanye topsam?
Njye: sha reka twihangane
Mary: oya, njye sinabishobora. Reka nkubwire igitekerezo nari mfite…gusa ntunseke
Njye: ntakibazo boo!
Mary: ngaho humiriza nkwereke
Njye: ko unteye amatsiko
Mary: ngaho reba
Njye: ndabona agatabo ka bank!
Mary: dore igitekerezo cyanjye nanze ko utaha ntakubwiye, iwacu bamfungurije konte (bank account) ntaravuka ngaho reba
Njye: chr ufite million 12 kuri konte
Mary: yego chou! Nari naravuzeko njye n’umugabo nzakunda tuzayabyaza umusaruro kandi nubu murugo baracyashyiraho andi kugeza ndangije kwiga. Barambwiye ngo nzayakoreshe icyo nshaka kizamfasha mubuzima bwanjye. Niwowe buzima bwanjye ngaho mbwira icyo tuzayakoresha niturangizakwiga njye nawe, dupange umushinga guhera ubu tuzajya gusoza muwa 6 waruzuye. Amafaranga naba make murugo bazanyongerera . wowe ntamafaranga ngusabye ayangaya arahagije. Nitunataha uzajye utekereza ibinkubwiye nanjye nzagaruka nkuha igitekerezo, ndagukunda topsam
.
Mana we dore umukobwa Ngo aranyemeza ! Natekereje byinshi twazakora ariko nkumva umwanzuro uranze. Narabyirengagije numvako nzabitekerereza murugo. Mbega mary ukunda byukuri, uyumutima uwawuha abakobwa bose isi yatera imbere.
Twakomeje kuryoshya kuko bwari gucya tugataha, twaraye tuganirira class tugeza nka saa munani zijoro. Twahanye ama nimero yaza telefone, amazina kuri facebook, ama e-mails,nibindi byaduhuza
.
Mary: sweetheart! Ndumva ibibyumweru 3 tugiye kuruhuka ntakubona bizambana nk’imyaka 3
Njye: ceceka njyewe ho kubyakira bizangora! Mary ikigihembwe watumye kimbana amata n’ubuki
Mary: nanjye boo! Sha nutaha utazandutisha abo muturanye, uzagaruke uki wowe inzi.
Njye: ntabwo nakubabaza
Mary: suzajya uza kunsura? Nanjye nzajya mpora iwanyu
Njye: ntakibazo nzagusura igihe bizanshobokera
Mary: ngaho ongera uhaguruke unterure ndabikunda
Njye: yaaaaaah ngaho nawe vayo umpe massage mumugongo
Mary: gutya
Njye: yego boo
Mary : ngaho ongera undirimbire yandirimbo wandirimbiye bwambere muri boom nka surprise, uziko iriya ariyo surprise yambere nari nkorewe kuvamvutse, ngaho tangira
Njye: mukundwa sinzi uko nisanze… Uuuuuuuh uuh (ngorora ijwi)
Mary: hahahhh chr sha komeza
Njye: ijwi ryanze wagirango namize igicyere
…. Mukunzi sinzi uko nisanze aha hantu…..
Abasomye episode 1na 2 ino ndirimbo murayibuka
.
Nakomeje kumuririmbira nawe arimo kunkanda kanda mumugongo ankorera massage.
Twese twari duhangayitse ukuntu tugiye kuburana
Twagezaho tujya kuryama
.
Mary: ibitotsi biraje,,ngaho mpobera unkomeze tujye kuryama bugiye gucya
Njye: ngaho doreeeee
Mary : oya uranyibye, ntabwo umpobeye neza ngiye kuguca amande
Njye: ngaho doreeee
Mary: ahaaaaa ngaho bizouuuu
Njye: chr nubwo ngiye kurya kuri irijoro ryanyuma ariko sinsinzira
Mary: nanjye
Njye: urare neza, ejo si tuzatahana ?
Mary: yego
.
Twabyutse tujya gufata amanota njye na mary twari duhagararanye kuri assembly basomaga batanu bambere
.
Mwarimu: duhere muwa 1
Uwambere ni….
Uwa 2 ni….
(Bahereye muwa 1 bazamuka ukobasomaga umutima waradihaga mfite ubwoba ko nshobora gusebya mary kandi twari dufite intego yo kuza muri batanu bambere)
.
Mwarimu: muwa 4 BCG( aho niga)
Uwa 1 ni… karisa elias
Uwa2 ni … Imani topsam
.
Mary yahise asakuza arampobera duko celebrations … Bageze muri class ya Mary
Mwarimu: muwa 4 MCB
Uwambere ni umukobwa… Kariza mary…
Twahise duhoberana aragenda afata report foam ye tujya kwishimira hirya… Mbega ibyishimo , abanyeshuri na abarezi bacu twarabatunguye bishoboka kuko bari baziko urukundo ruzatuma tuba abaswa… Twafashe ama bags yacu dusohoka mukigo tujya gutega imodoka zerekeza i Kigali. Nacaga i Kigali nkabona gutega iyerekera Rwamagana,Mary we yari kuviramo i Remera akerekeza kimironko.
Twaje mumodoka andyamyeho, arasinzira
Nanjye nza gusinzira ,,, nakangutse tugeze nyabugogo…. Nkangura mary abyutse ndebye aho bag yanjye yari iri ndayibura ndebye hanze mbona umuhungu wari utwicaye iruhande yari ayibye ayisohokanye nahise nsohoka nk’umusazi ndamwirukankana na mary aradukurikira…

.episode 7
Loading……….
.

.

Advertisements

2 responses to “URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 6

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s