URUKUNDO RW’UMUKENE EPISODE 5

img_0781-6

URUKUNDO RW’umukene
.
Episode 5……………………..
.
Duherukana mary ahuye na surprise idasanzwe yinjiye aziko agiye mumwiherero wa korari
.
Dukomeze…
.
Umuryango ukimara gukinguka nari nabwiye abarimo bose ngo baririmbe gutya: humura humura mary, ibyo topsam yakubwiye yikiniraga , ibi byose ni ibyawe‹‹ baririmbaga basubiramo, mary yahise ashanyarara , amera nk’igiti guseka biranga, kuvuga biranga akamwenyura gusa, abobazanye baricaye naho we akomeza guhagarara asoma ibyanditse kugikuta bimwerekeyeho naratambutse ndamwongorera ngo: mary, ibi ubona nabipangiye wowe , ngaho uryoherwe, gusa ibyo nakubwiye byari blague nagirango utavumbura surprise yanjye, ngaho vayo unyicare iruhande.
.
Namufashe akaboko ndamwicaza ,ubwo abandi basakuje baririmbye, umuziki(music) uba ugiyemo barabyina
.
Njye: mary uyumunsi urawubona ute?
Mary: sinzi uko nabivuga… Topsam ugiye gutuma nkusarira… Uziko wandishije umutima! Huuuuum(yitsa umutima), uko nagukekaga siko nakubonye, utandukanye nabandi , kuko ibi binyeretseko umfite mumipango yawe. Topsam, byazantungura uhindutse ukanyanga
Njye: humura, ndi uwawe igihe cyose… Urumva aka karirimbo,
Mary: yego bae!
Njye: uzi kubyina?
Mary: ndagerageza
Njye: ngaho haguruka tubyine
(twabyinaga tuganira ari nako abandi bose babyina, hari harimo akaririmbo bita›› avec toi‹‹)
Mary: umva chou!
Njye: yego
Mary: umfitiye iyihe migambi muri uru rukundo?
Njye: kugukunda, nkaguha icyo mfite cyose, waba uhari cg udahari, mubyiza no mu bibi, numva bishobotse nitugeza igihe, wazambera mama wa aba bebe banjye
Mary: (andeba mumaso aseka) urakoze , nsezeranya ko utaza nyanga!
Njye: ndagusezeranyije, ngaho nawe honey!
Mary: ibyo umbwiye nanjye nzaba umurinzi wabyo kandi nzakora n’ibirenze ibyo kugirango urukundo rwacu rukure
Njye: sha mary, niyo twarangiza kwiga tugatandukana, uzareke dukomeze dukundane
Mary: niyo masezerano twihaye
.
Twakomeje kubyina tugeraho, turicara, mary we ibyo yabonaga byose byari surprises gusa, yabonye bazana amafunguro atazi igihe yateguriwe , tyrafungura, igihe kiragera cyo kumuririmbira
.
Mbaza ngo naririmbye iyihe?
.
Naririmbye ›› indirimbo ya justin timber lake bita Mirror ‹‹ irangiye araza arampobera ubundi tujyana kwicara, gusa yari yishimye bihagije… Twarishimye turabyina turanywa turarya, umunsi uko nawupanze uba mwiza cyane…
Ubari bari aho bakagenda bavuga uko babibona
.
Mupenzi: murakoze. Urukundo rwanyu rurarenze muzakundane kugeza mushaje
Sarah: guys ndabakunda, muri intangarugero zanjye, nanjye ninjya gukundana nzabigiraho
Joan: nge ndavuga kuri mary cyane , ni inshuti yanjye kuko twiganye na o’level,ndamuzi neza, mary ni ubwambere yakunze akarira. Rero topsam, mary yariraga kubera ibyishimo, utazamutera kurizwa n’akababaro, mbese utazamubabaza
.
Rose: nanjye nishimira couple yanyu, ndabashyigikiye
.
Bose bavuze uko batubona ,byaradushimishije
Ubundi ibirori birangiye turisohokera, twabikoze ikigoroba cyose! Iyo prep ntabwo twayikoze ahubwo twagiye kuri canteen tugura utubombo two kugati twiyicarira ahantu hafi y’ikigega cyibikwamo amazi, ni ubwambere twari tugiye ahantu ha twenyine ari ninjoro. Twiyicariye kugisima turiganirira
Tunyunya utubombo twacu.
Sinzi ukuntu numvaga mary mwiyumvamo bidasanzwe, numva ntangiye gutekereza ibindi ntigeze mpanga gukora
.
Mary: chr ndumva imbeho inyishe
Njye: akira ikote
Mary: wowe c urambara iki, Uranyitangiye ?
Njye: urumva imbeho igabanyutse se chou ?
Mary: yego, ngaho mfata muntoki wumve
Njye: eeeeh, ko wagagaye!
Mary : twigire class tuve mumwijima imbeho itatwica abe ariho tuganirira, sibyo?
Njye: ntakibazo honey!
.
Tugihaguruka tubona umuntu atumuritse itoroshi(torch)
.
Umuntu: niko sha… murakora iki aho mukizima?
.
Episode 6
Loading………………….
.
.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s