URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 8


img_0781-9

URUKUNDO RW’umukene….

Episode 8
………..
Duherukana ngeze murugo
Mama akambwirako papa afunzwe.
Ese ko papa nari muzi nka inyangamugayo byagenze bite?
Reka dukomeze
.
Njye: papa yazize iki ?
Mama: tugende mucyumba nkubwire…
Njye: ngaho mbwira
Mama: wamwana we urabizi ukuntu papa wawe yarwanaga intambara kugirango adukure mubukene, akavana ibicuruzwa tanzania akabizana murwanda akabicisha kumupaka, ejo bundi umugabo yaramushutse batorokesha ibicuruzwa badasoze , papa wawe barabimufatanye baramufunga , ngo ni forode… Azavamo yishyuye amande 100.000frw
Njye: mbega ibibazo
Njye: dore na mukuru wawe yaranyweye arasinda akubita abantu none bamwirukanye aho yakoraga nawe ntakazi afite.
Njye: Justin yongeye kunywa inzoga? Ubuse tuzabaho gute?
Mama: uri mukuru nawe shaka icyo wakora
Njye: mwabibwiye auncle claude c ngo abafashe?
Mama: nawe umugore we yaramutaye ntacyo namubwira
Njye: reka imfe kumuhamagara ndebe ko wenda yafasha papa kuva muburoko
.
Nafashe telefone yanjye ndayifungura ngo mpamagare auncle… Nkiyifungura mbona nimero ntazi irahamagara
.
Njye: karame!
Ijwi: yambiii chou ! kowatinze gushyiraho foni yawe murugo ni amahoro?
Njye: amakr mary! Sha murugo ntakibazo nagezeyo
Mary: sha nari nagerageje nimero yawe inshuro nyinshi ariko byari byanze
Njye: merci !
Mary: natangiye kugukumbura

Njye: nanjye
Mary: ariko topsam ko utavuga neza habaye iki,
Njye: ntakibazo bae!
Mary: sha mbwira nukuri ndumva utavuga neza nk’ibisanzwe,,, sha wimpisha kandi turi umwe
Njye: ok, ndaza kukubwira
Mary: nsezeranya
Njye: ndagusezeranyije ndaza kukubwira
Mary: ninjye byaturutseho
Njye: si wowe ni umuryango wanjye
Mary: gusa wihangane, nanjye ndumva mpise mpangayika
Njye: humura ntabwo bikomeye
Mary : urare neza ngaho! Ni ahejo
Njye: nawe mary!
.
Nahise mbibwira auncle ibyabaye byose kuri telefone ambwirako azaza bukeye
.
Murugo kubona ibyo kurya byabaye ikibazo , njye na mukuru wanjye twatangiye ubuyede , tukazana ibyo kurya, twakoreshaga imbaraga nyinshi tukabona udufaranga, gusa ikibabaje ni uko mukuru wanjye yazanaga make ayandi akayanywera.
.
Buri munsi mary yarampamagaraga ariko nkanga kumubwira ibibazo dufite murugo, numvaga nkishaka kwihagararaho.
Umunsi umwe kuri telefone
.
Mary: topsam urimo kumbabaza wanze kumbwira icyo wabaye, burigihe uvugana agahinda wanze kumbwira, nukuri nanjye bintera guhangayika
Njye: ok, ndabikubwira ihangane
.
Nahise mpamagara mupenzi mugisha inama ambwirako ngomba kubwiza ukuri mary ibirimo kumbaho bizatuma arushaho kungirira ikizere
.
Nanjye naramuhamagaye mubwira uko iwacu tumeze, ko papa bamufunze, byose byose mbiza umuzi!
Mary nabimubwiraga arira kuko we si yari amenyereye ibigeragezo nk’ibyo.
.
Mary: sweet urababaye kandi urahangayitse ndabyumva, gusa nakubwiyeko nzagukunda mubibi no mubyiza , niteguye kugufasha mubishoboka
.
Njye: wikwirushya boo , tuzahurira ku ishuri
Mary : oya, sinategereza ngiye gushaka uko nagusura
Njye: uzabipange, gusa ureke mbanze nitegure
Mary: sawa gusa wihangane papa wawe azaza humura…
.
Akimara kumbwirako azansura naratanguranwe mbibwira mama na justin(mukuru wanjye)
.
Njye: mama hari umukobwa dukundana kwishuri
Arenda kuza kunsura!
Mama: ameze ate? Tubwire
Njye: … Nigutyo ibyacu byagenze
Mama: ubwose ntazakubuza kwiga?
Njye: oya, turigana twese turi abahanga, nawe yabaye uwa1
Mama: ntakibazo uzamuzane adusure , ubwose ko wambwiye ko ari uwo mubakire ubwo uzamwakiriza
Iki?
Njye: mama , mary arankunda ibyo ntabwo abyitaho
.
Auncle muri iyominsi yirutse ku ikibazo cya papa Amutangirira amande amusabira nimbabazi papa ararekurwa . ibibazo byaragabanyutse… Gusa nari mfite ikibazo kimwe.
Nibazaga mary nansura uko nzifata ,
Icyo nzamutegurira, aho nzamwicaza, kuko mucyaro hatandukanye no mumugi, inzu yacu nkabwo yari ifite isuku… Mana we nibazaga impamvu nakunze umwana wo mumugi nturuka mucyaro, nakunze umukire njye iwacu ari abakene… Numvaga ko urukundo rw’umukene nkange rudakwiye guhabwa umukire nka mary numvaga urwo rukundo rudashoboka kuko papa yajyaga ambwira ngo amaboko atareshya ntabwo aramukanya … Ariko uko nabikekaga siko byagenze, mary yambereye intwari anyerekako atandukanye nabandi bakobwa bakunda abobanganya ubushobozi gusa.
.
Gusa wakwibaza ngo uwo munsi mary ansura byagenze gute?
.
Dore uko niteguye , nawe uko yaje , uko ababyeyi babyakiriye…
.
Episode 9 loading………

Advertisements

2 responses to “URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 8

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s