URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 7

img_0781-8

URUKUNDO RW’umukene
.
Episode 7

Duherukana umuhungu yirukankana bag yanjye nanjye mwirukaho
.
Dukomeze
.
Njye: mumufate atwaye bag yanjye , mumufate
Mary: chr iruke umufate njye kwiruka biranze
.
Kubera abantu buzuye nyabugogo bagendagaga bamutangira , yahise ajugunya bag yanjye hasi arakomeza ariruka abashinzwe umutekano bamwirukaho kugeza bamufashe.
Nahise njya kureba mary tujya muka restaurant.
Tuvuye kwifataneza, nabwiye mary ko ngiye gukomeza i Gikondo nawe ngo afate ijya kimironko iwabo.
Gutandukana byabaye ikibazo , yansabaga ko mbanza kumusura iwabo , mubwirako
Ntari nabiteguye arampatiriza mbura ukombigira ndemera… Twateze ijya kimironko .
Twageze iwabo . mbega ahantu heza, iwabo ni mumafaranga gusa, nahise ntinya ariko nihagararaho turinjira , mama we aza kutwakira
.
Mama: yoo mary chou chou yambiiiii
Mary: yambiiii mama
Mama : yambiii nawe imani…!!!
Njye: yego mama mary!
Mama: amasomo ararangiye rero, mwatsinze gute?
Mary: mama nabaye uwambere nukuri
Njye: nabaye uwa 2
Mama: igitangaza! Bana banjye murakomeye kuba mwaratsinze nkuko mwabinzezeranyije naje kubasura. Ndabibona muracyakundana
Twese: yego
Mama: ubwo bitababuza kwiga mukundane bana banjye , ariko muzirinde izindingeso cyane cyane ingeso y’ubusambanyi… Kuko urukundo siko rukora
Twese: yego
Mama: ngaho mwicare muri salon mbategurire amazimano
.
Mbega ukuntu nishimiye kwakirwa neza ! Ama care ya mama wa mary yaranyemeje !
Muminota mike amafunguro yarabonetse
.
Mama: ngaho mufungure. Nawe iwanyu ni inaha?
Njye: nkunda kuba kwa auncle uba Gikondo,ariko ababyeyi baba Rwamagana
Mama: ngaho muryoherwe
.
Umukecuru yijyira kwiruhukira
.
Mary: none se chou Kowambeshye? Ubuse urajya Rwamagana cg Gikondo?
Njye: am sorry! Mbabarira,,, ndajya Rwamagana
(Mary ahita arira)
.
Mary: ariko mana! Narinihanganye kuko numvaga nzajya nkusura Gikondo, none ugiye kure yanjye
Njye: reka noneho mbaze auncle abe ariho nduhukira…
Mary: ufite inomero ze
Njye: ndazifite mu ikofi
Mary: reka nzane telefone yanjye
.
(Mary ajya kuzana telefone)
Dore ngo ndafata imyanzuro yo kujya Gikondo kandi nendaga kujya Rwamagana, nabikoze ntatekereje
.
Mary aba araje
.
Mary: ngaho akira shyiramo nimero umuhamagare
.
Njye: hello!
Ijwi: murashaka claude?
Njye: yego ndi topsam
Ijwi: claude yagiye gusenga telefone yayisize
.
Njye: nonese aunt , uwabasura iki gifungo ?
Ijwi: ntabwo ndi umugorewe ndi umukozi, umugore we baratandukanye… Hari abana bonyine
.
Njye: ntakibazo naza umubwire ngo topsam yagushakaga
.
Nahise nkupa ibyo twavugaga mary nawe yarabyumvaga ahita yumvako ntapfa kujya kwa auncle adahari.
.
Mary :ntakundi ngaho vayo ube wiryamiye mu icyumba cyanjye uruhuke … Urataha nka saa cyenda
Njye: reka nkomeze niyicarire muri salon ntakibazo.
Mary: vayo ariko urebe n’ahantu ndara!
Njye: tujyende
.
Eeeeeh mbega icyumba ! Narumiwe gusa nahise nibaza aho nzamwereka naza kunsura kuko icyanjye cyari kimeze nk’ikizu cy’urukwavu…. Cyari icyumba giteguye, gishashe neza, yahise aza
.
Mary: chr! Aha ni iwanjye, urahabona ute?
Njye: sha icyumba cyawe ni cyiza
Mary: ngaho akira amafoto urebe
Njye: ngaho nawe ugende unsobanurira
Mary: uyu ni musaza wanjye wo nkurikira aba mubwongereza, uyu ni murumuna wanjye yiga Uganda …
.
Twakomeje muri ibyo twisanga saa kumi nimwe zigeze nahise mfata bag tujya muri gare kimironko … Aransezera
Mary: sha uhite ushyiraho nimero yawe nugerayo ndaguhamagara…
Njye: nzagukumbura
Mary: nanjye nzagukumbura .
.
Twabivugaga twahoberanye yamfashe
Yankomeje anta amarira mumugongo …
Yaranso… Bwambere numva ndahindutse muringe. Nukuri ninjiye coaster nanjye amarira agwa irahaguruka ara mpepera! Nguko uko natandukanye na mary.
Nageze iremera mpita mfata injyana murugo , nagezeyo nka saa mbiri zijoro icyiza ni uko hari kumuhanda mu i centre
.
Narakomanze mushiki wanjye muto arankingurira
.
Winnie: topsam araje!!!
Mama: muhungu wanjye nari ndimo kwibaza aho uraye kandi mupenzi yahageze kare
.
Njye: mama muraho, nari ndi kumwe n’inshuti nari nayisuye
.
Mama: mwana wanjye, ni uko uje mubihe bibi
Njye: kubera iki c ? Mama
Mama: iso ubu arafunze….
.
Ep 8
Loadind………

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s