AMASAHA MU RWAND RWO HAMBERE

img_0824

Amasaha ya kinyarwanda.
Kera amasaha ya kizungu ataraza, Abanyarwanda bari bafite amasaha bagenderagaho. Ntabwo yerekanaga igihe gihamye buri gihe, byaterwaga n’uduce tunyuranye n’ibihe. Dore uko yabaga akurikiranye kuva mu gitondo kugeza mu kindi gitondo:

1.Ubunyoni
2.Inka zigiye ku nama
3.Abantu beguye amasuka
4.Inka zikamwa
5.Inka zihumuje
6.Abantu bamaze kugera mu mirima
7.Agasusuruko
8.Amanywa y’abashotsi
9.Amashoka y’inka
10.Amahingura
11.Amanywa akambye
12.Amakuka y’inka
13.Ihene zahuka
14.Inyana zisubiye iswa
15.Izuba rihumbye
16.Igicamunsi
17.Izuba rya kiberinka
18.Izuba ry’igishukabaja
19.Inkoko zitaha
20.Ihene zitaha
21.Inyana zitaha
22.Inka zitaha
23.Inka zikamwa
24.Inka zihumuje
25.Mu matarama
26.Ukwezi guhumuje inka
27.Abantu buriye uburiri
28.Abantu bashyizweyo
29.Igicuku kinishye
30.Abantu bicuye bwa mbere
31.Imbwa zirira
32.Bujya gusa n’impongo
33.Abantu bicuye ubwa kabiri
34.Imbwa zikubuye mu bakannyi
35.Igicuku gishyira inkoko
36.Inkoko za mbere
37.Imisambi ihiga
38.Inkoko za kabiri
39.Inkoko za gatatu
40.Umuseke weya
41.Umuseke w’abashotsi
42.Umuseke w’urubungabungo
43.Umuseke w’ abannyi
44.Urukerera
45.Uruturuturu

Umuco wacu ntugacike

Niba wakurikiye neza
Ubu turi gihe ki??

Advertisements

2 responses to “AMASAHA MU RWAND RWO HAMBERE

  1. Ubu turi mu mahingura. Ariko kugirango byumvikane neza mwari kujya mutubwira muti inka zisubiye iswa wenda ni sayine zikigihe gutyo gutyo tukarushaho gusobanukirwa naho ubu rwose ntacyo twumvise

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s